Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigana Umuntu Ukomeye mu guhindura abantu abigishwa

Jya wigana Umuntu Ukomeye mu guhindura abantu abigishwa

Jya wigana Umuntu Ukomeye mu guhindura abantu abigishwa

“Mujye mwitondera uko mwumva.”​—LUKA 8:18.

1, 2. Kuki ukwiriye kwita ku buryo Yesu yashyikiranaga n’abantu mu gihe cy’umurimo we?

YESU KRISTO yasohozaga inshingano ye yo kuba Umwigisha Ukomeye n’Umuntu Ukomeye mu guhindura abantu abigishwa, igihe yabwiraga abigishwa be ati “mujye mwitondera uko mwumva” (Luka 8:16-18). Wowe mubwiriza w’Umukristo, iryo hame rirakureba igihe ukora umurimo wo kubwiriza. Niwitondera amabwiriza yo mu buryo bw’umwuka, uzayakurikiza kandi ube umubwiriza w’Ubwami ugira ingaruka nziza. Birumvikana ko muri iki gihe udashobora kumva ijwi rya Yesu, ariko ushobora gusoma ibyo yavuze n’ibyo yakoze nk’uko biri mu Byanditswe. Ni iki Ibyanditswe bivuga ku buryo Yesu yashyikiranaga n’abantu mu gihe cy’umurimo we?

2 Yesu yari umubwiriza w’ubutumwa bwiza uhebuje kandi yari Umwigisha Ukomeye w’ukuri ko mu Byanditswe (Luka 8:1; Yohana 8:28). Umurimo wo guhindura abantu abigishwa ukubiyemo kubwiriza no kwigisha. Ariko bamwe mu babwiriza b’Abakristo bashimwa, bagira ingorane yo kwigisha abantu mu buryo bugira ingaruka nziza. Mu gihe kubwiriza bikubiyemo gutangaza ubutumwa, kwigisha abantu ibihereranye na Yehova n’imigambi ye byo, bisaba umuntu uhindura abandi abigishwa kugirana na bo imishyikirano (Matayo 28:19, 20). Ibyo umuntu ashobora kubigereho yigana Yesu Kristo, Umwigisha Mukuru kandi akaba n’Umuntu Ukomeye mu guhindura abantu abigishwa.—Yohana 13:13.

3. Kwigana Yesu bishobora kugira izihe ngaruka ku mihati ushyiraho uhindura abantu abigishwa?

3 Niwigana uburyo Yesu yakoreshaga yigisha, uzaba wumviye inama y’intumwa Pawulo igira iti “mukomeze kugaragaza ubwenge mu byo mugirira abo hanze y’itorero, mwicungurira igihe gikwiriye. Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu, kugira ngo mumenye uko mwasubiza umuntu wese” (Abakolosayi 4:5, 6). Nubwo kwigana Yesu mu guhindura abantu abigishwa bisaba gushyiraho imihati, bizatuma uko wigisha bigira icyo bigeraho, kuko bizagufasha ‘kumenya uko wasubiza umuntu wese’ ukurikije ibyo akeneye.

Yesu yashishikarizaga abandi gutanga ibitekerezo

4. Kuki dushobora kuvuga ko Yesu yari azi gutega amatwi neza?

4 Kuva Yesu akiri umwana, yari afite akamenyero ko gutega abantu amatwi kandi akabatera inkunga yo kuvuga ibyo batekereza. Urugero, igihe yari afite imyaka 12, ababyeyi be bamusanze mu rusengero ari hagati y’abigisha “abateze amatwi kandi ababaza ibibazo” (Luka 2:46). Yesu ntiyagiye mu rusengero agamije gukoza isoni abo bigisha akoresheje ubumenyi bwe. Ahubwo yajyanywe no kubatega amatwi, nubwo yacishagamo akababaza ibibazo. Kuba yari azi gutega amatwi neza bishobora kuba ari umwe mu mico yatumye akundwa n’Imana n’abantu.—Luka 2:52.

5, 6. Tuzi dute ko Yesu yategaga amatwi ibyo abo yigishaga bamubwiraga?

