Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova ni “umukiza” wacu

Yehova ni “umukiza” wacu

Yehova ni “umukiza” wacu

“Yehova azabatabara abakize.”—ZAB 37:40, NW.

1, 2. Ni ukuhe kuri kw’ibanze ku bihereranye na Yehova kutubera isoko y’ihumure n’imbaraga?

IGICUCU kizanwa n’izuba ntikiguma hamwe. Uko isi izenguruka, kigenda kimuka kandi kigahinduka. Ariko kandi, Umuremyi w’isi n’izuba we ntahinduka (Mal 3:6). Bibiliya igira iti “ntahinduka nk’uko igicucu kigenda gihinduka” (Yak 1:17). Uko kuri kw’ibanze ku birebana na Yehova, ni isoko nyakuri y’ihumure kandi kuradukomeza, cyane cyane igihe duhanganye n’ibigeragezo hamwe n’ingorane bikomeye. Kubera iki?

2 Nk’uko twabibonye mu gice cyabanjirije iki, mu bihe bya Bibiliya Yehova yagaragaje ko ari “umukiza” (Zab 70:6). Ntahinduka, kandi buri gihe asohoza ibyo yavuze ko azakora. Ku bw’ibyo, abamusenga muri iki gihe bafite impamvu zo kwiringira ko ‘azabatabara akabakiza’ (Zab 37:40NW). Ni gute Yehova yakijije abagaragu be muri iki gihe? Ni gute natwe ubwacu ashobora kudukiza?

Adukiza abaturwanya

3. Kuki twakwizera ko abarwanya ubwoko bwa Yehova batazabubuza kubwiriza ubutumwa bwiza?

3 Uko Satani yaturwanya kose, ntazigera abuza Abahamya ba Yehova kumusenga nta kindi bamubangikanyije na cyo nk’uko abikwiriye. Ijambo ry’Imana ritwizeza rigira riti ‘ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzahagurukira kukuburanya uzarutsinda’ (Yes 54:17). Abaturwanya bagerageje kubuza abagize ubwoko bw’Imana gusohoza inshingano yabo yo kubwiriza ariko barabinanirwa. Reka dufate ingero ebyiri.

4, 5. Abagize ubwoko bwa Yehova bahuye n’ibihe bitotezo mu mwaka wa 1918, kandi se ibyo bitotezo byageze ku ki?

4 Mu mwaka wa 1918, abagize ubwoko bwa Yehova bahanganye n’ibitotezo bikaze batezwaga n’abayobozi b’amadini, bikaba byari bigamije guhagarika umurimo wo kubwiriza. Ku itariki ya 7 Gicurasi, ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwasohoye impapuro zo gufata J. F. Rutherford wagenzuraga umurimo wo kubwiriza ku isi hose icyo gihe, hamwe na bamwe mu bandi bantu bakoraga ku cyicaro gikuru. Mu gihe kitageze ku mezi abiri, Umuvandimwe Rutherford na bagenzi be bashinjwe ubugambanyi babeshyerwa maze bakatirwa igifungo cy’imyaka myinshi. Ese abarwanya ubwoko bw’Imana bagize icyo bageraho mu gukoresha inkiko kugira ngo bahagarike burundu umurimo wo kubwiriza? Oya rwose!

5 Wibuke ko Yehova yatanze isezerano rigira riti “nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara.” Ibintu byahindutse vuba kandi mu buryo butunguranye: ku itariki ya 26 Werurwe 1919, nyuma y’amezi icyenda Umuvandimwe Rutherford na bagenzi be baciriwe urubanza, barafunguwe ariko hatanzwe ingwate. Mu mwaka wakurikiyeho, ku itariki 5 Gicurasi 1920, bagizwe abere. Abo bavandimwe bakoresheje umudendezo bari babonye kugira ngo bateze imbere umurimo w’Ubwami. Ibyo byageze ku ki? Yewe, habayeho ukwiyongera gutangaje uhereye icyo gihe! Ibyagezweho byose tubikesha “umutabazi” wacu.—1 Kor 3:7.

