Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kubaka Amazu y’Ubwami bituma Yehova asingizwa

Kubaka Amazu y’Ubwami bituma Yehova asingizwa

Kubaka Amazu y’Ubwami bituma Yehova asingizwa

“Ubanza ndota! Sinigeze ntekereza ko twari kuzagira inzu nziza nk’iyi duteraniramo, tukanasingirizamo Yehova. Ntimushobora kwiyumvisha ibyishimo mfite!”—Byavuzwe na MARIA wo muri MEGIZIKE.

ABAHAMYA BA YEHOVA bakunda guteranira hamwe kugira ngo bige Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya (Zaburi 27:4; Abaheburayo 10:23-25). Kandi iyo bateranira ahantu ho gusengera hakwiriye, birushaho kubashimisha. Mu myaka ya vuba aha, bubatse amazu mashya yo gusengeramo abarirwa mu bihumbi mu bihugu byinshi byo ku isi. Ayo mazu bayita “Amazu y’Ubwami.”

Ni iki cyatumye bubaka ayo mazu? Ni ba nde bayubaka, kandi se ni izihe nyungu uwo murimo wo kubaka uhesha abawukora? Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, nimucyo dusuzume ibyabereye muri Megizike no muri Belize.

Hari hakenewe Amazu y’Ubwami mashya abarirwa mu bihumbi

Mu gihe cyashize, Abahamya ba Yehova bo muri Megizike bateraniraga ahantu hose bashoboraga kubona. Bateraniraga mu bikari by’amazu, mu ngo z’Abahamya, mu mazu y’ububiko, mu magaraji cyangwa mu mazu bakodeshaga. Icyo gihe, abo Bahamya b’indahemuka akenshi batekerezaga ukuntu byari kuzarushaho kuba byiza baramutse babashije kwiyubakira Amazu y’Ubwami yabo.

Mu mwaka wa 1994, muri Megizike hari Abahamya 388.000. Igenzura ryakozwe muri uwo mwaka, ryagaragaje ko kugira ngo abo bantu bose babone ahantu habo ho gusengera, hagombaga kubakwa Amazu y’Ubwami mashya agera ku 3.300. Uwo murimo ntiwari kuba woroshye.

Amatorero yo muri icyo gihugu yabaga ashoboye kwiyubakira Amazu y’Ubwami, yarabikoraga. Ariko mu myaka itanu yakurikiyeho, byaragaragaye ko kugira ngo umubare wari ukenewe ugerweho, twari dukeneye kubaka andi Mazu y’Ubwami menshi kandi tukayubaka mu buryo bwihuse. Uwo murimo wagiye ukorwa ute?

Hashyizweho amatsinda y’abubatsi b’abahanga bitangiye gukora uwo murimo hirya no hino

Mu mwaka wa 1999, hatangijwe porogaramu nshya yo kubaka Amazu y’Ubwami. Hirya no hino muri Megizike hatangijwe Amatsinda Ashinzwe Kubaka Amazu y’Ubwami. Abahamya ba Yehova bo hirya no hino muri icyo gihugu, abenshi muri bo bakaba bafite ubuhanga mu by’ubwubatsi, bitangiye kwifatanya muri iyo porogaramu ishimishije. Ubu muri Megizike hari amatsinda 35 y’abubatsi, naho muri Belize hari itsinda rimwe.

Ubusanzwe, buri tsinda riba rigizwe n’abagabo n’abagore bitangiye uwo murimo bagera ku munani. Bakora buri gihe kandi ntibahembwa. Abo bubatsi barangwa n’ibyishimo bitangiye umurimo, bakorera hirya no hino muri icyo gihugu, bakava mu karere kamwe bajya mu kandi, kugira ngo bahagararire iyo mishinga y’ubwubatsi. Buri wese akora amasaha umunani ku munsi. Bakora kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu, no ku wa Gatandatu igihe baba badafite konji. Gahunda yabo itangira saa moya za mu gitondo. Batangira umunsi basuzuma umurongo w’Ibyanditswe wo muri Bibiliya, hanyuma bagafata ifunguro rya mu gitondo. Bose baba biteguye gukora ibyo basabwa byose. Urugero, abagore bakorana n’abagabo imirimo yo gutera igipande, gushyira amakaro mu mazu, no gusiga amarangi.

Abagize itorero ryubakirwa, bafasha abo bubatsi bitangiye gukora imirimo babashakira amacumbi, ibyokurya kandi bakabafurira. Abitangiye kubaka Amazu y’Ubwami bifatanya n’abagize itorero mu mirimo y’ubwubatsi, mu materaniro ya gikristo no mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu.

Imigisha abitangiye uwo murimo babona

Abo bantu bitangiye kubaka Amazu y’Ubwami babona bate uwo murimo? Daniel umaze imyaka irenga itatu akora uwo murimo, yagize ati “ni iby’ukuri ko dukora mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi cyangwa ubukonje bwinshi, tukarya ibiryo tutamenyereye, tugahora twimuka, tukaba kure y’abagize imiryango yacu, kandi incuro nyinshi ugasanga nta bikoresho bijyanye n’igihe tugezemo dufite. Ariko imigisha tubona, iruta kure ibyo bibazo duhura na byo.”

