Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uvuga neza “ururimi rutunganye”?

Ese uvuga neza “ururimi rutunganye”?

Ese uvuga neza “ururimi rutunganye”?

“Nzaha amoko ururimi rutunganye, kugira ngo bose babone kwambaza mu izina ry’Uwiteka.”​—ZEF 3:9.

1. Ni iyihe mpano ihebuje Yehova yaduhaye?

IMPANO yo kuvuga ntiyaturutse ku bantu, ahubwo yaturutse ku Muremyi w’abantu, ari we Yehova Imana (Kuva 4:11, 12). Yahaye umuntu wa mbere ari we Adamu, ubushobozi bwo kuvuga n’ubwo guhimba amagambo mashya, bityo akongera umubare w’amagambo akoresha (Itang 2:19, 20, 23). Mbega ukuntu byagaragaye ko iyo yari impano ihebuje! Ndetse iyo mpano yatumye abantu bashobora gushyikirana n’Umubyeyi wabo wo mu ijuru, kandi bahesha ikuzo izina rye rihebuje.

2. Kuki abantu batakivuga ururimi rumwe?

2 Mu gihe abantu bari bamaze ibinyejana 17 babayeho, bose bavugaga ururimi rumwe, bafite “amagambo amwe” (Itang 11:1). Hanyuma, haje kubaho ubwigomeke bwo mu gihe cya Nimurodi. Abantu batumvira bakoze ibinyuranye n’amabwiriza ya Yehova, bateranira ahantu haje kwitwa Babeli, biyemeje gukomeza kuba ahantu hamwe. Batangiye kubaka umunara munini, batagamije guhesha Yehova ikuzo, ahubwo kugira ngo ‘bibonere izina rimenyekana.’ Kubera iyo mpamvu, Yehova yahinduye ururimi rwa mbere abo bantu bigometse bakoreshaga, atuma bavuga indimi zitandukanye. Ku bw’ibyo, baratatanye bakwira isi yose.—Soma mu Itangiriro 11:4-8.

3. Byagenze bite igihe Yehova yahinduraga ururimi rw’ibyigomeke by’i Babeli?

3 Muri iki gihe, ku isi hose havugwa indimi zibarirwa mu bihumbi. Bamwe bavuga ko zisaga 6.800. Buri rurimi muri zo, rugira uburyo butandukanye bwo gutondeka ibitekerezo. Bityo rero, biragaragara ko igihe Yehova Imana yahinduraga ururimi rw’abo bantu b’ibyigomeke, yavanye mu bwenge bwabo ururimi bavugaga mbere. Yashyize mu bwenge bwabo amagambo mashya, anahindura uburyo bwabo bwo gutondeka ibitekerezo, maze atuma buri rurimi rugira amategeko mashya yarwo y’ikibonezamvugo. Ntibitangaje rero kuba aho hantu uwo munara wari uri, haraje kwitwa Babeli, bisobanura “Urujijo” (Itang 11:9). Igishishikaje ni uko Bibiliya ari yo yonyine iduha ibisobanuro bitunyuze by’aho indimi zinyuranye zivugwa muri iki gihe zakomotse.

Ururimi rushya kandi rutunganye

4. Ni iki Yehova yavuze mbere y’igihe ko cyari kubaho muri iki gihe?

4 Uko inkuru ya Bibiliya ivuga uruhare Imana yagize mu byabereye i Babeli yaba ishishikaje kose, hari ikintu cy’ingenzi kandi gishishikaje kurushaho cyabayeho muri iki gihe. Yehova yavuze mbere y’igihe binyuze ku muhanuzi we Zefaniya ati “[icyo gihe] nzaha amoko ururimi rutunganye, kugira ngo bose babone kwambaza mu izina ry’Uwiteka, no kumukorera bahuje inama” (Zef 3:9). Urwo ‘rurimi rutunganye’ ni uruhe, kandi ni gute twakwiga kuruvuga neza?

