Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki tugomba gusenga mu izina rya Yesu?

Kuki tugomba gusenga mu izina rya Yesu?

YESU yigishije ibirebana n’isengesho incuro nyinshi. Mu gihe cye, abayobozi b’amadini ya kiyahudi basengeraga “mu mahuriro y’imihanda.” Kubera iki? Kugira ngo “abantu babarebe.” Uko bigaragara, bashakaga kwerekana ko bakunda Imana, kugira ngo abantu babemere. Abenshi bavugaga amasengesho menshi kandi bakavuga ibintu bimwe bagenda babisubiramo, bibwira ko “amagambo menshi” bavuga azatuma bumvwa (Matayo 6:5-8). Yesu yagaragaje ko ibyo nta kamaro bifite, bityo aba afashije abantu b’imitima itaryarya kumenya ibyo bagomba kwirinda mu gihe basenga. Ariko ntiyigishije gusa ibyo tugomba kwirinda mu gihe dusenga.

Yesu yigishije ko amasengesho yacu agomba kugaragaza ko twifuza ko izina ry’Imana ryezwa, ko Ubwami bwayo buza, kandi ibyo ishaka bigakorwa. Nanone, Yesu yigishije ko ari ngombwa gusaba Imana ibyo dukenera mu buzima bwacu bwa buri munsi (Matayo 6:9-13; Luka 11:2-4). Yesu yakoresheje imigani, agaragaza ko niba dushaka ko amasengesho yacu yumvwa, tugomba gusenga dutitiriza, dufite ukwizera kandi twicishije bugufi (Luka 11:5-13; 18:1-14). Nanone kandi, ibyo yavuze yabitsindagirije atanga urugero ku bihereranye n’iyo ngingo.—Matayo 14:23; Mariko 1:35.

Nta gushidikanya ko izo nyigisho zatumye abigishwa ba Yesu banonosora uburyo bwabo bwo gusenga. Ariko kandi, Yesu yarategereje kugeza mu ijoro rye rya nyuma hano ku isi, kugira ngo abigishe isomo ry’ingenzi cyane ku birebana n’isengesho.

Ikintu cy’ingenzi cyari kigiye guhinduka ku birebana n’isengesho”

Mu ijoro rya nyuma Yesu yamaze ku isi, yakoresheje amasaha menshi atera inkunga intumwa ze zizerwa. Icyo cyari igihe cyiza cyo guhishura ikintu gishya. Yesu yaravuze ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho.” Nyuma yaho, yahaye abo bigishwa isezerano ritera inkunga rigira riti “icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora, kugira ngo Data ahabwe icyubahiro binyuze ku Mwana. Icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.” Icyo kiganiro cye kigiye kurangira yaravuze ati “kugeza ubu nta kintu na kimwe murasaba mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa, kugira ngo ibyishimo byanyu bibe byuzuye.”—Yohana 14:6, 13, 14; 16:24.

Ayo magambo yari ay’ingenzi cyane. Hari igitabo cyavuze ko ayo magambo agaragaza ko “hari ikintu cy’ingenzi cyari kigiye guhinduka ku birebana n’isengesho.” Yesu ntiyashakaga kuvuga ko isengesho ryari kuzajya rinyura ku Mana ngo rimugereho. Ahubwo yashakaga kwerekana uburyo bushya bwo gusenga Yehova Imana.

Ni iby’ukuri ko Imana buri gihe yagiye yumva amasengesho y’abagaragu bayo bizerwa (1 Samweli 1:9-19; Zaburi 65:3). Ariko kandi, igihe Imana yagiranaga isezerano na Isirayeli, abashakaga ko amasengesho yabo yumvwa, bagombaga kwemera ko Isirayeli ari ishyanga ryatoranyijwe n’Imana. Nyuma yaho, ni ukuvuga guhera mu gihe cya Salomo, bagombaga kuzirikana ko Imana yari yarateganyije ko ibitambo byari kuzajya bitambirwa mu rusengero (Gutegeka kwa Kabiri 9:29; 2 Ibyo ku Ngoma 6:32, 33). Icyakora ubwo buryo bwo gusenga bwari kuzamara igihe gito. Nk’uko intumwa Pawulo yabyanditse, Amategeko yahawe Abisirayeli ndetse n’ibitambo byatambwaga mu rusengero, byari “igicucu gusa cy’ibintu byiza bizaza, akaba atari ibyo bintu nyirizina” (Abaheburayo 10:1, 2). Ibyo bintu byari igicucu byari kuzasimburwa n’ibintu by’ukuri (Abakolosayi 2:17). Guhera mu mwaka wa 33, kugirana imishyikirano na Yehova ntibyari bigishingiye ku gukurikiza Amategeko ya Mose. Ahubwo byari bishingiye ku kumvira uwo ayo Mategeko yerekezagaho, ari we Kristo Yesu.—Yohana 15:14-16; Abagalatiya 3:24, 25.

Izina “risumba andi mazina yose”

Yesu yashyizeho uburyo bwiza kurusha ubundi bwo kwegera Yehova. Yagaragaje ko ari incuti nyancuti. Ni na we watangije uburyo bushya twakoresha kugira ngo Imana yumve amasengesho yacu kandi iyasubize. Ubwo bushobozi Yesu yabukuye he?

