Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mukomeze “umugozi w’inyabutatu” mu ishyingiranwa ryanyu

Mukomeze “umugozi w’inyabutatu” mu ishyingiranwa ryanyu

Mukomeze “umugozi w’inyabutatu” mu ishyingiranwa ryanyu

“Umugozi w’inyabutatu ntucika vuba.”—UMUBW 4:12.

1. Ishyingiranwa ry’umugabo n’umugore ba mbere ryatangijwe na nde?

YEHOVA IMANA amaze kurema ibimera n’inyamaswa, yaremye umuntu wa mbere, ari we Adamu. Hanyuma Imana yasinzirije cyane Adamu, maze ikoresha rumwe mu mbavu ze kugira ngo imuremere umufasha utunganye. Adamu akimukubita amaso yagize ati “uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye” (Itang 1:27; 2:18, 21-23). Yehova yagaragaje ko yishimiye iremwa ry’uwo mugore wa mbere, amushyingira Adamu kandi abaha umugisha.—Itang 1:28; 2:24.

2. Ni gute Satani yatumye Adamu na Eva batavuga rumwe?

2 Ikibabaje ariko, ni uko nyuma y’igihe gito iryo shyingiranwa ryari ryatangijwe n’Imana ryagabweho igitero. Mu buhe buryo? Ikiremwa cy’umwuka kibi, cyaje kwitwa Satani, cyashutse Eva gituma arya ku rubuto rw’igiti cyonyine uwo muryango wari warabujijwe kuryaho. Nyuma yaho, Adamu yaje kwifatanya n’umugore we mu kutumvira Imana. Kubigenza batyo byagaragazaga ko bigometse ku butegetsi bukiranuka bw’Imana n’ubuyobozi bwayo bwiza (Itang 3:1-7). Igihe Yehova yabazaga uwo mugabo n’umugore we ibyo bakoze, byahise bigaragara ko imishyikirano yabo yari yajemo agatotsi. Adamu yageretse amakosa ku mugore we agira ati “umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya.”—Itang 3:11-13.

3. Ni ubuhe buryo bukocamye bwo kubona ibintu Abayahudi bamwe baje kugira?

3 Mu binyejana byakurikiyeho, Satani yakoresheje amayeri atandukanye kugira akwirakwize ubwumvikane buke mu bashakanye. Urugero, rimwe na rimwe yagiye akoresha abayobozi b’amadini kugira ngo batume abantu barushaho kubona ishyingiranwa mu buryo budahuje n’Ibyanditswe. Abayobozi bamwe b’Abayahudi bapfobyaga amahame y’Imana, bakemerera abagabo gutana n’abagore babo bitewe n’impamvu zidafashije, urugero nko guteka umunyu mwinshi. Ariko Yesu yavuze ko “umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana, akarongora undi, aba asambanye.”—Mat 19:9.

4. Ni mu buhe buryo ishyingiranwa ryugarijwe muri iki gihe?

4 Satani aracyahatanira guca umurunga uhuza abashakanye. Kubana kw’abantu bahuje ibitsina, ababana batarashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko no kuba abantu bashobora gutana mu buryo bworoshye, bigaragaza ko hari icyo Satani yagezeho mu gutesha agaciro ishyingiranwa. (Soma mu Baheburayo 13:4.) Ni iki twebwe Abakristo twakora kugira ngo twirinde kubona ishyingiranwa mu buryo nk’ubwo budakwiriye kandi bwogeye? Reka turebe ibintu bimwe na bimwe byatuma abashyingiranywe bishima kandi bakagira icyo bageraho.

Mukomeze gutuma Yehova agira uruhare mu ishyingiranwa ryanyu

5. Ni iki imvugo ngo “umugozi w’inyabutatu” isobanura ku bihereranye n’ishyingiranwa?

5 Kugira ngo ishyingiranwa rigire icyo rigeraho, Yehova agomba kugira uruhare mu mishyikirano abashakanye bagirana. Ijambo rye rigira riti “umugozi w’inyabutatu ntucika vuba” (Umubw 4:12). Amagambo ngo “umugozi w’inyabutatu” ni imvugo y’ikigereranyo. Igihe iyo mvugo ikoreshejwe yerekeza ku bashyingiranywe, iba ivuga umugabo n’umugore we, ari bo migozi ibiri ya mbere, iboherwaho uwa gatatu w’ingenzi ari wo Yehova Imana. Iyo umugabo n’umugore bahuzwa n’imishyikirano bafitanye n’Imana, bibaha imbaraga zo mu buryo bw’umwuka zo guhangana n’ibibazo, kandi ni ikintu cy’ingenzi gituma bagira ibyishimo byinshi kuruta ibindi mu ishyingiranwa ryabo.