5 Yesu amaze kubatizwa no gusigwa akaba Mesiya, yakomeje gushishikazwa no gutega amatwi abantu. Ntiyigeze ahugira mu kwigisha gusa, ku buryo abura umwanya wo gutega amatwi abantu bazaga kumwumva. Akenshi yajyaga atuza gato, akababaza icyo batekereza kandi agatega amatwi ibisubizo byabo (Matayo 16:13-15). Urugero, Lazaro musaza wa Marita amaze gupfa, Yesu yabwiye Marita ati “umuntu wese uriho akaba anyizera ntazigera apfa.” Hanyuma yaramubajije ati “ese ibyo urabyizeye?” Birumvikana ko Yesu yateze amatwi igihe Marita yamusubizaga ati “yego Mwami; nizeye ko uri Kristo Umwana w’Imana” (Yohana 11:26, 27). Mbega ukuntu bishobora kuba byari bishimishije kumva Marita agaragaza ukwizera muri ubwo buryo!

6 Igihe abenshi mu bigishwa barekaga Yesu, yashishikajwe no gutega amatwi uko intumwa ze zabibonaga. Ni yo mpamvu yazibajije ati “mbese namwe murashaka kwigendera?” Simoni Petero aramusubiza ati “Mwami, twagenda dusanga nde? Ni wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka; kandi twarizeye, tumenya ko uri Uwera w’Imana” (Yohana 6:66-69). Mbega ukuntu ayo magambo agomba kuba yarashimishije Yesu! Nta gushidikanya ko umwigishwa wa Bibiliya uvuga amagambo nk’ayo agaragaza ukwizera azagushimisha.

Yesu yategaga amatwi kandi akubaha

7. Kuki Abasamariya benshi baje kwizera Yesu?

7 Indi mpamvu yatumaga Yesu agira icyo ageraho mu guhindura abantu abigishwa, ni uko yitaga ku bantu kandi akabatega amatwi abubashye. Urugero, igihe kimwe Yesu yabwirije Umusamariyakazi hafi y’iriba rya Yakobo i Sukara. Mu kiganiro bagiranye, ntabwo Yesu yihariye ijambo, ahubwo yateze amatwi ibyo yamubwiraga. Igihe Yesu yamutegaga amatwi yabonye ko yari ashishikajwe no gusenga, nuko amubwira ko Imana ishaka abayisenga mu mwuka no mu kuri. Yesu yubashye uwo mugore kandi agaragaza ko amwitayeho, bituma na we yihutira kubwira abandi ibya Yesu, maze “benshi mu Basamariya bo muri uwo mugi baramwizera bitewe n’ijambo uwo mugore yababwiye.”—Yohana 4:5-29, 39-42.

8. Kuba abantu bakunda kugaragaza uko babona ibintu, byagufasha bite gutangiza ibiganiro igihe uri mu murimo wo kubwiriza?

8 Abantu bakunda kuvuga uko babona ibintu. Urugero, abantu bari batuye mu mugi wa Atene ya kera bakundaga kuvuga ibyo batekereza no gutegera amatwi ibintu bishyashya. Iyo mimerere yatumye Pawulo atanga disikuru ishishikaje muri Areyopago muri uwo mugi (Ibyakozwe 17:18-34). Igihe waba utangiye kugirana ikiganiro na nyir’inzu uri mu murimo wo kubwiriza, ushobora kuvuga uti “mbasuye nifuza kumenya icyo mutekereza kuri iyi ngingo [vuga umutwe w’ikiganiro].” Tega amatwi igisubizo kigaragaza uko uwo muntu yumva ibintu kandi ugire icyo ubivugaho, cyangwa ubibazeho ikibazo. Hanyuma, erekana mu bugwaneza icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo.

