Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yoweli n’icya Amosi

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yoweli n’icya Amosi

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yoweli n’icya Amosi

YOWELI nta kindi yivugaho uretse kuvuga ko ari “mwene Petuweli” (Yoweli 1:1). Mu gitabo cyitiriwe izina rye, ni gake cyane avuga ibirebana n’ibindi bintu. Yibanda ku butumwa yahawe gusa, ku buryo no kugira ngo tumenye igihe yahanuriye, twagenekereza gusa tukavuga ko yahanuye ahagana mu mwaka wa 820 Mbere ya Yesu, imyaka icyenda nyuma y’uko Uziya aba umwami w’u Buyuda. Kuki Yoweli atashatse kugira icyo yivugaho? Impamvu ni uko ashobora kuba yarashakaga kwibanda ku butumwa yatangazaga, aho kwibanda kuri we ubwe.

Nanone mu gihe cya Uziya, Amosi wari “umushumba n’umuhinzi w’ibiti by’umutini” akaba yari atuye i Buyuda, yahawe inshingano yo guhanura (Amosi 7:14). Yoweli yahanuriye i Buyuda, naho Amosi yoherezwa guhanura mu majyaruguru, mu bwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi. Igitabo cya Amosi cyarangije kwandikwa ahagana mu mwaka wa 804 Mbere ya Yesu, uwo muhanuzi amaze kugaruka i Buyuda. Icyo gitabo cyanditse mu mvugo yoroheje kandi ishushanya.

KUKI ‘BABONYE ISHYANO’?

(Yoweli 1:1–4:21)

Yoweli yeretswe igitero cy’uburima, inzige n’ubuzikira. Utwo dukoko twateye twiswe “ubwoko bukomeye kandi bufite imbaraga.” Nanone twiswe “intwari” (Yoweli 1:4; 2:2-7). Yoweli yaraboroze ati “tubonye ishyano, kuko umunsi w’Uwiteka ugeze hafi, uzaza ari uwo kurimbura kuvuye ku Ishoborabyose!” (Yoweli 1:15). Yehova yagiriye inama abaturage b’i Siyoni ati “nimungarukire n’imitima yanyu yose.” Iyo ‘ubwo bwoko’ bwa Yehova bumugarukira, yari ‘kububabarira’ maze akabukiza “ingabo z’ikasikazi,” ni ukuvuga igitero cy’udukoko. Ariko mbere y’uko umunsi ukomeye wa Yehova uza, ‘azasuka umwuka we ku bantu bose’ kandi ‘ashyire amahano mu ijuru no mu isi.’—Yoweli 2:12, 18-20; 3:1-4.

Yehova arasaba amahanga ati “amasuka yanyu muyacuremo inkota, n’imihoro yanyu muyicuremo amacumu,” maze mwitegure intambara. Amahanga yategetswe kujya “mu gikombe cya Yehoshafati,” aho akaba ari ho yari kuzacirirwaho iteka kandi akaba ari ho amenagurirwa. ‘Ariko i Buyuda ho hari kuzahoraho iteka.’—Yoweli 4:10, 12, 20.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:15; 2:1, 11; 3:4; 4:14—“Umunsi w’Uwiteka” ni iki? Umunsi w’Uwiteka ni igihe Yehova azasohoreza imanza ze ku banzi be. Ibyo bizatuma barimbuka, ariko abamusenga by’ukuri bo bazarokoka. Urugero, umunsi nk’uwo wageze kuri Babuloni ya kera mu mwaka wa 539 Mbere ya Yesu, igihe Babuloni yafatwaga n’Abamedi n’Abaperesi (Yesaya 13:1, 6). Hari undi ‘munsi’ wa Yehova uri bugufi. Icyo gihe, azasohoreza imanza ze kuri “Babuloni ikomeye,” ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma.—Ibyahishuwe 18:1-4, 21.

2:1-10; 3:1—Ubuhanuzi buvuga ibirebana n’igitero cy’udukoko bwasohoye ryari? Nta nkuru yo muri Bibiliya ivuga ibirebana n’udukoko twaba twarateye igihugu cya Kanaani mu rugero nk’uruvugwa mu gitabo cya Yoweli. Bityo rero, igitero Yoweli avuga, uko bigaragara ni imvugo y’ubuhanuzi y’ibyabaye mu mwaka wa 33, igihe Yehova yasukaga umwuka we ku bigishwa ba mbere ba Kristo, bagatangira kubwiriza ubutumwa bwabujije amahwemo abayobozi b’idini ry’ikinyoma (Ibyakozwe 2:1, 14-21; 5:27-33). Dufite igikundiro cyo kwifatanya mu murimo nk’uwo muri iki gihe.