5. Ururimi rutunganye ni iki, kandi se urwo rurimi rushya rwatumye habaho iki?

5 Ururimi rutunganye ni ukuri ku bihereranye na Yehova Imana hamwe n’imigambi ye iboneka mu Ijambo rye Bibiliya. Urwo ‘rurimi’ rukubiyemo gusobanukirwa neza ukuri ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana n’ukuntu buzeza izina rya Yehova, bukagaragaza ko ari we ufite uburenganzira bwo gutegeka, kandi bugahesha imigisha y’iteka ryose abantu bizerwa. Urwo rurimi rushya rutuma habaho iki? Tubwirwa ko abantu bari “kwambaza mu izina ry’Uwiteka” kandi ‘bakamukorera bahuje inama.’ Ibinyuranye n’ibyabaye i Babeli, iryo hinduka ryo guhabwa ururimi rutunganye ryatumye izina rya Yehova rihabwa ikuzo, kandi ubwoko bwe bwunga ubumwe.

Kwiga ururimi rutunganye

6, 7. (a) Kwiga ururimi rushya bikubiyemo iki, kandi se ibyo bihuriye he no kwiga ururimi rutunganye? (b) Ni iki tugiye gusuzuma?

6 Iyo umuntu yiyemeje kwiga urundi rurimi, aba agomba gukora ibirenze gufata mu mutwe amagambo mashya. Kwiga urundi rurimi bikubiyemo kwiga uburyo bushya bwo gutekereza, ni ukuvuga kumenya uburyo bushya bwo gutondeka ibitekerezo. Uburyo bwo gutekereza bushobora gutandukana bitewe n’ururimi. Mu buryo nk’ubwo, amagambo asetsa abantu mu rurimi rumwe ashobora kuba adashekeje mu rundi. Kugira ngo tuvuge neza amagambo y’urundi rurimi, bisaba ko dukoresha ingingo z’umubiri zituma tuvuga, urugero nk’ururimi, mu buryo butandukanye n’uko twari dusanzwe tuzikoresha. Uko ni na ko bimeze igihe dutangiye kwiga ururimi rutunganye rw’ukuri kwa Bibiliya. Hari byinshi bisabwa birenze kwiga inyigisho nke z’ibanze z’ukuri kwa Bibiliya. Kwiga neza urwo rurimi rushya bikubiyemo kunonosora ibitekerezo byacu no guhindura imitekerereze yacu.—Soma mu Baroma 12:2; Abefeso 4:23.

7 Ni iki kizadufasha kumva ururimi rutunganye no kuruvuga neza? Nk’uko bimeze ku bihereranye no kwiga ururimi urwo ari rwo rwose, hari uburyo bw’ibanze bukoreshwa bushobora kudufasha kuvuga neza ururimi rw’ukuri kwa Bibiliya. Nimucyo dusuzume intambwe z’ibanze abantu batera kugira ngo bige urundi rurimi, kandi turebe uko zadufasha kwiga urwo rurimi rushya rw’ikigereranyo.

Kuvuga neza ururimi rutunganye

8, 9. Ni iki tugomba gukora niba dushaka kwiga ururimi rutunganye, kandi se kuki ibyo ari ingenzi?

8Jya utega amatwi witonze. Mu mizo ya mbere, umuntu utarigeze yumva urundi rurimi, ashobora kumva ari amayobera (Yes 33:19). Ariko uko umuntu yitoza kwitondera ibyo yumva, atangira kujya amenya amagambo amwe n’amwe, maze akamenya n’uburyo bwo kuyatondeka. Mu buryo nk’ubwo, natwe tubwirwa ko “ari ngombwa ko twita ku byo twumvise kurusha uko twari dusanzwe tubikora, kugira ngo tudateshuka tukava mu byo kwizera” (Heb 2:1). Incuro nyinshi, Yesu yateye abigishwa be inkunga agira ati “ufite amatwi niyumve” (Mat 11:15; 13:43; Mar 4:23; Luka 14:35). Koko rero, dukeneye ‘kumva kandi tugasobanukirwa’ ibyo dutega amatwi, kugira ngo dutere imbere mu gusobanukirwa ururimi rutunganye.—Mat 15:10; Mar 7:14.

9 Gutega amatwi bisaba kwita ku bintu nta kurangara, ariko imihati dushyiraho si imfabusa rwose (Luka 8:18). Ese iyo turi mu materaniro ya gikristo, twita ku nyigisho zitangwa cyangwa turarangara? Ni iby’ingenzi cyane ko dukora ibishoboka byose kugira ngo twite ku biganiro bitambuka. Tutabigenje dutyo, twaba mu by’ukuri turi abantu batinda kumva.—Heb 5:11.

