Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Intego y’ubuzima ni iyihe?

Intego y’ubuzima ni iyihe?

Intego y’ubuzima ni iyihe?

KUKI KUMENYA IGISUBIZO CY’ICYO KIBAZO ARI IBY’INGENZI? Kimwe mu bintu bihangayikisha abantu cyane, ni igitekerezo cyo kumva ko ubuzima nta cyo bumaze, kandi ko nta ntego bufite. Ku rundi ruhande ariko, umuntu usobanukiwe neza intego y’ubuzima ntahungabanywa n’ibibazo. Viktor E. Frankl, umuhanga mu birebana n’ubwonko, akaba yaranarokotse itsembabwoko ryakorewe Abayahudi, yaranditse ati “ndetse nshobora no kuvuga ko nta kintu na kimwe cyo ku isi cyatuma umuntu yivana mu mimerere igoranye cyane, nko kumenya ko ubuzima bufite intego.”

Nyamara, hari ibitekerezo byinshi kandi bivuguruzanya ku birebana n’iyo ngingo. Abenshi bumva ko umuntu ku giti cye ari we ugomba kwishyiriraho intego y’ubuzima. Ku rundi ruhande, bamwe mu bizera inyigisho y’ubwihindurize bemera ko ubuzima nta ntego irambye bufite.

Mu by’ukuri ariko, uburyo buhuje n’ubwenge kurusha ubundi bwadufasha kumenya intego y’ubuzima, ni ukureba icyo Uwatanze ubuzima, ari we Yehova Imana abivugaho. Reka turebe icyo Ijambo rye rivuga ku birebana n’iyo ngingo.

Icyo Bibiliya ibivugaho

Bibiliya ivuga ko igihe Yehova Imana yaremaga umugabo n’umugore ba mbere, yari abafitiye umugambi wihariye. Yehova yahaye ababyeyi bacu ba mbere itegeko rikurikira:

Itangiriro 1:28. “Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.”

Imana yari yaragambiriye ko Adamu na Eva ndetse n’abana babo, bari kuzahindura isi paradizo. Imana yaremye abantu itagamije ko basaza ngo bapfe; ndetse nta nubwo yashakaga ko bangiza ibidukikije. Ariko kubera ko ababyeyi bacu bahisemo nabi, twarazwe icyaha n’urupfu (Itangiriro 3:2-6; Abaroma 5:12). Ni ha handi ariko, umugambi wa Yehova ntiwahindutse. Vuba aha, isi izahinduka paradizo.—Yesaya 55:10, 11.

Yehova yaturemanye ubwenge n’imbaraga kugira ngo tuzasohoze umugambi we. Aturema, ntiyashakaga ko tubaho tutamwishingikirijeho. Zirikana uko Imana itugaragariza umugambi idufitiye mu mirongo ya Bibiliya ikurikira:

Umubwiriza 12:13. “Iyi ni yo ndunduro y’ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.”

Mika 6:8. “Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.”

Matayo 22:37-39. “‘Ugomba gukundisha Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi. Irya kabiri rimeze nka ryo ngiri: ‘ugomba gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’”

Ibisubizo Bibiliya itanga bituma tugira amahoro nyakuri yo mu mutima

Kugira ngo imashini ikozwe mu buryo buhambaye ikore neza, igomba gukoreshwa hakurikijwe amabwiriza y’uwayikoze n’icyo yayiteganyirije. Niba tudashaka kwangiza ubuzima bwacu, haba mu buryo bw’umwuka, mu bwenge, mu byiyumvo cyangwa mu buryo bw’umubiri, tugomba kubukoresha duhuje n’uko Umuremyi wacu yabiteganyije. Zirikana ukuntu kumenya umugambi w’Imana bishobora gutuma tugira amahoro yo mu mutima mu bice bikurikira bigize imibereho yacu:

Mu gihe duhitamo ibyo dushyira mu mwanya wa mbere: muri iki gihe, abenshi birundumurira mu mibereho yo kwigwizaho ubutunzi. Ariko kandi, Bibiliya itanga umuburo ugira uti “abamaramaje kuba abakire bagwa mu bishuko no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu kandi ryangiza.”—1 Timoteyo 6:9, 10.

Ku rundi ruhande, abitoza gukunda Imana aho gukunda amafaranga, bagira imibereho irangwa no kunyurwa (1 Timoteyo 6:7, 8). Bazi akamaro ko kugira umuhati mu kazi, kandi bazi ko bafite inshingano yo kwita ku byo bakeneye mu buryo bw’umubiri (Abefeso 4:28). Ariko kandi, banafatana uburemere umuburo Yesu yatanze agira ati “nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri; kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.”—Matayo 6:24.

Ku bw’ibyo, aho kugira ngo abakunda Imana bashyire imbere akazi cyangwa gushaka ubutunzi, ikintu cy’ingenzi kibahangayikisha mu mibereho yabo ni ugukora ibyo Imana ishaka. Bazi ko Yehova Imana azabitaho nibashyira ibyo ashaka mu mwanya wa mbere. Mu by’ukuri, Yehova yumva ko agomba kubitaho.—Matayo 6:25-33.

Mu mishyikirano tugirana n’abandi: muri iki gihe, ingeso ya reka mbanze irogeye. Isi nta mahoro ifite kubera ko ahanini abantu benshi basigaye “bikunda, . . . [kandi] badakunda ababo” (2 Timoteyo 3:2, 3). Iyo hari ubahemukiye cyangwa se ntiyemeranye na bo, bihutira kugaragaza “uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana” (Abefeso 4:31). Kutifata ‘bibyutsa intonganya’ aho kugira ngo bitume umuntu agira amahoro yo mu mutima.—Imigani 15:18.

Nyamara, abumvira itegeko ry’Imana ryo gukunda bagenzi babo nk’uko bikunda ‘bagirirana neza, bakagirirana impuhwe, kandi bakaba biteguye kubabarirana rwose’ (Abefeso 4:32; Abakolosayi 3:13). Ndetse n’iyo abantu batabagaragarije ubugwaneza, bihatira kwigana Yesu watukwaga ‘ntasubize’ (1 Petero 2:23). Kimwe na Yesu, bumva ko gukorera abandi, ndetse n’abashobora kutemera ibyo bakorerwa, bituma umuntu anyurwa (Matayo 20:25-28; Yohana 13:14, 15; Ibyakozwe 20:35). Yehova Imana aha umwuka wera abigana Umwana we, kandi uwo mwuka wera utuma bagira amahoro nyakuri.—Abagalatiya 5:22.

Ariko se, ni gute uko ubona ibirebana n’igihe kizaza bishobora gutuma ugira amahoro yo mu mutima cyangwa ntuyagire?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

Umuntu akeneye gusobanukirwa neza intego y’ubuzima

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Yesu yatwigishije uko twabona amahoro yo mu mutima