Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibona ko dufite agaciro

Ibona ko dufite agaciro

Egera Imana

Ibona ko dufite agaciro

Luka 12:6, 7

‘IMITIMA yacu ishobora kuducira urubanza.’ Iyo Bibiliya ikoresha ayo magambo, iba igaragaza ko rimwe na rimwe umutima wacu ushobora gutuma dukabya kwicira urubanza. Koko rero, uwo mutima ushobora guhora utwumvisha ko tudakwiriye gukundwa n’Imana cyangwa kwitabwaho na yo. Ariko kandi, Bibiliya iduha icyizere igira iti “Imana iruta imitima yacu kandi izi byose” (1 Yohana 3:19, 20). Imana ituzi neza kurusha uko twiyizi. Uko itubona bishobora kuba bitandukanye cyane n’uko twibona. None se Yehova Imana atubona ate, ko mu by’ukuri uburyo atubona ari bwo bufite agaciro? Igisubizo cy’icyo kibazo dushobora kukibona dusuzumye urugero rukora ku mutima Yesu yatanze mu bihe bibiri bitandukanye.

Igihe kimwe, Yesu yavuze ko ‘ibishwi bibiri bigura igiceri kimwe cy’agaciro gake’ (Matayo 10:29, 31). Dukurikije ibivugwa muri Luka 12:6, 7, Yesu yongeye kuvuga ati “mbese ibishwi bitanu ntibigura ibiceri bibiri by’agaciro gake? Nyamara nta na kimwe muri byo cyibagirana imbere y’Imana. . . . Ku bw’ibyo rero, ntimutinye kuko murusha ibishwi byinshi agaciro.” Uru rugero rworoheje ariko rufite imbaraga rutwigisha uko Yehova abona buri wese mu bamusenga.

Ibishwi byari zimwe mu nyoni ziribwa zari zihendutse kurusha izindi zose. Birashoboka ko Yesu yajyaga yitegereza abagore b’abakene, ndetse wenda na nyina, igihe babaga bagura izo nyoni nto cyane mu isoko kugira ngo bagaburire imiryango yabo. Kugira ngo umuguzi abone ibishwi bibiri, yatangaga igiceri cyitwa asariyoni. Icyo giceri cyari gifite agaciro katageze no ku mafaranga mirongo itatu y’iki gihe. Izo nyoni zari zihendutse cyane ku buryo umuguzi yatangaga ibiceri bibiri agahabwa ibishwi bitanu aho kuba bine. Igishwi cya gatanu cyabaga ari inyongezo.

Yesu yasobanuye ko nta gishwi na kimwe “cyibagirana imbere y’Imana,” cyangwa ngo ‘kigwe hasi’ Data wo mu ijuru atabimenye (Matayo 10:29). Igihe cyose igishwi kiguye hasi wenda bitewe n’uko cyakomeretse cyangwa cyishakira ibigitunga, Yehova arabibona. Nubwo izo nyoni zisa n’aho nta gaciro zifite, kuba Yehova yaraziremye bituma yumva ko agomba kuzitaho. Mu by’ukuri, Yehova aziha agaciro kubera ko ari ibiremwa bifite ubuzima kandi akaba abikunda. Waba usobanukiwe icyo Yesu yashakaga kuvuga muri urwo rugero?

Iyo Yesu yabaga yigisha, incuro nyinshi yagereranyaga ibintu. Ibyo yabikoraga afasha abantu gutekereza ku isomo bavana ku bintu byoroheje, maze akerekana uko ryakoreshwa no mu bintu by’ingenzi kurushaho. Urugero, Yesu yarongeye aravuga ati ‘ibikona ntibibiba cyangwa ngo bisarure; nta n’ubwo bigira ibigega; nyamara Imana irabigaburira. None se ntimurusha inyoni agaciro?’ (Luka 12:24). Ubu noneho isomo Yesu yashakaga gutanga igihe yavugaga ibihereranye n’ibishwi rirumvikana: niba se Yehova yita kuri izo nyoni nto cyane, ntazarushaho kwita ku bantu bamukunda kandi bamusenga?

Dukurikije ibyo Yesu yavuze, ntitwagombye kumva ko nta gaciro dufite, ku buryo Imana “iruta imitima yacu” idashobora kutubona cyangwa ngo itwiteho. Ku bw’ibyo se, ntibihumuriza kumenya ko Umuremyi wacu ashobora kutubonamo ibintu twe tudashobora kubona?

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 9 yavuye]

Ibishwi: © ARCO/D. Usher/age fotostock