3:5—‘Kwambaza izina’ rya Yehova bisobanura iki? Kwambaza izina ry’Imana bisobanura kumenya iryo zina, kuryubaha mu buryo bwimbitse, kwishingikiriza kuri nyir’iryo zina ndetse no kumwiringira.—Abaroma 10:13, 14.

4:14—‘Igikombe cyo guciramo imanza’ ni iki? Ni ahantu h’ikigereranyo Imana izasohoreza imanza zayo. Mu gihe cy’Umwami Yehoshafati w’u Buyuda, izina rye rikaba risobanurwa ngo “Yehova ni Umucamanza,” Imana yabohoye u Buyuda ibukiza amahanga yari abukikije. Ibyo yabikoze igihe yatumaga ingabo z’ayo mahanga zisubiranamo. Bityo rero, aho hantu nanone hitwa ‘igikombe cya Yehoshafati’ (Yoweli 4:2, 12). Muri iki gihe, icyo gikombe ni ahantu h’ikigereranyo Yehova azamenagurira amahanga nk’uwengesha ibirenge mu muvure w’inzabibu.—Ibyahishuwe 19:15.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:13, 14. Kwicuza by’ukuri no kwemera ko Yehova ari we Mana y’ukuri, ni iby’ingenzi kugira ngo tuzabone agakiza.

2:12, 13. Kwicuza by’ukuri byagombye kuba biturutse ku mutima. Bikubiyemo ‘gutanyura imitima yacu,’ si ‘ugutanyura imyenda yacu’ y’inyuma.

3:1-5. ‘Umuntu wambaza izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW] ni we uzakizwa’ ku “munsi mukuru w’Uwiteka uteye ubwoba.” Twagombye gushimira Yehova kubera ko aha umwuka wera abantu b’ingeri zose, bityo abato n’abakuru ndetse n’abagabo n’abagore bakifatanya mu murimo wo guhanura, ari wo murimo wo kuvuga “ibitangaza by’Imana” (Ibyakozwe 2:11). Mbese uko umunsi wa Yehova ugenda wegereza, ntitwagombye “kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu”?—2 Petero 3:10-12.

4:4-8, 19. Yoweli yahanuye ko amahanga yari akikije u Buyuda yafataga nabi ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe, bityo ayo mahanga akaba yaragombaga kubiryozwa. Mu buryo buhuje n’ubwo buhanuzi, umugi wa Tiro wo ku butaka wahinduwe umusaka n’Umwami Nebukadinezari w’i Babuloni. Nyuma yaho igihe umugi wa Tiro wo ku kirwa wafatwaga na Alexandre le Grand, abantu bakomeye babarirwa mu bihumbi hamwe n’ingabo zaho barishwe, abaturage bawo bagera ku 30.000 bagirwa abacakara. Abafilisitiya na bo ni uko Alexandre n’abamusimbuye babagenje. Mu kinyejana cya 4 Mbere ya Yesu, Edomu yahinduwe amatongo (Malaki 1:3). Ubwo buhanuzi bwasohoye butuma dukomeza kwizera Yehova, we usohoza amasezerano ye. Bunagaragaza uko Yehova azagenza amahanga atoteza abamusenga muri iki gihe.

4:16-21. “Ijuru n’isi bizatigita,” kandi Yehova azasohoreza imanza ku mahanga. Ariko “azabera ubwoko bwe ubuhungiro,” abuha ubuzima muri paradizo. Ese ntitwagombye kwiyemeza gukomeza kugirana imishyikirano na we, uko umunsi wo gusohoreza imanza kuri iyi si mbi ugenda wegereza?

“ITEGURE GUSANGANIRA IMANA YAWE”

(Amosi 1:1–9:15)

Amosi yari afite ubutumwa bugenewe Isirayeli, u Buyuda hamwe n’amahanga y’abanzi yari akikije Isirayeli. Siriya, u Bufilisitiya, Tiro, Edomu na Mowabu byari bigiye kurimburwa, kubera ko byari byarafashe nabi ubwoko bw’Imana. Nanone abaturage b’i Buyuda bari bagiye kurimburwa kubera ko “banze amategeko” ya Yehova (Amosi 2:4). Bite se ku bihereranye n’ubwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi? Ibyaha byayo byari bikubiyemo gukandamiza abakene, ubwiyandarike no gufata nabi abahanuzi b’Imana. Amosi yababuriye avuga ko Yehova ‘yari kuzahana ibicaniro by’i Beteli,’ kandi ko ‘inyumba y’itumba yari kuzayisenya hamwe n’inyumba y’impeshyi.’—Amosi 3:14, 15.

