Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko za Yohana n’urwa Yuda

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko za Yohana n’urwa Yuda

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu nzandiko za Yohana n’urwa Yuda

INZANDIKO eshatu Yohana ashobora kuba yaranditse mu mwaka wa 98 ari muri Efeso, ni zimwe mu bitabo bya nyuma bigize Ibyanditswe byahumetswe. Inzandiko ebyiri zibanza zitera Abakristo inkunga yo gukomeza kugendera mu mucyo no kurwanya abahakanyi. Mu rwandiko rwa gatatu, Yohana ntavuga gusa ibirebana no kugendera mu kuri, ahubwo nanone atera Abakristo inkunga yo gufatanya.

Yuda, umuvandimwe wa Yesu, ashobora kuba yaranditse urwandiko rwe mu mwaka wa 65, ari muri Palesitina. Muri urwo rwandiko, yaburiye Abakristo bagenzi be ibirebana n’abantu babi bari barinjiye mu itorero, kandi abaha inama irebana n’uko babirinda. Kwita ku butumwa bukubiye mu nzandiko eshatu za Yohana hamwe n’urwandiko rwa Yuda, bishobora kudufasha gukomeza kuba abantu bakomeye mu byo kwizera nubwo twahura n’inzitizi.—Heb 4:12.

MUKOMEZE KUGENDERA MU MUCYO NO MU RUKUNDO KANDI MUYOBOWE NO KWIZERA

(1 Yoh 1:1–5:21)

Urwandiko rwa mbere rwa Yohana rwari rugenewe umuryango wose w’abunze ubumwe na Kristo. Urwo rwandiko rutanga inama nziza zigamije gufasha Abakristo kurwanya abahakanyi, no gukomeza gushikama mu kuri, kandi bagakomeza gukiranuka. Yatsindagirije akamaro ko gukomeza kugendera mu mucyo no mu rukundo, kandi bakayoborwa no kwizera.

Yohana yaranditse ati ‘niba tugendera mu mucyo nk’uko n’[Imana] ubwayo iba mu mucyo, tuba dufatanyije na bagenzi bacu.’ Kubera ko Imana ari yo Soko y’urukundo, iyo ntumwa yaravuze iti “nimucyo dukomeze gukundana.” Mu gihe “gukunda Imana” bituma “twitondera amategeko yayo,” ‘kwizera’ Yehova Imana, Ijambo rye n’Umwana we byo bituma dutsinda isi.—1 Yoh 1:7; 4:7; 5:3, 4.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

2:2; 4:10—Ni mu buhe buryo Yesu ari ‘igitambo cy’impongano’? Ni mu buryo bw’uko igitambo cye cyasohoje ibyasabwaga n’ubutabera butunganye. Imana ishingiye kuri icyo gitambo ishobora kugirira abantu imbabazi no kubabarira abizera Yesu ibyaha byabo.—Yoh 3:16; Rom 6:23.

2:7, 8—Ni irihe tegeko Yohana avuga ko ari ‘irya kera’ kandi ko ari “rishya”? Yohana yavugaga ibirebana n’itegeko ry’urukundo rwa kivandimwe rurangwa no kwigomwa (Yoh 13:34). Avuga ko ari ‘irya kera’ kubera ko Yohana yandika urwandiko rwe rwa mbere, hari hashize imyaka 60 Yesu aritanze. Ku bw’ibyo, abizera bari barifite “guhera mu ntangiriro” y’imibereho yabo ya gikristo. Nanone kandi, iryo tegeko ni “rishya” kubera ko risaba umuntu gukora ibirenze ibyo ‘gukunda mugenzi we nk’uko yikunda,’ ahubwo akagira urukundo rurangwa no kwigomwa.—Lewi 19:18; Yoh 15:12, 13.

3:2—Ni iki ‘kitaragaragarizwa’ Abakristo basutsweho umwuka, kandi se ni nde bazabona ‘nk’uko ari’? Icyo bataragaragarizwa ni ukuntu bazaba bameze igihe bazaba bazukiye ubuzima bwo mu ijuru ari ibiremwa by’umwuka (Fili 3:20, 21). Icyakora, icyo bazi ni uko ‘igihe cyose [Imana] izagaragarira bazamera nka yo, kubera ko bazayibona nk’uko iri,’ ni ukuvuga ari “Umwuka.”—2 Kor 3:17, 18.

5:5-8—Ni gute amazi, amaraso n’umwuka bitanga ubuhamya ko “Yesu ari Umwana w’Imana”? Amazi yatanze ubuhamya kubera ko igihe Yesu yabatirizwaga mu mazi, Yehova ubwe yavuze ko yishimira Umwana we (Mat 3:17). Nanone, amaraso ya Yesu, cyangwa ubuzima bwe, yatanzweho “incungu ya bose,” yagaragaje ko Yesu ari Umwana w’Imana (1 Tim 2:5, 6). Naho umwuka wera wahamije ko Yesu ari Umwana w’Imana igihe wamumanukiragaho ubwo yabatizwaga, ugatuma ashobora kugenda “mu gihugu hose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani.”—Yoh 1:29-34; Ibyak 10:38.

Icyo ibyo bitwigisha:

2:9-11; 3:15. Umukristo aramutse yemeye ko urukundo akunda abavandimwe rwangizwa n’ikintu icyo ari cyo cyose cyangwa umuntu uwo ari we wese, yaba agenda mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka, atazi iyo ajya.

