Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Byandikiwe kutwigisha”

“Byandikiwe kutwigisha”

“Byandikiwe kutwigisha”

“KWANDIKA ibitabo byinshi ntibigira iherezo” (Umubwiriza 12:12). Kuba muri iki gihe hari ibitabo byinshi cyane, bigaragaza ko ayo magambo ari ukuri nk’uko byari bimeze mu gihe yandikwaga. None se ni gute umuntu wifuza gusoma yahitamo igitabo gikwiriye?

Iyo abantu benshi bahitamo igitabo basoma, bifuza kugira icyo bamenya ku birebana n’uwacyanditse. Abanditsi b’ibitabo bashobora kuvuga mu magambo make ibirebana n’aho uwacyanditse yavukiye, amashuri yize ndetse n’urutonde rw’ibindi bitabo yanditse. Ni iby’ingenzi cyane kumenya umwirondoro w’umwanditsi, kubera ko nk’uko byakunze kugaragara mu binyejana byashize, abanditsi b’igitsina gore bajyaga biyitirira izina ry’abagabo, kugira ngo abazasoma icyo gitabo batazumva nta gaciro gifite bitewe gusa n’uko cyanditswe n’umugore.

Ikibabaje ariko nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, ni uko abantu bamwe na bamwe birengagiza Ibyanditswe bya Giheburayo. Batekereza ko Imana ivugwa mu Byanditswe bya Giheburayo ari imana y’ingome, yarimbuye abanzi bayo nta mpuhwe. * Reka dusuzume icyo Ibyanditswe bya Giheburayo ndetse n’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bitubwira ku birebana n’Umwanditsi wa Bibiliya.

Umwanditsi wa Bibiliya

Dukurikije Ibyanditswe bya Giheburayo, Imana yabwiye abari bagize ishyanga rya Isirayeli iti “jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka” (Malaki 3:6). Imyaka igera kuri 500 nyuma yaho, Yakobo umwe mu banditse Bibiliya, yavuze ibirebana n’Imana agira ati ‘ntihinduka, cyangwa ngo igire n’igicucu cyo guhinduka’ (Yakobo 1:17). None se dukurikije ibyo, kuki abantu bamwe na bamwe babona ko Imana yo mu Byanditswe bya Giheburayo itandukanye n’iyo mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo?

Ni ukubera ko imico itandukanye igize kamere y’Imana igaragazwa mu bice binyuranye byo muri Bibiliya. Mu gitabo cy’Itangiriro honyine, havuga ko Imana yagize “agahinda mu mutima,” ko ari “nyir’ijuru n’isi,” kandi ko ari “umucamanza w’abari mu isi bose” (Itangiriro 6:6; 14:22; 18:25). Mbese ayo mazina yose yerekeza ku Mana imwe? Yego rwose!

Dufate urugero: tuvuge ko hari umucamanza wo mu gace runaka abaturage yaburanishije baziho ko yiyemeje kubahiriza amategeko adaciye ku ruhande. Ku rundi ruhande, abana be bashobora kubona ko ari umubyeyi urangwa n’urukundo kandi ugira ubuntu. Incuti magara ze zishobora kubona ko ari umuntu wishyikirwaho kandi ukunda gusetsa. Uwo muntu ni umubyeyi, ni umucamanza akaba n’incuti. Ibiranga kamere y’uwo muntu bigaragara bitewe n’imimerere arimo.

Mu buryo nk’ubwo, Ibyanditswe bya Giheburayo bigaragaza ko Yehova ari “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi.” Bibiliya ivuga kandi ko Imana ‘idatsindishiriza na hato abo gutsindwa’ (Kuva 34:6, 7). Iyo mico yombi yerekeza ku cyo izina ry’Imana risobanura. Bityo rero, izina Yehova rifashwe uko ryakabaye risobanura ngo “Atuma Biba.” Ibyo bisobanura ko Imana iba icyo ishaka kuba cyo cyose kugira ngo isohoze amasezerano yayo (Kuva 3:13-15). Ariko ntihinduka. Yesu yagize ati “Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa.”—Mariko 12:29NW.

Mbese Ibyanditswe bya Giheburayo byarasimbuwe?

Muri iki gihe, ni ibisanzwe ko iyo habonetse ubushakashatsi bushya cyangwa abantu bagahindura uko bari basanzwe babona ibintu, ibitabo bisimburwa. None se dukurikije icyo gitekerezo, twavuga ko Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo byasimbuye Ibyanditswe bya Giheburayo? Oya.