6, 7. (a) Ni gute ubutegetsi bwa Nazi bwo mu Budage bwatoteje Abahamya ba Yehova, kandi se byaje kugenda bite? (b) Amateka y’ubwoko bwa Yehova muri iki gihe atanga ikihe gihamya?

6 Reka noneho turebe urundi rugero. Mu mwaka 1934, Hitler yarahiriye gutsemba Abahamya ba Yehova mu Budage. Ibyo ntibyari amagambo y’iterabwoba gusa. Hahise hakurikiraho igikorwa cyo gufata Abahamya mu Budage hose no kubafunga. Abahamya babarirwa mu bihumbi bakorewe ibikorwa by’urugomo, abagera mu magana bicirwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Ese Hitler yaba yarashoboye gutsembaho Abahamya? Ese yaba yarahagaritse burundu umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu Budage? Oya rwose! Muri icyo gihe cy’ibitotezo, abavandimwe bacu bakoraga umurimo wo kubwiriza mu ibanga. Ubutegetsi bwa Nazi bumaze gutsindwa, Abahamya bakoresheje umudendezo wabo maze bakomeza kubwiriza. Muri iki gihe, mu Budage hari ababwiriza b’Ubwami basaga 165.000. Icyo gihe nanone, “umukiza” wacu yashohoje isezerano rye rigira riti “nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara.”

7 Amateka y’Abahamya ba Yehova muri iki gihe atanga igihamya cy’uko, mu rwego rw’itsinda, Yehova atazigera areka ubwoko bwe ngo bushireho (Zab 116:15). Ariko se byifashe bite kuri buri wese muri twe? Ni gute Yehova atabara buri wese muri twe ku giti cye?

Bite se kubirebana no kuturinda mu buryo bw’umubiri?

8, 9. (a) Tuzi dute ko Yehova atadusezeranya ko byanze bikunze azaturinda mu buryo bw’umubiri? (b) Dushyize mu gaciro, ni iki twagombye kumenya?

8 Tuzi ko Yehova atadusezeranya ko byanze bikunze azarinda buri muntu ku giti cye mu buryo bw’umubiri. Twigana imyifatire yagaragajwe n’Abaheburayo batatu bizerwa banze kunamira igishushanyo cya zahabu cy’Umwami Nebukadinezari. Abo basore batinyaga Imana, ntibigeze batekereza ko Yehova yari kubarinda mu buryo bw’igitangaza kugerwaho n’akaga ko mu buryo bw’umubiri (Soma Daniyeli 3:17, 18.) Nk’uko byaje kugenda, Yehova yabakijije ibirimi by’umuriro wo mu itanura rigurumana (Dan 3:21-27). Icyakora no mu bihe bya Bibiliya, gukizwa mu buryo bw’igitangaza byabagaho rimwe na rimwe; ntibyari ihame. Hari abagaragu ba Yehova bizerwa benshi bishwe n’abanzi babo.—Heb 11:35-37.

9 Byifashe bite muri iki gihe? Kubera ko Yehova ari “umukiza” wacu, ashobora rwose gukiza abantu imimerere iteje akaga. Ariko se dushobora kwemeza ko Yehova yagize uruhare mu mimerere runaka yihariye cyangwa ko atarugize? Oya. Ariko kandi, umuntu warokotse akaga runaka ashobora kumva ko Yehova yabigizemo uruhare. Abandi baramutse bamuhakanyije byaba ari ukugaragaza ubwibone. Nanone ariko, twagombye gushyira mu gaciro tukamenya ko Abakristo benshi bizerwa bapfuye bazize ibitotezo, nk’uko byagenze mu gihe cya Nazi. Abandi bo bahitanywe n’imimerere ibabaje (Umubw 9:11). Dushobora kwibaza tuti ‘ese Yehova yaba atarabaye “umukiza” w’abo bantu bizerwa bapfuye imburagihe?’ Ibyo si ukuri rwose.

10, 11. Kuki umuntu adashobora guhagarika urupfu, ariko se Yehova we ashobora kurukoraho iki?

