Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Petero yihakana Yesu

Petero yihakana Yesu

Urubuga rw’abakiri bato

Petero yihakana Yesu

Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, use n’uwigira umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.

SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.​—SOMA MURI MATAYO 26:31-35, 69-75.

Utekereza ko muri iyo nkuru havugwamo abantu bangahe?

․․․․․

Ese utekereza ko ababazaga Petero ibibazo bari incuti ze? Ese bamubazaga bitewe n’amatsiko? Bamubazaga se barakaye? Ni iyihe mimerere yindi bashobora kuba barimo?

․․․․․

Urumva Petero yari ameze ate igihe bamuregaga?

․․․․․

Kuki Petero yihakanye Yesu? Ese byaba byaratewe no kutagira urukundo, cyangwa hari indi mpamvu yabiteye?

․․․․․

TEKEREZA MU BURYO BWIMBITSE.​—SOMA MURI LUKA 22:31-34; MATAYO 26:55-58; YOHANA 21:9-17.

Gukabya kwiyiringira byaba byaragize uruhe ruhare mu gutuma Petero akora ikosa?

․․․․․

Yesu yagaragaje ate ko yari afitiye Petero icyizere, nubwo yari azi ko ibyabaye byari guca Petero intege mu gihe runaka?

․․․․․

Ni gute Petero yagaragaje ubutwari kurusha abandi bigishwa, nubwo yihakanye Yesu?

․․․․․

Yesu yagaragaje ate ko yababariye Petero?

․․․․․

Utekereza ko ari iyihe mpamvu yatumye Yesu abaza Petero incuro eshatu ati “urankunda?”

․․․․․

Utekereza ko Petero yumvise ameze ate amaze kuvugana na Yesu, kandi kuki?

․․․․․

SHYIRA MU BIKORWA IBYO UMAZE KWIGA. ANDIKA IBYO WUNGUTSE KU BIREBANA . . .

No gutinya abantu.

․․․․․

N’impuhwe Yesu yagiriraga abigishwa be, ndetse n’igihe babaga bakoze amakosa.

․․․․․

Ni ibihe bintu byakugiriye akamaro cyane muri iyi nkuru, kandi se kuki?

․․․․

․․․․