Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese witeguye umunsi wa Yehova?

Ese witeguye umunsi wa Yehova?

Ese witeguye umunsi wa Yehova?

‘Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi, ndetse ugeze hafi kandi urihuta.’ —ZEFANIYA 1:14.

1-3. (a) Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’umunsi wa Yehova? (b) Ni uwuhe ‘munsi w’Uwiteka’ dutegereje vuba aha?

UMUNSI ukomeye wa Yehova si umunsi ugizwe n’amasaha 24, ahubwo ni igihe kirekire Yehova azasohorezamo urubanza rwe ku bantu babi. Abantu babi bafite impamvu zo gutinya uwo munsi uzaba urangwa n’umwijima, umujinya n’uburakari bw’inkazi, kurimbura no kwangiza (Yesaya 13:9; Amosi 5:18-20; Zefaniya 1:15). Ubuhanuzi bwa Yoweli bugira buti “tubonye ishyano, kuko umunsi w’Uwiteka ugeze hafi, uzaza ari uwo kurimbura kuvuye ku Ishoborabyose!” (Yoweli 1:15). Icyakora, kuri uwo munsi ukomeye Imana izarokora “abafite imitima itunganye.”—Zaburi 7:11.

2 Amagambo ngo “umunsi w’Uwiteka” akoreshwa yerekeza ku gihe Imana iba isohoza imanza zayo ziba mu bihe binyuranye. Urugero, mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, “umunsi w’Uwiteka” wageze kuri Yerusalemu ubwo Yehova yakoreshaga Abanyababuloni kugira ngo basohoze urubanza yari yaciriye abaturage baho (Zefaniya 1:4-7). Urubanza rw’Imana nk’urwo rwabaye mu mwaka wa 70, igihe Imana yakoreshaga Abaroma kugira ngo basohoze urubanza yari yaraciriye ishyanga ry’Abayahudi ryari ryaranze Umwana wayo (Daniyeli 9:24-27; Yohana 19:15). Nanone kandi, Bibiliya yavuze mbere y’igihe iby’“umunsi w’Uwiteka,” ubwo Yehova ‘azarwana n’amahanga’ (Zekariya 14:1-3). Intumwa Pawulo yarahumekewe maze ashyira isano hagati y’uwo munsi no kuhaba kwa Kristo kwatangiye igihe Yesu yimikwaga mu mwaka wa 1914, akaba Umwami utegekera mu ijuru (2 Abatesalonike 2:1, 2). Mu gihe tuzirikana ko hari ibintu bigaragaza ko umunsi wa Yehova wegereje, dusanga isomo ry’umwaka ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mwaka wa 2007 ryari rikwiriye mu buryo bwihariye. Iryo somo ryari ryakuwe muri Zefaniya 1:14, hagira hati “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi.”

3 Kubera ko umunsi ukomeye w’Imana uri bugufi, ubu ni cyo gihe cyo kugaragaza ko uhora uwiteguye. Ni gute wakwitegura uwo munsi? Ese hari izindi ntambwe waba ukeneye kongera gutera kugira ngo ube witeguye umunsi wa Yehova?

Jya uhora uwiteguye

4. Ni ikihe kigeragezo gikomeye Yesu ubwe yari yiteguye guhangana na cyo?

4 Igihe Yesu Kristo yavugaga ubuhanuzi burebana n’iherezo ry’iyi si, yabwiye abigishwa be ati “muhore mwiteguye” (Matayo 24:44). Ubwo Yesu yavugaga ayo magambo, we ubwe yari yariteguye guhura n’ikigeragezo gikaze, ari cyo gupfa akaba igitambo (Matayo 20:28). Ni irihe somo twavana mu myiteguro Yesu yagize?

5, 6. (a) Ni mu buhe buryo urukundo dukunda Imana n’abantu rugira uruhare mu gutuma twitegura umunsi wa Yehova? (b) Ni uruhe rugero Yesu yatanze mu birebana no gukunda bagenzi bacu?

