Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ubera abandi isoko y’ihumure?

Ese ubera abandi isoko y’ihumure?

Ese ubera abandi isoko y’ihumure?

AHAGANA mu majyepfo y’Imisozi y’i Lebanoni tuhasanga Umusozi wa Herumoni ufite uburebure bwa metero 2.814. Igihe kinini cy’umwaka, impinga za Herumoni ziba zitwikiriwe n’amasimbi. Ubushyuhe bwa nijoro bushongesha ayo masimbi maze bigatanga ikime kimanuka ku biti bitohagiye no ku biti by’imbuto ziribwa biri mu mabanga y’iyo misozi, ndetse no ku mirima y’imizabibu iri ahagana mu bibaya by’iyo misozi. Mu gihe kirekire cy’izuba cyo muri Isirayeli ya kera, icyo kime cyatumaga ibimera bitohagira.

Mu ndirimbo imwe yahumetswe, ubumwe butera inkunga buranga abasenga Yehova bwagereranyijwe n’“ikime cyo kuri Herumoni, kimanukira ku misozi y’i Siyoni” (Zaburi 133:1, 3). Kimwe n’uko Umusozi wa Herumoni uzana ikime gituma ibimera bitohagira, natwe dushobora kubera abo duhura na bo isoko y’ihumure. Ibyo twabigeraho dute?

Yesu yabereye abantu isoko y’ihumure

Yesu Kristo yagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abandi. Ndetse no guhura na we akanya gato gusa byatumaga umuntu yumva ahumurijwe. Urugero, Mariko wanditse Ivanjiri yagize ati “[Yesu] aterura abo bana atangira kubaha umugisha, abarambikaho ibiganza” (Mariko 10:16). Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byarahumurije abo bana!

Igihe Yesu yari ku isi, mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe yogeje ibirenge by’abigishwa be. Ukuntu yicishaga bugufi bigomba kuba byarabakoze ku mutima. Hanyuma Yesu yarababwiye ati “mbahaye icyitegererezo kugira ngo ibyo mbakoreye namwe muzajye mubikora” (Yohana 13:1-17). Ni koko, na bo bari bakeneye kwicisha bugufi. Nubwo izo ntumwa zitahise ziyumvisha impamvu y’icyo gikorwa, maze nyuma yaho muri iryo joro zigatangira kujya impaka zo kumenya uwaba akomeye muri zo, Yesu ntiyazirakariye. Ahubwo yazifashije gutekereza yihanganye (Luka 22:24-27). Ndetse “yaratutswe ntiyasubiza. Igihe yababazwaga ntiyabakangishije, ahubwo yakomeje kwishyira mu maboko y’uca imanza zikiranuka.” Urugero Yesu yatanze ku bihereranye no guhumuriza abantu rukwiriye kutubera icyitegererezo.—1 Petero 2:21, 23.

Yesu yaravuze ati “mwemere kuba abagaragu banjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure” (Matayo 11:29). Tekereza urimo wigishwa na Yesu ubwe! Abantu bo mu gace yavukagamo bamaze kumwumva yigishiriza mu isinagogi yabo, baratangaye cyane baravuga bati “uyu muntu ubu bwenge n’ibi bitangaza akora yabivanye he?” (Matayo 13:54). Gusoma inkuru zivuga iby’ubuzima bwa Yesu n’umurimo we bishobora kutwigisha uburyo twahumuriza abandi. Nimucyo dusuzume uko Yesu yatanze urugero ruhebuje mu kuvuga amagambo atera inkunga no mu buryo yabaga yiteguye gufasha abandi.

Komeza gukoresha imvugo itera inkunga

Gusenya inzu biroroha kurusha kubaka inshyashya. Ibyo ni ko biri ku bihereranye n’ibyo tuvuga. Kubera ko tudatunganye, twese ducumura muri byinshi. Umwami Salomo yagize ati “ni ukuri nta mukiranutsi uri mu isi, ukora neza ntacumure” (Umubwiriza 7:20). Kubona amakosa y’abandi biratworohera maze tukabacisha bugufi tubabwira amagambo akomeretsa (Zaburi 64:3-5). Ku rundi ruhande, gukoresha imvugo itera inkunga buri gihe bisaba gushyiraho imihati.