Nubwo Abisirayeli basengaga ibigirwamana bari baragezweho n’ibihano binyuranye, bakomeje kwinangira. Amosi yarababwiye ati “itegure gusanganira Imana yawe” (Amosi 4:12). Umunsi wa Yehova wari kuzagira ingaruka ku Bisirayeli kuko ‘bari kuzajyanwaho iminyago hakurya y’i Damasiko,’ ni ukuvuga muri Ashuri (Amosi 5:27). Amosi yarwanyijwe n’umutambyi w’i Beteli, ariko ntiyacitse intege. Yehova yabwiye Amosi ati “iherezo ry’ubwoko bwanjye Isirayeli rirageze, sinzongera kubanyuraho ukundi” (Amosi 8:2). Niyo bahungira ikuzimu cyangwa mu misozi miremire, ntibari kurokoka imanza z’Imana (Amosi 9:2, 3). Ariko bari barasezeranyijwe ko bari kuzagarurwa. Yehova yagize ati “nzagarura ubwoko bwanjye Isirayeli bari bajyanywe ari imbohe, bazongera kubaka imidugudu yari yarashenywe bayisubiremo, bazatera inzabibu banywe vino yazo, bazahinga imirima barye ibisaruwemo.”—Amosi 9:14.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

4:1—‘Amashashi y’i Bashani’ agereranya ba nde? Ibitwa binini by’i Bashani, ari ko karere gaherereye ko mu burasirazuba bw’Inyanja ya Galilaya, byari bizwi cyane kubera amatungo ashishe bahororeraga, hakubiyemo amashashi y’inka. Inzuri zitoshye zaho ziri mu byatumaga ayo matungo ashisha. Amosi yagereranyije abagore bakundaga iraha b’i Samariya n’amashashi y’i Bashani. Birumvikana ko abo bagore bahozaga ‘ba shebuja’ cyangwa abagabo babo ku nkeke, kugira ngo barenganye aboroheje maze bimare inyota bari bafite y’ubutunzi.

5:5—Ni mu buhe buryo Abisirayeli batagombaga “gushaka i Beteli”? Yerobowamu wa I yashyizeho gahunda yo gusenga inyana i Beteli. Kuva icyo gihe, uwo murwa wahindutse ihuriro ry’ugusenga kw’ikinyoma. I Gilugali n’i Berisheba na ho hagomba kuba hari abahakanyi basengeragayo. Kugira ngo Abisirayeli batagerwaho n’ibyago byari byarahanuwe, bagombaga guhagarika ingendo zo mu rwego rw’idini bakoraga bajya gusengera aho hantu, hanyuma bakabona gutangira gushaka Yehova.

7:1—Imvugo ngo “ubwatsi bw’umwami bumaze gutemwa” yerekeza ku ki? Ishobora kuba yerekeza ku misoro yategekwaga n’umwami kugira ngo akomeze kwita ku matungo no ku bagenderaga ku mafarashi. Iyo misoro yagombaga kujya yishyurwa “uruhira rutangiye kumera.” Nyuma yaho abaturage bashoboraga gusarura imyaka yabo. Icyakora mbere yo gusarura, haje irumbo ry’inzige ryirara mu myaka yabo no mu bindi bimera.

8:1, 2—Imvugo ngo “icyibo cy’amatunda yo ku mpeshyi” isobanura iki? Isobanura ko umunsi wa Yehova wari wegereje. Amatunda yo mu mpeshyi yasarurwaga ahagana mu mpera y’igihe cy’isarura, ni ukuvuga ahagana mu mpera z’umwaka w’ubuhinzi. Igihe Yehova yerekaga Amosi “icyibo cy’amatunda yo ku mpeshyi,” yashakaga kumwumvisha ko iherezo ry’Abisirayeli ryari ryegereje. Ni yo mpamvu Imana yabwiye Amosi iti “iherezo ry’ubwoko bwanjye Isirayeli rirageze, sinzongera kubanyuraho ukundi.”

