Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu rwandiko rwa Yakobo n’inzandiko za Petero

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu rwandiko rwa Yakobo n’inzandiko za Petero

Ijambo rya Yehova ni rizima

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu rwandiko rwa Yakobo n’inzandiko za Petero

HASHIZE hafi imyaka 30 Pentekote yo mu mwaka wa 33 ibaye, umwigishwa Yakobo wavaga inda imwe na Yesu, yandikiye urwandiko abo “mu miryango cumi n’ibiri” ya Isirayeli y’umwuka (Yak 1:1). Yari agamije kubatera inkunga yo gukomera mu kwizera no kwihangana mu gihe bahanganye n’ibigeragezo. Nanone, yatanze inama yo gukosora imimerere iteje akaga yari yaratangiye gushinga imizi mu itorero.

Mbere gato y’uko Umwami w’Abami w’Umuroma Nero atangira gahunda yo gutoteza Abakristo mu mwaka wa 64, intumwa Petero yandikiye Abakristo urwandiko rwe rwa mbere, abatera inkunga yo gushikama mu kwizera. Mu rwandiko rwe rwa kabiri yanditse nyuma gato y’urwa mbere, yateye bagenzi be bahuje ukwizera inkunga yo kwita ku ijambo ry’Imana, kandi abaha umuburo urebana no kuza k’umunsi wa Yehova. Koko rero, dushobora kungukirwa no kwita ku butumwa bukubiye mu nzandiko zanditswe na Yakobo na Petero.—Heb 4:12.

IMANA IHA UBWENGE ‘ABABUSABA BAFITE UKWIZERA’

(Yak 1:1–5:20)

Yakobo yaranditse ati “hahirwa umuntu ukomeza kwihanganira ikigeragezo, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubuzima.” Abantu ‘bakomeza gusaba bafite ukwizera,’ Yehova abaha ubwenge bakeneye kugira ngo bihanganire ibigeragezo.—Yak 1:5-8, 12.

Nanone kandi, abantu “baba abigisha” mu itorero baba bakeneye kugira ukwizera n’ubwenge. Yakobo amaze kugaragaza ko ururimi ari “urugingo ruto” ariko rukaba rushobora “kurimbura ubuzima bw’umuntu,” yatanze umuburo ku bihereranye n’amareshyo y’isi ashobora kwangiza imishyikirano umuntu afitanye n’Imana. Nanone yagaragaje intambwe umuntu urwaye mu buryo bw’umwuka yatera kugira ngo akire.—Yak 3:1, 5, 6; 5:14, 15.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

2:13—Ni mu buhe buryo “imbabazi zitsinda urubanza zikarwishima hejuru”? Iyo bibaye ngombwa ko twimurikira ibyo twakoze mu maso y’Imana, izirikana imbabazi tuba twaragiriye abandi maze ikatubabarira ishingiye ku gitambo cy’incungu cy’Umwana wayo (Rom 14:12). Ese iyo ntiyaba impamvu yatuma tureka imbabazi zikaba umuco w’ingenzi mu mibereho yacu?

4:5—Ni uwuhe murongo w’Ibyanditswe Yakobo yasubiragamo aha ngaha? Nta murongo wihariye wo mu Byanditswe Yakobo yasubiragamo. Icyakora, ayo magambo yahumetswe n’Imana ashobora kuba ashingiye ku gitekerezo rusange gikubiye mu mirongo ya Bibiliya, urugero nko mu Itangiriro 6:5; 8:21; Imigani 21:10 no mu Bagalatiya 5:17.

5:20—“Ugaruye umunyabyaha akava mu nzira ye yo kuyoba” azakiza ubugingo bwa nde urupfu? Umukristo ugaruye umunyabyaha akareka gukora ibyaha, akiza ubugingo bw’uwo muntu wihannye urupfu rwo mu buryo bw’umwuka kandi wenda akanamukiza kurimbuka kw’iteka. Nanone, uwo muntu ufasha umunyabyaha mu buryo nk’ubwo “azatwikira ibyaha byinshi [by’uwo muntu].”

Icyo ibyo bitwigisha:

1:14, 15. Gukora ibyaha bibanzirizwa no kugira ibyifuzo bidakwiriye. Ku bw’ibyo, ntitwagombye gutuma ibyifuzo bibi bishinga imizi mu mitima yacu dukomeza kubitekerezaho. Ahubwo dukeneye ‘gukomeza gutekereza’ ku bintu bitera inkunga kandi tukabyuzuza mu bwenge bwacu no mu mitima yacu.—Fili 4:8.

2:8, 9. “Kurobanura ku butoni” bihabanye n’“itegeko ry’umwami” ry’urukundo. Ku bw’ibyo, Abakristo b’ukuri ntibarobanura ku butoni.

2:14-26. ‘Dukizwa biturutse ku kwizera,’ ‘ntibituruka ku mirimo’ yasabwaga n’amategeko ya Mose cyangwa se iyo twe Abakristo dukora. Kwizera birenze ibi byo kuvuga gusa ko twemera Imana (Efe 2:8, 9; Yoh 3:16). Uko kwizera kwagombye gutuma dukora ibyo Imana ishaka.

