Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntukirengagize gushimira

Ntukirengagize gushimira

Ntukirengagize gushimira

ESE waba warigeze wumva umuntu yinubira ko umukoresha we amushimira gake cyane? Wowe se waba warigeze kwitotomba wibaza impamvu udashimirwa? Ese niba ukiri muto, waba warigeze kwitotombera ababyeyi bawe cyangwa abarimu, wibaza impamvu batagushimira?

Kuri bamwe, hari igihe kwitotomba bishobora kuba bifite ishingiro. Ariko dukurikije uko umushakashatsi w’Umudage yabivuze, uko abakozi binubira kudashimwa si kimwe n’uko binubira uko abakoresha babo batabagaragariza ko babitaho buri wese ku giti cye. Uko byaba bimeze kose, biragaragara ko hari ikintu baba babuze. Gushimira no kugaragariza abandi ko tubitayeho, byombi ni iby’ingenzi kugira ngo tugirane imishyikirano myiza na bagenzi bacu.

Nanone ibyo ni iby’ingenzi mu bihereranye no kuyoboka Imana. Itorero rya gikristo rigomba kurangwa n’umwuka wo gushimira, kugira urugwiro ndetse no kwita kuri buri muntu ku giti cye. Kugira ngo abagize itorero babigereho kandi bakomeze kugira uwo mwuka mwiza, bagomba gukurikiza ubuyobozi Bibiliya itanga. Nubwo mu itorero rya gikristo ubusanzwe harangwa urukundo, buri gihe dushobora kugira icyo tunonosora. Tukizirikana ibyo, nimucyo dusuzume ingero eshatu z’abantu batanze urugero rwiza mu birebana no gushimira. Abo bantu ni Elihu, umugaragu w’Imana wabayeho mbere y’Ubukristo, intumwa Pawulo na Yesu Kristo.

Gutanga inama mu kinyabupfura no kubaha

Elihu, ushobora kuba yari mwene wabo wa kure wa Aburahamu, yagize uruhare rukomeye mu gufasha Yobu kubona mu buryo bukwiriye imishyikirano yari afitanye n’Imana. Elihu yari umuntu wubaha kandi urangwa n’ikinyabupfura. Yategereje yihanganye kugeza igihe yafatiye ijambo. Naho abitwaga ko ari incuti za Yobu, bo bamubwiraga amakosa yakoze gusa. Ariko Elihu we yahaye Yobu inama, kandi yahise amushimira kubera ko yagenderaga mu nzira yo gukiranuka. Mu buryo bunyuranye n’uko abiyitaga incuti za Yobu babigenje, Elihu yamushimiye abigiranye urugwiro kandi amugaragariza ko amwitayeho nk’incuti, amuvuga mu izina. Yasabye Yobu mu kinyabupfura ati “nuko rero Yobu, ndakwinginze wumve ibyo mvuga, kandi utegere amatwi amagambo yanjye yose.” Elihu yagaragarije Yobu ko amwubashye kandi ko yishyize mu mwanya we, aramubwira ati “dore mpwanye nawe imbere y’Imana, nanjye nabumbwe mu gitaka.” Hanyuma yamushimiye agira ati “niba ufite icyo kuvuga unsubize, vuga kuko nifuza kugutsindishiriza.”—Yobu 33:1, 6, 32.

Kugaragariza abandi ikinyabupfura no kububaha ni uburyo bumwe bwo kubashimira. Mu by’ukuri, tuba tubwira abaduteze amatwi tuti ‘mbona rwose ukwiriye guhabwa agaciro kandi ukitabwaho.’ Muri ubwo buryo, tuba tubagaragarije urugwiro kandi ko tubitayeho mu buryo bwihariye.

Kugira ikinyabupfura birenze kugaragaza ko twubaha amabwiriza runaka agenga imyifatire myiza. Kugira ngo tugere abandi ku mutima, twagombye kubagaragariza ikinyabupfura kandi tukabubaha tubivanye ku mutima. Tugomba kugaragaza ko tubakunda kandi ko tubitaho by’ukuri.

Tujye dushimira tubigiranye amakenga

Intumwa Pawulo yagaragaje uruhare amakenga agira mu gushimira abandi. Urugero, mu gihe cy’urugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari, icyo gihe akaba yarabwirizaga muri Atenayi, yavuganiye Ubukristo ari imbere ya bamwe mu bahanga muri filozofiya b’Abagiriki. Zirikana ukuntu yashohoje iyo nshingano yari igoye abigiranye amakenga. Bibiliya igira iti “bamwe mu banyabwenge bitwa Abepikureyo, n’abandi bitwa Abasitoyiko bahura na we. Bamwe muri bo barabazanya bati ‘uyu munyamagambo arashaka kuvuga iki?’ Abandi bati ‘ubanza ari uwigisha abantu imana z’inzaduka’” (Ibyakozwe 17:18). Nubwo Pawulo bamuvuzeho ayo magambo, yakomeje gutuza, maze arasubiza ati “bagabo b’Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by’idini.” Aho kugira ngo Pawulo abacireho iteka abaziza ko basengaga ibigirwamana, yarabashimiye kubera ko bari bakomeye ku myizerere y’idini ryabo.—Ibyakozwe 17:22.

