Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kugira impuhwe mu isi irangwa n’ubugome

Kugira impuhwe mu isi irangwa n’ubugome

Kugira impuhwe mu isi irangwa n’ubugome

MU BURUNDI hari umuntu warwaye malariya arazahara cyane. Yari akeneye kujya kwa muganga byihutirwa. Ariko se yari kugerayo ate, ko nta modoka yo kumutwara yashoboraga kuboneka? Hari abantu babiri mu ncuti ze za bugufi baje kumufasha. Bamushyize ku igare bamusunika igihe cy’amasaha atanu, ahantu hagoye h’imisozi. Baje kugera aho bategera imodoka, maze bamujyana ku bitaro biri hafi aho. Nyuma y’iminsi mike yarorohewe.

Mu kandi gace k’isi, mu kwezi kwa Kanama mu mwaka wa 2005, igihe inkubi y’umuyaga yiswe Katrina yayogozaga Ikigobe cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari itsinda ry’abantu bitangiye gukura ibiti ku nzu byari byaguyeho. Nubwo abo bantu batari bazi nyiri iyo nzu, bamaze umunsi wose bakata ibyo biti bakoreshe inkero. Nyir’inzu yagize ati ‘ndashimira cyane aba bantu.’

Ibinyamakuru, amaradiyo na televiziyo bikunda gutangaza ibintu biteye ubwoba, bitangaza inkuru zibanda ku kaga n’ibikorwa by’urugomo biba byabayeho, mu gihe ibikorwa byo kugira neza bikorwa buri munsi, akenshi byo byirengagizwa. Ariko kandi, ibyo ntibiburizamo ikintu abantu bakenera aho baba bari hose, ni ukuvuga kwifuza kugaragarizwa urukundo, kwitabwaho no kugirirwa neza. Twifuza cyane kugirirwa impuhwe! Ibyiyumvo nk’ibyo bishobora kurushaho kwigaragaza mu gihe cya Noheli, ubwo abantu benshi baba baririmba ngo ‘amahoro no kugirirwa neza bibe ku bantu.’—Luka 2:14, King James version.

Kugira imbabazi bishobora kutoroha muri iyi si ikabije kurangwa n’umwuka wo kwishishanya no kutakira abashyitsi. Abantu benshi batekereza ko kutagira impuhwe no kutita ku bandi ari byo bituma umuntu agira icyo ageraho. Abenshi babaho bakurikije igitekerezo kivuga ko ari iby’ubwenge kuba umugome kuruta kuba umunyampuhwe. Umururumba n’ubwikunde bibangamira mu buryo bworoshye umuco wo kugira impuhwe.

Ibyo bituma abantu benshi bagira ingeso ya reka mbanze, niyo ibyo byaba bibasaba kwangiza ibyiyumvo by’abandi cyangwa kubangamira inyungu zabo. Muri za siporo zikorwa n’abagabo hamwe n’imyidagaduro y’intwari, akenshi abagabo batagira impuhwe bagaragazwa ko ari bo “bagabo nyabagabo.” Hari bamwe mu bayobozi b’abanyapolitiki bagira imyifatire nk’iyo.

Ku bw’ibyo, byaba byiza twibajije tuti: kuki twagombye kwita ku bandi? Ese kugira impuhwe hari icyo bimaze? Ni iki cyadufasha kugira impuhwe? Ingingo ikurikira irasuzuma ibyo bibazo.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]

•Ese kugira impuhwe ni ukugira intege nke?

•Ese kugira impuhwe hari icyo bimaze?

•Ni ubuhe buryo bwiza ushobora kugaragazamo ko wita ku bandi?