Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Ntiri kure y’umuntu wese muri twe’

‘Ntiri kure y’umuntu wese muri twe’

Egera Imana

‘Ntiri kure y’umuntu wese muri twe’

Ibyakozwe 17:24-27

IYO ugereranyije abantu n’iri sanzure rinini cyane, usanga abantu ari ubusabusa rwose. Ushobora kuba wibaza uti “ese koko birashoboka ko abantu buntu bagirana imishyikirano ya bugufi n’Imana Ishoborabyose?” Ibyo byashoboka ari uko Imana, ari yo Yehova, ishatse ko tuyegera. Ariko se Imana yifuza ko tuyegera? Igisubizo gishobora kuduhumuriza, kiboneka mu magambo meza intumwa Pawulo yabwiye intiti zo muri Atene, ayo magambo akaba aboneka mu Byakozwe 17:24-27. Zirikana ibintu bine Pawulo yavuze ku byerekeye Yehova.

Icya mbere, Pawulo yavuze ko Imana “yaremye isi n’ibiyirimo byose” (Umurongo wa 24). Ibintu byiza kandi bitandukanye bituma twishimira ubuzima, bihamya ko Umuremyi wacu afite ubwenge n’urukundo (Abaroma 1:20). Ntibyaba byumvikana ukuntu Imana nk’iyo yakwitarura ibiremwa byayo ikunda.

Icya kabiri, Yehova ‘aha abantu bose ubuzima no guhumeka n’ibintu byose’ (Umurongo 25). Yehova ni we ubeshaho byose (Zaburi 36:10). Umwuka, amazi n’ibyokurya ni ingenzi cyane ku buzima, kandi byose ni impano zituruka ku Muremyi wacu (Yakobo 1:17). Ese birakwiriye kwemera ko Imana yacu igira ubuntu itwitarura ikanga ko tuyimenya cyangwa ngo tuyegere?

Icya gatatu, Imana “yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe” (Umurongo wa 26). Yehova ntarobanura ku butoni kandi ntagira urwikekwe na mba (Ibyakozwe 10:34). Ubwo se koko ni gute ashobora guhinduka? Yaremye ‘umuntu umwe’ ari we Adamu, uwo amahanga yose n’amoko yose akomokaho. Imana “ishaka ko abantu b’ingeri zose bakizwa” (1 Timoteyo 2:4). Bityo, Imana yaduhaye uburyo bwo kuyegera ititaye ku ibara ry’uruhu, igihugu cyangwa ubwoko dukomokamo.

Icya nyuma, Pawulo yavuze ukuri igihe yagiraga ati ‘[Yehova] ntari kure y’umuntu wese muri twe’ (Umurongo wa 27). Nubwo Yehova afite icyubahiro cyinshi, yemera ko abantu bamwegera babikuye ku mutima. Ijambo rye ritwizeza ko atari kure yacu, ahubwo ko “aba hafi y’abamutakira bose.”—Zaburi 145:18.

Amagambo ya Pawulo agaragaza neza ko Imana ishaka ko tuyegera. Icyakora, Pawulo asobanura ko Imana yegera gusa abantu ‘bayishaka’ kandi ‘bakayikabakaba’ (Umurongo wa 27). Igitabo kirimo ibisobanuro bigenewe abahinduzi ba Bibiliya kigira kiti “izo nshinga zombi zerekeza ku kintu ushobora kubona . . . cyangwa ikintu ushobora kwifuza ukakigeraho.” Reka dufate urugero: uramutse uri mu cyumba umenyereye ariko hatabona, ushobora gukabakaba ushaka aho umuntu acanira itara cyangwa aho urugi ruri, ariko kandi uba uzi ko uri buhabone. Bityo rero, natwe nidushaka Imana tubikuye ku mutima kandi tukayikabakaba, dushobora kwizera ko izatugororera kubera imihati dushyiraho. Pawulo atwizeza ko ‘mu by’ukuri tuzayibona.’—Umurongo wa 27.

Ese wifuza kwegera Imana? ‘Nushaka Imana’ ufite ukwizera kandi ‘ukayikabakaba,’ ntizagutenguha. Kubona Yehova ntibigoye, kubera ko ‘atari kure y’umuntu wese muri twe.’