Ese ayo magambo Pawulo yavuze agaragaza uburyarya? Oya rwose. Yari azi ko atagomba gucira urubanza ababaga bamuteze amatwi. Yari azi ko na we hari igihe yigeze kuba injiji, atazi ukuri. Yari azi ko inshingano ye yari iyo kubatangariza ubutumwa bw’Imana, si ukubacira urubanza. Akurikije ibyamubayeho mbere y’uko ahinduka Umukristo, yabonye ko kimwe n’abandi Bahamya ba Yehova benshi, abantu bamwe na bamwe barwaniraga ishyaka idini ry’ikinyoma, bahindutse abantu bashyigikira ugusenga k’ukuri bamaramaje.

Pawulo yitwaye neza, kandi byagize ingaruka nziza. Bibiliya igira iti “abagabo bamwe bifatanya na we barizera. Harimo Diyonisiyo wo mu Areyopago, kandi n’umugore witwaga Damari n’abandi hamwe na bo” (Ibyakozwe 17:34). Pawulo yagaragaje ubwenge ashimira Abanyatenayi kubera imyizerere yabo izira uburyarya nubwo yari iy’ikinyoma, aho kubaciraho iteka kubera ko batari bafite ubumenyi nyakuri. Nubwo abantu bashobora kugendera mu nzira mbi bitewe n’uko babwiwe ibintu bidahuje n’ukuri, incuro nyinshi baba bafite umutima mwiza.

Igihe Pawulo yahamagarwaga kugira ngo yisobanure imbere ya Herode Agiripa wa II, nabwo yagize amakenga. Herode yari azwiho ko yagiranaga imibonano mpuzabitsina n’umuntu bari bafitanye isano ari we Berenike wari mushiki we, ibyo bikaba bicirwaho iteka mu buryo bugaragara n’Ijambo ry’Imana. Aho kugira ngo Pawulo abihereho amuciraho iteka, yashatse ikintu cyiza yamushimira. Yagize ati “ibyo narezwe n’Abayuda byose, Mwami Agiripa, ndishimye ko ari wowe ngiye kubyireguriraho, kandi cyane cyane ko uzi imigenzo n’impaka byo mu Bayuda byose.”—Ibyakozwe 26:1-3.

Mbega ukuntu byaba ari iby’ubwenge natwe tugiye tugira amakenga mu gihe tuvugana n’abandi! Gushimira umuturanyi, umunyeshuri twigana cyangwa umukozi dukorana, bishobora kwimakaza amahoro kandi bigatuma bagira imyifatire myiza. Nitugera abantu ku mutima tugashimira ababikwiriye koko, hari igihe bishobora kuzatera inkunga abantu bafite imitima itaryarya, ibitekerezo bibi bafite ndetse n’ibikorwa byabo bibi bakabisimbuza ibihuje n’ubumenyi nyakuri.

Yesu yatanze urugero rwiza mu birebana no gushimira

Yesu yashimiraga abandi. Urugero, nyuma yo kuzuka no gusubira mu ijuru, abibwiwe n’Imana, yashimiye amatorero arindwi yo muri Aziya Ntoya abinyujije ku ntumwa Yohana. Ntiyigeze areka gushimira abari babikwiriye. Yabwiye amatorero yo muri Efeso, i Perugamo n’i Tuwatira amagambo nk’aya ngo “nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyangeso mbi,” ‘ukomeza izina ryanjye ntiwihakane kunyizera,’ n’andi agira ati “nzi imirimo yawe n’urukundo rwawe no kwizera kwawe, no kugabura kwawe no kwihangana kwawe, n’uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi.” Ndetse nubwo itorero ry’i Sarudi ryari rikeneye inama itajenjetse, Yesu yazirikanye abantu bari baririmo bari bakwiriye gushimirwa, maze arababwira ati “icyakora ufite amazina make y’ab’i Sarudi batanduje imyenda yabo. Ni bo bazagendana nanjye bambaye imyenda yera kuko babikwiriye” (Ibyahishuwe 2:2, 13, 19; 3:4). Mbega urugero rwiza Yesu yatanze!

