Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Luka

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Luka

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Luka

IVANJIRI ya Matayo izwiho kuba yarandikiwe mbere na mbere abasomyi b’Abayahudi, naho iya Mariko ikaba yarandikiwe abatari Abayahudi. Ariko Ivanjiri ya Luka yo, yandikiwe abantu bo mu mahanga yose. Iyo Vanjiri yanditswe ahagana mu mwaka wa 56-58, ivuga mu buryo burambuye inkuru z’ibyabaye mu buzima bwa Yesu no mu murimo we.

Luka wari umuganga, yarondoye ‘byose abigenzura abyitondeye mu kuri kose kuva bigitangira,’ ni ukuvuga ibyabaye mu gihe cy’imyaka 35, kuva mu mwaka wa 3 ukageza mu wa 33. Ibyo yabikoze abigiranye umutima w’impuhwe n’ubwitonzi by’abaganga (Luka 1:3). Hafi 60 ku ijana by’ibivugwa mu Ivanjiri ya Luka, biboneka muri iyo Ivanjiri honyine.

IMYAKA YA MBERE Y’UMURIMO WA YESU

(Luka 1:1–9:62)

Luka amaze kuvuga mu buryo burambuye iby’ivuka rya Yohana Umubatiza n’irya Yesu, atubwira ko Yohana yatangiye umurimo we mu mwaka wa 15 wo ku ngoma ya Tiberiyo Kayisari, ni ukuvuga hagati y’impera za Werurwe n’intangiro za Mata mu mwaka wa 29 (Luka 3:1, 2). Yesu yabatijwe na Yohana ahagana mu kwezi k’Ukwakira k’uwo mwaka (Luka 3:21, 22). Kuva mu mwaka wa 30, ‘Yesu yasubiye i Galilaya atangira kwigishiriza mu masinagogi yabo.’—Luka 4:14, 15.

Icyo gihe Yesu yari atangiye kubwiriza mu ntara ya Galilaya ku ncuro ya mbere. Yabwiye imbaga y’abantu ati “ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi” (Luka 4:43). Afata Simoni wari umurobyi n’abandi ajyana na bo. Aravuga ati “uhereye ubu uzajya uroba abantu” (Luka 5:1-11; Mat 4:18, 19). Intumwa 12 zari kumwe na Yesu igihe yajyaga kubwiriza i Galilaya ku ncuro ya kabiri (Luka 8:1). Ku ncuro ya gatatu, yohereje ba bandi 12 “kubwiriza ubwami bw’Imana no gukiza abantu.”—Luka 9:1, 2.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:35—Ese haba hari uruhare urwo ari rwo rwose intanga ya Mariya yagize mu gutwita Yesu? Kugira ngo umwana wa Mariya akomoke mu gisekuru cya Aburahamu, Yuda na Dawidi nk’uko Imana yari yarabisezeranyije, intanga ya Mariya yagombaga kugira uruhare mu gutwita (Itang 22:15, 18; 49:10; 2 Sam 7:8, 16). Ariko umwuka wera wa Yehova wagize uruhare mu kwimura ubuzima butunganye bw’Umwana w’Imana, bituma habaho isama (Mat 1:18). Ibyo bisa n’aho byaburijemo kudatungana kose ko mu ntanga ya Mariya, maze urwo rusoro rukura rudafite ubusembwa ubwo ari bwo bwose.

1:62—Ese Zakariya yabaye ikiragi n’igipfamatwi? Oya. Ijwi rye ni ryo ryonyine ryari ryagize ikibazo. Abantu babajije Zakariya izina azita uwo mwana “bakoresheje amarenga,” ariko ibyo ntibigaragaza ko yari yabaye igipfamatwi. Ashobora kuba yarumvise izina umugore we yari yavuze ko bashaka kwita umwana wabo. Birashoboka ko abantu babajije Zakariya ibihereranye n’ibyo umugore we yari avuze bakoresheje amarenga. Ariko kuba ari ijwi ryonyine ryagombaga kongera kugaruka, bigaragaza ko Zakariya atari yarabaye igipfamatwi.—Luka 1:13, 18-20, 60-64.