10, 11. (a) Uretse gutega amatwi twitonze, ni iki tugomba gukora? (b) Ni iki kindi gikubiye mu kuvuga ururimi rutunganye?

10Jya wigana abazi kuvuga ururimi neza. Uretse kuba abantu biga urundi rurimi baterwa inkunga yo gutega amatwi bitonze abavuga urwo rurimi neza, banaterwa inkunga yo kugerageza kwigana uko bavuga amagambo n’uko batondeka ibitekerezo. Ibyo bibafasha kwirinda kuvuga amagambo nabi ku buryo byabangamira imihati bashyiraho baganira n’abandi. Mu buryo nk’ubwo, twagombye kwigana abantu bafite “ubuhanga bwo kwigisha” urwo rurimi rushya (2 Tim 4:2). Ujye ubasaba bagufashe, kandi ube witeguye gukosorwa igihe ukoze amakosa.—Soma mu Baheburayo 12:5, 6, 11.

11 Kuvuga ururimi rutunganye ntibikubiyemo gusa kwemera ukuri no kukwigisha abandi, ahubwo bikubiyemo no guhuza imibereho yacu n’amategeko y’Imana hamwe n’amahame yayo. Dukeneye kwigana abandi kugira ngo badufashe kubigenza dutyo. Ibyo bikubiyemo kwigana ukwizera kwabo n’ishyaka bagira. Nanone kandi, bikubiyemo kwigana imibereho ya Yesu yose (1 Kor 11:1; Heb 12:2; 13:7). Nidukomeza kubigenza dutyo, bizatuma abagize ubwoko bw’Imana bunga ubumwe kandi bavuge ururimi rutunganye mu buryo bumwe.—1 Kor 4:16, 17.

12. Ni gute kwiga ururimi bisaba ko dufata mu mutwe?

12Jya ufata mu mutwe. Abantu biga ururimi bakenera gufata mu mutwe ibintu byinshi bishya. Ibyo bikubiyemo amagambo mashya n’interuro nshya. Gufata mu mutwe bishobora kubera ubufasha bukomeye Abakristo mu gihe biga ururimi rutunganye. Nta gushidikanya, byaba byiza dufashe mu mutwe amazina y’ibitabo bya Bibiliya n’uko bikurikirana. Hari bamwe bishyiriyeho intego yo gufata mu mutwe amagambo akubiye mu mirongo ya Bibiliya cyangwa imirongo ubwayo. Abandi babonye ko gufata mu mutwe indirimbo z’Ubwami, amazina y’imiryango ya Isirayeli, ay’intumwa 12 ndetse n’imbuto z’umwuka, ari ingirakamaro. Mu bihe bya kera, Abisirayeli benshi bafataga mu mutwe za zaburi. Muri iki gihe, hari umuhungu ukiri muto wagize imyaka itandatu yarafashe mu mutwe imirongo ya Bibiliya irenga 80, ijambo ku ijambo. Ese byashoboka ko dukoresha neza kurushaho ubwo bushobozi bw’agaciro kenshi dufite bwo gufata mu mutwe?

13. Kuki gusubiramo ari ingenzi?

13Gusubiramo bifasha ubwenge, kandi guhora twibutswa ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyane bigize inyigisho zacu za gikristo. Intumwa Petero yagize ati “nzahora niteguye kubibutsa ibyo bintu, nubwo mubizi kandi mukaba mushikamye mu kuri kuri muri mwe” (2 Pet 1:12). Kuki dukeneye kwibutswa? Turabikeneye kubera ko bidufasha gusobanukirwa ukuri mu buryo bwimbitse, bigatuma tubona ibintu mu buryo bwagutse kurushaho, kandi bigatuma turushaho kwiyemeza kumvira Imana (Zab 119:129, gereranya NW). Guhora dusubiramo amahame y’Imana bidufasha kwigenzura no kurwanya kamere yacu ibogamira ku ‘kumva gusa tukibagirwa’ (Yak 1:22-25). Turamutse tudakomeje kwiyibutsa ukuri, ibindi bintu bishobora kugira ingaruka ku mutima wacu, maze ntitube tukivuga neza ururimi rutunganye.

