Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyo Yehova avuga bitaraba birasohora

Ibyo Yehova avuga bitaraba birasohora

Ibyo Yehova avuga bitaraba birasohora

‘NI JYE Mana nta yindi ibaho. Ni jye Mana nta yindi duhwanye. Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa’ (Yesaya 46:9, 10). Ayo magambo yavuzwe na Yehova, we ufite ubushobozi bwo kuvuga mbere y’igihe ibizaba mu gihe kizaza kandi bigasohora uko byakabaye.

Birazwi neza ko nta muntu ushobora kuvuga ibintu bizabaho mu gihe kizaza ngo bizasohore uko byakabaye. Ku bw’ibyo, kuba Bibiliya ari igitabo gikubiyemo ubuhanuzi byagombye gushishikaza abantu bose bashakisha ukuri, bagasuzuma niba ibyo Bibiliya ubwayo ivuga, yemeza ko yanditswe n’Imana ari byo koko. Nimucyo dusuzume ubuhanuzi bumwe na bumwe bwo muri Bibiliya bwamaze gusohora.

Ubuhanuzi buvuga ibirebana n’ubwami bwa kera

Imana yavuze mbere y’igihe ko Babuloni, Edomu, Mowabu na Amoni byari kuzarimbuka iteka (Yeremiya 48:42; 49:17, 18; 51:24-26; Obadiya 8, 18; Zefaniya 2:8, 9). Kuba abaturage b’ibyo bihugu bitandukanye barazimangatanye, bihamya ko ibivugwa mu buhanuzi bwo mu Ijambo ry’Imana bisohora uko byakabaye.

Birumvikana ko hari ushobora kubihakana, avuga ko umuntu uwo ari we wese ashobora kuvuga ko igihugu iki n’iki, nubwo cyaba ari igihangange, amaherezo kiba kizarimbuka. Ariko uwavuga atyo, yaba yirengagije ko Bibiliya yongeraho ikintu cy’ingenzi kuko itanga n’ibisobanuro birambuye. Urugero, yatanze ibisobanuro birambuye ku birebana n’ukuntu Babuloni yari kuzarimburwa. Bibiliya yahanuye ko uwo mugi wari kuzafatwa n’Abamedi, ko abasirikare bari kuzawufata bari kuzaba bayobowe na Kuro. Yahanuye nanone ko inzuzi zari iruhande rw’uwo mugi zatumaga utavogerwa zari kuzakamywa.—Yesaya 13:17-19; 44:27–45:1.

Bibiliya si ko buri gihe yagiye ihanura ko ibihugu byari kuba byigaruriwe n’ibindi cyangwa abaturage babyo, byari kuzarimbuka burundu. Ahubwo, igihe Imana yavugaga mbere y’igihe ko Abanyababuloni bari kuzigarurira Yerusalemu, yanavuze ko abari batuye muri uwo mugi bari kuzongera kugarurwa, nubwo Babuloni yari yariyemeje kutazigera irekura abo yari yarajyanyeho iminyago (Yeremiya 24:4-7; 29:10; 30:18, 19). Ibyo byarasohoye kandi abantu bakomoka ku Bayahudi baracyariho kugeza ubu.

Nanone Yehova yahanuye ko Egiputa yahoze ari igihugu cy’igihangange yari kuzagwa, ariko ko “hanyuma y’ibyo [hari ku]zongera guturwa nko mu bihe bya kera.” Nyuma yaho, icyo gihugu cyahoze ari igihangange kera cyari kuzaba “ubwami busuzuguritse” (Yeremiya 46:25, 26; Ezekiyeli 29:14, 15). Ibyo na byo byarasohoye. Nanone kandi, Yehova yavuze mbere y’igihe ko u Bugiriki bwahoze ari igihugu cy’igihangange ku isi bwari kuzagwa. Ariko ntiyigeze avuga ko icyo gihugu cyari kuzarimbuka burundu. None se, kuba hari ibihugu Yehova yavuze mbere y’igihe ko byari kuzarimbuka burundu, hakaba hari ibindi atigeze avuga ko byari kuzarimbuka burundu, bitwigisha iki? Bitwigisha ko ubuhanuzi bwo mu Ijambo ry’Imana ari ubw’ukuri kandi ko bwiringirwa.

Bibiliya itanga ibisobanuro bishishikaje

Nk’uko byavuzwe haruguru, Yehova yatanze ibisobanuro birambuye ku birebana n’uko Babuloni yari kuzagwa. Mu buryo nk’ubwo, igihe igitabo cya Ezekiyeli cyahanuraga ibirebana no kugwa kwa Tiro, cyavuze ko amabuye, ibiti hamwe n’umukungugu byari kuzarohwa “mu nyanja” (Ezekiyeli 26:4, 5, 12). Ubwo buhanuzi bwasohoye mu mwaka wa 332 Mbere ya Yesu, igihe Alexandre le Grand yigaruriraga igice cy’ubutaka cy’uwo mugi, ibisigarizwa byawo akabyubakisha ikiraro kigana ku gice cy’uwo mugi cyari kigizwe n’ikirwa na cyo cyari cyarigaruriwe. Yubatse icyo kiraro yifashishije abasirikare be.

