Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yarwaniriye ugusenga kutanduye

Yarwaniriye ugusenga kutanduye

Twigane ukwizera kwabo

Yarwaniriye ugusenga kutanduye

ELIYA yitegereje imbaga y’abantu bagendaga bananiwe, bazamuka mu mabanga y’Umusozi Karumeli. Nubwo hari mu museke, byaragaragaraga ko abo bantu bari abakene batagiraga n’urwara rwo kwishima. Hari hashize imyaka itatu n’amezi atandatu bugarijwe n’amapfa.

Muri abo bantu harimo abahanuzi 450 ba Baali bagendaga biyemera cyane bareze agatuza. Abo bahanuzi bangaga urunuka umuhanuzi wa Yehova witwaga Eliya. Umwamikazi Yezebeli yari yarishe abagaragu ba Yehova benshi, ariko uwo muhanuzi yari yarakomeje guhangana n’abasengaga Baali. Ariko se yari kuzamara igihe kingana iki ahanganye na bo? Abo batambyi bashobora kuba baratekerezaga ko uwo muhanuzi yari wenyine, bityo akaba atari kuzigera ahangana na bo ngo abatsinde (1 Abami 18:3, 19, 20). Umwami Ahabu na we yari yaje agendera mu igare rye rya cyami. Na we yangaga Eliya.

Uwo muhanuzi wari wenyine yari agiye guhura n’ibintu atari yarigeze ahura na byo mu buzima bwe bwose. Nk’uko Eliya yagendaga abibona, hari hagiye kubaho ikintu gihambaye kitari cyarigeze kibaho ku isi cyari kigiye gutuma icyiza gihangana n’ikibi. Ni gute yumvise ameze igihe umunsi wari uciye ikibu? Kubera ko “yari umuntu umeze nkatwe,” nta kuntu atari kugira ubwoba (Yakobo 5:17). Icyo twakwemeza tudashidikanya ni uko Eliya yumvise ko yari wenyine koko igihe yari akikijwe n’abantu batizera, umwami wabo w’umuhakanyi ndetse n’abatambyi b’abicanyi.—1 Abami 18:22.

Ariko se, ni iki cyatumye muri Isirayeli havuka icyo kibazo, kandi se iyi nkuru itwigisha iki muri iki gihe? Bibiliya idutera inkunga yo gutekereza twitonze ku bagaragu b’Imana bayiyeguriye, maze ‘tukigana ukwizera kwabo’ (Abaheburayo 13:7). Nimucyo dusuzume urugero rwa Eliya.

Indunduro y’urugamba rwamaze igihe kirekire

Eliya yamaze igihe kirekire cy’imibereho ye abona ibintu atashoboraga kugira icyo akoraho. Abantu bari barateye umugongo gahunda y’ugusenga k’ukuri ndetse barayirwanya; kandi ni cyo kintu cy’ingenzi cyarangaga igihugu cye ndetse n’abaturage bacyo. Muri Isirayeli hari hashize igihe kirekire hari urugamba rwari rushyamiranyije idini ry’ukuri n’idini ry’ikinyoma. Iyo ntambara yari hagati y’abantu basengaga Yehova Imana ndetse n’abasengaga ibigirwamana bo mu mahanga yari akikije Isirayeli. Mu gihe cya Eliya, urwo rugamba rwari rugeze mu mahina.

Umwami Ahabu yari yararongoye Yezebeli, umukobwa w’umwami w’i Sidoni. Yezebeli yari yariyemeje gukwirakwiza gahunda yo gusenga Baali muri Isirayeli no kuvanaho burundu gahunda yo gusenga Yehova. Ahabu yahise agwa mu mutego w’umugore we. Yubakiye Baali urusengero n’igicaniro, kandi afata iya mbere mu kunamira iyo mana ya gipagani. Bityo yarakaje Yehova cyane.—1 Abami 16:30-33. *