5 Yesu yakundaga Yehova n’umutima we wose kandi yakundaga amahame Ye akiranuka. Mu Baheburayo 1:9, havuga ibirebana na Yesu hagira hati “wakunze gukiranuka wanga ubwicamategeko. Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe, igusukaho amavuta yo kwishima kurusha bagenzi bawe.” Kubera ko Yesu yakunze Se wo mu ijuru, byatumye akomeza kumubera indahemuka. Niba dukunda Imana dutyo kandi tukabaho mu buryo buhuje n’ibyo ishaka, izaturokora (Zaburi 31:24). Urukundo nk’urwo no kumvira, bizadufasha guhora twiteguye umunsi ukomeye wa Yehova.

6 Ikintu cy’ingenzi mu byari bigize kamere ya Yesu, ni urukundo yakundaga abantu. Koko rero, ‘yumvaga abagiriye impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye’ (Matayo 9:36). Ibyo byatumye Yesu abwiriza abo bantu ubutumwa bwiza, nk’uko natwe urukundo rutuma tubwira bagenzi bacu ibihereranye n’ubutumwa bw’Ubwami. Urukundo dukunda Imana n’urwo dukunda bagenzi bacu, rutuma dukomeza kugira ishyaka mu murimo wa gikristo kandi rukadufasha kwitegura umunsi ukomeye wa Yehova.—Matayo 22:37-39.

7. Kuki dushobora kwishima mu gihe dutegereje umunsi wa Yehova?

7 Yesu yishimiraga gukora ibyo Yehova ashaka (Zaburi 40:9). Niba natwe dufite imyifatire nk’iye, tuzabonera ibyishimo mu murimo wera dukorera Imana. Kimwe na Yesu, tuzaba abantu batikunda, b’abanyabuntu, kandi ibyo bizatuma twishima rwose (Ibyakozwe 20:35). Ni koko ‘kwishimana Uwiteka ni zo ntege zacu.’ Nitubigenza dutyo, tuzaba twitegura neza umunsi ukomeye w’Imana.—Nehemiya 8:10.

8. Kuki twagombye kurushaho kwegera Yehova binyuze mu isengesho?

8 Gusengana umwete ni byo byafashije Yesu kwitegura ibigeragezo byamugezeho azira ukwizera kwe. Igihe Yohana yamubatizaga yarasenze. Yesu yakesheje ijoro asenga mbere y’uko atoranya intumwa ze (Luka 6:12-16). Ese hari umuntu usoma Bibiliya utashishikazwa n’amasengesho avuye ku mutima Yesu yavuze mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe ku isi (Mariko 14:32-42; Yohana 17:1-26)? Ese usenga kenshi nk’uko Yesu yabigenzaga? Jya wegera Yehova kenshi binyuze mu isengesho. Igihe usenga ntugahushure. Jya ushaka ubuyobozi bw’umwuka wera, kandi igihe ububonye, ujye uba witeguye kubwemera. Kugirana na Data wo mu ijuru imishyikirano ikomeye ni iby’ingenzi cyane muri iyi minsi igoye, igihe umunsi ukomeye w’Imana utwegera wihuta cyane. Uko byagenda kose ariko, dukomeze kurushaho kwegera Yehova binyuze mu isengesho.—Yakobo 4:8.

9. Ni mu buhe buryo ari iby’ingenzi guhangayikishwa n’uko izina rya Yehova ryezwa?

9 Guhangayikishwa n’uko izina rya Yehova ryakwezwa na byo byafashije Yesu kwitegura ibigeragezo yahuye na byo. Mu by’ukuri, yigishije abigishwa be ko amasengesho baturaga Imana yagombaga kuba arimo amagambo yo gusaba, agira ati “izina ryawe niryezwe” (Matayo 6:9). Niba twifuza cyane ko izina rya Yehova ryezwa, tuzihatira kwirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyarishyiraho umugayo. Ibyo bizatuma turushaho kwitegura umunsi ukomeye wa Yehova.

Ese hari ibyo wahindura?

10. Kuki bikwiriye ko dusuzuma imibereho yacu?

10 Umunsi wa Yehova uramutse uje ejo, ese koko waba uwiteguye? Buri wese muri twe yagombye gusuzuma imibereho ye akareba niba hari ibikorwa cyangwa imyitwarire akeneye guhindura. Umuntu azirikanye ukuntu ubuzima bw’iki gihe ari bugufi kandi bukaba budatanga icyizere, buri wese muri twe yakumva akeneye kuba maso mu buryo bw’umwuka buri munsi (Umubwiriza 9:11, 12; Yakobo 4:13-15). Ku bw’ibyo, nimucyo dusuzume bimwe mu bintu dukeneye kwitondera mu mibereho yacu.