14. Ni iki kizadufasha mu gihe twiga ururimi rutunganye?

14Jya usoma mu ijwi riranguruye (Ibyah 1:3). Abantu bamwe biga ururimi bagerageza kwiyigisha bucece. Ibyo ntibigira akamaro cyane. Iyo twiga ururimi rutunganye, hari igihe dukenera gusoma mu ijwi riranguruye ‘dutekereza,’ kugira ngo bidufashe kutarangara. (Soma muri Zaburi ya 1:1, 2. *) Kubigenza dutyo bicengeza mu bwenge bwacu ibyo dusoma, ntidupfe kubyibagirwa. Kimwe n’uko kugogora bikenewe kugira ngo ibyokurya bitugirire akamaro mu buryo bwuzuye, ni na ko gutekereza bikenewe kugira ngo dusobanukirwe neza ibyo dusoma. Ese tujya dufata umwanya uhagije kugira ngo dutekereze ku byo twiga? Nyuma yo gusoma Bibiliya, tugomba gutekereza cyane ku byo tumaze gusoma.

15. Ni gute twakwiga “ikibonezamvugo” cy’ururimi rutunganye?

15Jya usesengura ikibonezamvugo. Mu rugero runaka, ni iby’ingirakamaro kwiga ikibonezamvugo cy’ururimi rushya twiga, ni ukuvuga kumenya uburyo bwo gutondeka amagambo hamwe n’amategeko abigenga. Ibyo bituma dusobanukirwa imiterere y’ururimi, bigatuma turuvuga neza. Nk’uko ururimi rugira uburyo bwo gutondeka amagambo, ni na ko ururimi rutunganye rw’ukuri ko mu Byanditswe, rufite “icyitegererezo cy’amagambo mazima” (2 Tim 1:13). Tugomba kwigana icyo ‘cyitegererezo.’

16. Ni iyihe ngorane tugomba kunesha, kandi se twabigeraho dute?

16Komeza kugira amajyambere. Umuntu ashobora kwiga ururimi ku buryo ashobora kumenya ibintu bihagije byamufasha kugirana n’abandi ibiganiro byoroheje, ariko hanyuma ntakomeze kugira amajyambere. Ikibazo nk’icyo gishobora kuvuka no ku bavuga ururimi rutunganye. (Soma mu Baheburayo 5:11-14.) Ni iki cyadufasha kurwanya iyo ngorane? Iyemeze gushyiraho imihati ngo ukomeze kwiga urwo rurimi. Bibiliya igira iti “ubwo twavuye ku nyigisho z’ibanze ku byerekeye Kristo, nimucyo duhatanire gukura mu buryo bw’umwuka, tutongera gushyiraho urufatiro, ni ukuvuga kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana, inyigisho zerekeye imibatizo, kurambikwaho ibiganza, umuzuko w’abapfuye n’urubanza rw’iteka.”—Heb 6:1, 2.

17. Kuki kugira akamenyero ko kwiga buri gihe ari iby’ingenzi? Tanga urugero.

17Jya uteganya igihe cyo kwiga kidahindagurika. Gufata igihe gito cyo kwiga ariko gihoraho, biruta kwiga igihe kirekire ariko ukabikora rimwe na rimwe. Jya wiga igihe uba wumva ushobora gukurikira neza ibyo wiga kandi nta cyapfa kukurangaza. Kwiga urundi rurimi ni nko guca inzira mu ishyamba ry’inzitane. Uko abantu barushaho kunyura muri iyo nzira, ni na ko kuyinyuramo birushaho koroha. Niba iyo nzira itanyurwamo kenshi, izageraho irengerwe n’ibihuru by’iryo shyamba, isibangane. Bityo rero, guhozaho mu gihe wiga kandi ugakomeza kubikora ku gihe kidahindagurika, ni iby’ingenzi (Dan 6:17, 21). Mu gihe wiga ururimi rutunganye rw’ukuri kwa Bibiliya, ujye ‘ukomeza kuba maso udacogora’ kandi usenge.—Efe 6:18.