Ni iki cyatumye gusenga Baali biba ibintu biteye ishozi? Gusenga Baali byakuruye Abisirayeli, bituma benshi muri bo batera umugongo Imana y’ukuri. Nanone iryo dini ryari ryarononekaye kandi ryarangwaga n’urugomo. Abagabo n’abagore basambaniraga mu nsengero, hari ubwiyandarike butagira rutangira, ndetse abantu bakagera nubwo batambye abana babo. Yehova yagize icyo akora, atuma Eliya kuri Ahabu ngo ajye gutangaza ko hari kuzaba amapfa, kugeza igihe uwo muhanuzi w’Imana yari kuzategekera ko ayo mapfa ashira (1 Abami 17:1). Hashize imyaka myinshi Eliya atarajya kwa Ahabu ngo amubwire ngo ateranyirize hamwe abaturage ndetse n’abahanuzi ba Baali ku Musozi Karumeli.

Ariko se, ni iki iyo ntambara isobanura kuri twe muri iki gihe? Bamwe bashobora kuvuga ko inkuru ivuga ibirebana no gusenga Baali nta cyo ivuze muri iki gihe, kubera ko nta nsengero cyangwa ibicaniro bya Baali tubona. Iyi nkuru ntigamije kutubwira amateka y’ibyabayeho gusa (Abaroma 15:4). Izina “Baali” risobanurwa ngo “nyir’ikintu” cyangwa “umutware.” Yehova yabwiye abari bagize ubwoko bwe ko bagombaga guhitamo kumukorera bitewe n’uko yari “baali” wabo cyangwa umugabo wabo (Yesaya 54:5). Ese ntiwemera ko no muri iki gihe abantu bakorera abatware benshi, aho gukorera Imana Ishoborabyose? Koko rero, iyo abantu bakoresheje ubuzima bwabo mu gukurikirana amafaranga, akazi, imyidagaduro, kwishimisha mu by’ibitsina cyangwa izindi mana zitabarika basenga aho gusenga Yehova, baba bahisemo umutware wabo (Matayo 6:24; Abaroma 6:16). Mu buryo runaka rero, ibimenyetso byinshi byarangaga gahunda yo gusenga Baali no muri iki gihe birogeye. Iyo nkuru ivuga ibirebana no guhangana kwabaye kera hagati y’abasengaga Yehova n’abasengaga Baali, ishobora kudufasha gufata imyanzuro irangwa n’ubwenge ku birebana n’uwo tuzakorera.

Ni gute ‘bari baraheze mu rungabangabo?’

Mu mpinga y’Umusozi Karumeli hakunze kuba hari umuyaga. Iyo uhageze, uba witegeye Isirayeli kandi uba uyireba neza, kuva ku kibaya cya Kishoni hafi y’Inyanja Nini (ya Mediterane), kugera mu misozi yo muri Libani ahagana mu majyaruguru. * Ariko igihe izuba ryari rimaze kurasa kuri uwo munsi wari ukomeye, wabonaga ibintu byifashe nabi muri icyo gihugu. Icyo gihugu cyahoze kirumbuka Yehova yari yarahaye abana ba Aburahamu, nticyari kicyera. Icyo gihugu cyari cyarakakaye kubera izuba rikaze. Cyari cyarangijwe n’abari bagize ubwoko bw’Imana bari abapfapfa. Igihe abo bantu bari bamaze guteranira hamwe, Eliya yarabegereye maze arababwira ati “muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bāli abe ari we mukurikira.”—1 Abami 18:21.

Igihe Eliya yavugaga ko ‘baheze mu rungabangabo,’ yashakaga kumvikanisha iki? Koko rero, abo bantu ntibari baramenye ko bagombaga guhitamo hagati yo gusenga Yehova no gusenga Baali. Batekerezaga ko bashoboraga gusenga Yehova ari na ko basenga Baali. Bumvaga ko bashoboraga kugusha neza Baali binyuriye ku migenzo yabo iteye ishozi, ari na ko basaba Yehova Imana ko yabashyigikira. Birashoboka ko batekerezaga ko Baali yari kuzaha imigisha imyaka yabo n’imikumbi yabo, naho “Uwiteka Nyir’ingabo” we akabarinda ku rugamba (1 Samweli 17:45). Bari baribagiwe ihame ry’ibanze kandi ry’ukuri rivuga ko Yehova atemera ko tumusenga tumubangikanyije n’izindi mana. Iryo hame no muri iki gihe abantu benshi ntibararimenya. Yehova adusaba ko tumusenga nta cyo tumubangikanyije na cyo, kandi arabikwiriye. Abantu bose bamusenga bakamubangikanya n’ibindi bintu ntabanga gusa, ahubwo baranamurakaza.—Kuva 20:5.

