Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Igikarabiro cy’umuringa cyo mu rusengero rwa Salomo cyajyagamo amazi angana iki?

Inkuru yo mu 1 Abami 7:26, ivuga ko icyo gikarabiro cyajyagamo “incuro z’intango ibihumbi bibiri” cyangwa litiro 44.000 z’amazi abatambyi bakoreshaga bakaraba. Naho inkuru yo mu 2 Ibyo ku Ngoma 4:5, na yo ivuga iby’icyo gikarabiro, igaragaza ko cyajyagamo “incuro z’intango ibihumbi bitatu” cyangwa litiro 66.000. Ibyo byatumye bamwe bavuga ko iyo mirongo ivuguruzanya. Bavuga ko byatewe n’ikosa ry’uwandukuye igitabo cya Kabiri cy’Ibyo ku Ngoma.

Ariko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya, idufasha kubona ko iyo mirongo uko ari ibiri yuzuzanya. Dukurikije iyo Bibiliya, mu 1 Abami 7:26, hagira hati “cyajyagamo incuro z’intango ibihumbi bibiri.” Mu 2 Ibyo ku Ngoma 4:5 ho havuga ko ‘cyashoboraga kujyamo incuro z’intango ibihumbi bitatu.’ Ku bw’ibyo, mu 2 Ibyo ku Ngoma 4:5 herekeza ku mazi yose yashoboraga kujyamo kugira ngo cyuzure. Naho mu 1 Abami 7:26, ho herekeza ku mazi ubusanzwe yabaga ari muri icyo gikarabiro cyo mu rusengero. Mu yandi magambo, ntibajyaga na rimwe bacyuzuza amazi. Uko bigaragara, bakundaga gushyiramo 2/3 by’amazi yose yashoboraga kujyamo.

Kuki Yesu na Petero batanze umusoro w’urusengero w’igiceri kimwe?

Mu gihe cya Yesu, buri Muyahudi w’umugabo wabaga arengeje imyaka 20, yasabwaga gutanga umusoro w’urusengero ungana n’idarakama ebyiri cyangwa ididarakama. Uwo musoro wari uhwanye n’umushahara w’iminsi ibiri. Igihe havukaga ikibazo kirebana no gutanga umusoro, yabwiye Petero ati “jya ku nyanja ujugunye ururobo maze ifi ya mbere uri bufate, uyasamure akanwa urabonamo igiceri cya sitateri. Ukijyane ukibahe kibe umusoro wanjye n’uwawe.”—Matayo 17:24-27.

Intiti nyinshi zumva ko igiceri cya sitateri kivugwa muri uwo murongo cyanganaga n’itetaradarakama imwe. Icyo giceri cyari gifite agaciro kangana n’idarakama enye, cyangwa umusoro w’urusengero w’abantu babiri. Icyo giceri cy’itetaradarakama cyakundaga kuboneka kurusha igiceri cy’ididarakama. Ni yo mpamvu hari Bibiliya igira icyo ibivugaho igira iti “uko bigaragara, Abayahudi bakundaga kwishyira hamwe ari babiri kugira ngo batange umusoro w’urusengero.”—The New Bible Dictionary.

Nanone kandi, umuntu wese washakaga kuvunjisha kugira ngo atange umusoro w’umuntu umwe, hari amafaranga bamucaga. Ayo mafaranga bacaga yashoboraga kugera ku 8%. Ariko abatangaga umusoro w’abantu babiri icyarimwe, ntibasabwaga ayo mafaranga. Ku bw’ibyo, inkuru yanditswe na Matayo ihuza n’ibintu bizwi byarangaga ubuzima bwa buri munsi bwo mu gihe cya Yesu ndetse no mu tuntu duto duto nk’utwo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ifoto y’itetaradarakama yagizwe nini