6, 7. (a) Ni iki Abakristo bakora kugira ngo bizere neza ko Imana ifite uruhare mu ishyingiranwa ryabo? (b) Ni iki mushiki wacu umwe yavuze ko akundira cyane umugabo we?

6 Ariko se ni iki abashyingiranywe bakora kugira ngo bizere neza ko ishyingiranwa ryabo ari nk’uwo mugozi w’inyabutatu? Dawidi umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda, ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye” (Zab 40:9). Urukundo dukunda Imana rutuma natwe tuyikorera n’umutima wacu wose. Bityo, abashakanye bombi bagombye kwitoza kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi kandi bakishimira gukora ibyo ashaka. Abashakanye bagombye nanone kwihatira gutuma urukundo buri wese akunda Imana rwiyongera.—Imig 27:17.

7 Iyo mu by’ukuri amategeko y’Imana ari mu mitima yacu, tugaragaza imico urugero nko kwizera, ibyiringiro n’urukundo, kandi ibyo bituma dukomeza umurunga w’ishyingiranwa ryacu (1 Kor 13:13). Umukristokazi witwa Sandra, umaze imyaka 50 ashatse, yagize ati “icyo nkundira umugabo wanjye cyane ni ubuyobozi n’inama byo mu buryo bw’umwuka ampa, hamwe n’urukundo akunda Yehova. Urwo rukundo ruruta urwo ankunda.” Ese bagabo, namwe mushobora kuvugwaho amagambo nk’ayo?

8. Ni iki gikenewe kugira ngo abashakanye babone “ibihembo byiza”?

8 Ese mwebwe abashakanye, mushyira ibintu byo mu buryo bw’umwuka n’inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yanyu? Byongeye kandi, ese koko ubona uwo mwashakanye nka mugenzi wawe mufatanyije gukorera Yehova (Itang 2:24)? Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo” (Umubw 4:9). Koko rero, umugabo n’umugore we bakeneye gushyiraho imihati kugira ngo babone “ibihembo byiza,” ari byo kugira ishyingiranwa rirangwa n’urukundo, rirambye kandi ryemerwa n’Imana.

9. (a) Ni izihe nshingano abagabo bafite? (b) Dukurikije ibivugwa mu Bakolosayi 3:19, umugabo yagombye gufata ate umugore we?

9 Ikigaragaza ko Imana ifite uruhare mu ishyingiranwa, ni imihati umugabo n’umugore we bashyiraho ngo babeho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka. Abagabo bafite inshingano y’ibanze yo gushaka ibyo umuryango ukenera mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka (1 Tim 5:8). Nanone baterwa inkunga yo kwita ku byo abagore babo bakenera mu buryo bw’ibyiyumvo. Mu Bakolosayi 3:19 hagira hati “namwe bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu kandi ntimubasharirire.” Hari intiti mu bya Bibiliya yasobanuye ko amagambo ngo ‘kubasharirira’ akubiyemo “kubabwira amagambo ashaririye cyangwa kubakubita. Hakubiyemo kandi kutabagaragariza urukundo, kutabitaho, kutabaha ibyo bakeneye, kutabarinda no kutabafasha.” Uko bigaragara, imyifatire nk’iyo ntiyaba ikwiriye mu rugo rw’Abakristo. Umugabo ukoresha ubutware bwe mu buryo burangwa n’urukundo atuma umugore we ahora yiteguye kumugandukira.

