Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubuzima bufite intego burashoboka!

Ubuzima bufite intego burashoboka!

Ubuzima bufite intego burashoboka!

MURI iki gihe, abantu benshi bashingira imibereho yabo ku gushaka amafaranga n’ibyo ashobora kugura. Hari bamwe babaho bafite intego yo kuba ibyamamare mu isi. Abandi bo babaho bafite intego yo kunonosora ibihangano byabo. Nanone kandi, hari abashingira imibereho yabo ku gufasha abandi. Ariko hari abandi benshi batazi intego y’ubuzima cyangwa impamvu bariho.

Bite kuri wowe? Ese waba waratekereje witonze ku mpamvu uriho? Kuki utasuzuma niba bimwe mu byo abantu birukaho bituma bumva bafite icyo bagezeho cyangwa banyuzwe? Ni iki cyatuma imibereho y’umuntu igira intego?

Amafaranga n’ibinezeza bifite umwanya wabyo

Mu Mubwiriza 7:12 hagira hati “kuko ubwenge ari ubwugamo nk’uko ifeza ari ubwugamo, ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite.” Ni koko, amafaranga afite akamaro. Dukenera amafaranga kugira ngo adutunge, cyane cyane iyo dufite inshingano yo gutunga umuryango.—1 Timoteyo 5:8.

Dushimishwa rwose na bimwe mu bintu binezeza amafaranga atuma tubona. Nubwo Yesu Kristo we watangije ubukristo yivugiye ko atagiraga aho kurambika umusaya, mu bihe bimwe na bimwe yagiye yishimira gufata amafunguro meza na divayi nziza. Ikindi kandi, yari afite ikanzu ihenze.—Matayo 8:20; Yohana 2:1-11; 19:23, 24.

Nyamara, Yesu ntiyashingiye ubuzima bwe ku kwiruka inyuma y’ibinezeza by’umubiri. Yari afite intego zisobanutse neza. Yarivugiye ati “niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.” Hanyuma yakomeje atanga urugero rw’umuntu wari umukire afite isambu yera cyane, watekereje ati “‘nzabigenza nte noneho ko ntafite aho guhunika imyaka yanjye?’ . . . Nzasenya ibigega byanjye maze nubake ibindi binini kurushaho; aho ni ho nzahunika ingano zanjye n’ibintu byanjye byose byiza. Hanyuma nzabwira ubugingo bwanjye nti ‘bugingo bwanjye, ubikiwe ibintu byinshi byiza bizamara imyaka myinshi; gubwa neza, urye, unywe, unezerwe.’” Ni iki cyari kidakwiriye mu mitekerereze y’uwo mugabo? Uwo mugani ukomeza ugira uti “Imana iramubwira iti ‘wa muntu we udashyira mu gaciro, iri joro barakwaka ubugingo bwawe. None se ni nde uzasigarana ibyo wahunitse?’” Nubwo uwo mugabo yari yarihunikiye imyaka, igihe yari kuba yapfuye ntiyari kuba agishoboye gushimishwa n’ubukire yari yarirundanyirije. Yesu yashoje aha abari bamuteze amatwi isomo rikurikira: “uko ni ko bimera ku muntu wirundanyirizaho ubutunzi ariko atari umutunzi ku Mana.”—Luka 12:13-21.

Ni koko, tujya dukenera amafaranga no kunezerwa mu mibereho yacu. Icyakora, amafaranga n’ibinezeza si byo bifite agaciro cyane mu buzima. Kuba umukire mu by’Imana, ni ukuvuga kugira imibereho ituma twemerwa na yo, ni cyo kintu kirusha ibindi agaciro tugomba mu by’ukuri guharanira.

Ese kuba ikirangirire ni ngombwa?

Abantu benshi baharanira kuba ibirangirire. Kwifuza kumenyekana ubwabyo, cyangwa gusiga icyo abandi bazajya bakwibukiraho, si ko buri gihe biba ari bibi. Bibiliya igira iti “kuvugwa neza kuruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi, kandi umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo.”—Umubwiriza 7:1.

Ku munsi wo gupfamo, ibyo umuntu yakoze mu buzima bwe bwose bigira iherezo nk’uko igitabo kirangira kwandikwa. Iyo yakoze ibyiza, umunsi wo gupfa kwe uba uruta kure cyane umunsi yavutseho, igihe igitabo cye cyari kitarandikwamo ikintu na kimwe.