Kimwe na Yesu, ntitwagombye na rimwe kwamagana itsinda ryose ry’abantu runaka, bitewe n’abantu bake mu barigize bakoze amakosa, cyangwa ngo dutange inama zikenewe gusa; tugomba no gushimira mu buryo bukwiriye. Icyakora ni byiza kuzirikana ko iyo dushimiye abandi ari uko gusa duteganya kubaha inama, hari igihe inama dutanga zitagira icyo zigeraho. Igihe cyose bishoboka, tujye tugaragaza ubuntu dushimira abandi. Nitubigenza dutyo, ikindi gihe inama izaba ikenewe, uzaba agiye kuyihabwa azahita ayitabira.

Abasaza bashimira mu buryo bukwiriye

Umukristokazi witwa Cornelia ukora kuri bimwe mu biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova mu Burayi, yibuka ko ahagana mu ntangiriro y’imyaka ya za 70, mu gihe cy’uruzinduko rw’umugenzuzi usura amatorero, uwo mugenzuzi yamubajije uburyo akoramo icyigisho cya bwite ndetse n’ukuntu asoma amagazeti. Agira ati “numvise nsa n’ufite isoni.” Hanyuma yiyemereye rwose ko atihatiraga gusoma buri ngingo yose yasohokaga muri buri gazeti. Yagize ati “aho kugira ngo anenge, yanshimiye ko nasomaga ingingo nyinshi uko bishoboka kose. Numvise ibyo binteye inkunga cyane, ku buryo kuva icyo gihe niyemeje kujya nsoma buri ngingo yose isohotse.”

Ray, ukora kuri bimwe mu biro by’ishami byo mu Burayi, avuga uko byagenze igihe yakoraga umurimo w’ubupayiniya ku munsi wa mbere. Umugenzuzi uhagarariye itorero wari ufite akazi, afite inshingano z’umuryango agomba gusohoza, ndetse n’izindi nshingano nyinshi mu itorero, yinjiye mu Nzu y’Ubwami kuri uwo mugoroba, ahita yegera Ray aramubaza ati “umunsi wa mbere wakozeho ubupayiniya wari umeze ute?” Ubu hashize imyaka igera kuri 60, ariko Ray aracyibuka ukuntu uwo musaza yazirikanaga abandi.

Nk’uko izo nkuru ebyiri z’ibyabaye zibyerekana, gushimira abantu mu buryo bwuje urukundo kandi tubivanye ku mutima kubera ibyo bakoze, tutabikoze mu buryo bw’umuhango gusa, bishobora kugira ingaruka zishimishije. Dufite impamvu nyinshi zo gushimira Abakristo bagenzi bacu duhuje ukwizera. Urugero, dushobora kubashimira kubera ko bafite icyifuzo cyo gukorera Yehova, kubera ibitekerezo biteguye neza batanga n’ukuntu bihatira kutagira ubwoba igihe batanga disikuru n’ibindi biganiro mu materaniro. Nanone dushobora kubashimira kubera umwete bagira mu kubwiriza no kwigisha ndetse n’imihati bashyiraho mu guteza imbere inyungu z’ubwami n’ukuntu bakurikirana intego zabo zo mu buryo bw’umwuka. Iyo dushimiye abandi, biduhesha imigisha myinshi. Bituma twishima kandi bigatuma turushaho kubona ibintu mu buryo burangwa n’icyizere.—Ibyakozwe 20:35.

Ni iby’ingenzi ko abasaza b’itorero bashimira abarigize kubera imirimo myiza bakora. Nanone kandi, mu gihe bibaye ngombwa ko batanga inama, bakwiriye kuyitanga mu buryo bwuje urukundo. Ku rundi ruhande, birinda guhangayikishwa cyane n’uko ibintu byose bitakozwe neza. Ntibakwiriye kubona ko akantu kose gakozwe mu buryo budakwiriye kagaragaza ko umuntu yacitse intege mu buryo bukomeye.

Abasaza b’Abakristo nibigana urugero rwiza rwa Elihu wagaragaje kubaha n’ikinyabupfura, bakigana amakenga ya Pawulo n’ukuntu Yesu yitaga ku bandi, bazabera isoko y’inkunga abavandimwe babo. Gushimira bizashishikariza abandi gukora byinshi kurushaho, kandi bizatuma bagira ibyishimo ndetse babane amahoro. Mbega ukuntu Yesu agomba kuba yarishimye igihe yabatizwaga akumva Se wo mu ijuru amushimira, agira ati “ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira” (Mariko 1:11)! Nimucyo natwe dushimishe imitima y’abavandimwe bacu tubabwira amagambo meza yo kubashimira.

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Natwe nitugira amakenga nka Pawulo, dushobora kuzagira icyo tugeraho

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Gushimira umuntu tubikuye ku mutima kandi tubigiranye urugwiro, bishobora kugira ingaruka nziza