Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mufashe izazimiye zikava mu mukumbi

Mufashe izazimiye zikava mu mukumbi

Mufashe izazimiye zikava mu mukumbi

“Mwishimane nanjye kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye.”—LUKA 15:6.

1. Ni gute Yesu yagaragaje ko ari umwungeri urangwa n’urukundo?

YESU KRISTO Umwana wa Yehova w’ikinege yitwa “umwungeri mukuru w’intama” (Heb 13:20). Ibyanditswe byari byaravuze mbere y’igihe ukuza kwe, kandi bigaragaza ko ari we Mwungeri wenyine washatse “intama zazimiye” zo muri Isirayeli (Mat 2:1-6; 15:24). Byongeye kandi, kimwe n’uko umwungeri usanzwe ashobora gupfira intama ze kugira ngo azirinde, Yesu na we yarapfuye kugira ngo abere igitambo cy’incungu abantu bagereranywa n’intama bari kwemera kungukirwa na cyo.—Yoh 10:11, 15; 1 Yoh 2:1, 2.

2. Ni iki gishobora kuba cyaratumye Abakristo bamwe bakonja?

2 Ikibabaje ariko, ni uko abantu bamwe bahoze baha agaciro igitambo cya Yesu kandi bari bareguriye Imana ubuzima bwabo, ubu batacyifatanya n’itorero rya gikristo. Gucika intege, uburwayi cyangwa izindi mpamvu, bishobora kuba byaratumye badakomeza kugira ishyaka maze bagakonja. Ariko kandi, bashobora kugira umutuzo n’ibyishimo Dawidi yavuze muri Zaburi ya 23, ari uko gusa bari mu mukumbi w’Imana. Urugero, yararirimbye ati “Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena” (Zab 23:1). Abari mu mukumbi w’Imana nta cyo babuze mu buryo bw’umwuka, ariko ibyo si ko biri ku ntama zazimiye zikava mu mukumbi. Ni nde ushobora kuzifasha? Ni gute zafashwa? Ni ibihe bintu byihariye bishobora gukorwa kugira ngo zigaruke mu mukumbi?

Ni nde ushobora kuzifasha?

3. Ni gute Yesu yagaragaje ikintu cya ngombwa kugira ngo intama yataye urwuri rw’Imana irugarukemo?

3 Kugira ngo intama zataye urwuri rw’Imana zifashwe kurugarukamo, bisaba imihati myinshi (Zab 100:3). Yesu yatanze urugero rubyumvikanisha igihe yagiraga ati “umuntu aramutse afite intama ijana, imwe ikazimira, ntiyasiga izindi mirongo icyenda n’icyenda ku misozi akajya gushaka iyazimiye? Kandi iyo ayibonye, ndababwira ukuri yuko ayishimira cyane kurusha izo mirongo icyenda n’icyenda zitazimiye. Uko ni ko na Data wo mu ijuru atifuza ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka” (Mat 18:12-14). Ni nde wafasha abantu bagereranywa n’intama bataye umukumbi?

4, 5. Abasaza bagomba kubona bate umukumbi w’Imana?

4 Mu gihe abasaza b’Abakristo bifuza gufasha intama zazimiye, bagomba kuzirikana ko umukumbi w’Imana ari itorero ry’abantu biyeguriye Yehova, ni ukuvuga ‘intama zo mu cyanya cye’ z’igiciro cyinshi (Zab 79:13). Izo ntama z’agaciro zikeneye kwitabwaho mu buryo burangwa n’ubwuzu, kandi ibyo byumvikanisha ko abungeri barangwa n’urukundo bagomba kwita kuri buri ntama. Kuzisura mu buryo bwa gicuti mu rwego rwo kuragira umukumbi, bishobora kugira akamaro cyane. Iyo umwungeri aziteye inkunga mu buryo bwuje urukundo, bishobora gutuma zongera kugirana imishyikirano na Yehova, kandi zikarushaho kwifuza kugaruka mu mukumbi.—1 Kor 8:1.

5 Abungeri b’umukumbi w’Imana bafite inshingano yo gushaka intama zazimiye, hanyuma bakagerageza kuzifasha. Intumwa Pawulo yibukije abasaza b’Abakristo bo muri Efeso ya kera inshingano bari bafite yo kuragira umukumbi, agira ati “mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose umwuka wera wabashyiriyeho kuba abagenzuzi, kugira ngo muragire itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso y’Umwana wayo bwite” (Ibyak 20:28). Mu buryo nk’ubwo, intumwa Petero yateye abasaza basutsweho umwuka inkunga agira ati “muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda, mutabikora nk’abahatwa; ahubwo mubikore mubikunze, mutabitewe no gukunda inyungu zishingiye ku buhemu, ahubwo mubikore mubishishikariye; mudatwaza igitugu abagize umurage w’Imana, ahubwo mujye muba ibyitegererezo by’umukumbi.”—1 Pet 5:1-3.