10 Zirikana ko umuntu adashobora guhagarika urupfu, kuko nta muntu ushobora ‘gukiza ubugingo bwe ukuboko kw’ikuzimu,’ ari ho hitwa Hadesi, ni ukuvuga ahantu h’ikigereranyo abenshi mu bapfuye bari (Zab 89:49). Bite se ku birebana na Yehova? Hari mushiki wacu warokotse ibitotezo bya Nazi wibuka ibyo nyina w’Umuhamya yigeze kumubwira amuhumuriza kubera abantu yakundaga baguye mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Uwo mubyeyi yagize ati “urupfu ruramutse ruhamanye abantu, rwaba rurusha Imana imbaraga.” Nta gushidikanya, ntabwo urupfu rurusha imbaraga Nyir’ugutanga ubuzima kandi akaba ashobora byose (Zab 36:10)! Yehova azirikana abantu bose bari muri Shewoli cyangwa Hadesi, kandi azakiza buri wese muri bo.—Luka 20:37, 38; Ibyah 20:11-14.

11 Hagati aho, Yehova yita rwose ku bagaragu be bizerwa muri iki gihe. Nimucyo noneho dusuzume uburyo butatu Yehova agaragazamo ko ari “umukiza” wacu rwose.

Araturinda mu buryo bw’umwuka

12, 13. Kuki uburinzi bwo mu buryo bw’umwuka ari bwo bw’ingenzi cyane, kandi se ni gute Yehova aduha ubwo burinzi?

12 Yehova aturinda mu buryo bw’umwuka, ibyo akaba ari na byo by’ingenzi cyane. Kubera ko turi Abakristo b’ukuri, dusobanukiwe ko hari ikintu cy’agaciro kenshi kurushaho kiruta ubuzima bwa none. Ikintu dufite cy’agaciro kenshi kurusha ibindi, ni imishyikirano ya bwite dufitanye na Yehova (Zab 25:14; 63:4). Tudafite iyo mishyikirano, ubuzima bwacu bwa none bwaba bufite agaciro gake cyane kandi ibyiringiro byacu by’igihe kizaza byaba bitakaye.

13 Igishimishije ni uko Yehova aduha ubufasha bwose dukeneye kugira ngo dushobore kugirana na we imishyikirano ya bugufi. Dufite Ijambo rye, umwuka wera we ndetse n’itorero rye ryo ku isi hose kugira ngo bidufashe. Ni gute twakungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibyo bintu aduteganyiriza? Nitwiyigisha Ijambo rye buri gihe kandi dushyizeho umwete, bizatuma ukwizera kwacu n’ibyiringiro byacu bikomera (Rom 15:4). Nidusenga tubikuye ku mutima dusaba umwuka we, tuzabona ubufasha bwo kunesha ibigeragezo byatuma twishora mu myifatire ikemangwa (Luka 11:13). Nidukomeza gukurikiza ubuyobozi itsinda ry’umugaragu ritanga binyuze ku nyandiko zishingiye kuri Bibiliya, ku materaniro no ku makoraniro, tuzagaburirwa “ibyokurya [byo mu buryo bw’umwuka] mu gihe gikwiriye” (Mat 24:45). Ibyo bintu twateganyirijwe biraturinda mu buryo bw’umwuka kandi bikadufasha gukomeza kwegera Imana.—Yak 4:8.

14. Vuga inkuru y’ibyabaye yerekana ko turindwa mu buryo bw’umwuka.

14 Kugira ngo tugaragaze uko tubona ubwo burinzi bwo mu buryo bw’umwuka, reka tugaruke ku byabaye ku babyeyi bavuzwe mu ntangiriro y’igice cyabanjirije iki. Nyuma y’iminsi mike bumvise ko umukobwa wabo Theresa yabuze, inkuru y’incamugongo yabagezeho ivuga ko yishwe. * Se w’uwo mukobwa yagize ati “nari nasenze Yehova musaba kumurinda. Mvugishije ukuri, igihe abantu basangaga yapfuye nabanje kwibaza impamvu Yehova atashubije amasengesho yanjye. Birumvikana ko nzi ko Yehova atizeza abagize ubwoko bwe kubarinda mu buryo bw’igitangaza, buri wese ku giti cye. Nakomeje gusenga nsaba kubyiyumvisha. Nahumurijwe no kumenya ko Yehova arinda ubwoko bwe mu buryo bw’umwuka aduha ibyo dukeneye kugira ngo imishyikirano tugirana na we itagira icyo iba. Ubwo ni bwo burinzi buruta ubundi bwose, kubera ko bushobora kugira ingaruka ku gihe cyacu kizaza cy’iteka. Muri ubwo buryo, Yehova yarinze Theresa rwose, kubera ko yapfuye akimukorera mu budahemuka. Nahumurijwe no kumenya ko ibyiringiro bye by’igihe kizaza biri mu maboko y’Imana idukunda.”