3:13-17. Nta gushidikanya, “ubwenge buva mu ijuru” buruta ubwenge “bw’isi, bwa kinyamaswa, bw’abadayimoni.” Twagombye gukomeza ‘kugenzura [ubwenge buva ku Mana] nk’ugenzura ubutunzi buhishwe.’—Imig 2:1-5.

3:18. Imbuto z’ubutumwa bwiza bw’Ubwami zigomba ‘kubibwa mu mahoro,’ zikabibwa n’abaharanira amahoro. Ni iby’ingenzi ko tuba abantu baharanira amahoro aho kuba abirasi, abanyampaka cyangwa abanyamahane.

‘MUSHIKAME MUFITE UKWIZERA GUKOMEYE’

(1 Pet 1:1–5:14)

Petero yibukije bagenzi be bari bahuje ukwizera ibihereranye n’“ibyiringiro bizima” by’umurage wo mu ijuru. Yarababwiye ati “muri ‘ubwoko bwatoranijwe, abatambyi n’abami, ishyanga ryera.’” Amaze kubaha inama zihariye ku bihereranye no kuganduka, yateye bose inkunga yo ‘guhuza ibitekerezo, kujya bishyira mu mwanya w’abandi, gukundana urukundo rwa kivandimwe, kugirirana impuhwe kandi bakicisha bugufi.’—1 Pet 1:3, 4; 2:9; 3:8.

Kubera ko ‘iherezo rya [gahunda ya kiyahudi] ryari ryegereje,’ Petero yagiriye abavandimwe inama yo ‘kugira ubwenge kandi bakaba maso kugira ngo bashishikarire gusenga.’ Yarababwiye ati ‘mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso. Murwanye [Satani] mushikamye, mufite ukwizera gukomeye.’—1 Pet 4:7; 5:8, 9.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

3:20-22—Ni gute umubatizo udukiza? Umubatizo ni ngombwa ku bantu bashaka agakiza. Ariko kandi, umubatizo ubwawo ntabwo udukiza. Mu by’ukuri, agakiza kaboneka “binyuze ku muzuko wa Yesu Kristo.” Umuntu witegura kubatizwa, agomba kwizera ko kuba Yesu yarapfuye urupfu rw’igitambo, akazuka kandi “ubu [akaba] ari iburyo bw’Imana” afite ububasha ku bazima n’abapfuye, ari byo byonyine bituma tubona agakiza. Umubatizo ushingiye ku kwizera nk’uko ni wo ugereranywa no kuba ‘abantu umunani barakijijwe binyuze mu mazi.’

4:6—‘Abapfuye batangarijwe ubutumwa bwiza’ bari ba nde? Abo ni abari ‘barapfiriye mu bicumuro byabo no mu byaha byabo,’ cyangwa bari barapfuye mu buryo bw’umwuka, igihe bari batarumva ubutumwa bwiza (Efe 2:1). Ariko kandi, nyuma yo kwizera ubutumwa bwiza, batangiye kuba “bazima” mu buryo bw’umwuka.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:7. Kugira ngo ukwizera kwacu kugire agaciro kenshi kugomba kugeragezwa. Ukwizera gukomeye nk’uko ‘kurokora ubugingo bugakomeza kubaho’ rwose (Heb 10:39). Ntitugomba guhunga ibigerageza ukwizera kwacu.

1:10-12. Abamarayika bifuzaga kurunguruka no gusobanukirwa ukuri kwimbitse guturuka ku Mana. Uko kuri guhereranye n’itorero ry’Abakristo basutsweho umwuka ni ko abahanuzi b’Imana ba kera bavuzeho. Ariko kandi, igihe Yehova yatangiraga kwita kuri iryo torero ni bwo gusa ibyo bintu byasobanutse neza (Efe 3:10). Ese ntitwagombye gukurikiza urugero rw’abamarayika maze tukihatira kugenzura “ibintu byimbitse by’Imana”?—1 Kor 2:10.

2:21. Twagombye kuba twiteguye kubabazwa ndetse kugeza ku gupfa kugira ngo dushyigikire ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova twigana Yesu Kristo watubereye icyitegererezo.

5:6, 7. Iyo twikoreje Yehova imihangayiko yacu, adufasha gukomeza gushyira ugusenga k’ukuri mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu aho guhangayikira mu buryo budakwiriye iby’umunsi w’ejo.—Mat 6:33, 34.

“UMUNSI WA YEHOVA UZAZA”

(2 Pet 1:1–3:18)

Petero yaranditse ati “nta na rimwe ubuhanuzi bwigeze buzanwa n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.” Kwita ku ijambo ry’ubuhanuzi bishobora kuturinda “abigisha b’ibinyoma” hamwe n’abandi bantu bashobora kutugiraho ingaruka mbi.—2 Pet 1:21; 2:1-3.