Kubera ko twese twavukanye icyaha, nta kintu twakora cyangwa igitambo twatamba ngo biduhanagureho icyo cyaha, cyangwa ngo bitume tugirana imishyikirano myiza na Yehova Imana yacu yera (Abaroma 3:20, 24; Abaheburayo 1:3, 4). Ariko kandi, Yesu yatanze ubuzima bwe butunganye bityo aba akijije abantu icyaha, abunga n’Imana (Abaroma 5:12, 18, 19). Muri iki gihe, abantu bose bashaka kubabarirwa ibyaha bafite uburyo bwo kwegera Imana ‘bashize amanga,’ kandi ibyo bituma Yehova abona ko ari abantu batanduye. Ibyo ariko bishoboka gusa iyo bizeye igitambo cya Yesu ndetse bagasenga mu izina rye.—Abefeso 3:11, 12.

Iyo dusenze mu izina rya Yesu, tuba tugaragaza ko twizera ibintu bigera kuri bitatu bigaragaza uruhare afite mu mugambi w’Imana: (1) Ni “Umwana w’Intama w’Imana,” kandi igitambo cye gituma tubabarirwa ibyaha. (2) Yehova yaramuzuye kandi ubu ni “umutambyi mukuru” utuma tubona inyungu dukesha incungu. (3) Ni we “nzira” yonyine twanyuramo ngo twegere Yehova mu isengesho.—Yohana 1:29; 14:6; Abaheburayo 4:14, 15.

Gusenga mu izina rya Yesu bimuhesha icyubahiro. Icyo cyubahiro kirakwiriye kubera ko Yehova ashaka ko “amavi yose . . . apfukama mu izina rya Yesu, kandi indimi zose zikamenyekanisha mu ruhame ko Yesu Kristo ari Umwami, kugira ngo Imana Data ihabwe ikuzo” (Abafilipi 2:10, 11). Icy’ingenzi kurushaho ariko, ni uko gusenga mu izina rya Yesu bihesha Yehova ikuzo, ari we watanze Umwana we ku bwacu.—Yohana 3:16.

Bibiliya ikoresha amazina y’icyubahiro n’andi mazina kugira ngo idufashe gusobanukirwa ko Yesu afite umwanya ukomeye. Ibyo bidufasha gusobanukirwa inyungu nyinshi tubona bitewe n’ibyo Yesu yadukoreye, ibyo adukorera ubu, ndetse n’ibyo azadukorera. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Umwanya w’ingenzi Yesu afite”.) Mu by’ukuri, Yesu yahawe “izina risumba andi mazina yose.” * Ikindi kandi, yahawe ubutware mu ijuru no mu isi.—Abafilipi 2:9; Matayo 28:18.

Ntibikwiriye gukorwa nk’umuhango gusa

Ni iby’ukuri ko tugomba gusenga mu izina rya Yesu niba dushaka ko Yehova yumva amasengesho yacu (Yohana 14:13, 14). Ariko ntitwifuza kujya dusubiramo amagambo avuga ngo “mu izina rya Yesu” by’umuhango gusa. Kubera iki?

Dufate urugero. Ese uramutse ubonye ibaruwa irimo ijambo ngo “Nyakubahwa,” wahita wumva ko uwayikwandikiye abona uri umunyacyubahiro koko, cyangwa ni uko gusa iyo mvugo ari yo ikoreshwa mu ibaruwa isaba akazi? Mu by’ukuri, gukoresha izina rya Yesu mu masengesho yacu byagombye kuba bifite ikintu cy’ingenzi byumvikanisha, kuruta amagambo agaragaza icyubahiro akoreshwa mu ibaruwa isaba akazi. Nubwo tugomba gusenga “ubudacogora,” tugomba kubikora n’“umutima [wacu] wose” aho kubikora by’umuhango gusa.—1 Abatesalonike 5:17; Zaburi 119:145.

Ni gute wakwirinda gukoresha amagambo agira ati “mu izina rya Yesu” nk’umuhango gusa? Ukwiriye gutekereza witonze ku mico ya Yesu ikora ku mutima. Tekereza nanone ku byo yagukoreye n’ibyo ateganya kugukorera. Jya ushimira Yehova kandi umusingize mu gihe usenga, kubera uburyo buhebuje yakoreshejemo Umwana we. Nubigenza utyo, uzarushaho kwiringira isezerano rya Yesu rigira ati “ikintu cyose muzasaba Data mu izina ryanjye azakibaha.”—Yohana 16:23.

^ par. 14 Hari igitabo kivuga ko ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “izina,” rishobora kwerekeza ku “bintu byose bikubiye mu bisobanuro by’iryo zina; ni ukuvuga ubutware, imico, urwego umuntu arimo, icyubahiro, ububasha no gukomera.”—Expository Dictionary of New Testament Words, cyanditswe na Vine.

Twagombye gusengana ‘umutima wacu wose,’ aho kubikora by’umuhango gusa