Yesu yari azi gutangiza ibiganiro

9. Ni iki Yesu yabanje gukora mbere yo ‘gusobanurira Ibyanditswe’ Kiliyofasi na mugenzi we?

9 Yesu ntiyajyaga abura icyo avuga. Uretse kuba yari azi gutega amatwi, akenshi yanamenyaga ibyo abantu batekereza, bigatuma abona ibintu bikwiriye byo kubabwira (Matayo 9:4; 12:22-30; Luka 9:46, 47). Dufate urugero: nyuma gato y’uko Yesu azuka, babiri mu bigishwa be bari mu rugendo bava i Yerusalemu bajya i Emawusi. Inkuru yo mu Ivanjiri igira iti “mu gihe baganiraga kandi babijyaho impaka, Yesu ubwe arabegera ajyana na bo; ariko ntibashobora kumumenya. Arababwira ati ‘ese ibyo bintu mugenda mujyaho impaka ni ibiki?’ Nuko barahagarara, bafite umubabaro mu maso. Uwitwa Kiliyofasi aramusubiza ati ‘mbese wibera ukwawe muri Yerusalemu nk’umushyitsi, ku buryo utazi ibyahabereye muri iyi minsi?’ Na we arababaza ati ‘ni ibiki byahabereye?’” Umwigisha Mukuru yateze amatwi ubwo basobanuraga ko Yesu w’i Nazareti wigishaga abantu, agakora ibitangaza, yari yishwe. Icyo gihe bamwe bavugaga ko yari yazuwe mu bapfuye. Yesu yararetse Kiliyofasi na mugenzi we bavuga ibyo batekereza. Hanyuma yabasobanuriye ibyo bari bakeneye kumenya, ‘abasobanurira neza Ibyanditswe.’—Luka 24:13-27, 32.

10. Ni gute wamenya uko umuntu muhuriye mu murimo wo kubwiriza abona ibihereranye n’idini?

10 Ushobora kuba utazi imyizerere yo mu rwego rw’idini ya nyir’inzu. Kugira ngo uyimenye, ushobora kumubwira ko wishimira kumenya icyo abantu batekereza ku isengesho. Hanyuma ushobora kumubaza uti “ese utekereza ko hari uwumva amasengesho koko?” Igisubizo azaguha kizahishura byinshi ku birebana n’uko abona ibintu hamwe n’imyizerere ye. Niba ashishikazwa n’iby’idini, ushobora gutuma akubwira byinshi umubaza uti “ese Imana yumva amasengesho yose cyangwa hari ayo itumva?” Ibibazo nk’ibyo bizatuma muganira mwisanzuye. Igihe byaba bikwiriye ko umugezaho ibitekerezo byo mu Byanditswe, bikorane amakenga, utibasira imyizerere ye. Niyishimira kugutega amatwi, azashimishwa no kugutumirira kugaruka. Ariko reka tuvuge ko akubajije ikibazo utashobora guhita usubiza. Ushobora gukora ubushakashatsi maze ukazagaruka umuha igisubizo kigaragaza ‘impamvu z’ibyiringiro ufite ariko ukabikora mu bugwaneza kandi umwubashye cyane.’—1 Petero 3:15.

Yesu yigishaga abakwiriye

11. Ni iki kizagufasha kumenya abantu bakwiriye kwigishwa?

11 Umuntu utunganye Yesu yari azi gushishoza ku buryo byatumaga amenya abantu bakwiriye kwigishwa. Ntibitworohera kumenya abantu baba “biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka” (Ibyakozwe 13:48). Intumwa na zo zashakaga abakwiriye, kuko Yesu yazibwiye ati “umugi wose cyangwa umudugudu mwinjiyemo, mujye mushaka uwo muri wo ukwiriye” (Matayo 10:11). Kimwe n’intumwa za Yesu, jya ushaka abantu bifuza gutega amatwi ukuri kw’Ibyanditswe kandi bakakwiga. Ushobora kumenya abakwiriye utega amatwi witonze buri muntu ku giti cye, kandi ukita ku myifatire agaragaza.

12. Ni gute wakomeza gufasha umuntu ushimishijwe?

12 Numara gutandukana n’umuntu washimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami, bizaba byiza nukomeza gutekereza ku bintu byo mu buryo bw’umwuka akeneye. Niwandika ibintu wamenye igihe waganiraga n’umuntu ku bihereranye n’ubutumwa bwiza, bizagufasha gukomeza kwita kuri uwo muntu mu buryo bw’umwuka. Mu gihe usubiye kumusura, uba ukeneye kumutega amatwi witonze kugira ngo umenye byinshi ku biheranye n’imyizerere ye, imyifatire ye cyangwa imimerere arimo.