Imwe muri iyo migisha ni iyihe? Abenshi mu bubatsi bunguka ubuhanga bushya. Ariko umwe mu bitangiye uwo murimo witwa Carlos, akaba ayobora rimwe mu matsinda agizwe n’abubatsi benshi, yavuze ko hari indi migisha babona iruta iyo. Yagize ati “ubu twabaye nk’umuryango ugizwe n’abantu 20. Turasangira, tugakorera hamwe, tukigira hamwe kandi tugasengera hamwe. Mbese usanga turi incuti magara.”

Nanone kandi, abagize amatsinda y’ubwubatsi baba bafitanye ubucuti bukomeye n’abagize amatorero bubakira. José wubatse ku Mazu y’Ubwami arenga 100, yagize ati “iyo Abahamya bubakirwaga babonye inzozi barotaga zo kuzagira Inzu y’Ubwami yabo nshyashya zibaye impamo, ukabona ibitwenge ni byose kandi basabwe n’ibyishimo, usanga ari byiza cyane. Iyo tumenye ko twifatanyije mu gutuma haboneka indi nzu ikorerwamo ibijyanye no gusenga kwera ndetse no mu gutuma ukwizera kw’abandi gukomera, nubwo ibyo byose tuba twarabigizemo uruhare mu rugero ruto, biradushimisha.”

Ibyagezweho biratangaje

Ayo mazu yo gusengeramo ntaba ahambaye cyane kandi nta nubwo aba akanganye. Ahubwo ibishushanyo mbonera byayo biba byoroheje. Ibyo bituma yubakwa vuba kandi mu buryo buhendutse. Igihe cyose bishoboka, Amazu y’Ubwami yubakwa hakurikijwe imyubakire n’ibikoresho biboneka mu karere yubakwamo. Ni yo mpamvu Inzu y’Ubwami nshya ishobora kubakwa mu gihe kitageze ku byumweru bitandatu.

Mu mwaka wa 2007, amatorero yose yo mu gihugu cya Belize yari afite Amazu y’Ubwami mashya. Amazu yubatswe yose hamwe ni 17. Kuva mu mwaka wa 1999, muri Megizike hamaze kubakwa Amazu y’Ubwami arenga 1.400.

Nubwo hakozwe byinshi, akazi karacyari kenshi (Matayo 9:37). Umubare w’Abahamya bo muri Megizike wariyongereye, ubu bakaba barenga 600.000. Abo bose baterana incuro eshatu mu cyumweru kugira ngo bige Ijambo ry’Imana. Ku bw’ibyo, haracyakenewe andi Mazu y’Ubwami mashya agera ku 2.000. Iyo uwo murimo ukorwa n’abantu bitanze uza kuba ushingiye ku mbaraga z’abantu, iyo ntego ntiyari kuzagerwaho. Ariko nk’uko ibyagezweho bibigaragaza, kuri Yehova Imana “byose birashoboka.”—Matayo 19:26.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 22]

“Ibyo bavuga barabikora”

Umurimo wo kubaka Amazu y’Ubwami, ntugirira akamaro Abahamya ba Yehova bo mu itorero ryo mu karere Inzu y’Ubwami yubakwamo bonyine. Urugero, igihe kimwe, hari Inzu y’Ubwami yarimo yubakwa mu gihugu cya Belize, maze umugabo umwe abwira umugore we wo mu idini ry’Abapentekote ko yashakaga kuzateranira hamwe n’Abahamya ba Yehova, igihe bari kuzaba bamaze kuzuza “urusengero” rwabo. Ni iki cyatumye uwo mugabo agira icyo cyifuzo? Yagize ati “nashoboye kwibonera ko Imana iri kumwe na bo. Iyo bakorana ntibarwana. Kandi ibyo bavuga barabikora.”

[Ifoto]

Inzu y’Ubwami yo muri Orange Walk mu gihugu cya Belize

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Ni gahunda ikorerwa ku isi hose

Mu bihugu 120 hashyizweho Amatsinda Ashinzwe Kubaka Amazu y’Ubwami. Dore bimwe mu bihugu birimo abantu bitangira gukora uwo murimo bishimye:

Angola, Boliviya, Etiyopiya, Korowasi, Fiji, Gana, Hong Kong, Jamayika, Kazakhstan, Liberiya, Moldavie, Nijeriya, Papouasie Nouvelle Guinée, République Dominicaine, Tuvalu, u Buhindi, u Rwanda, Ukraine, Venezuwela na Zambiya.

[Amafoto]

Inzu y’Ubwami y’i Acapulco muri Megizike

Abagize rimwe mu Matsinda Ashinzwe Kubaka Amazu y’Ubwami muri Megizike

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Inzu y’Ubwami y’i Tlaxcala muri Megizike