11. Ni iyihe ntego ufite ku birebana no gusoma Bibiliya?

11 Ikintu kimwe cy’ingenzi, ni inama duhabwa n’‘umugaragu wizerwa’ idusaba gusoma Bibiliya buri munsi (Matayo 24:45). Ushobora kwishyiriraho intego yo gusoma Ibyanditswe kuva mu Itangiriro kugeza mu Byahishuwe incuro imwe buri mwaka, kandi ugafata igihe cyo kubitekerezaho. Uramutse usomye hafi ibice bine ku munsi, ushobora gusoma ibice byose bigize Bibiliya uko ari 1.189 mu gihe cy’umwaka umwe. Buri mwami wa Isirayeli yagombaga gusoma Amategeko ya Yehova “iminsi yose [yabaga] akiriho.” Uko bigaragara, Yosuwa na we ni ko yabigenje (Gutegeka kwa Kabiri 17:14-20; Yosuwa 1:7, 8). Ni iby’ingenzi rwose ko abasaza mu itorero basoma Ijambo ry’Imana buri munsi, kuko ibyo bibafasha kwigisha “inyigisho nzima.”—Tito 2:1.

12. Kuba umunsi wa Yehova wegereje cyane byagombye kugushishikariza gukora iki?

12 Kuba umunsi wa Yehova wegereje cyane byagombye kugushishikariza kujya mu materaniro ya gikristo buri gihe, kandi ukayifatanyamo mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose (Abaheburayo 10:24, 25). Kubigenza utyo bizagufasha kunonosora ubuhanga ufite bwo kuba umubwiriza w’Ubwami ushaka abantu biteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka, maze ukabafasha (Ibyakozwe 13:48). Nanone ushobora kurushaho kugira ishyaka mu itorero mu bundi buryo, urugero nko gufasha abasaza no gutera inkunga abakiri bato. Mbega ukuntu gushyiraho imihati nk’iyo bishimishije!

Imishyikirano ugirana n’abandi

13. Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza ku bihereranye no kwambara kamere nshya?

13 Kubera ko umunsi wa Yehova wegereje, ese waba ukeneye gushyiraho imihati myinshi kurushaho ‘ukambara kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka kandi ikaba ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri’ (Abefeso 4:20-24)? Uko witoza kugaragaza imico y’Imana, abandi bashobora kubona ko ‘uyoborwa n’umwuka’ kandi ko ugaragaza imbuto zawo (Abagalatiya 5:16, 22-25). Ese hari ibikorwa bigaragaza ko wowe n’umuryango wawe mwambaye kamere nshya (Abakolosayi 3:9, 10)? Urugero, abo muhuje ukwizera n’abandi baba bazi ko muri abantu b’abagiraneza (Abagalatiya 6:10)? Kwiga Ibyanditswe buri gihe bizagufasha kwitoza imico y’Imana izagufasha kwitegura umunsi wa Yehova.

14. Kuki umuntu yagombye gusenga asaba umwuka wera mu gihe yitoza umuco wo kwirinda?

14 None se byagenda bite niba uri umuntu ukunda kurakara vuba, bityo ukabona ko ukeneye kwitoza umuco wo kumenya kwifata? Uwo muco ni umwe mu mico umwuka wera w’Imana uzatuma ugira. Ku bw’ibyo rero, senga usaba umwuka wera, mu buryo buhuje n’amagambo ya Yesu agira ati “mukomeze musabe muzahabwa; mukomeze mushake muzabona; mukomeze mukomange muzakingurirwa. . . . niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, So wo mu ijuru we ntazarushaho guha umwuka wera abawumusaba?”—Luka 11:9-13.