Aradufasha igihe turwaye

15. Ni gute Yehova ashobora kudufasha mu gihe turwaye cyane?

15 Yehova ashobora kudufasha ‘duhondobereye ku buriri’ nk’uko yabigenjereje Dawidi (Zab 41:4). Nubwo muri iki gihe Yehova atadukiza mu buryo bw’igitangaza, aradufasha rwose. Mu buhe buryo? Amahame dusanga mu Ijambo rye ashobora kudufasha gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge mu bihereranye n’uburyo bwo kwivuza no mu bindi bintu (Imig 2:6). Dushobora kubonera ibisobanuro n’ibitekerezo by’ingirakamaro mu ngingo zisohoka mu Munara w’Umurinzi na Réveillez-vous! zivuga ibirebana n’ikibazo duhanganye na cyo mu buzima. Yehova ashobora kuduha “imbaraga zirenze izisanzwe” binyuze ku mwuka wera, kugira ngo duhangane n’imimerere turimo kandi dukomeze gushikama uko byagenda kose (2 Kor 4:7). Ubwo bufasha butuma dushobora kwirinda guhangayikishwa cyane n’uburwayi bwacu, kuruta uko twahangayikishwa n’imishyikirano tugirana na Yehova.

16. Umuvandimwe umwe yabigenje ate kugira ngo ahangane n’uburwayi?

16 Zirikana wa muvandimwe ukiri muto twavuze mu ntangiriro y’igice kibanziriza iki. Mu mwaka wa 1998, abaganga bamusanganye indwara ifata imitsi yo mu bwonko igatuma ibice by’umubiri bigagara buhoro buhoro. Amaherezo iyo ndwara yaje gutuma umubiri we wose ugagara. * Uwo muvandimwe yabigenje ate kugira ngo ashobore guhangana n’uburwayi bwe? Yagize ati “iyo natakerezaga ko urupfu ari rwo rwonyine ruzatuma ububabare bwanjye burangira, nagiraga agahinda kenshi kandi nkumva manjiriwe. Igihe cyose numvaga ncitse intege, nasengaga Yehova musaba ibintu bitatu: gutuza, kutarambirwa no kwihangana. Numva Yehova yarashubije amasengesho yanjye. Gutuza byatumye ntekereza ku bintu bimpumuriza, urugero nk’ukuntu nzaba meze mu isi nshya igihe nzaba nshobora kugenda, nkishimira ibyokurya biryoshye kandi nkongera kuganira n’umuryango wanjye. Kutarambirwa byamfashije kwihanganira imimerere mibi n’ibibazo biterwa n’umubiri wanjye wagagaye. Kwihangana byamfashije gukomeza kuba uwizerwa no gukomeza gushyira mu gaciro mu buryo bw’umwuka. Kimwe na Dawidi umwanditsi wa zaburi, nshobora rwose kuvuga ko Yehova yanyiyegamije mpondobereye ku buriri.”—Yes 35:5, 6.

Adufasha kubona ibidutunga

17. Ni iki Yehova yasezeranyije kudukorera, kandi se iryo sezerano risobanura iki?

17 Yehova adusezeranya kutwitaho mu buryo bw’umubiri. (Soma muri Matayo 6:33, 34 no mu Baheburayo 13:5, 6.) Ibyo ntibivuga ko twakwitega kubona ibintu dukeneye mu buryo bw’igitangaza cyangwa ngo tureke gukora (2 Tes 3:10). Iryo sezerano risobanura ko nidushaka Ubwami bw’Imana mbere na mbere mu mibereho yacu, kandi tukaba twiteguye gukora kugira ngo tubone ibidutunga, dushobora kwiringira ko Yehova azadufasha kubona ibintu bya ngombwa mu buzima (1 Tes 4:11, 12; 1 Tim 5:8). Ashobora kuduha ibyo dukeneye mu buryo tutari tubyiteze, wenda binyuriye ku Mukristo mugenzi wacu waduha ubufasha cyangwa akaduha akazi.