6. Kuki muri iki gihe intama z’Imana zikeneye kwitabwaho n’abungeri mu buryo bwihariye?

6 Ni ngombwa ko abungeri b’Abakristo bigana “umwungeri mwiza,” ari we Yesu (Yoh 10:11). Yesu yahangayikiraga cyane intama z’Imana, kandi yatsindagirije akamaro ko kuzitaho igihe yabwiraga Simoni Petero ati “ragira abana b’intama banjye.” (Soma muri Yohana 21:15-17.) Muri iki gihe, intama zikeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye kubera ko Satani yakajije umurego kugira ngo atume abantu biyeguriye Imana badakomeza kuba indahemuka. Satani yuririra ku ntege nke z’umubiri, kandi akoresha isi kugira ngo agerageze kugusha intama za Yehova mu byaha (1 Yoh 2:15-17; 5:19). By’umwihariko, Satani yibasira abantu bakonje, bityo bakaba bakeneye gufashwa kugira ngo bashyire mu bikorwa inama yo “kuyoborwa n’umwuka” (Gal 5:16-21, 25). Kugira ngo umuntu ashobore gufasha intama nk’izo, agomba gusenga asaba Imana ubuyobozi n’umwuka wera wayo kandi agakoresha neza Ijambo ryayo.—Imig 3:5, 6; Luka 11:13; Heb 4:12.

7. Kuba abasaza bagomba kuragira umukumbi bashinzwe kwitaho, ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki?

7 Umwungeri wo muri Isirayeli ya kera yakoreshaga inkoni ndende kugira ngo ayobore umukumbi we. Iyo intama zabaga zinjira mu rugo rwazo cyangwa ziruvamo, zagombaga ‘kunyura munsi y’inkoni,’ bityo umwungeri agashobora kuzibara (Lewi 27:32; Mika 2:12; 7:14). Mu buryo nk’ubwo, umwungeri w’Umukristo agomba kumenya neza abagize umukumbi w’Imana kandi akamenya uko bamerewe. (Gereranya n’Imigani 27:23.) Ku bw’ibyo, kuragira umukumbi ni kimwe mu bintu by’ingenzi biganirwaho n’inteko y’abasaza. Ibyo bikubiyemo gushyiraho gahunda yo gufasha intama zazimiye. Yehova ubwe yivugiye ko yari gushaka intama ze, kandi akita ku byo zari kuba zikeneye (Ezek 34:11). Bityo rero, Imana irishima iyo abasaza bashyizeho imihati nk’iyo bagafasha intama zazimiye kugira ngo zigaruke mu mukumbi.

8. Ni gute abasaza bashobora kwita ku ntama mu buryo bwihariye?

8 Iyo mugenzi wacu duhuje ukwizera arwaye maze agasurwa n’umwungeri w’umukumbi w’Imana, bishobora kumubera isoko y’inkunga n’ibyishimo. Ibyo ni na ko bishobora kumera mu gihe intama irwaye mu buryo bw’umwuka, yitaweho mu buryo bwa bwite. Abasaza bashobora kugenzurira hamwe n’umubwiriza wakonje imirongo y’Ibyanditswe, bagasuzuma ingingo runaka, bakaganira ku bintu by’ingenzi byaganiriweho mu materaniro, bagasengera hamwe n’ibindi. Bashobora kumusobanurira ko abagize itorero bakwishima aramutse yongeye kujya mu materaniro y’itorero (2 Kor 1:3-7; Yak 5:13-15). Kumusura, kumuterefona cyangwa kumwandikira, bishobora kumufasha cyane. Nanone kandi, kwita mu buryo bwihariye ku ntama yataye umukumbi bishobora gutuma abungeri b’Abakristo barangwa n’impuhwe bagira ibyishimo byinshi.

Gufatanya birakenewe

9, 10. Kuki wavuga ko kwita ku ntama yazimiye bitareba abasaza gusa?

9 Turi mu bihe bigoye kandi byuzuyemo imihihibikano. Ku bw’ibyo, umuntu duhuje ukwizera ashobora gutembanwa akava mu itorero ntitubimenye (Heb 2:1). Ariko kandi, intama za Yehova ni iz’agaciro kuri we. Buri ntama muri zo ifite agaciro nk’uko bimeze kuri buri rugingo rw’umubiri. Bityo rero, ni ngombwa ko twese twita ku bavandimwe bacu, buri wese akita kuri mugenzi we nta buryarya (1 Kor 12:25). Ese uko ni ko ubyumva?