10. Ni iyihe mitekerereze abagore b’Abakristo bagombye kugira?

10 Abagore b’Abakristo bashaka guha Yehova umwanya mu ishyingiranwa ryabo, na bo bagomba gukurikiza ibyo Imana ibasaba. Intumwa Pawulo yaranditse ati “abagore bagandukire abagabo babo nk’uko bagandukira Umwami, kuko umugabo ari umutware w’umugore we, nk’uko Kristo na we ari umutware w’itorero” (Efe 5:22, 23). Satani yashutse Eva, amubeshya ko umuntu ashobora kwigenga atayobowe n’Imana akagira ibyishimo birambye. Uko bigaragara, umwuka w’ubwigenge urogeye mu miryango myinshi. Ariko kandi, abagore batinya Imana ntibabona ko kugandukira abatware babo babakunda ari ikintu kidashimishije. Bazirikana ko Yehova yahaye Eva inshingano yo kubera umugabo we “icyuzuzo,” uko bigaragara, Imana ikaba yarabonaga ko uwo mwanya wiyubashye (Itang 2:18, NW). Umugore w’Umukristo wemera abikunze uwo mwanya Imana yamuhaye, mu by’ukuri abera umugabo we “ikamba.”—Imig 12:4.

11. Umuvandimwe umwe yavuze ko ari iki cyamufashije mu ishyingiranwa rye?

11 Ikindi kintu gituma Imana igira uruhare mu ishyingiranwa, ni ukwigira hamwe Ijambo ry’Imana. Uwitwa Gerald, umaze imyaka 55 ashatse kandi ishyingiranwa rye rikaba ryararanzwe n’ibyishimo, agira ati “ikintu cy’ingenzi cyane gituma ishyingiranwa rigira icyo rigeraho, ni ugusomera hamwe Bibiliya no kuyigira hamwe.” Yongeyeho ati “gukorera ibintu hamwe, cyane cyane ibyo mu buryo bw’umwuka, bituma abashakanye barushaho kugirana imishyikirano ya bugufi kandi bakayigirana na Yehova.” Kwigira hamwe Bibiliya bifasha umuryango gukomeza kuzirikana amahame ya Yehova, bigakomeza imishyikirano bafitanye n’Imana, kandi bigatuma bakomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.

12, 13. (a) Kuki gusengera hamwe ari iby’ingenzi cyane ku bashakanye? (b) Ibindi bikorwa bya gikristo bikomeza ishyingiranwa ni ibihe?

12 Nanone kandi, abashakanye bafite ishyingiranwa rirangwa n’ibyishimo basengera hamwe. Iyo umugabo ‘asutse ibyo mu mutima we,’ maze agasenga avuga ibintu byihariye bihuje n’imimerere barimo, bikomeza rwose umurunga w’ishyingiranwa ryabo (Zab 62:9). Urugero, mbega ukuntu byarushaho korohera abashakanye kwirengagiza ibyo batumvikanaho nyuma yo gusengera hamwe basaba Ushoborabyose ubuyobozi (Mat 6:14, 15)! Mu gukora ibihuje n’amasengesho yabo, mbega ukuntu byaba bikwiriye buri wese mu bashakanye yiyemeje gufasha mugenzi we kandi ‘agakomeza kumwihanganira no kumubabarira rwose’ (Kolo 3:13)! Zirikana ko isengesho rigaragaza ko twishingikiriza ku Mana. Umwami Dawidi yagize ati “amaso y’ibintu byose aragutegereza” (Zab 145:15). Iyo dusenze Imana tuyiringiye, imihangayiko yacu iragabanuka, kuko tuba tuzi ko ‘itwitaho.’—1 Pet 5:7.

13 Ikindi kintu cy’ingenzi gituma Yehova agira uruhare mu ishyingiranwa, ni ukujya mu materaniro y’itorero no kujyana mu murimo wo kubwiriza. Abashakanye bigira mu materaniro uko barwanya “amayeri” Satani akoresha mu gusenya imiryango (Efe 6:11). Kandi iyo umugabo n’umugore bajyana kubwiriza buri gihe, bibafasha ‘gushikama ntibanyeganyege.’—1 Kor 15:58.