15. Ni iki cyakorwa mu gihe waba utumvikana n’umuntu muhuje ukwizera?

15 Reka tuvuge ko utumvikana n’umuntu runaka muhuje ukwizera. Mu gihe bimeze bityo, shyiraho imihati yose ishoboka kugira ngo wongere ushyikirane na we, bityo mutume mu itorero haba amahoro n’ubumwe (Zaburi 133:1-3). Shyira mu bikorwa inama ya Yesu iboneka muri Matayo 5:23; 24 cyangwa muri Matayo 18:15-17. Niba wararetse izuba rikarenga ukirakaye, ihutire gukosora icyo kibazo. Akenshi ikiba gikenewe gusa ni ubushake bwo kubabarira. Pawulo yaranditse ati “mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose nk’uko Imana na yo yabababariye rwose binyuze kuri Kristo.”—Abefeso 4:25, 26, 32.

16. Ni mu yihe mimerere Abashakanye baba bakeneye kugirirana impuhwe?

16 Abashakanye basabwa kugirirana impuhwe kandi rimwe na rimwe bakababarirana. Niba ukeneye kurushaho gukunda uwo mwashakanye no kumugirira impuhwe, ihatire kugira icyo ukora kugira ngo ugere kuri iyo ntego ubifashijwemo n’Imana ndetse n’Ijambo ryayo. Ese ku rwawe ruhande, hari icyo ukeneye gukora ngo uhuze n’ibivugwa mu 1 Abakorinto 7:1-5, kugira ngo wirinde imihangayiko yaterwa n’ibivugwamo hamwe no guca inyuma uwo mwashakanye? Mu by’ukuri, aho ni ho umugabo n’umugore bashakanye baba bakeneye ‘kugirirana impuhwe.’

17. Ni izihe ntambwe umuntu yagombye gutera aramutse akoze icyaha gikomeye?

17 Byagenda bite se uramutse ukoze icyaha gikomeye mu buryo runaka? Tera intambwe zo gukosora icyo kibazo mu maguru mashya. Uko byagenda kose, shaka abasaza b’Abakristo bagufashe. Amasengesho yabo n’inama bazaguha bizagufasha kongera kumererwa neza mu buryo bw’umwuka (Yakobo 5:13-16). Senga Yehova ufite umutima wo kwihana. Kutabigenza utyo bishobora gutuma ugira umutimanama ugucira urubanza. Dawidi yigeze kugwa mu cyaha gikomeye, ariko yahumurijwe cyane no kwaturira Yehova icyaha cye. Yaranditse ati “hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa. Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa, umutima we ntubemo uburiganya” (Zaburi 32:1-5). Yehova ababarira abanyabyaha bihana babikuye ku mutima.—Zaburi 103:8-14; Imigani 28:13.

Komeza kwirinda kuba uw’isi

18. Ni gute wagombye kubona isi?

18 Nta gushidikanya ko utegerezanyije amatsiko isi nshya ihebuje, iyo Data wo mu ijuru yadusezeranyije. None se ubona ute isi y’abantu batubaha Imana bitandukanyije na Yo? Satani, “umutware w’iyi si,” nta bubasha yari afite kuri Yesu Kristo (Yohana 12:31; 14:30). Birumvikana ko utifuza ko Satani akugiraho ububasha cyangwa ngo isi ye ibukugireho. Ku bw’ibyo, zirikana amagambo y’intumwa Yohana agira ati “ntimugakunde isi cyangwa ibintu biri mu isi.” Iyo ni yo nzira nziza kubera ko ‘isi ishirana n’irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka agahoraho iteka ryose.’—1 Yohana 2:15-17.

19. Abakristo bakiri bato baterwa inkunga yo kwishyiriraho izihe ntego?

19 Ese ufasha abana bawe “kwirinda kwanduzwa n’isi” (Yakobo 1:27)? Satani ashaka gufata abana bawe nk’uko umuntu aroba amafi. Amatsinda menshi y’abantu n’imiteguro bigamije kugera ku bintu runaka, bikora uko bishoboye kose kugira ngo abakiri bato bahuze n’isi ya Satani. Ariko abagaragu ba Yehova bamaze kugera mu muteguro umwe rukumbi uzarokoka, igihe iyi si mbi izaba ikurwaho. Ku bw’ibyo, Abakristo bakiri bato bagombye guterwa inkunga yo ‘kugira byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami’ (1 Abakorinto 15:58). Ababyeyi bubaha Imana bagomba gufasha abana babo kwishyiriraho intego zizatuma bagira imibereho ishimishije kandi ibahesha ingororano. Iyo mibereho yubahisha Imana kandi igatuma baba biteguye umunsi wa Yehova.