13. Ni iki cyagufasha gutahura uko umuntu abona ibihereranye na Bibiliya?

13 Ni gute washishikariza abantu kukubwira icyo batekereza ku Ijambo ry’Imana? Mu duce tumwe na tumwe, uburyo bushobora kugira icyo bugeraho ni nko kubaza uti “ese gusobanukirwa Bibiliya bijya bikugora?” Igisubizo umuntu atanga kuri icyo kibazo, akenshi gihishura uko abona ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Ubundi buryo, ni ugusoma umurongo w’Ibyanditswe maze ukamubaza uti “ese ibyo dusomye ubyumvise ute?” Kimwe na Yesu, ushobora kugera kuri byinshi mu murimo wo kubwiriza binyuze mu kubaza ibibazo bikwiriye. Icyakora, kugira amakenga ni ngombwa.

Yesu yakoreshaga ibibazo mu buryo bugira ingaruka nziza

14. Ni gute ushobora kugaragaza ko ushishikazwa no kumenya uko abantu babona ibintu utabahase ibibazo?

14 Jya ugaragaza ko ushishikazwa n’uko abandi babona ibintu udatumye bagira ipfunwe. Kurikiza urugero rwa Yesu. Ntiyapfaga kubaza ibibazo uko yiboneye, ahubwo yabazaga ibibazo bikangura ibitekerezo. Nanone kandi, Yesu yari azi gutega amatwi mu bugwaneza, akagarurira ubuyanja abantu b’imitima itaryarya kandi agatuma bisanzura (Matayo 11:28). Abantu bose bumvaga bisanzuye igihe babaga bamubwira ibibahangayikishije (Mariko 1:40; 5:35, 36; 10:13, 17, 46, 47). Niba abantu bakwisanzuraho bakakubwira ibyo batekereza ku biheranye na Bibiliya n’ibyo yigisha, ugomba kwirinda kubahata ibibazo.

15, 16. Ni gute ushobora gutuma abantu bagira icyo bavuga ku birebana n’amadini?

15 Uretse kubaza ibibazo mu buryo bugira ingaruka nziza, ushobora gutera abantu inkunga yo kugira icyo bavuga binyuze mu kuvuga ikintu gishishikaje maze ugatega amatwi icyo bakivugaho. Urugero, Yesu yabwiye Nikodemu ko ‘umuntu atabanje kongera kubyarwa, atabasha kubona ubwami bw’Imana’ (Yohana 3:3). Ayo magambo yari ateye amatsiko ku buryo Nikodemu atari kureka kugira icyo ayavugaho cyangwa ngo areke gutegera Yesu amatwi (Yohana 3:4-20). Mu buryo nk’ubwo, nawe ushobora gutuma abantu bagira icyo bavuga.

16 Muri iki gihe mu duce dutandukanye tw’isi, urugero nko muri Afurika, mu Burayi bw’i Burasirazuba no muri Amerika y’Epfo, ukwiyongera kw’amadini ni ingingo ishishikaje yo kuganiraho. Mu duce nk’utwo, akenshi ushobora gutangiza ibiganiro ugira uti “mpangayikishwa n’uko havuka amadini menshi. Ariko niringira ko vuba aha abantu bo mu mahanga yose bazunga ubumwe mu gusenga k’ukuri. Ese wakwishimira ko ibyo bizaba?” Kuvuga ikintu gitangaje ku birebana n’ibyiringiro byawe, bishobora gutuma abandi na bo bavuga uko babona ibintu. Kandi kubona ibisubizo by’ibibazo byoroha iyo hari uburyo bubiri umuntu ashobora kubisubizamo (Matayo 17:25). Nyuma y’uko umuntu muganira agira icyo avuga ku kibazo wamubajije, gisubize ukoresheje umurongo umwe w’Ibyanditswe cyangwa ibiri (Yesaya 11:9; Zefaniya 3:9). Nutega amatwi witonze kandi ukazirikana ibyo uwo muganira asubiza, ushobora kumenya ibyo muzaganiraho igihe uzaba usubiye kumusura.

