Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese impanuka kamere ni igihano cy’Imana?

Ese impanuka kamere ni igihano cy’Imana?

Ibibazo by’abasomyi

Ese impanuka kamere ni igihano cy’Imana?

Imana ntikoresha impanuka kamere kugira ngo ihane abantu b’inzirakarengane. Ibyo ntiyigeze ibikora, kandi ntizigera ibikora. Kuki itabikora? Ni ukubera ko muri 1 Yohana 4:8 Bibiliya ivuga ko “Imana ari urukundo.”

Ibyo Imana ikora byose ibiterwa n’urukundo. Urukundo ntirurenganya abantu b’inzirakarengane. Bibiliya igira iti “urukundo ntirugirira abandi nabi” (Abaroma 13:10). Muri Yobu 34:12, Bibiliya igira iti “ni ukuri ntabwo Imana yakora ibibi.”

Koko rero, Bibiliya yari yarahanuye ko muri iki gihe hari kuzabaho impanuka kamere, urugero nk’“imitingito ikomeye” (Luka 21:11). Icyakora, Yehova si we ukwiriye kuryozwa ibintu izo mpanuka kamere zangiza, kimwe n’uko umuhanga mu by’iteganyagihe aba adakwiriye kuryozwa ibintu byangijwe n’inkubi y’umuyaga aba yaratangarije abantu mbere y’igihe. Niba se Imana atari yo ituma abantu bagerwaho n’imibabaro ituruka ku mpanuka kamere, iyo mibabaro iterwa n’iki?

Bibiliya igaragaza ko “isi yose iri mu maboko y’umubi,” ari we Satani Usebanya (1 Yohana 5:19). Satani yabaye umwicanyi uhereye igihe yigomekaga, ni ukuvuga kuva abantu babayeho kugeza ubu (Yohana 8:44). Satani abona ko ubuzima bw’abantu nta gaciro bufite kandi ko nta cyo bumaze. Ibikorwa bye byose bishingiye ku bwikunde. Bityo rero, ntibitangaje kuba yaratumye ubwikunde bushinga imizi mu bantu batuye isi yose. Isi y’iki gihe ishyigikira ko abantu barya abandi imitsi, ku buryo usanga abantu benshi batagira kivurira babaho mu buryo buteje akaga, kandi baba ahantu bashobora kugerwaho n’impanuka kamere cyangwa impanuka ziterwa n’abantu (Abefeso 2:2; 1 Yohana 2:16). Bityo rero, abantu b’abanyamururumba ni bo ba nyirabayazana w’amakuba amwe n’amwe agera ku bantu (Umubwiriza 8:9). Mu buhe buryo?

Biratangaje kuba mu rugero runaka, amenshi mu makuba agera ku bantu ari bo aturukaho. Reka dufate urugero rw’amakuba yagwiririye abaturage bo mu mugi wa Nouvelle-Orléans muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, wibasiwe n’umwuzure biturutse ku nkubi y’umuyaga, cyangwa dufate urugero rw’amazu yashenywe n’inkangu zamanutse mu misozi yo mu gihugu cya Venezuwela iri iruhande rw’inyanja. Izo ngero hamwe n’izindi tutavuze ziragaragaza ko ahanini ibintu kamere, urugero nk’imvura n’umuyaga, ari byo byagiye biteza impanuka kubera ko abantu batazi ibirebana n’ibidukikije. Nanone izo mpanuka zagiye ziterwa n’imyubakire mibi, gutegura nabi imishinga, kutumvira imiburo hamwe n’amakosa y’abategetsi.

Reka dufate urugero rw’impanuka yabaye mu bihe bya Bibiliya. Igihe Yesu yari ku isi, hari umunara waguye mu buryo butunguranye, uhitana abantu 18 (Luka 13:4). Iyo mpanuka ishobora kuba yaratewe n’amakosa y’abantu, ‘ibihe n’ibigwirira abantu’ cyangwa ibyo byombi. Ariko icyo twakwemeza tudashidikanya, ni uko iryo atari iteka Imana yari yabaciriyeho.—Umubwiriza 9:11.

Ese haba hari ibyago byigeze biterwa n’Imana? Birahari. Ariko ntibimeze nk’impanuka kamere cyangwa se izindi mpanuka ziterwa n’abantu. Ibyago Imana yatezaga byo byararobanuraga. Byabaga bifite icyo bigamije, kandi byabaga incuro nke cyane. Ingero ebyiri twatanga zibigaragaza ni Umwuzure wakwiriye isi yose mu gihe cy’umukurambere Nowa, hamwe n’irimbuka ry’imigi ya Sodomu na Gomora mu gihe cya Loti (Itangiriro 6:7-9, 13; 18:20-32; 19:24). Ayo mateka Imana yaciye yatumye abantu babi bari barinangiye barimbuka, ariko abo Imana yabonaga ko ari abakiranutsi bararokoka.

Icyo umuntu atashidikanyaho ni uko Yehova Imana afite ubushobozi, ubushake ndetse n’imbaraga byo gukuraho imibabaro yose no kuzanira ihumure abibasiwe n’impanuka kamere. Zaburi ya 72:12 yahanuye ibirebana n’Umwami washyizweho n’Imana, ari we Yesu Kristo, igira iti “azakiza umukene ubwo azataka, n’umunyamubabaro utagira gitabara.”