10 Nubwo abasaza bafata iya mbere mu gushakisha intama zazimiye no kuzifasha, kwita kuri izo ntama ntibireba abagenzuzi b’Abakristo gusa. Abandi na bo bashobora gufatanya n’abo bungeri. Dushobora gutera abavandimwe na bashiki bacu inkunga kandi tukabafasha mu buryo bw’umwuka mu gihe bakeneye kwitabwaho kugira ngo bagaruke mu mukumbi, kandi ibyo twagombye kubikora. Ibyo twabikora dute?

11, 12. Ni ikihe gikundiro cyo gufasha umuntu wakonje ushobora guhabwa?

11 Mu bihe bimwe na bimwe, abasaza bashobora gusaba ababwiriza b’Ubwami b’inararibonye kuyoborera icyigisho cya Bibiliya abakonje bifuza gufashwa. Intego y’iyo mihati ni ukongera guhembera ‘urukundo bari bafite mbere’ (Ibyah 2:1, 4). Abo bagenzi bacu duhuje ukwizera bashobora guterwa inkunga kandi bagakomera mu buryo bw’umwuka mu gihe basuzumira hamwe n’abo babwiriza ingingo runaka batize mu gihe batifatanyaga n’itorero.

12 Abasaza nibagusaba kwigana Bibiliya na mugenzi wacu ukeneye gufashwa mu buryo bw’umwuka, ujye usenga Yehova umusaba kukuyobora no kuguha imigisha ku bw’imihati uzashyiraho. Koko rero, “imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka, ni ho imigambi yawe izakomezwa” (Imig 16:3). Ujye utekereza ku mirongo ya Bibiliya n’ingingo zikomeza ukwizera ushobora gukoresha mu gihe wigana n’abo bantu bakeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka. Tekereza ku rugero ruhebuje intumwa Pawulo yadusigiye. (Soma mu Baroma 1:11, 12.) Pawulo yifuzaga cyane kubona Abakristo b’i Roma kugira ngo abahe zimwe mu mpano zo mu buryo bw’umwuka zitume bashobora gushikama. Nanone kandi, yari yiringiye ko bari guterana inkunga. Ese natwe ntitwagombye kubona ibintu dutyo mu gihe dushakisha uko twafasha intama zazimiye zikava mu mukumbi w’Imana?

13. Ni ibihe bintu ushobora kuganiraho n’umubwiriza wakonje?

13 Mu gihe mwiga, ushobora kumubaza uti “ni gute wamenye ukuri?” Jya umwibutsa ibyishimo yagiraga igihe yari agikorera Yehova, umutere inkunga yo kuvuga ibintu byamushimishaga iyo yabaga yaje mu materaniro, yagiye kubwiriza cyangwa yagiye mu makoraniro. Gira icyo uvuga ku bihe bishimishije mwamaranye muri mu murimo wa Yehova. Vuga ibirebana n’ibyishimo ukesha kuba ufitanye na Yehova imishyikirano ya bugufi (Yak 4:8). Garagaza ko ushimira bitewe n’ukuntu Imana yita ku byo dukenera kubera ko turi ubwoko bwayo, cyane cyane uko iduhumuriza kandi igatuma tugira ibyiringiro mu mibabaro yacu.—Rom 15:4; 2 Kor 1:3, 4.

14, 15. Ni iyihe migisha abakonje bari bafite dushobora kubibutsa bikaba byabagirira akamaro?

14 Kwibutsa umuntu wakonje imwe mu migisha yabonaga kubera ko yifatanyaga n’itorero mu buryo bwa bugufi, bishobora rwose kuba ingirakamaro. Urugero, yungukirwaga no kongera ubumenyi afite ku birebana n’Ijambo ry’Imana n’imigambi yayo (Imig 4:18). Nta gushidikanya ko igihe ‘yagendaga ayobowe n’[umwuka],’ byamworoheraga cyane kwirinda gukora ibyaha (Gal 5:22-26). Ibyo byatumaga agira umutimanama utamucira urubanza, umwemerera kwegera Yehova mu isengesho kandi akagira ‘amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, arinda ubushobozi bwacu bwo gutekereza’ (Fili 4:6, 7). Komeza kuzirikana ibyo bintu, ugaragaze ko witaye nta buryarya kuri uwo muvandimwe cyangwa mushiki wacu w’Umukristo, umutere inkunga yo kugaruka mu mukumbi atazuyaje kandi ubikore ubigiranye urukundo.—Soma mu Bafilipi 2:4.