Igihe ibibazo bivutse

14. Ni ibihe bintu bishobora gutuma abashyingiranywe bahangayika?

14 Ni iby’ukuri ko inama zimaze gutangwa zishobora kuba atari nshya kuri wowe. Ariko se, kuki utaziganiraho n’uwo mwashakanye nta cyo mukingana? Murebe niba hari ibyo mwanonosora mu ishyingiranwa ryanyu. Icyakora, Bibiliya igaragaza ko n’abashyingiranywe bemera ko Imana igira uruhare mu ishyingiranwa ryabo, ‘bagira imibabaro mu mubiri wabo’ (1 Kor 7:28). Kudatungana, amoshya y’iyi si itubahiriza amategeko n’imitego ya Satani, bishobora gutuma n’abagaragu b’Imana bizerwa bashyingiranywe, bagira imihangayiko ikomeye (2 Kor 2:11). Ariko Yehova adufasha guhangana n’iyo mihangayiko. Kandi ibyo birashoboka. Umuntu wizerwa Yobu, yatakaje amatungo ye, abagaragu be n’abana be. Ariko Bibiliya igira iti “muri ibyo byose Yobu ntiyakoze icyaha, haba no kubiherereza ku Mana.”—Yobu 1:13-22.

15. Imihangayiko ishobora gutuma abantu bitwara bate, kandi se abashakanye babigenza bate mu gihe bigenze bityo?

15 Ku rundi ruhande, umugore wa Yobu yaramubwiye ati “mbese n’ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire” (Yobu 2:9). Koko rero, iyo umuryango uhuye n’amakuba hamwe n’indi mimerere igoye, imihangayiko ijyanirana na byo ishobora gutuma umuntu akora ibintu atatekerejeho. Hari umunyabwenge wagize ati “agahato gahindura umunyabwenge umupfapfa” (Umubw 7:7). Niba uwo mwashakanye avuganye uburakari bwinshi amagambo akomeretsa abitewe n’ibibazo afite cyangwa “agahato,” wowe jya ugerageza gutuza. Kwihimura umusubiza nk’uko yakubwiye, bishobora gutuma umwe muri mwe cyangwa mwembi, avuga ikintu gishobora gutuma ibintu birushaho kuzamba. (Soma muri Zaburi ya 37:8.) Bityo, mwirengagize ‘kwihutira kuvuga’ kuko bishobora gutuma umuntu amanjirwa cyangwa agacika intege.—Yobu 6:3.

16. (a) Ni gute amagambo ya Yesu aboneka muri Matayo 7:1-5 areba abashakanye? (b) Kuki gushyira mu gaciro ari iby’ingenzi mu ishyingiranwa?

16 Abashakanye bagomba kwitega ibintu bishyize mu gaciro. Umwe mu bashakanye ashobora kubona imico imwe n’imwe itari myiza kuri mugenzi we, maze agatekereza ati ‘nshobora kumuhindura.’ Ushobora gufasha uwo mwashakanye kugira ibyo anonosora buhoro buhoro ubigiranye urukundo no kwihangana. Ariko kandi, ntiwibagirwe ko Yesu yagereranyije umuntu wita ku dukosa duto duto tugaragara kuri mugenzi we n’umuntu ubona “akatsi” mu jisho ry’umuvandimwe we, ariko akananirwa kubona “ingiga” iri mu ijisho rye. Yesu yatugiriye inama igira iti “nimureke gucira abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazarucirwa.” (Soma muri Matayo 7:1-5.) Ibyo ntibisobanura ko amakosa akomeye agomba kwirengagizwa. Robert umaze hafi imyaka 40 ashatse yagize ati “kuba umuntu yiteguye kuvuga ikiri ku mutima no kubwizanya ukuri kandi umuntu akaba yiteguye kwakira ibitekerezo bikwiriye, bishobora gutuma abashakanye bagira ibyo bahindura mu mibereho yabo.” Ku bw’ibyo, mujye mushyira mu gaciro. Aho guhangayikishwa n’imico wifuza ko uwo mwashakanye agira, itoze guha agaciro no kwishimira imico myiza afite ubu.—Umubw 9:9.

17, 18. Mu gihe ibibazo bivutse ni hehe twashakira ubufasha?