2:1, 2—Kuba Luka yarerekeje ku ‘ibarura rya mbere,’ bidufasha bite kumenya igihe Yesu yavukiye? Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kayisari Awugusito habayeho amabarura menshi. Irya mbere ryabaye mu mwaka wa 2 Mbere ya Yesu, ryasohozaga ibivugwa muri Daniyeli 11:20, naho irya kabiri ryabaye mu mwaka wa 6 cyangwa 7 Nyuma ya Yesu (Ibyak 5:37). Mu gihe cy’ayo mabarura yombi, Kwirini yari guverineri wa Siriya, uko bigaragara akaba yaragiye kuri uwo mwanya incuro ebyiri. Kuba Luka yarerekeje ku ibarura rya mbere, bigaragaza ko Yesu yavutse muri uwo mwaka wa 2.

2:35—Ni gute ‘inkota ndende’ yari guhinguranya Mariya? Ibyo byerekeza ku gahinda Mariya yari kugira igihe abantu benshi bari kwanga kwemera ko Yesu ari Mesiya, ndetse n’ako yari guterwa n’urupfu rubabaje Yesu yari gupfa.—Yoh 19:25.

9:27, 28—Kuki Luka avuga ko guhindura isura kwa Yesu kwabaye hashize ‘iminsi umunani’ nyuma y’uko asezeranyije abigishwa be ko hari bamwe muri bo ‘batari gusogongera ku rupfu’ batabanje kumubona aza mu Bwami bwe, mu gihe Matayo na Mariko bo bavuze ko byabaye “hashize iminsi itandatu” (Mat 17:1; Mar 9:2)? Uko bigaragara Luka yabariyemo iminsi ibiri, uwo Yesu yatangiyeho iryo sezerano n’uwo yarishohorejeho.

9:49, 50—Kuki Yesu atabujije umuntu wirukanaga abadayimoni, nubwo atajyanagana we? Yesu ntiyamubujije kubera ko itorero rya gikristo ryari ritari ryagashyirwaho. Ku bw’ibyo, ntibyari ngombwa ko uwo mugabo ajyana na Yesu imbonankubone kugira ngo yizere izina rya Yesu kandi yirukane abadayimoni.—Mar 9:38-40.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:32, 33; 2:19, 51. Mariya yabitse ibyo bintu byose mu mutima we hamwe n’amagambo asohoza ubuhanuzi. Ese duha agaciro ibyo Yesu yahanuye ku birebana n’“imperuka y’isi,” tugereranya ibyo yavuze n’ibiba muri iki gihe?—Mat 24:3.

2:37. Urugero rwa Ana rutwigisha ko twagombye gusenga Yehova iteka, ‘dusenga ubudacogora,’ no ‘kutirengagiza guteranira hamwe’ mu materaniro ya gikristo.—Rom 12:12; Heb 10:24, 25.

2:41-50. Gusenga Imana ni byo Yozefu yashyiraga mu mwanya wa mbere mu mibereho ye, akita ku buzima bwiza bwo mu buryo bw’umwuka bw’umuryango we kandi akawubonera ibintu wabaga ukeneye. Ku bw’ibyo, yasigiye abatware b’imiryango urugero rwiza.

4:4. Ntitwagombye kureka ngo umunsi ushire tudatekereje ku Ijambo ry’Imana.

6:40. Umwigisha w’Ijambo ry’Imana yagombye guha urugero rwiza abo yigisha. Agomba gushyira mu bikorwa ibyo abwiriza.

8:15. Kugira ngo ‘dukomeze [Ijambo] ry’Imana kandi twere imbuto twihanganye,’ tugomba kurisobanukirwa, tukariha agaciro, kandi tukaryiyigisha. Gutekereza twitonze no gusenga, ni ibintu by’ingenzi cyane mu gihe dusoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo.

YESU ARANGIZA UMURIMO YAKOREYE KU ISI

(Luka 10:1–24:53)

Yesu yohereje abandi bigishwa 70 mu migi no mu duce tugize intara ya Yudaya ngo bamubanzirizeyo (Luka 10:1). Yavaga “mu mugi ajya mu wundi, no mu mudugudu ajya mu wundi yigisha.”—Luka 13:22.