Yesu yategaga amatwi abana

17. Ni iki kigaragaza ko Yesu yitaga ku bana?

17 Yesu ntiyitaga gusa ku bantu bakuru, ahubwo yitaga no ku bana. Yari azi imikino abana bakinaga n’ibyo bakundaga kuvuga. Hari igihe yatumiriraga abana kumusanga (Luka 7:31, 32; 18:15-17). Mu kivunge cy’abantu benshi babaga bateze Yesu amatwi habaga harimo n’abana. Igihe abana b’abahungu basakuzaga basingiza Mesiya, Yesu yarabibonye kandi agaragaza ko Ibyanditswe byari byarabivuze mbere y’igihe (Matayo 14:21; 15:38; 21:15, 16). Muri iki gihe, hari abana benshi barimo bahinduka abigishwa ba Yesu. None se, ni gute wabafasha?

18, 19. Ni gute ushobora gufasha umwana wawe mu buryo bw’umwuka?

18 Kugira ngo ufashe umwana wawe mu buryo bw’umwuka, ugomba kumutega amatwi. Ukeneye gusobanukirwa ibitekerezo afite bishobora kuba bidahuje n’ibyo Yehova ashaka. Uko ibyo umwana wawe yagusubiza byaba biri kose, ni iby’ubwenge ko wabanza kumushimira. Hanyuma, ushobora gukoresha imirongo y’Ibyanditswe ikwiriye kugira ngo umufashe gusobanukirwa uko Yehova abona ibintu.

19 Ibibazo bizagufasha gutahura uko abana babona ibintu. Ariko, kimwe n’abantu bakuru, abana na bo ntibakunda guhatwa ibibazo. Aho kugira ngo wikoreze umwana wawe umutwaro wo gusubiza ibibazo byinshi bikomeye, kuki utagira ikintu kigufi wivugaho? Bitewe n’ibyo muganiraho, ushobora kuvuga uko ujya wumva umeze mu mimerere runaka, maze ukamusobanurira impamvu. Hanyuma, ushobora kumubaza uti “ese nawe ni ko ujya wumva umeze?” Ibisubizo umwana wawe atanga bishobora gutuma mugirana ikiganiro gishingiye ku Byanditswe cyamufasha kandi kikamutera inkunga.

Komeza kwigana Umuntu Ukomeye mu guhindura abantu abigishwa

20, 21. Kuki wagombye kuba umuntu uzi gutega amatwi neza mu murimo ukora wo guhindura abantu abigishwa?

20 Waba uganira n’umwana wawe cyangwa undi muntu uwo ari we wese ku ngingo runaka, ni iby’ingenzi kumutega amatwi witonze. Koko rero, ni byo bigaragaza urukundo. Igihe uteze umuntu amatwi, burya uba ugaragaza ko wicisha bugufi, kandi uwo muvugana abona ko umwubashye, ndetse ko umwitayeho mu buryo bwuje urukundo. Birumvikana ko gutega amatwi bisaba ko wita ku byo undi avuga.

21 Uko ujya mu murimo wa gikristo, jya ukomeza gutega amatwi witonze abo ubwiriza. Niwita cyane ku byo bavuga, bizagufasha gutahura ingingo yo mu kuri kwa Bibiliya yabashishikaza mu buryo bwihariye. Hanyuma wihatire kubafasha binyuze mu gukoresha uburyo bunyuranye Yesu yakoreshega yigisha. Nubigenza utyo, uzabona ingororano y’ibyishimo no kunyurwa kubera ko uzaba wigana Umuntu Ukomeye mu guhindura abantu abigishwa.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute Yesu yateye abandi inkunga yo kuvuga ibyo batekerezaga?

• Kuki Yesu yategaga amatwi abo yigishaga?

• Ni gute wakoresha ibibazo mu murimo ukora wo kubwiriza?

• Ni iki wakora kugira ngo ufashe abana kuba abigishwa ba Yesu?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Mu gihe ubwiriza, itondere uko utega amatwi

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Twigana Yesu igihe dufasha abana kuba abigishwa be