Ni yo mpamvu abo Bisirayeli ‘baheze mu rungabangabo.’ Bari bameze nk’umuntu ushaka kugendera mu nzira ebyiri icyarimwe. Muri iki gihe, abantu benshi bagwa mu ikosa nk’iryo, bakemera ko izindi “baali” zigenga imibereho yabo, maze amaherezo bakazareka gusenga Imana. Umuburo Eliya yatanze wihutirwa kandi wumvikana neza wo kureka guhera mu rungabangabo, ushobora kudufasha kongera kugenzura ibyo dushyira mu mwanya wa mbere ndetse n’uwo dusenga uwo ari we.

Indunduro y’uko guhangana

Eliya yasabye ko abasengaga Baali bahangana n’abasengaga Yehova. Byari byoroshye rwose. Abatambyi ba Baali bagombaga kubaka igicaniro kandi bagashyiraho igitambo; hanyuma bagasenga imana yabo kugira ngo izane umuriro. Eliya na we ni uko yagombaga kubigenza. Yagize ati “Imana iri budusubirishe umuriro, iraba ari yo Mana [y’ukuri].” Eliya yari azi neza Imana y’ukuri iyo ari yo. Yari afite ukwizera gukomeye, ku buryo yabwiye abahanuzi ba Baali ngo abe ari bo babanza gusenga imana yabo. Eliya yemereye abo bantu bari bahanganye na we gukora ibyo bashaka byose, arabareka batoranya imfizi yabo bagombaga gutamba, ndetse aba ari bo babanza gusenga Baali. *1 Abami 18:24, 25.

Muri iki gihe nta bitangaza bigikorwa. Ariko Yehova ntiyigeze ahinduka. Dushobora kumwiringira nk’uko Eliya yamwiringiraga. Urugero, mu gihe abandi abantu batemeye ibyo Bibiliya yigisha, ntitugomba kubatinya. Turabareka bakaba ari bo babanza kugaragaza ibitekerezo byabo. Kimwe na Eliya, dushobora kwitabaza Imana y’ukuri ikaba ari yo ikemura icyo kibazo. Ibyo tubikora binyuriye mu kutiyiringira, ahubwo tukiringira Ijambo ryahumetswe, rigamije “gushyira ibintu mu buryo.”—2 Timoteyo 3:16.

Abahanuzi ba Baali bazanye igitambo cyabo, batakambira imana yabo. Baratakambye karahava, bagira bati “nyamuna Bāli, twumvire.” Baratakambye bishyira kera. Bibiliya igira iti “ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza n’umwe.” Ku manywa y’ihangu Eliya yatangiye kubannyega, abashinyagurira ababwira ko Baali yarimo yiyumvira cyangwa ko hari aho yari yagannye, cyangwa se ko yari yazindutse cyangwa ikaba yari isinziriye, bityo ikaba yari ikwiriye gukangurwa. Yabwiye abo bantu biyemeraga ati “erega nimutere hejuru”! Eliya yiboneye neza ko gahunda yo gusenga Baali yari iy’abantu b’abapfapfa kandi biyemeraga. Nanone yashakaga ko abari bagize ubwoko bw’Imana na bo bibonera ko iyo gahunda yari iy’ikinyoma koko.—1 Abami 18:26, 27.