Iyo Yesu aza kuba ashaka ko inkuru ivuga ibirebana n’umurimo we hamwe n’ibyo abigishwa be banditse bisimbura Ibyanditswe bya Giheburayo, ntiyari kubura kubigaragaza. Nyamara inkuru ya Luka ivuga ibirebana na Yesu mbere y’uko ajya mu ijuru, igira iti “atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose [bo mu Byanditswe bya Giheburayo], abasobanurira [babiri mu bigishwa be] mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.” Nyuma yaho Yesu yabonekeye intumwa ze z’indahemuka hamwe n’abandi. Iyo nkuru ikomeza igira iti “arababwira ati ‘aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora’” (Luka 24:27, 44). None se niba Ibyanditswe bya Giheburayo nta gaciro byari bigifite, kuki Yesu yari akibikoresha ahagana ku iherezo ry’umurimo we hano ku isi?

Itorero rya gikristo rimaze gushingwa, abigishwa ba Yesu bakomeje gukoresha Ibyanditswe bya Giheburayo mu gutsindagiriza ubuhanuzi bwari butarasohora. Babikoresheje nanone batsindagiriza amahame yo mu Mategeko ya Mose yigishaga abantu amasomo y’ingirakamaro hamwe n’inkuru z’abagaragu b’Imana ba kera. Urugero rwiza abo bagaragu b’Imana batanze rutera Abakristo inkunga yo gukomeza kuba indahemuka (Ibyakozwe 2:16-21; 1 Abakorinto 9:9, 10; Abaheburayo 11:1–12:1). Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro’ * (2 Timoteyo 3:16). Ibyanditswe bya Giheburayo bidufitiye akahe kamaro muri iki gihe?

Bitanga inama ku birebana n’imibereho ya buri munsi

Dufate urugero rw’ikibazo cy’urwikekwe rushingiye ku moko kiriho muri iki gihe. Mu mujyi umwe wo mu Burayi bw’i Burasirazuba, hari umusore wo muri Etiyopiya w’imyaka 21 wagize ati “iyo jye na bagenzi banjye b’Abanyetiyopiya dushaka kujya ahantu runaka, tugomba kugenda turi itsinda. Birashoboka ko turamutse turi itsinda abantu batatugabaho ibitero.” Yakomeje agira ati “ntidushobora gutembera nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, cyane cyane ahantu hanyura gari ya moshi zo munsi y’ubutaka. Iyo abantu batubonye, birebera gusa ibara ry’uruhu rwacu.” Mbese Ibyanditswe bya Giheburayo hari icyo bivuga kuri icyo kibazo gikomeye?

Abisirayeli ba kera barabwiwe ngo “umunyamahanga nasuhukira muri mwe mu gihugu cyanyu, ntimuzamugirire nabi. Umunyamahanga ubasuhukiyemo ababere nka kavukire, umukunde nk’uko wikunda kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa” (Abalewi 19:33, 34). Koko rero, muri Isirayeli ya kera iryo tegeko ryasabaga abantu kubaha abimukira cyangwa “abasuhuke,” kandi riri mu Byanditswe bya Giheburayo. Ese ntiwemera ko amahame ari muri iryo tegeko ashobora gutuma ikibazo cy’ivangura ry’amoko kiriho muri iki gihe gikemuka burundu?

Nubwo Ibyanditswe bya Giheburayo bidatanga ibisobanuro birambuye ku birebana no gukoresha neza amafaranga, hari inama z’ingirakamaro bitanga. Urugero, mu Migani 22:7 hagira hati “uguza aba ari nk’umugaragu w’umugurije.” Abajyanama mu birebana n’imari bemeza ko gufata umwenda utabanje gushishoza bishobora gukenesha umuntu.

Nanone kandi, ibyo kwiruka inyuma y’ubutunzi umuntu atitaye ku ngaruka izo ari zo zose bishobora guteza, dore ko usanga byogeye muri iyi si y’abantu bakunda ubutunzi, byasobanuwe neza n’Umwami Salomo, umwe mu bantu bari bakize cyane babayeho mu mateka. Yaranditse ati “ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza n’ukunda kunguka byinshi na we ni uko. Ibyo na byo ni ubusa” (Umubwiriza 5:9). Uwo muburo uhuje n’ubwenge.

Bitanga ibyiringiro ku birebana n’igihe kizaza

Bibiliya yose uko yakabaye ifite umutwe umwe rusange uvuga ko Ubwami buyobowe na Yesu Kristo, ari bwo buryo Imana izakoresha kugira ngo ivane umugayo ku izina ryayo, kandi igaragaze ko ari yo mutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi.—Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 11:15.

Ibyanditswe bya Giheburayo bisobanura mu buryo burambuye uko ubuzima buzaba bumeze igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka. Ibyo biduha ihumure kandi bigatuma turushaho kwegera Yehova Imana, we Soko y’iryo humure. Urugero, umuhanuzi Yesaya yahanuye ko abantu bazabana n’inyamaswa mu mahoro. Yagize ati “isega rizabana n’umwana w’intama, ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene; inyana n’umugunzu w’intare n’ikimasa cy’umushishe bizabana, kandi umwana muto ni we uzabyahura” (Yesaya 11:6-8). Mbega ibyiringiro bihebuje!

