Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yumva imibabaro yacu

Yumva imibabaro yacu

Egera Imana

Yumva imibabaro yacu

Yohana 11:33-35

“KWISHYIRA mu mwanya w’undi muntu ni ukumvira imibabaro ye mu mutima wawe.” Ayo ni amagambo yavuzwe n’umumisiyonari w’Umuhamya wa Yehova ugeze mu za bukuru, ubwo yasobanuraga uwo muco w’ingenzi cyane wo kwishyira mu mwanya w’abandi. Yehova ni we rugero rw’ibanze mu birebana no kwishyira mu mwanya w’abandi. We ubwe yumva imibabaro ubwoko bwe buhura na yo. Ibyo twabyemezwa n’iki? Kuba Yehova yishyira mu mwanya w’abandi abigiranye ubwuzu, bigaragazwa neza n’amagambo Yesu yavuze hamwe n’ibikorwa yakoze akiri hano ku isi (Yohana 5:19). Reka dufate urugero rw’ibintu byabaye bivugwa muri Yohana 11:33-35.

Igihe incuti ya Yesu yitwaga Lazaro yapfaga akenyutse, Yesu yagiye mu mudugudu Lazaro yari atuyemo. Birumvikana ko bashiki ba Lazaro, ari bo Mariya na Marita, bari bashenguwe n’agahinda. Yesu yakundaga uwo muryango cyane (Yohana 11:5). Ni iki Yesu yakoze icyo gihe? Iyo nkuru igira iti ‘Yesu abonye [Mariya] arira, n’Abayahudi bari bazanye na we barira, asuhuza umutima, arababara cyane; maze aravuga ati “mwamushyize he?” Baramubwira bati “Mwami, ngwino urebe.” Yesu ararira’ (Yohana 11:33-35). Ni iki cyatumye Yesu arira? Ni iby’ukuri ko incuti ye magara Lazaro yari yapfuye, ariko Yesu yari agiye gukuraho ingaruka z’urwo rupfu amuzura (Yohana 11:41-44). Ese haba hari ikindi kintu cyakoze Yesu ku mutima kigatuma arira?

Tugaruke kuri ya magambo yo muri Bibiliya tumaze kuvuga. Zirikana ko igihe Yesu yabonaga Mariya n’abandi bantu barira ‘yashuhuje umutima’ kandi ‘akababara cyane.’ Amagambo yo mu rurimi rw’umwimerere yakoreshejwe hano, agaragaza ibyiyumvo bikomeye cyane. * Yesu yakozwe cyane ku mutima n’ibyo yari amaze kubona. Ikigaragaza ko yari ababaye cyane, ni ukuntu amarira yamuzengaga mu maso. Biragaragara ko Yesu yababazwaga cyane no kubona abandi bababara. Ese waba warigeze urizwa no kubona umuntu ukunda arira?—Abaroma 12:15.

Kuba Yesu yarishyiraga mu mwanya w’abandi bidufasha gusobanukirwa neza imico ya Se Yehova, ndetse n’uburyo akora ibintu. Ibuka ko Yesu yagaragaje mu buryo butunganye imico ya Se, ku buryo yashoboraga kuvuga ati “uwambonye yabonye na Data” (Yohana 14:9). Bityo rero, iyo dusomye inkuru ivuga ko ‘Yesu yarize’ dushobora kwemera ko Yehova ubwe yumva imibabaro abamusenga bahura na yo. Kandi n’abandi banditsi ba Bibiliya barabyemeza (Yesaya 63:9; Zekariya 2:12). Mbega ukuntu Yehova ari Imana igira ubwuzu!

Dukunda abantu bishyira mu mwanya w’abandi. Iyo twacitse intege kandi twihebye, tuba dushaka kwegera umuntu ushobora kwiyumvisha imimerere turimo kandi akababarana natwe. Mbega ukuntu turushaho kwegera Yehova, we Mana y’impuhwe yumva imibabaro yacu kandi akiyumvisha impamvu turira!—Zaburi 56:9.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ararira,” incuro nyinshi ryumvikanisha “kurira bucece,” naho ijambo ryakoreshejwe bagaragaza ukuntu Mariya n’abo bari kumwe bariraga rigasobanura “kuboroga.”