Reba kure y’umunsi ukomeye wa Yehova

20. Kuki twagombye gukomeza guhanga amaso ubuzima bw’iteka?

20 Uzashobora gutegereza umunsi wa Yehova utuje nukomeza guhanga amaso ubuzima bw’iteka (Yuda 20, 21). Utegerezanyije amatsiko ubuzima bw’iteka muri Paradizo, kandi ufite ibyiringiro by’uko uzongera gusubirana imbaraga z’ubuto. Ikindi kandi, uzagira igihe kitagira iherezo cyo gukurikirana intego nziza kandi wige byinshi kurushaho ku bihereranye na Yehova. Mu by’ukuri, ushobora gukomeza kwiga ibihereranye n’Imana iteka ryose, kubera ko ibyo abantu bazi muri iki gihe ari nk’“ibyongorerano” gusa (Yobu 26:14). Mbega ibyiringiro bishimishije!

21, 22. Ni ibihe bintu ushobora kuzaganiraho n’abazazuka?

21 Muri Paradizo, abantu bazaba barazutse bazatubwira ibintu byabayeho kera tutashoboye kumenya. Enoki azasobanura ukuntu yagize ubutwari bwari bukenewe kugira ngo atangarize abantu batubaha Imana ubutumwa bwa Yehova (Yuda 14, 15). Nta gushidikanya ko Nowa azabara inkuru y’ukuntu kubaka inkuge byari bimeze. Aburahamu na Sara bashobora kuzavuga ukuntu bumvaga bameze igihe bavaga mu buzima bwiza barimo muri Uri ndetse n’ukuntu babaye mu mahema. Tekereza ukuntu Esiteri azatubwira ibihereranye n’uko yavuganiye ubwoko bwe, akaburizamo umugambi wa Hamani wo kubutsembaho (Esiteri 7:1-6)! Tekereza Yona arimo avuga ukuntu yamaze iminsi itatu mu nda y’igifi kinini, cyangwa Yohana Umubatiza asobanura uko yumvaga ameze igihe yabatizaga Yesu (Luka 3:21, 22; 7:28)! Mbega ibintu bishishikaje tuzamenya!

22 Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, uzagira igikundiro cyo gufasha abazazuka “kumenya Imana” (Imigani 2:1-6). Muri iki gihe, birashimisha cyane kubona abantu bagira ubumenyi ku byerekeye Yehova Imana kandi bakabaho mu buryo buhuje na bwo. Ariko tekereza ibyishimo uzagira mu gihe kiri imbere ubwo Yehova azaguha imigisha ku bw’imihati uzaba warashyizeho kugira ngo wigishe abantu bo mu bihe byashize, maze bakabyakirana umutima ushimira!

23. Ni iki twagombye kwiyemeza gukora?

23 Imigisha Yehova aduha twe abagize ubwoko bwe muri iki gihe, ntidushobora kuyirondora yose bitewe n’uko tudatunganye (Zaburi 40:6). Ese ibintu byo mu buryo bw’umwuka Imana yaduteganyirije bituma tuyishimira mu buryo bwihariye (Yesaya 48:17, 18)? Uko imimerere twaba turimo yaba iri kose, nimucyo dukorane umurimo wera umutima wacu wose mu gihe tugitegereje umunsi ukomeye wa Yehova.

Ni gute wasubiza?

• “Umunsi w’Uwiteka” ni iki?

• Ni gute wagaragaza ko uhora witeguye umunsi wa Yehova?

• Mu gihe tuzirikana ko umunsi wa Yehova wegereje cyane, ni irihe hinduka twagombye kugira?

• Ni iki utegerezanyije amatsiko igihe umunsi wa Yehova uzaba urangiye?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Yesu yiteguye guhangana n’ibigeragezo

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Mbega igikundiro cyo kuzafasha abantu bazazuka kugira ngo bamenye Yehova!