18. Kuki twagombye kuvuga ururimi rutunganye uko tubonye uburyo?

18Jya uruvuga buri gihe. Abantu bamwe biga ururimi bashobora gutinya kuruvuga bitewe n’uko baba bafite isoni cyangwa batinya gukora amakosa. Ibyo bituma batagira amajyambere. Ku bihereranye no kwiga ururimi, kwitoza kuruvuga ni ngombwa. Uko umuntu wiga ururimi arushaho kuruvuga, ni na ko yumva kuruvuga bimworoheye. Natwe dukeneye kuvuga ururimi rutunganye uko tubonye uburyo. Bibiliya ivuga ko “umutima ari wo umuntu yizeza bikamugeza ku gukiranuka, ariko akanwa akaba ari ko yatuza bikamuhesha agakiza” (Rom 10:10). ‘Ntitwatura’ gusa igihe tubatizwa, ahubwo nanone tubikora igihe tuvuga ibihereranye na Yehova uko tubonye uburyo, hakubiyemo n’igihe turi mu murimo wo kubwiriza (Mat 28:19, 20; Heb 13:15). Amateraniro yacu ya gikristo atuma tuvuga amagambo y’ururimi rutunganye yumvikana neza kandi agusha ku ngingo.—Soma mu Baheburayo 10:23-25.

Bunze ubumwe mu gukoresha ururimi rutunganye basingiza Yehova

19, 20. (a) Ni ikihe kintu gitangaje Abahamya ba Yehova basohoza muri iki gihe? (b) Ni iki wiyemeje gukora?

19 Mbega ukuntu byari kuba bishishikaje kuba i Yerusalemu ku Cyumweru mu gitondo ku itariki ya 6 Sivani mu mwaka wa 33! Muri icyo gitondo mbere ya saa tatu, abantu bari bateraniye mu cyumba cyo hejuru ‘batangiye kuvuga izindi ndimi’ mu buryo bw’igitangaza (Ibyak 2:4). Muri iki gihe, abagaragu b’Imana ntibagihabwa impano yo kuvuga izindi ndimi (1 Kor 13:8). Icyakora, Abahamya ba Yehova batangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu ndimi zitandukanye zisaga 430.

20 Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba twunze ubumwe mu kuvuga ururimi rutunganye rw’ukuri kwa Bibiliya, uko ururimi tuvuga rwaba ruri kose! Mu buryo runaka, ibyo bihindura ibyabaye i Babeli. Abagize ubwoko bwa Yehova bahesha izina rye ikuzo nk’aho baba bavuga ururimi rumwe (1 Kor 1:10). Nimucyo twiyemeze gukomeza gukorana n’abavandimwe na bashiki bacu ‘duhuje inama’ uko twiga kuvuga neza kurushaho urwo rurimi rumwe, kugira ngo dusingize Data wo mu ijuru Yehova.—Soma muri Zaburi ya 150:1-6.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 14 Zaburi ya 1:1, 2, (NW): “umuntu ugira ibyishimo ni utagendera mu migambi y’ababi, ntahagarare mu nzira z’abanyabyaha, kandi ntiyicarane n’abakobanyi. Ahubwo amategeko ya Yehova ni yo yishimira, kandi amategeko ye ayasoma ku manywa na nijoro akanayatekerezaho.”

Ni gute wasubiza?

• Ururimi rutunganye ni iki?

• Ni iki gikubiye mu kuvuga ururimi rutunganye?

• Ni iki kizadufasha kuvuga neza ururimi rutunganye?

[Ibibazo]

[Agasanduku ko ku ipaji ya 23]

Vuga neza kurushano ururimi rutunganye:

utega amatwi witonze.

Luka 8:18; Heb 2:1.

wigana abaruvuga neza.

1 Kor 11:1; Heb 13:7.

ufata mu mutwe ibyo wiga kandi ubisubiramo.

Yak 1:22-25; 2 Pet 1:12.

usoma mu ijwi ryumvikana.

Zab 1:1, 2NW; Ibyah 1:3.

usesengura “ikibonezamvugo.”

2 Tim 1:13.

ukomeza kugira amajyambere.

Heb 5:11-14; 6:1, 2.

ugena igihe cyo kwiga kidahindagurika.

Dan 6:17, 21; Efe 6:18.

uruvuga.

Rom 10:10; Heb 10:23-25.

[Amafoto yo ku ipaji ya 24]

Abagize ubwoko bwa Yehova bavuga ururimi rutunganye bunze ubumwe