Hanyuma se ni iki Ibyanditswe bya Giheburayo bivuga ku birebana n’abagirirwa urwikekwe rushingiye ku bwoko cyangwa ku ibara ry’uruhu, abarwaye indwara zikomeye cyangwa abahanganye n’ibibazo by’ubukungu bikaze, ku buryo nta cyo babikoraho? Mu buryo bw’ubuhanuzi, Ibyanditswe bya Giheburayo bivuga ibirebana na Kristo Yesu bigira biti “azakiza umukene ubwo azataka, n’umunyamubabaro utagira gitabara. Azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza” (Zaburi 72:12, 13). Ayo masezerano ni ingirakamaro, kubera ko atuma abayizera bategereza igihe kizaza bafite icyizere n’ibyiringiro.—Abaheburayo 11:6.

Ntibitangaje rero kuba intumwa Pawulo yarahumekewe akandika ati ‘Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro’ (Abaroma 15:4). Koko rero, Ibyanditswe bya Giheburayo biracyari kimwe mu bice by’ingenzi cyane bigize Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ari ryo Bibiliya. Kandi bidufitiye akamaro cyane muri iki gihe. Twiringiye rero ko uzihatira kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’icyo mu by’ukuri Bibiliya yose uko yakabaye yigisha, bityo ukarushaho kugirana imishyikirano ya bugufi n’Umwanditsi wayo, ari we Yehova Imana.—Zaburi 119:111, 112.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Muri iyi ngingo, Ibyanditswe bya Giheburayo byerekeza ku Isezerano rya Kera. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 6, gafite umutwe uvuga ngo “Ese ni Isezerano rya Kera cyangwa ni Ibyanditswe bya Giheburayo?”) Mu buryo nk’ubwo, incuro nyinshi Abahamya ba Yehova bavuga Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo berekeza ku Isezerano Rishya.

^ par. 13 Ibyanditswe bya Giheburayo bikubiyemo amahame menshi y’ingirakamaro muri iki gihe. Icyakora, twebwe Abakristo twagombye kuzirikana ko tutagengwa n’Amategeko Imana yahaye abari bagize ishyanga rya Isirayeli binyuze kuri Mose.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]

ESE NI ISEZERANO RYA KERA CYANGWA NI IBYANDITSWE BYA GIHEBURAYO?

Ni ibisanzwe ko muri iki gihe abantu bakoresha imvugo ngo “isezerano rya kera” berekeza ku bitabo 39 bibanza bigize Bibiliya. Imvugo ngo “isezerano rya kera” iboneka muri Bibiliya Yera mu 2 Abakorinto 3:14. Ijambo “isezerano” ryakoreshejwe muri uwo murongo rikomoka ku ijambo ry’Ikigiriki di·a·theʹke. Igihe intumwa Pawulo yakoreshaga iryo jambo muri uwo murongo, ntiyerekezaga ku bitabo byose byahumetswe byanditswe mbere y’Ubukristo. Kubera iki?

Umuhanga mu byo gusobanura amagambo witwa Edward Robinson yagize ati “kubera ko isezerano ryo mu gihe cya kera rikubiye mu bitabo bya Mose, ijambo [di·a·theʹke] risobanura igitabo cy’isezerano cyangwa ibitabo bya Mose, ari yo mategeko.” Mu 2 Abakorinto 3:14, intumwa Pawulo yavugaga iby’Amategeko ya Mose, akaba ari kimwe mu bice byari bigize Ibyanditswe mu gihe cya mbere y’Ubukristo.

None se ubwo ni irihe zina rikwiriye twaha ibitabo 39 bibanza byo muri Bibiliya Yera? Aho kugira ngo Yesu Kristo n’abigishwa be bumvikanishe ko ibyo bitabo ari bimwe mu bigize Bibiliya bitagihuje n’igihe cyangwa ko ari ibya kera, bagiye babyerekezaho bavuga ko ari ‘Ibyanditswe’ cyangwa ‘Ibyanditswe byera’ (Matayo 21:42; Abaroma 1:2). Ku bw’ibyo rero, mu buryo buhuje n’ayo magambo yahumetswe, iyo Abahamya ba Yehova bavuze Ibyanditswe bya Giheburayo, baba berekeza ku Isezerano rya Kera, kubera ko umwandiko w’umwimerere hafi ya wose wanditswe mu Giheburayo. Mu buryo nk’ubwo, bavuga Ibyanditswe bya Kigiriki berekeza ku Isezerano Rishya nk’uko abantu bakunda kuryita, kubera ko abantu bahumekewe n’Imana bakandika icyo gice cya Bibiliya mu rurimi rw’Ikigiriki.

[Amafoto yo ku ipaji ya 4]

Umuntu ashobora kuba azwiho ko ari umucamanza utajenjeka, umubyeyi wuje urukundo hamwe n’incuti

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Yesu yifashishaga Ibyanditswe bya Giheburayo mu murimo we

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yafasha umuntu gufata imyanzuro myiza?