Abo batambyi ba Baali barasaze barasizora, “batera hejuru, bikebesha ibyuma n’intambi nk’uko [bari] basanzwe babigenza, kugeza aho amaraso yabereye imyishori kuri bo.” Ibyo byose bakoze nta cyo byabamariye. Bibiliya igira iti “ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa usubiza cyangwa wabitaho n’umwe” (1 Abami 18:28, 29). Mu by’ukuri, Baali ntiyabagaho. Ni uburyo Satani yari yarahimbye kugira ngo ayobye abantu batere Yehova umugongo. Haba icyo gihe ndetse no muri iki gihe, turamutse duhisemo gukorera undi mutware utari Yehova, twamanjirwa ndetse tugakorwa n’isoni.—Zaburi 25:3; 115:4-8.

Ukuri kujya ahabona

Ku gicamunsi, Eliya ni we wari utahiwe. Yasannye igicaniro cya Yehova cyari cyarasenyutse, uko bigaragara kikaba cyari cyarashenywe n’abanzi b’ugusenga kutanduye. Yakoresheje amabuye 12, wenda akaba yarashakaga kwibutsa abenshi mu bari bagize ishyanga rya Isirayeli ryari rigizwe n’imiryango 10, ko Amategeko yari yarahawe imiryango yose uko yari 12 yari akibagenga. Yatunganyije igitambo cye, ibintu byose byari aho abyuzuzamo amazi. Ayo mazi ashobora kuba yari yavuye mu Nyanja ya Mediterane yari hafi aho. Ndetse yacukuye ahari hakikije igicaniro, na ho ahuzuza amazi. Nubwo yemereye abasenga Baali gukora ibyo bashaka byose, kuri Yehova si ko yabigenje. Ibyo byagaragaje ko yiringiraga Imana ye.—1 Abami 18:30-35.

Eliya amaze gutegura byose, yarasenze. Isengesho rya Eliya ryumvikana kandi ryoroheje, ryagaragaje neza ibyo yashyiraga mu mwanya wa mbere. Icy’ingenzi kuruta byose, yashakaga kugaragaza ko Yehova ari we ‘Mana ya Isirayeli,’ aho kuba Baali. Nanone kandi, yashakaga ko buri wese amenya ko we yari umugaragu gusa, kandi ko Yehova ari we wagombaga guhabwa ikuzo cyangwa icyubahiro. Nanone yashakaga kugaragaza ko yari agifite inshingano yo kwita ku bagaragu ba Yehova, kubera ko yifuzaga cyane ko Yehova ‘yagarura imitima yabo’ (1 Abami 18:36, 37). Nubwo bari mu mimerere ibabaje bitewe n’ubuhemu bwabo, Eliya yari akibakunda. Ese mu masengesho dutura Imana, dushobora kugaragaza ko twita ku izina ryayo, tukicisha bugufi ndetse tukagaragaza ko twiteguye kugaragariza impuhwe abakeneye ubufasha?

Mbere y’uko Eliya asenga, imbaga y’abantu bari aho bashobora kuba baribazaga niba Yehova yari butenguhe abantu nk’uko Baali yari yabigenje. Ariko isengesho rya Eliya rirangiye, abantu ntibari bagishidikanya. Iyo nkuru igira iti “uwo mwanya umuriro w’Uwiteka uramanuka, utwika igitambo cyoswa n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya amazi yari mu ruhavu yose” (1 Abami 18:38). Mbega ibintu bitangaje! Abantu bari aho babyifashemo bate?

Bose bariyamiriye bati “Uwiteka ni we Mana, Uwiteka ni we Mana” (1 Abami 18:39). Amaherezo biboneye ukuri. Ariko nta kwizera bigeze bagaragaza. Tuvugishije ukuri, bemeye ko Yehova ari we Mana y’ukuri bamaze kubona umuriro uturutse mu ijuru bitewe n’isengesho rya Eliya; ntibabyemeye kubera ukwizera bari bafite. Ni yo mpamvu Eliya yabasabye ikindi kintu. Yabasabye gukora ibyo bagombye kuba barakoze imyaka myinshi mbere yaho, ni ukuvuga kumvira Amategeko ya Yehova. Amategeko y’Imana yavugaga ko abahanuzi b’ibinyoma n’abasenga ibigirwamana bagombaga kwicwa (Gutegeka kwa Kabiri 13:6-10). Abo batambyi ba Baali bangaga urunuka Yehova Imana kandi bakarwanya imigambi ye bivuye inyuma. Ese bari bakwiriye kugirirwa imbabazi? Ese bo bari baragiriye imbabazi abana bose b’inzirakarengane batwikaga ari bazima, bakabatambira Baali (Imigani 21:13; Yeremiya 19:5)? Oya. Mu by’ukuri, abo bantu ntibari bakwiriye kubabarirwa. Ni yo mpamvu Eliya yategetse ko bicwa, kandi koko barishwe.—1 Abami 18:40.

