Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ku bihereranye n’Imana y’ukuri

Ku bihereranye n’Imana y’ukuri

Isomo tuvana kuri Yesu

Ku bihereranye n’Imana y’ukuri

Ese Imana ifite izina?

Yesu yigishije ko Imana ifite izina. Yaravuze ati “nuko mujye musenga mutya muti ‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe’” (Matayo 6:9). Bibiliya itubwira ko izina ry’Imana ari Yehova (Yeremiya 16:21). Yesu yasabiye abigishwa be kuri Se, agira ati “nabamenyesheje izina ryawe.”—Yohana 17:26.

Yehova ni nde?

Yesu yise Yehova ‘Imana y’ukuri yonyine’ kubera ko Yehova ari Umuremyi (Yohana 17:3). Yesu yaravuze ati “mbese ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore?” (Matayo 19:4). Nanone, Yesu yaravuze ati “Imana ni Umwuka” (Yohana 4:24). Ni yo mpamvu tudashobora kubona Imana.—Kuva 33:17-20.

Ni iki Imana idusaba?

Igihe umuntu yabazaga Yesu itegeko riruta andi yose, Yesu yaramushubije ati “irya mbere ngiri: ‘umva Isirayeli we, Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa, kandi ugomba gukunda Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’ Irya kabiri ngiri: ‘ugomba gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’”—Mariko 12:28-31.

Twagaragaza dute ko dukunda Imana?

Yesu yaravuze ati “nkunda Data.” Ni gute yagaragaje ko amukunda? Yaravuze ati ‘kandi uko Data yantegetse gukora ni ko nkora’ (Yohana 8:29). Yarongeye aravuga ati “buri gihe nkora ibimushimisha” (Yohana 8:29). Dushobora gushimisha Imana binyuriye mu kwiga ibiyerekeyeho. Igihe Yesu yasengeraga abigishwa be, yaravuze ati “kugira ngo babone ubuzima bw’iteka, bagomba gukomeza kunguka ubumenyi kuri wowe, wowe Mana y’ukuri yonyine.”—Yohana 17:3; 1 Timoteyo 2:4.

Ni gute twakwiga ibihereranye n’Imana?

Bumwe mu buryo bwadufasha kwiga ibihereranye n’Imana, ni ukwitegereza ibyo yaremye. Urugero, Yesu yaravuze ati “mwitegereze cyane inyoni zo mu kirere, kuko zitabiba cyangwa ngo zisarure, cyangwa ngo zihunike mu bigega; nyamara So wo mu ijuru arazigaburira. None se ntimuzirusha agaciro?” Ni iki Yesu yashakaga kuvuga? Yashakaga kuvuga ko tutagombye kwemera ko imihangayiko yo gushaka ibyo dukenera mu buzima itubuza gukorera Imana.—Matayo 6:26-33.

Uburyo bwiza kurusha ubundi bwadufasha kwiga ibyerekeye Yehova, ni ukwiga Ijambo rye ari ryo Bibiliya. Yesu yavuze ko Ibyanditswe ari “ijambo ry’Imana” (Luka 8:21). Nanone Yesu yabwiye Imana ati “ijambo ryawe ni ukuri.”—Yohana 17:17; 2 Petero 1:20, 21.

Yesu yafashije abantu kumenya ukuri ku byerekeye Yehova. Umwe mu bigishwa ba Yesu yavuze ibirebana na We agira ati “mbese imitima yacu ntiyagurumanaga igihe yatuvugishaga turi mu nzira, adusobanurira neza Ibyanditswe?” (Luka 24:32). Kugira ngo tumenye ibyerekeye Imana, tugomba kwicisha bugufi kandi tukaba twiteguye kwigishwa. Yesu yaravuze ati “ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira rwose mu bwami bwo mu ijuru.”​—Matayo 18:3.

Kuki kumenya Imana biduhesha ibyishimo?

Imana idufasha gusobanukirwa intego y’ubuzima. Yesu yaravuze ati “abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3). Yehova atwigisha icyo twakora kugira ngo tugire imibereho myiza kurusha iyindi. Yesu yaravuze ati “hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza!”​—Luka 11:28; Yesaya 11:9.

Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba igice cya mbere cy’igitabo cyitwa Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 17 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

“Nabamenyesheje izina ryawe.”​—Yohana 17:26

[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Ushobora kwiga ibihereranye na Yehova binyuriye mu kwitegereza ibyaremwe no kwiga Bibiliya