Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Igihe Yesu yavugaga ko umugaragu we ukiranuka ari ‘umunyabwenge,’ ni iki yashakaga kumvikanisha?

Yesu yarabajije ati “mbese ni nde mugaragu ukiranuka w’ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo?” (Matayo 24:45). Itorero ry’Abakristo basizwe ni ryo “mugaragu” utanga “igerero” ryo mu buryo bw’umwuka. Kuki Yesu yabise abanyabwenge? *

Inyigisho za Yesu ubwe, zishobora kudufasha gusobanukirwa neza icyo yashakaga kumvikanisha igihe yakoreshaga ijambo ‘umunyabwenge.’ Urugero, igihe Yesu yavugaga ibirebana n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ yaciye umugani w’abakobwa cumi baraye ijoro bategereje ko umukwe aza. Abo bakobwa baratwibutsa ibyabaye ku Bakristo basizwe, mbere y’umwaka wa 1914. Abo Bakristo bari bategerezanyije amatsiko kuza k’umukwe Ukomeye ari we Yesu Kristo. Igihe umukwe yazaga, batanu muri ba bakobwa cumi nta mavuta ahagije bari bafite, kandi byatumye badataha ubwo bukwe. Abandi batanu bagaragaje ko ari abanyabwenge. Bari barizigamiye amavuta ahagije, ku buryo amatabaza yabo yakomeje kwaka kugeza aho umukwe yaziye, maze bakemererwa gutaha ubwo bukwe.—Matayo 25:10-12.

Igihe Yesu yahabwaga ububasha bwa Cyami mu mwaka wa 1914, abenshi mu Bakristo basizwe bari biteze ko bagiye guhita bamusanga mu ijuru. Icyakora, hari byinshi bagombaga gukora ku isi, kandi bamwe muri bo ntibari biteguye kubikora. Kimwe na ba bakobwa b’abapfapfa, nta bivumbikisho byo mu buryo bw’umwuka byo kubakomeza bari barafashe mbere y’igihe. Ku bw’ibyo, ntibari biteguye gukomeza gutanga umucyo. Icyakora abenshi muri bo bari baragaragaje ubwenge n’ubushishozi, kandi bahawe imbaraga zo mu buryo bw’umwuka. Igihe bamenyaga ko hari byinshi byagombaga gukorwa mu murimo, bahise batangira kubikora babigiranye ibyishimo. Bityo, bagaragaje ko ari bo “mugaragu ukiranuka w’ubwenge.”

Zirikana nanone uburyo Yesu yakoresheje ijambo ‘umunyabwenge’ muri Matayo 7:24. Yaravuze ati “umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare.” Uwo munyabwenge yubatse inzu ye arayikomeza, ateganya ko hashobora kubaho inkubi y’umuyaga. Umupfapfa we yubatse inzu ye ku musenyi maze iragwa. Ku bw’ibyo, umwigishwa wa Yesu w’umunyabwenge abona mbere y’igihe ingaruka mbi zo kugendera ku bwenge bw’abantu. Kubera ko uwo munyabwenge aba afite ubushishozi kandi ashyira mu gaciro, ibikorwa bye, ibyo yigisha ndetse n’ukwizera kwe biba bishingiye ku nyigisho za Yesu. ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ na we ni ko abigenza.

Zirikana nanone uko ijambo rihindurwamo ‘umunyabwenge’ ryakoreshejwe mu buhinduzi bwinshi bw’Ibyanditswe bya Giheburayo. Urugero, Farawo yahaye Yozefu inshingano yo kugaburira Abanyegiputa bose. Iyo yari imwe muri gahunda Yehova yari yarateganyije kugira ngo abagize ubwoko bwe babone ibyokurya. Kuki Yozefu ari we watoranyijwe? Farawo yaramubwiye ati ‘nta wundi munyabwenge w’umuhanga muhwanye’ (Itangiriro 41:33-39; 45:5). Mu buryo nk’ubwo, Bibiliya ivuga ko Abigayili na we yari “umunyabwenge.” Yahaye ibyokurya Dawidi wari warasizwe ndetse abiha n’abantu be (1 Samweli 25:3, 11, 18). Yozefu na Abigayili biswe abanyabwenge kubera ko bamenye mbere y’igihe ibyo Imana ishaka, bakabitekerezaho babigiranye ubushishozi kandi bagashyira mu gaciro.

Ku bw’ibyo, igihe Yesu yavugaga ko umugaragu ukiranuka ari umunyabwenge, yashakaga kugaragaza ko abahagarariye uwo mugaragu bagaragaza ubushishozi, bakareba kure kandi bagashyira mu gaciro. Ibyo babikora kubera ko ukwizera, ibikorwa ndetse n’inyigisho zabo biba bishingiye ku Ijambo ry’Imana ry’ukuri.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘umunyabwenge’ ni phroʹni·mos. Hari igitabo kivuga ko iryo jambo rikoreshwa ahanini ryerekeza ku bwenge bugaragarira mu bikorwa ndetse n’amakenga.—Word Studies in the New Testament, cyanditswe na M. R. Vincent.