Bamwe mu bantu bajora bo muri iki gihe, banenga ibirebana n’uko guhangana kwabereye ku Musozi Karumeli. Hari bamwe bashobora guterwa impungenge n’uko abayoboke b’amadini bamaramaje bashobora kubigira urwitwazo, bakagaragaza ko kugirira ibikorwa by’urugomo abo batavuga rumwe mu by’idini bikwiriye. Ikibabaje ni uko muri iki gihe hari abafana benshi b’amadini barangwa n’urugomo. Ariko Eliya we ntiyari umufana. Yarwaniriraga Yehova ishyaka agaragaza ko kuba abasengaga Baali baragombaga kurimbuka byari bihuje n’ubutabera. Ikindi kandi, Abakristo b’ukuri bazi ko batagomba gukora nk’ibyo Eliya yakoze. Bityo ntibica abantu babi. Mesiya amaze kuza, abigishwa ba Yesu bose bagendeye ku ihame riboneka mu magambo yabwiye Petero. Iryo hame rigira riti “subiza inkota yawe mu mwanya wayo, kuko abafata inkota bose bazicishwa inkota” (Matayo 26:52). Mu gihe kiri imbere, Yehova azakoresha Umwana we mu gusohoza ubutabera Bwe.

Umukristo w’ukuri agomba kugira imibereho irangwa n’ukwizera (Yohana 3:16). Uburyo bumwe bwamufasha kubigeraho ni ukwigana abantu babaye abizerwa, urugero nka Eliya. Yasenze Yehova nta kintu amubangikanyije na cyo, ashishikariza n’abandi kubigenza batyo. Eliya abigiranye ubutwari, yashyize ahabona idini ry’ikinyoma. Satani yifashishije iryo dini kugira ngo ayobye abantu maze bareke gukorera Yehova. Kandi Eliya yari yiringiye ko Yehova ari we wari gukemura ibibazo, aho kwishingikiriza ku bushobozi bwe cyangwa se ngo akore ibyo we yishakiye. Koko rero, Eliya yarwaniriye ugusenga kutanduye. Nimucyo buri wese muri twe yigane ukwizera kwe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’imishyikirano yari hagati ya Eliya na Ahabu, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese ufite ukwizera nk’ukwa Eliya?” mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Mata 1992 (mu Gifaransa).

^ par. 13 Ubusanzwe ku Musozi wa Karumeli haba hari ibyatsi byinshi kandi bitoshye. Iyo umuyaga uvanze n’ibitonyanga uhushye uturutse mu nyanja werekeza mu mabanga y’uwo musozi, kuri uwo musozi hahita haza ikime cyinshi. Uko bigaragara, kuri uwo musozi ni ho hantu h’ingenzi abantu basengeraga Baali, kubera ko batekerezaga ko ari yo yatumaga imvura igwa. Uwo Musozi wa Karumeli wari warakakaye, warabaye igiharabuge. Bityo, ni ho hantu hari hakwiriye kugaragarizwa ko gahunda yo gusenga Baali ari iy’ikinyoma.

^ par. 17 Nanone Eliya yarababwiye ati ‘ntimucane’ umuriro kuri icyo gitambo. Hari intiti zavuze ko abo bantu basengaga ibigirwamana hari igihe bacukuraga umwobo munsi y’igicaniro mu ibanga, ku buryo iyo umuriro wakaga, wabonaga watse mu buryo budasanzwe.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 20]

Turamutse duhisemo gukorera undi mutware uwo ari we wese utari Yehova, twamanjirwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

“Uwiteka ni we Mana” y’ukuri!