Umwami Salomo ni we wanditse igitabo cya Bibiliya cy’Umubwiriza. Abusalomu, mukuru wa Salomo bavukanaga, yashatse kuba ikirangirire. Ariko kandi, abahungu be batatu bashoboraga gutuma izina rye ritibagirana rigahererekanywa n’abari kuzabakomokaho nyuma, uko bigaragara bapfuye bakiri bato. Abusalomu yakoze iki? Ibyanditswe bigira biti “Abusalomu. . . yajyanye inkingi ayishinga mu gikombe cy’umwami, kuko yari yaravuze ati ‘nta mwana w’umuhungu mfite ngo bazamunyibukireho izina ryanjye,’ ni ko kwitirira iyo nkingi izina rye” (2 Samweli 14:27; 18:18). Aho iyo nkingi yari iri nta kintu na kimwe kiyiranga ushobora kuhabona. Abigishwa ba Bibiliya bamwibukira ku bwigomeke bwe, igihe yashakaga kwigarurira intebe y’ubwami ya se Dawidi.

Muri iki gihe, abantu benshi bakora uko bashoboye kugira ngo bazibukirwe ku byo bagezeho. Bishakira ikuzo mu maso y’abantu bafite ibibanogeye bitandukanye kandi bihindagurika uko ibihe bihita. Ariko se, amaherezo bigendekera bite ibyo byamamare? Mu gitabo cyanditswe na Christopher Lasch yagize ati “muri iki gihe, abantu babona ko umuntu yagize icyo ageraho ari uko ari mwiza, akiri muto, agendana n’ibigezweho kandi yubahwa. Ariko ibyo ntibimara kabiri, kandi wa muntu wemerwaga n’abantu ahora ahangayikishijwe no gutakaza iryo kuzo” (The Culture of Narcissism). Ibyo bituma abantu benshi b’ibyamamare bishora mu gukoresha ibiyobyabwenge no kunywa inzoga nyinshi, akenshi bigatuma bapfa imburagihe. Koko rero, gushaka kwamamara nta cyo bimaze.

Nonese, twagombye gushaka kwemerwa na nde? Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova yavuze iby’abantu bakomeza amategeko ye, ati ‘nzabashyirira urwibutso mu nzu yanjye no mu rurembo rwanjye, mbahe n’izina. Nzabaha izina rizahoraho ritazakurwaho’ (Yesaya 56:4, 5). Abantu bemerwa n’Imana kandi bayumvira bazagira ‘urwibutso’ bahabwe n’‘izina.’ Imana izabaha izina ‘rizahoraho, ritazakurwaho.’ Ngiryo izina Bibiliya idutera inkunga yo kwihesha, ni ukuvuga kwemerwa na Yehova Umuremyi wacu.

Yesaya yahanuraga ibihereranye n’igihe abantu b’indahemuka bazabona ubuzima bw’iteka muri Paradizo ku isi. “Ubuzima bw’iteka” muri iyo Paradizo ni “ubuzima nyakuri,” ubuzima Imana yari yarateganyirije abantu igihe yabaremaga (1 Timoteyo 6:12, 19). Aho kugira ngo dushake imibereho imara igihe gito kandi idatuma tunyurwa, ese ntitwagombye guharanira kugera ku buzima bw’iteka?

Kuba umunyabugeni cyangwa umuntu ufasha abandi ntibihagije

Abanyabugeni benshi baba bifuza kunonosora ibihangano byabo kugira ngo bagere ku bihangano babona ko bizira amakemwa. Ariko igihe ubu buzima bumara nticyatuma babigeraho. Igihe Hideo, wa munyabugeni twavuze mu ngingo ibanziriza iyi, yari ageze mu kigero cy’imyaka 90, yaharaniraga kugira ubushobozi buhambaye mu mwuga we w’ubugeni. Nubwo umunyabugeni yagera ku rugero yifuza rwo gukora ibihangano byiza, icyo gihe ntiyaba agishobora gukora ibihangano byinshi nk’ibyo yakoraga agifite imbaraga. Ariko se, byagenda bite aramutse abayeho iteka? Tekereza ku buryo butandukanye yaba afite bwo kunonosora umwuga we w’ubugeni!

Ni iki se twavuga ku biheranye no gukurikirana intego yo kugirira abandi neza? Umuntu wita ku bakene kandi agakoresha ubutunzi bwe kugira ngo abafashe mu byo bakeneye, arabishimirwa. Bibiliya igira iti “gutanga bihesha ibyishimo byinshi kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Kwita ku mibereho myiza y’abandi bishobora rwose gutuma umuntu anyurwa. Ariko se, ni abantu bangahe umuntu ashobora gufasha, ndetse n’iyo yaba yareguriye ubuzima bwe bwose iyo ntego? Ibyo dushobora kugeraho tugabanya imibabaro y’abandi, ni bike cyane. Ndetse n’iyo abantu bahabwa ibintu bingana iki, ntibishobora kujya mu mwanya w’ikintu cy’ibanze abenshi birengagiza, bigatuma batanyurwa mu mibereho yabo. Icyo kintu gikenewe ni ikihe?