15 Reka tuvuge ko uri umusaza ugomba gusura umuntu mu rwego rwo kuragira umukumbi. Ushobora gutera umugabo n’umugore we bakonje inkunga yo gutekereza ku gihe bamenyaga ukuri ko mu Ijambo ry’Imana ku ncuro ya mbere. Icyo gihe babonaga ukuri guhebuje, gushyize mu gaciro, kubanyuze kandi kubatura abantu mu buryo bw’umwuka (Yoh 8:32). Mbega ukuntu bashimiraga kubera ibyo bamenyaga ku bihereranye na Yehova, urukundo rwe, n’imigambi ye ihebuje! (Gereranya na Luka 24:32.) Bibutse imishyikirano ya bugufi Abakristo biyeguriye Yehova bagirana na we, ubibutse n’igikundiro gihebuje bagira cyo kumusenga. Tera abakonje inkunga yo kongera kwitabira “ubutumwa bwiza bw’ikuzo [bwa Yehova] Imana igira ibyishimo,” ubishishikariye.—1 Tim 1:11.

Komeza kubagaragariza urukundo

16. Tanga urugero rugaragaza ko imihati ishyirwaho ngo abakonje bahabwe ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka igira icyo igeraho.

16 Ese ibyo bitekerezo tumaze kuvuga bigira icyo bigeraho koko? Yego rwose. Urugero, hari umuntu wabaye umubwiriza w’Ubwami afite imyaka 12, hanyuma aza gukonja afite imyaka 15. Icyakora, yaje kongera kugira ishyaka mu murimo, kandi amaze mu murimo w’igihe cyose imyaka isaga 30. Kuba yarongeye kuba umubwiriza ufite ishyaka mu itorero byatewe ahanini n’uko yitaweho n’umusaza w’Umukristo. Mbega ukuntu yishimiye ubwo bufasha bwo mu buryo bw’umwuka yahawe n’uwo musaza!

17, 18. Ni iyihe mico izagufasha mu gihe wita ku muntu wazimiye akava mu mukumbi w’Imana?

17 Urukundo ni rwo rutuma Abakristo bafasha abakonje kugaruka mu itorero. Yesu yabwiye abigishwa be ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bizatuma bose bamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yoh 13:34, 35). Koko rero, urukundo ni ikimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri. Ese ntitwagombye kugaragariza urukundo nk’urwo Abakristo babatijwe bashobora kuba barakonje? Ni ko byakagombye kugenda rwose! Ariko kandi, dukeneye kugaragaza imico inyuranye ya gikristo mu gihe dufasha abantu bakonje.

18 Ni iyihe mico wagaragaza mu gihe wifuza gufasha umuntu wazimiye akava mu mukumbi w’Imana? Uretse urukundo, bishobora kuba ngombwa ko ugaragaza impuhwe, kugwa neza, kwitonda no kwihangana. Bitewe n’imimerere, bishobora nanone kuba ngombwa ko umubabarira. Pawulo yaranditse ati “mwambare impuhwe, kugwa neza, kwiyoroshya, kwitonda no kwihangana. Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana. Ariko ikigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye.”—Kolo 3:12-14.

19. Kuki bikwiriye ko dushyiraho imihati mu gihe dufasha abantu bagereranywa n’intama kugaruka mu itorero rya gikristo?

19 Igice cyo kwigwa gikurikira, kizasuzuma impamvu zituma bamwe bazimira bakava mu mukumbi w’Imana. Nanone kizagaragaza ukuntu abagaruka mu mukumbi w’Imana bashobora kwitega kwakirwa. Igihe uzaba wiga icyo gice kandi ugatekereza no kuri iki, uzizere udashidikanya ko imihati iyo ari yo yose ushyiraho wiringiye gufasha abantu bagereranywa n’intama kugaruka mu muteguro wa gikristo, atari imfabusa. Muri iyi si, abantu benshi bakoresha igihe cyose cy’ubuzima bwabo birundanyiriza ubutunzi, ariko umuntu umwe afite agaciro kenshi kurusha amafaranga yose yo mu isi. Ibyo Yesu yabitsindagirije igihe yacaga umugani w’intama yazimiye (Mat 18:12-14). Jya uhora uzirikana icyo kintu mu gihe ushyiraho imihati ivuye ku mutima ufasha abagereranywa n’intama Yehova akunda bavuye mu mukumbi, kugira ngo bawugarukemo kandi ujye ubona ko kubikora byihutirwa.

Ni gute wasubiza?

• Ni iyihe nshingano abungeri b’Abakristo bafite ku bihereranye n’abantu bagereranywa n’intama bavuye mu mukumbi?

• Ni gute wafasha abantu batacyifatanya n’itorero rya gikristo?

• Ni iyihe mico yagufasha kwita ku bantu bavuye mu mukumbi?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Abungeri b’Abakristo bihatira babigiranye urukundo gufasha abantu bazimiye bakava mu mukumbi w’Imana