Iminsi itanu mbere ya Pasika yo mu mwaka wa 33, Yesu yinjiye muri Yerusalemu yicaye ku cyana cy’indogobe. Igihe cyari kigeze kugira ngo amagambo yabwiye abigishwa be asohore. Ayo magambo agira ati “Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi, akangwa n’abakuru, n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa, maze ku munsi wa gatatu akazuka.”—Luka 9:22, 44.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

10:18—Yesu yerekezaga ku ki igihe yabwiraga abigishwa be 70 ati “nabonye Satani yamaze kugwa ava mu ijuru nk’umurabyo”? Yesu ntiyavugaga ko Satani yamaze gukurwa mu ijuru. Ibyo byari bitaraba kugeza nyuma gato y’aho Kristo yimikiwe mu ijuru, mu mwaka wa 1914 (Ibyah 12:1-10). Nubwo tutapfa kubyemeza, mu gihe Yesu yavugaga ibyo bintu nk’aho byamaze kuba, yatsindagirizaga ko ibyo bintu bizaba byanze bikunze.

17:34-37—“Kagoma” zerekeza kuri ba nde kandi se “intumbi” ziteraniraho ni iki? ‘Abazajyanwa’ cyangwa abazarokoka bagereranywa na kagoma zireba kure. “Intumbi” ziteraniraho ni Kristo w’ukuri uhari mu buryo butagaragara hamwe n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka Yehova abaha.—Mat 24:28.

22:44—Kuki Yesu yababajwe cyane? Ibyo byabayeho kubera impamvu zinyuranye. Yesu yari ahangayikishijwe n’ingaruka kwicwa nk’umugizi wa nabi byari kugira kuri Yehova Imana no ku izina Rye. Byongeye kandi, Yesu yari azi neza ko ubuzima bwe bw’iteka n’uko byagombaga kugendekera abantu mu gihe kizaza byari guterwa n’uko yari gukomeza gushikama.

23:44—Ese umwijima wamaze amasaha atatu watewe n’ubwirakabiri? Oya. Ubwirakabiri bubaho mu gihe cy’imboneko z’ukwezi gusa. Si mu gihe ukwezi aba ari inzora nk’uko biba bimeze mu gihe cya Pasika. Umwijima wabaye ku munsi Yesu yapfuyeho wari igitangaza cy’Imana.

Icyo ibyo bitwigisha:

11:1-4. Iyo tugereranyije ayo mabwiriza n’isengesho ry’ikitegererezo ryatanzwe mu Kibwiriza cyo ku Musozi mu mezi 18 mbere yaho, tubonamo itandukaniro rito ku bihereranye n’amagambo yakoreshejwe, bikatugaragariza neza ko amasengesho yacu atagombye kuba ayo gusubiramo by’umuhango gusa amagambo runaka.—Mat 6:9-13.

11:5, 13. Nubwo Yehova aba yiteguye gusubiza amasengesho yacu, twagombye gusenga ubudacogora.—1 Yoh 5:14.

11:27, 28. Ibyishimo nyakuri bituruka mu gukora ibyo Imana ishaka mu budahemuka, ntibituruka mu mishyikirano myiza tugirana n’abagize imiryango yacu cyangwa mu kwirundanyiriza ubutunzi.

11:41. Ibyo dutangana ubuntu byagombye guturuka ku mutima wuje urukundo kandi ufite ubushake.

12:47, 48. Umuntu ufite inshingano ariko akirengagiza kuyisohoza, agibwaho n’umugayo kurusha utazi icyo asabwa cyangwa akaba adasobanukiwe inshingano ye neza.

14:28, 29. Kubaho mu buryo buhuje n’ubushobozi bwacu bigaragaza ko turi abanyabwenge.

22:36-38. Yesu ntiyasabye abigishwa be kwitwaza intwaro kugira ngo baze kuzikoresha birwanaho. Ahubwo inkota abigishwa be bari bafite mu ijoro Yesu yagambaniwemo, zatumye ashobora kubigisha isomo ry’ingenzi ry’uko “abafata inkota bose bazicishwa inkota.”—Mat 26:52.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Yozefu yabaye umutware w’umuryango w’intangarugero

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Luka yanditse inkuru zumvikana z’imibereho ya Yesu n’umurimo we