Ubuhanuzi bwo muri Daniyeli 8:5-8, 21, 22 na 11:3, 4, na bwo butanga ibisobanuro bishishikaje ku birebana n’“umwami w’i Bugiriki” wari kuzaba akomeye mu buryo budasanzwe. Uwo mutegetsi yari kuzahirikwa igihe ubutegetsi bwe bwari kuzaba bumaze guhama, hanyuma ubwami bwe bukagabanywamo ibice bine, ariko abari kuzamukomokaho si bo bari kuzategeka ibyo bice. Nyuma y’imyaka irenga 200 ubwo buhanuzi bwanditswe, Alexandre le Grand yagaragaje ko ari we mwami ukomeye. Amateka atugaragariza ko yapfuye akenyutse, kandi ko abamukomotseho atari bo bagabanye ubwami bwe, ahubwo ko abajenerari be bane ari bo babugabanye.

Abahanga mu byo kujora bavuga ko ibivugwa muri ubwo buhanuzi bigomba kuba byaranditswe bimaze kuba. Ariko ongera utekereze ku nkuru yavuzwe haruguru yo muri icyo gitabo cya Daniyeli. Iyo usuzumye iyo nkuru wifashishije ubuhanuzi, ubona ibisobanuro bitangwa byihariye. Ariko se, uramutse uyisuzumye wifashishije amateka abantu banditse bayitirira ubuhanuzi, ntihari ibisobanuro bishobora kuburamo? None se niba hari umuntu wiyitiriye Alexandre wabayeho nyuma ye, maze akagerageza guhimba ubuhanuzi kugira ngo ashishikaze abasomyi, kuki atashyizemo ikintu cyabayeho Alexandre akimara gupfa, ngo avuge ko abahungu be babiri bari kuzagerageza gushyiraho ubwami ariko bakicwa? Kuki se atavuzemo ko hari kuzashira imyaka myinshi mbere y’uko ba bajenerari bane biha ubutegetsi, bakagabana ibice bitandukanye byari bigize ubwami bwa Alexandre? None se, kuki atavuze amazina y’uwo mwami ukomeye n’ay’abo bajenerari be bane?

Abavuga ko ibivugwa muri ubwo buhanuzi bwo muri Bibiliya byanditswe bimaze kuba, bamaze igihe kirekire batekereza batyo. Ariko nta bimenyetso bigaragaza ko ibyo bavuga ari ukuri. Bafashe umwanzuro w’uko guhanura ibintu bizabaho bidashoboka batabanje gusuzuma ibimenyetso bihamya ko bishoboka. Kubera ko batemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, bumva ko bagomba gusobanura ikintu cyose bakurikije uko babyumva. Nyamara, Imana yatanze ibisobanuro birangwa n’ubwenge kandi birambuye ku birebana n’ubuhanuzi, kugira ngo igaragaze ko ari yo yanditse Bibiliya. *

Uramutse ufashe umwanya ugatekereza ku buhanuzi runaka bwo muri Bibiliya ndetse no ku isohozwa ryabwo, ubwo buhanuzi bushobora gukomeza ukwizera kwawe. Kuki utakwiyemeza kwiga ibirebana n’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya? Imbonerahamwe ziri mu gitabo cyitwa Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? ku ipaji ya 197-201, 215-218 zishobora kubigufashamo. * Niba wemeye iyo nama, uzige ibirebana n’ubwo buhanuzi ufite intego yo kubaka ukwizera kwawe. Si byiza kwiga huti huti ngo ni ukugira ngo urangize vuba. Ahubwo, ujye utekereza witonze kandi ushimishwe no kumenya ko ibyo Yehova avuze mbere y’igihe, byose bisohora uko byakabaye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Niba wifuza ibindi bisobanuro bivuguruza igitekerezo cy’uko ibivugwa mu buhanuzi bwo muri Bibiliya byanditswe nyuma y’uko biba, reba igitabo cyitwa Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous ?, ku ipaji ya 106-111, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 14 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 24]

AMAHAME ATUMA TWISHIMIRA UBUZIMA

Hari ikindi kintu ukwiriye gutekerezaho witonze. Imana yahanuye ko ibihugu by’ibihangange ku isi byari kuzakomera, hanyuma bikagwa, kandi ubwo buhanuzi bwasohoye uko bwakabaye. Iyo Mana ni na yo Soko y’amahame yo muri Bibiliya atuma twishimira ubuzima. Dore amwe muri yo:

Ibyo ubiba ni byo usarura.Abagalatiya 6:7.

Gutanga bihesha ibyishimo byinshi kuruta guhabwa.Ibyakozwe 20:35.

Kubona ibyo ukeneye mu buryo bw’umwuka ni byo bitera ibyishimo.Matayo 5:3.

Uramutse ukurikije ayo mahame mu mibereho yawe, ushobora kwiringira ko azakugirira akamaro.

[Amafoto yo ku ipaji ya 22 n’iya 23]

Ijambo ry’Imana ryahanuye ko ibi bihugu byari kuzarimbuka burundu . . .

EDOMU

BABULONI

. . .ariko ko ibi byo bitari kuzarimbuka burundu

U BUGIRIKI

EGIPUTA

[Aho amafoto yavuye]

Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.

Ifoto ya OMS yafashwe na Edouard Boubat

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Alexandre le Grand