Petero yatanze umuburo agira ati “mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana.” Ariko kandi, “umunsi wa Yehova uzaza nk’umujura.” Petero yashoje urwandiko rwe aha inama nziza ‘abategereza kandi bagahoza mu bwenge bwabo ukuhaba k’uwo munsi.’—2 Pet 3:3, 10-12.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:19—Ni nde ‘nyenyeri yo mu rukerera,’ ibandura ryari, kandi tumenya dute ko yabanduye? “Inyenyeri yo mu rukerera” ni Yesu Kristo igihe yari amaze kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana (Ibyah 22:16). Mu mwaka wa 1914, Yesu yabanduriye imbere y’ibiremwa byose ari Umwami wa kimesiya, agaragaza ko hatangiye undi munsi. Guhindura isura kwa Yesu byari umusogongero w’ikuzo rye n’ububasha bwe bwa cyami, bikaba byarashimangiraga ko ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi ari ukuri. Kwita ku ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi bimurikira imitima yacu bityo tukamenya ko Inyenyeri yo mu rukerera yabanduye.

2:4 n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji—“Taritaro” ni iki, kandi se ni ryari abamarayika bigometse bajugunywemo? Taritaro ni imimerere imeze nka gereza Imana yashyizemo abamarayika batumviye gusa. Ntiyigeze ishyira abantu muri iyo mimerere. Ni imimerere y’umwijima w’icuraburindi ubwenge bwabo burimo ku bihereranye n’imigambi ihebuje y’Imana. Abari muri Taritaro nta byiringiro ibyo ari byo byose by’igihe kizaza bafite. Imana yashyize abamarayika batumviye muri Taritaro mu gihe cya Nowa, kandi bazaguma muri iyo mimerere yo gucishwa bugufi kugeza barimbutse.

3:17—Ni iki Petero yashakaga kuvuga igihe yavugaga ibyo ‘kumenya [ibintu] hakiri kare’? Petero yavugaga ibirebana no kumenya mbere y’igihe ibizaba mu gihe kizaza, ibyo we hamwe n’abandi banditsi bamenye bahumekewe n’Imana. Kubera ko ubwo bumenyi bari bafite butari bukubiyemo ibintu byose, kuba Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari babufite, ntibyashakaga kuvuga ko bari kuba bazi buri kintu cyose gifitanye isano n’ibyari kubaho mu gihe kizaza. Bari bazi gusa uko ibintu byari kuba bimeze muri rusange.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:2, 5-7. Gushyiraho umwete wose tubikuye ku mutima kugira ngo twitoze imico itandukanye urugero nko kwizera, kwihangana no kubaha Imana, ntibizatuma turushaho kugira ‘ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana na Yesu’ gusa, ahubwo bishobora no gutuma twirinda kuba abantu “batagira icyo bakora cyangwa batera imbuto” ku birebana n’ubwo bumenyi.—2 Pet 1:8.

1:12-15. Kugira ngo dukomeze ‘gushikama mu kuri,’ dukeneye guhora tugira ibyo twibutswa, urugero nk’ibyo twibutswa binyuze ku materaniro yacu ya gikristo, ku cyigisho cyacu cya bwite no kuri gahunda yacu yo gusoma Bibiliya.

2:2. Twagombye kuba maso kugira ngo imyifatire yacu idatukisha Yehova n’umuteguro we.—Rom 2:24.

2:4-9. Dukurikije ibyo Yehova yakoze mu gihe cyahise, dushobora kwizera tudashidikanya ko “azi gukiza abantu bubaha Imana ibibagerageza, ariko abakiranirwa akabarindiriza umunsi w’urubanza kugira ngo barimburwe.”

2:10-13. Nubwo “abanyacyubahiro,” ari bo basaza b’Abakristo, bakora amakosa kandi rimwe na rimwe bakaba bashobora kwibeshya, ntitugomba kubavuga nabi.—Heb 13:7, 17.

3:2-4, 12. Kwita cyane ku ‘magambo yavuzwe kera n’abahanuzi bera hamwe n’itegeko Umwami n’Umukiza wacu yatanze,’ bizadufasha gukomeza kubona ko umunsi wa Yehova wegereje cyane.

3:11-14. Kubera ko turi abantu ‘bategereza kandi bagahoza mu bwenge bwabo ukuhaba k’umunsi wa Yehova,’ tugomba (1)  ‘kuba abantu bafite imyifatire yera’ dukomeza kutandura mu buryo bw’umubiri, mu bwenge, mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka; (2) kugwiza ibikorwa bigaragaza ko ‘twubaha Imana,’ urugero nk’ibifitanye isano no kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa; (3) gukomeza kugira imyifatire na kamere ‘bidafite ikizinga’ bitandujwe n’isi; (4)  ‘kutagira inenge’ dukora ibintu byose tubitewe n’impamvu nziza no (5)  kubana “mu mahoro” n’Imana, n’abavandimwe bacu b’Abakristo ndetse n’abandi bantu.