Yesu yakoreshaga imvugo ikomeza abandi. Yabagaruriye ubuyanja mu buryo bw’umwuka ababwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Luka 8:1). Nanone Yesu yagaruriye ubuyanja abahindutse abigishwa be abamenyesha Se wo mu ijuru (Matayo 11:25-27). Nta gushidikanya, abantu bose baganaga Yesu!

Ibinyuranye n’ibyo, abanditsi n’Abafarisayo ntibitaga ku byo abandi bari bakeneye. Yesu yagize ati “bakunda umwanya w’icyubahiro mu gihe cy’amafunguro ya nimugoroba, n’imyanya y’imbere mu masinagogi” (Matayo 23:6). Mu by’ukuri, basuzuguraga abantu basanzwe, bavuga bati “aba bantu batazi Amategeko baravumwe” (Yohana 7:49). Nta kintu na kimwe cyateraga inkunga muri iyo myifatire!

Akenshi ibyo tuvuga bigaragaza ibyo dutekereza n’uko tubona abandi. Yesu yagize ati “umuntu mwiza atanga ibyiza abivanye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we, ariko umuntu mubi atanga ibibi abivanye mu butunzi bwe bubi; kuko ibyuzuye umutima ari byo akanwa kavuga” (Luka 6:45). None se ni iki twakora kugira ngo twizere ko amagambo tuvuga akomeza abandi?

Ikintu kimwe dushobora gukora ni ugutuza kandi tugatekereza mbere yuko tugira ibyo tuvuga. Mu Migani 15:28, hagira hati “umutima w’umukiranutsi utekereza icyo ari busubize.” Gutekereza muri ubwo buryo ntibisaba igihe kirekire. Ubusanzwe gutekereza gato gusa mbere yo kuvuga, bishobora gutuma tumenya niba ibyo tugiye kuvuga biri buhumurize abantu. Dushobora kwibaza tuti ‘ese ibi ngiye kuvuga bigaragaza urukundo? Ese ni ukuri cyangwa ni ibihuha gusa? Ese iki ni cyo “gihe gitunganye” cyo kubivuga? Ese biratera inkunga kandi bihumurize ababyumva?’ (Imigani 15:23). Niba tugeze ku mwanzuro w’uko ibyo bintu bitubaka kandi bitavuzwe mu gihe cyabyo, nimucyo dukore uko dushoboye tureke kubivuga. Byaba byiza tugerageje gusimbuza ibyo bintu ibindi bitera inkunga kandi bikwiriye. Amagambo tuvuga tutayatekerejeho “yicana nk’inkota,” mu gihe amagambo meza tuvuga yo ‘akiza.’—Imigani 12:18.

Ikindi kintu cyadufasha ni ukwibanda ku mico myiza bagenzi bacu duhuje ukwizera bafite ituma Imana ibemera. Yesu yagize ati “nta muntu ushobora kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye” (Yohana 6:44). Yehova yita ku mico myiza buri wese mu bagaragu be b’indahemuka agaragaza, ndetse no mu bo tubona ko kamere yabo igoranye kwihanganira. Ariko nidushyiraho imihati kugira ngo tumenye imico myiza yabo, tuzabona ibintu bitera inkunga byo kubavugaho.

Jya ufasha abandi

Yesu yiyumvishaga imimerere abantu baremerewe baba barimo. Koko rero, ‘yabonye imbaga y’abantu yumva abagiriye impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri zashishimuwe kandi zitatanye’ (Matayo 9:36). Ariko ntiyashishikajwe no kurebesha amaso gusa imimerere iteye impuhwe barimo, ahubwo yanagize icyo akora ngo abafashe. Yabatumiye agira ati “nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura.” Ikindi kandi, yababwiye amagambo atanga icyizere agira ati “kuko kuba umugaragu wanjye bitaruhije kandi umutwaro wanjye utaremereye.”—Matayo 11:28, 30.