Icyo ibyo bitwigisha:

1:3, 6, 9, 11, 13; 2:1, 4, 6. Yehova yarakariye ishyanga rya Isirayeli, u Buyuda n’ibihugu bitandatu byari bikikije iryo shyanga. Ibyo byatumye Yehova agira ati “bizantera kutabakuraho igihano.” Nta muntu ushobora kurokoka imanza za Yehova.—Amosi 9:2-5.

2:12. Ntitugomba guca intege abapayiniya bakorana umwete umurimo wabo, abagenzuzi basura amatorero, abamisiyonari cyangwa abagize umuryango wa Beteli, tubahatira kureka umurimo wabo w’igihe cyose ngo ni ukugira ngo bisubirire mu byo abantu bakunze kwita ubuzima busanzwe. Ahubwo, twagombye kubatera inkunga yo gukomeza gukora umurimo wabo mwiza.

3:8. Kimwe n’uko umuntu agira ubwoba iyo yumvise intare itontoma, Amosi yumvise ahatiwe kubwiriza igihe yumvaga Yehova amubwira ati “genda uhanurire ubwoko bwanjye” (Amosi 7:15). Gutinya Imana byagombye kudushishikariza kubwirizanya umwete ubutumwa bw’Ubwami.

3:13-15; 5:11. Amosi wari umushumba woroheje, abifashijwemo na Yehova, yashoboye ‘gushinja’ cyangwa kugeza ubutumwa ku bantu batabwitagaho bitewe n’uko bari abaherwe. Mu buryo nk’ubwo, Yehova ashobora kuduha ibidukwiriye byose kugira ngo dutangaze ubutumwa bw’Ubwami, kabone n’iyo ifasi tubwirizamo ubwo butumwa yaba igoye.

4:6-11; 5:4, 6, 14. Nubwo incuro nyinshi Abisirayeli bagiye bananirwa ‘kugarukira’ Yehova, yabateye inkunga agira ati “mushake Uwiteka kandi ni bwo muzabaho.” Mu gihe Yehova acyihanganiye iyi si mbi, twagombye gushishikariza abandi kugarukira Imana.

5:18, 19. ‘Kwifuza umunsi w’Uwiteka’ kandi utawiteguye, mu by’ukuri ni ubupfu. Uwabigenza atyo, yagereranywa n’umuntu uhunga intare agahura n’idubu, noneho yagira ngo ariruka ahunga idubu, akarumwa n’inzoka. Ni iby’ubwenge ko dukomeza ‘kuba maso’ mu buryo bw’umwuka kandi tugahora twiteguye.—Luka 21:36.

7:12-17. Twagombye gutangaza ubutumwa bw’Imana dushize amanga kandi nta mususu.

9:7-10. Kuba abari bagize ubwoko Imana yatoranyije barakomokaga ku bakurambere b’indahemuka, ndetse no ku bari baracunguwe bakavanwa muri Egiputa, ntibyatumye Abisirayeli b’abahemu bemerwa n’Imana nk’uko byabaye ku Banyetiyopiya. Kugira ngo umuntu yemerwe n’Imana itarobanura ku butoni, ntibisaba kuba akomoka mu muryango runaka; ahubwo bisaba ko ‘ayubaha agakora ibyo gukiranuka.’—Ibyakozwe 10:34, 35.

Icyo twagombye gukora

Umunsi Imana izasohorezaho imanza zayo ku isi ya Satani uregereje. Imana yasutse umwuka wayo ku bayisenga, bityo iba ibahaye ibibakwiriye byose kugira ngo baburire abantu ibihereranye n’umunsi wayo ugiye kuza. Mbese ntitwagombye kwifatanya mu buryo bwuzuye mu gufasha abandi kumenya Yehova no ‘kwambaza izina rye’?—Yoweli 3:4, 5.

Amosi adutera inkunga agira ati “mwange ibibi mukunde ibyiza, mukomeze imanza zitabera mucira ku irembo” (Amosi 5:15). Uko umunsi wa Yehova ugenda wegereza, ni iby’ubwenge ko tumwegera kandi tukitandukanya n’abantu bo muri iyi si mbi, kuko bashobora kutwangiza. Igitabo cyo muri Bibiliya cya Yoweli n’icya Amosi, bikubiyemo amasomo ahuje n’igihe ashobora gutuma tugera kuri iyo ntego.—Abaheburayo 4:12.

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Yoweli yarahanuye ati ‘umunsi w’Uwiteka uri hafi’

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Kimwe na Amosi, natwe twagombye gutangaza ubutumwa bw’Imana dushize amanga kandi nta mususu