18. Vuga inkuru y’ibyabaye igaragaza ko dushobora guhabwa ibyo dukeneye.

18 Ibuka wa mubyeyi urera umukobwa we ari wenyine, twavuze mu ntangiriro y’igice cyabanjirije iki. Igihe we n’umukobwa we bimukiraga mu kandi karere, kubona akazi byaramugoye. Yagize ati “najyaga kubwiriza mu gitondo maze buri munsi nyuma ya saa sita nkajya gushaka akazi. Ndibuka ko hari umunsi nagiye mu nzu bacururizamo ibiribwa ngiye kugura amata. Narahagaze maze ndeba imboga, ariko sinari mfite amafaranga ahagije yo kuzigura. Nta na rimwe nigeze numva mbabaye cyane nk’uko byangendekeye icyo gihe. Ngeze imuhira, nasanze inyuma y’inzu ku ibaraza hari imifuka myinshi y’imboga z’ubwoko bwose. Byari ibyokurya bihagije ku buryo byari kudutunga mu gihe cy’amezi menshi. Nararize maze nshimira Yehova.” Bidatinze, uwo mushiki wacu yamenye ko iyo mifuka yari yahasizwe n’umuvandimwe wo mu itorero ryabo wahingaga imboga. Uwo mushiki wacu yaje kwandikira uwo muvandimwe agira ati “nubwo nagushimiye cyane kubera ibyo wankoreye urya munsi, nanone nashimiye Yehova wakoresheje ineza yawe kugira ngo anyibutse urukundo rwe.”—Imig 19:17.

19. Ni ikihe cyizere abagaragu ba Yehova bazagira mu gihe cy’umubabaro ukomeye, kandi se twagombye kwiyemeza gukora iki uhereye ubu?

19 Uko bigaragara, ibyo Yehova yakoze mu bihe bya Bibiliya n’ibyo akora muri iki gihe, biduha impamvu zo kwiringira ko ari umutabazi wacu. Vuba aha, ubwo umubabaro ukomeye uzagera ku isi ya Satani, tuzaba dukeneye ko Yehova adufasha kuruta ikindi gihe cyose. Icyakora, abagaragu ba Yehova bazashobora kumwiringira mu buryo bwuzuye. Bazashobora kubura imitwe yabo bishime, kuko bazaba bazi ko gucungurwa kwabo kwegereje (Luka 21:28). Hagati aho, uko ibigeragezo twahura na byo byaba biri kose, nimucyo twiyemeze kwiringira Yehova, twizeye tudashidikanya ko Imana yacu idahinduka ari “umukiza” wacu rwose.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 14 Reba ingingo ifite umutwe ugira uti “Uko nahanganye n’ibyago bikomeye” yo muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Nyakanga 2001, ipaji ya 19-23.

^ par. 16 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ukwizera kwanjye kumfasha kwihanganira indwara ifata imitsi yo mu bwonko igatuma ibice by’umubiri bigagara buhoro buhoro” yasohotse muri Réveillez-vous! yo muri Mutarama 2006, ipaji ya 25-29.

Mbese uribuka?

• Ni gute Yehova ashobora gukiza abantu bapfuye imburagihe?

• Kuki uburinzi bwo mu buryo bw’umwuka ari bwo bw’ingenzi cyane?

• Isezerano rya Yehova ryo kutwitaho mu buryo bw’umubiri risobanura iki?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Mu mwaka wa 1918, Umuvandimwe Rutherford na bagenzi be barafunzwe nyuma yaho bararekurwa kandi bagirwa abere

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Yehova ashobora kutwiyegamiza ‘duhondobereye ku buriri’