Muri iki gihe, turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ (2 Timoteyo 3:1). Abantu benshi bumva baremerewe n’“imihangayiko yo muri iyi si” (Matayo 13:22). Abandi baremerewe n’imimerere igoye bahura na yo (1 Abatesalonike 5:14). Ni mu buhe buryo dushobora guhumuriza abo bantu baba babikeneye? Kimwe na Kristo, dushobora kuborohereza imitwaro.

Abantu bamwe bashaka kwiyorohereza imitwaro bavuga ibibazo byabo. Niba abantu bababaye baje kudushaka ngo tubafashe, ese dufata akanya ko kubatega amatwi twitonze? Kuba umuntu uzi gutega amatwi kandi wishyira mu mwanya w’abandi bisaba kwicyaha. Ibyo bisaba kwita ku byo uwo muvugana akubwira aho gutekereza ku byo uri bumusubize cyangwa ku buryo uri bukemure ikibazo ahanganye na cyo. Iyo tumuteze amatwi tumwitayeho, tukamureba mu maso, kandi byaba ngombwa tukanaseka, tuba tugaragaje ko twita ku bibazo bye.

Mu itorero rya gikristo tubona uburyo bwinshi bwo gutera inkunga bagenzi bacu duhuje ukwizera. Urugero, mu gihe turi mu materaniro ya gikristo ku Nzu y’Ubwami, dushobora kureba abahanganye n’ibibazo by’uburwayi. Hari igihe haba hakenewe iminota mike gusa mbere y’amateraniro cyangwa nyuma yayo kugira ngo tubabwire amagambo atera inkunga. Nanone kandi, tugomba gutekereza ku batabonetse ku Materaniro y’Igitabo cy’Itorero duteranamo. Wenda dushobora kubavugisha kuri terefone maze tukagaragaza ko dushishikajwe n’uko bagira ubuzima bwiza cyangwa tukagira ubufasha tubaha.—Abafilipi 2:4.

Abasaza b’Abakristo basohoza inshingano iremereye mu itorero. Hari byinshi dushobora gukora kugira ngo gusohoza inshingano zabo neza biborohere. Dufatanya na bo kandi tugasohoza inshingano iyo ari yo yose dushobora guhabwa twicishije bugufi. Ijambo ry’Imana ridutera inkunga rigira riti “mwumvire ababayobora kandi muganduke, kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwanyu nk’abazabibazwa, kugira ngo babikore bishimye, aho kubikora basuhuza umutima, kuko ibyo ari mwe byagiraho ingaruka mbi” (Abaheburayo 13:17). Mu gihe tugaragaza ko dufite ubushake bwo gufasha, dushobora kubera isoko y’ihumure abasaza “bayobora neza.”—1 Timoteyo 5:17.

Murusheho kurangwa n’imvugo itera inkunga n’ibikorwa byo gufasha abandi

Ikime kigarura ubuyanja gituruka ku bitonyanga byinshi bimanuka buhoro buhoro, bisa n’aho ntaho bituruka. Mu buryo nk’ubwo, guhumuriza abandi ntibishobora kugerwaho biturutse ku gikorwa kimwe cyiza, ahubwo bituruka ku mihati myinshi iba yashyizweho mu kugaragaza imico ya Kristo mu bihe byose.

Intumwa Pawulo yaranditse ati “ku birebana n’urukundo rwa kivandimwe, buri wese agaragarize mugenzi we urukundo rurangwa n’ubwuzu. Ku birebana no kugaragarizanya icyubahiro, mufate iya mbere” (Abaroma 12:10). Nimucyo dukurikize inama ya Pawulo. Mu by’ukuri dushobora guhumuriza abandi mu byo tuvuga n’ibyo dukora.

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Ikime cyo ku Musozi wa Herumoni cyatumaga ibimera bitohagira

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Umuntu uzi gutega amatwi ahumuriza abandi