17 Ibigeragezo bishobora kuvuka igihe imimerere y’ubuzima ihindutse. Abashakanye bashobora guhangana n’ingorane igihe bafite abana. Uwo mwashakanye cyangwa umwana ashobora kurwara cyane. Ababyeyi bageze mu za bukuru bashobora gukenera kwitabwaho mu buryo bwihariye. Abana bamaze gukura bashobora kuva mu rugo bakajya kuba kure. Irindi hinduka rishobora guterwa no kwita ku nshingano za gitewokarasi. Ibyo bintu byose bihinduka bishobora guteza ingorane n’imihangayiko mu mibanire y’abashakanye.

18 Niba imihangayiko iri mu ishyingiranwa igeze aho wumva kuyihanganira birenze ubushobozi bwawe, wabigenza ute (Imig 24:10)? Ntukanamuke. Nta kintu Satani yakwishimira cyaruta kubona umugaragu wa Yehova areka ugusenga kutanduye. Ndetse yarushaho kwishima abashakanye baramutse babigenje batyo. Ku bw’ibyo, ujye ukora ibishoboka byose kugira ngo ishyingiranwa ryanyu rikomeze kuba umugozi w’inyabutatu. Bibiliya ikubiyemo inkuru nyinshi z’abantu bakomeje kuba abizerwa nubwo bahuraga n’ibigeragezo bikaze. Urugero, igihe kimwe Dawidi yasutse ibyari mu mutima we imbere ya Yehova agira ati ‘Mana, mbabarira kuko abantu . . . bampata [“bankandamiza,” NW]’ (Zab 56:2). Ese hari igihe ‘umuntu’ yaba yarigeze agukandamiza? Imihangayiko yawe yaba ituruka ku muntu wa kure cyangwa uwo muri kumwe, ibuka ko Dawidi yabonye imbaraga zo kwihangana kandi nawe ushobora kuzibona. Dawidi yagize ati “nashatse Uwiteka aransubiza, ankiza ubwoba nari mfite bwose.”—Zab 34:5.

Indi migisha

19. Twarwanya dute ibitero bya Satani?

19 Muri iyi minsi y’imperuka, abashakanye bakeneye ‘gukomeza guhumurizanya no kubakana’ (1 Tes 5:11). Ntukibagirwe ko Satani ahamya ko ubwikunde ari bwo butuma tubera Yehova indahemuka. Azakoresha uburyo ubwo ari bwo bwose bushoboka, harimo no gutanya abashakanye, kugira ngo atume tudakomeza gushikama ku Mana. Dukeneye kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye kugira ngo turwanye ibitero bya Satani (Imig 3:5, 6). Pawulo yaranditse ati “mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku Mana, yo impa imbaraga.”—Fili 4:13.

20. Ni iyihe migisha izanwa no gukomeza kureka Imana ikagira uruhare mu ishyingiranwa ryacu?

20 Imigisha izanwa no kureka Imana ikagira uruhare mu ishyingiranwa, ni myinshi. Ibyo byahamijwe n’umuvandimwe witwa Joel hamwe n’umugore we ufite imyaka 51. Uwo muvandimwe yagize ati “nshimira Yehova buri gihe kubera umugore wanjye n’imishyikirano myiza tugirana. Yambereye umufasha uhebuje.” Ibanga ryabo ni irihe? Bagize bati “twagiye twihatira guhora tugaragarizanya ineza, kwihangana n’urukundo.” Muri iyi si nta muntu n’umwe muri twe wakora ibyo bintu mu buryo butunganye. Ariko kandi, nimucyo twihatire gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya kandi dukomeze gutuma Yehova agira uruhare mu ishyingiranwa ryacu. Nitubigenza dutyo, ishyingiranwa ryacu rizaba nk’‘umugozi w’inyabutatu udacika vuba.’—Umubw 4:12.

Mbese uribuka?

• Gutuma Yehova agira uruhare mu ishyingiranwa, bishaka kuvuga iki?

• Ni iki abashakanye bagombye gukora mu gihe ibibazo bivutse?

• Ni iki kigaragaza ko Imana ifite uruhare mu ishyingiranwa?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Gusengera hamwe bifasha abashyingiranywe guhangana n’imimerere igoye