Ni ngombwa guhaza icyifuzo twaremanywe

Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yerekeje ku cyifuzo cy’ibanze tuvukana, igihe yagiraga ati “abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo” (Matayo 5:3). Ubwo rero dukurikije Bibiliya, ibyishimo nyakuri ntibiterwa no gukira, kuba icyamamare, kugira icyo umuntu ageraho mu by’ubugeni, cyangwa gukurikirana intego yo kugirira abandi neza. Ahubwo biterwa no guhaza icyifuzo cyacu cyo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga icyifuzo cyo gusenga Imana.

Abantu batazi Umuremyi, intumwa Pawulo yabateye inkunga yo kumushaka. Pawulo yaravuze ati “[Imana] yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe, kugira ngo ature ku isi hose, kandi yashyizeho ibihe byagenwe n’ingabano z’aho abantu batura, kugira ngo bashake Imana, ndetse bakabakabe bayishaka, kandi mu by’ukuri bayibone, kuko ubundi itari kure y’umuntu wese muri twe. Kuko ari yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho.”—Ibyakozwe 17:26-28.

Guhaza icyifuzo cyo gusenga Imana y’ukuri ni cyo kintu cy’ingenzi cyaduhesha ibyishimo nyakuri. Ikindi kandi, guhaza icyifuzo cyo mu buryo bw’umwuka dufite, bituma tubona uburyo bwo kuzabona “ubuzima nyakuri.” Reka dufate urugero rw’uwitwa Teresa wamenyekanye cyane mu biganiro byahitaga kuri televiziyo mu gihugu cye, igihe yabaga uwa mbere mu bakinnyi b’ibyamamare b’Abanyamerika b’abirabura, akina muri filimi imara isaha imwe, ihora ihita kuri televiziyo, igakinwa mu bice byinshi. Icyakora bidatinze, ibyo byose yarabiretse. Kubera iki? Yagize ati “nemeye ntashidikanya ko gukurikiza inama ziva mu Ijambo ry’Imana ari bwo buryo buhebuje bwo kubaho.” Teresa ntiyashakaga kwangiza imishyikirano afitanye n’Imana binyuze mu gukina filimi zinyura kuri televiziyo ziteza imbere ubusambanyi n’urugomo. Yaretse kuba icyamamare binyuze kuri televiziyo, ahubwo ahitamo gukurikira imibereho itera kunyurwa by’ukuri. Yahisemo gukorera Imana ari umubwiriza w’igihe cyose w’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, ugerageza gufasha abandi kugirana imishyikirano myiza n’Imana.

Abantu bavuga ko umwe mu bantu bahoze bakorana na Teresa yavuze ibirebana n’umwanzuro Teresa yafashe wo kureka akazi ko gukina filimi agira ati “nababajwe cyane no kuba yarirengeshejwe akazi nabonaga ko kari kugira icyo kamugezaho. Ariko uko bigaragara, yari yabonye ikintu gikomeye kandi cyiza cyane kuruta ibindi.” Nyuma yaho Teresa yaje gupfa azize impanuka. Nyuma y’urupfu rwa Teresa, wa mugenzi we bakoranye twigeze kuvuga yagize ati “yari afite imibereho irangwa n’ibyishimo, kandi icyo ni cyo cy’ingenzi mu buzima. Ni bangahe muri twe bashobora kuvugwaho amagambo nk’ayo?” Abantu bashyira mu mwanya wa mbere imishyikirano bafitanye n’Imana mu mibereho yabo, ariko urupfu rukabatwara, dushobora kwiringira ko bazazuka mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka.—Yohana 5:28, 29.

Hari umugambi Umuremyi afitiye isi n’abantu. Yifuza ko dusobanukirwa uwo mugambi kandi tukazabaho iteka ku isi izahinduka Paradizo (Zaburi 37:10, 11, 29). Iki ni cyo gihe cyo kwiga byinshi kurushaho ku birebana na Yehova Umuremyi w’ijuru n’isi, no kumenya umugambi agufitiye. Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo bazishimira kugufasha kugira ubwo bumenyi. Ushobora kubashaka cyangwa ukandikira abanditsi b’iyi gazeti.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Ni iki cyari kidakwiriye mu mitekerereze y’umugabo wari umukungu wavuzwe mu mugani wa Yesu?

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ese wakwishimira kubaho iteka ku isi izahinduka Paradizo?