Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese “isezerano rya kera” riracyafite akamaro?

Ese “isezerano rya kera” riracyafite akamaro?

Ese “isezerano rya kera” riracyafite akamaro?

MU MWAKA wa 1786, hari umuganga w’Umufaransa wasohoye igitabo kivuga ibirebana n’ibinyabuzima (Traité d’anatomie et de physiologie). Abantu bavuga ko icyo gitabo kivuga ukuri kurusha ibindi bitabo bivuga ibirebana n’urwungano rw’imyakura. Imwe muri kopi nke cyane z’icyo gitabo ziboneka, iherutse kugurishwa akayabo k’amadolari y’amanyamerika asaga ibihumbi 27 (ni ukuvuga hafi 15.120.000 FRW)! Umuganga wakora ubushakashatsi yifashishije icyo gitabo kimaze imyaka ibarirwa mu magana cyanditswe, abarwayi bo muri iki gihe bamugirira icyizere ni mbarwa. Agaciro amateka n’ubuvanganzo biha icyo gitabo, nta cyo kamarira umurwayi wo muri iki gihe.

Abantu benshi bumva ko Isezerano rya Kera na ryo ari ko rimeze. Bashimishwa n’inkuru ivuga amateka y’Abisirayeli ndetse n’ubwiza bw’imvugo y’ubusizi ikoreshwa muri icyo gitabo. Ariko kandi, ntibizera ko icyo gitabo kimaze imyaka isaga 2.400 cyanditswe gikubiyemo ubuyobozi abantu bakwiriye gukurikiza. Bumva ko ubumenyi mu bya siyansi, mu bucuruzi ndetse n’imibereho y’umuryango byo muri ki gihe, bitandukanye cyane n’ibyariho mu gihe Bibiliya yandikwaga. Philip Yancey wahoze ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyitwa Christianity Today, yanditse mu gitabo cye ati “Isezerano rya Kera buri gihe rivuga ibintu bitumvikana. N’iyo rivuze ibintu byumvikana, biba ari ibyo kwandagaza abantu bo muri iki gihe. Kubera izo mpamvu ndetse n’izindi zitavuzwe, Isezerano rya Kera rigize bitatu bya kane bya Bibiliya yose, akenshi ntirisomwa” (The Bible Jesus Read). Iyo mitekerereze si iya none.

Nyuma y’imyaka igera hafi kuri 50 intumwa Yohana ipfuye ahagana mu mwaka wa 100, umusore w’umukungu witwaga Marcion yemeje ko Abakristo bagombye kwamaganira kure Isezerano rya Kera. Nk’uko umuhanga mu by’amateka w’Umwongereza witwa Robin Lane Fox abivuga, Marcion yemeje ko “‘Imana’ ivugwa mu Isezerano rya Kera ‘yagiraga urugomo bikabije,’ ikaba yarihanganiraga amabandi n’ibyihebe, urugero nka Dawidi wari Umwami wa Isirayeli.” Yakomeje agira ati “Kristo we yahishuye Imana iruta izindi kandi nshya itandukanye cyane n’ivugwa mu [Isezerano rya Kera].” Fox yanditse ko iyo myizerere yaje kwitirirwa ‘Marcion,’ kandi ko yakomeje gukurura abayoboke, cyane cyane mu Burengerazuba ahavugwa ururimi rw’Igisiriya. Abo bakaba barayobotse iyo mitekerereze, cyane cyane ahagana mu kinyejana cya kane. Abantu bamwe baracyagendera kuri iyo mitekerereze. Philip Yancey yanditse avuga ko ingaruka zabaye iz’uko nyuma y’imyaka isaga 1.600, “ubumenyi bwo mu Isezerano rya Kera Abakristo bari bafite bugenda bukendera vuba vuba, kandi ko abantu bo muri iki gihe basa naho nta cyo bariziho.”

Ese Isezerano rya Kera ryarasimbuwe? None se “Uwiteka Nyiringabo” uvugwa mu Isezerano rya Kera ahuriye he n’“Imana y’urukundo n’amahoro” ivugwa mu Isezerano Rishya (Yesaya 13:13; 2 Abakorinto 13:11)? Ese Isezerano rya Kera rishobora kukugirira akamaro muri iki gihe?