MUKOMEZE ‘KUGENDERA MU KURI’

(2 Yoh 1-13)

Yohana atangira urwandiko rwe rwa kabiri agira ati “jyewe umusaza ndakwandikiye wowe mugore watoranyijwe hamwe n’abana bawe.” Yagaragaje ibyishimo yatewe n’uko yasanze ‘bamwe mu bana b’[uwo mugore] bagendera mu kuri.’—2 Yoh 1, 4.

Yohana amaze gutera Abakristo inkunga yo kwitoza kugira urukundo, yaranditse ati “iki ni cyo urukundo rusobanura: ni uko dukomeza kugenda dukurikiza amategeko yayo.” Nanone kandi, Yohana yabahaye umuburo ku birebana n’‘umushukanyi ari [na] we antikristo.’—2 Yoh 5-7.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1, 13—‘Umugore watoranyijwe’ ni nde? Yohana ashobora kuba yarerekezaga ku mugore witwaga Kyria, akaba ari izina ry’Ikigiriki risobanura “umugore.” Cyangwa ashobora kuba yarakoreshaga imvugo y’ikigereranyo yerekeza ku itorero runaka ryihariye kugira ngo ajijishe ababatotezaga. Niba ibyo bivuzwe nyuma ari byo by’ukuri, abana b’uwo mugore baba bari abagize iryo torero, naho ‘abana b’uwo bavukana’ bakaba bari abagize irindi torero.

7—Muri uyu murongo, Yohana avuga ko Yesu “yaje.” Ni ukuhe kuza yavugaga, kandi se ni gute abashukanyi ‘babihakana’? Uko ‘kuza’ kwa Yesu ntikwerekeza ku gihe azaza atagaragara. Ahubwo ni igihe yaje ari umuntu kandi agasukwaho umwuka akaba Kristo (1 Yoh 4:2). Abashukanyi bahakana ko yaje ari umuntu. Wenda bahakana ko Yesu yabayeho, cyangwa ko yasutsweho umwuka wera.

Icyo ibyo bitwigisha:

2, 4. Kugira ngo tuzabone agakiza ni ngombwa ko tumenya “ukuri,” ni ukuvuga inyigisho zose za gikristo zikubiye muri Bibiliya, kandi tukakugenderamo.—3 Yoh 3, 4.

8-11. Niba tutifuza gutakaza ‘ubuntu butagereranywa, imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data no ku Mwana wayo Yesu Kristo’ hamwe n’imishyikirano irangwa n’urukundo tugirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera, twagombye ‘kwirinda’ kugira ngo tugume mu nyigisho ya Kristo, kandi tukamagana abantu ‘bataguma mu nyigisho ya Kristo.’—2 Yoh 3.

‘MUFATANYE NA BO GUTEZA IMBERE UKURI’

(3 Yoh 1-14)

Urwandiko rwa gatatu rwa Yohana yarwandikiye incuti ye Gayo. Yaranditse ati “nta mpamvu ikomeye yantera gushimira iruta kuba numva ko abana banjye bakomeza kugendera mu kuri.”—3 Yoh 4.

Yohana yashimiye Gayo kubera ko ‘yari uwizerwa mu byo yakoraga’ afasha abavandimwe basuraga itorero. Iyo ntumwa yaranditse iti “ni twe tugomba kwakira abantu nk’abo tukabacumbikira kugira ngo dufatanye na bo guteza imbere ukuri.”—3 Yoh 5-8.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

11—Kuki bamwe bishora mu bikorwa bibi? Kubera ko bamwe badaha agaciro inyigisho za gikristo, ntibazi Imana kandi ntibishimira imico yayo. Kubera ko badashobora kuyibona imbona nkubone, bakora ibintu nk’aho itabareba.—Ezek 9:9.

14—Ni ba nde Yohana yita “incuti”? Aha ngaha, ijambo “incuti” rikubiyemo ibirenze imishyikirano ya bugufi umuntu agirana n’undi. Yohana yarikoresheje yerekeza muri rusange ku bo bari bahuje ukwizera.

Icyo ibyo bitwigisha:

4. Abantu bo mu itorero bakuze mu buryo bw’umwuka bashimishwa cyane no kubona abakiri bato “bakomeza kugendera mu kuri.” Kandi se mbega ibyishimo bitagereranywa ababyeyi bagira iyo bashoboye gufasha abana babo kuba abagaragu ba Yehova!

5-8. Mu bantu bakorera abavandimwe babo babigiranye umwete kandi babitewe n’urukundo babakunda ndetse n’urwo bakunda Yehova, harimo abagenzuzi basura amatorero, abamisiyonari, abakora kuri za Beteli cyangwa ku biro by’amashami, ndetse n’abari mu murimo w’ubupayiniya. Dukwiriye kwigana ukwizera kwabo kandi birakwiriye ko tubashyigikira tubigiranye urukundo.

9-12. Twagombye kwigana urugero rwa Demetiriyo wari uwizerwa aho kwigana urwa Diyotirefe wavugaga amagambo mabi asebanya.

“MUGUME MU RUKUNDO RW’IMANA”

(Yuda 1-25)

Yuda yavuze ko abacengeraga mu itorero bari “abantu bitotomba, binubira uko bari, bakurikiza ibihuje n’irari ryabo.” Abo bantu ‘bavugaga amagambo yo kwihimbaza [kandi] bagashimagiza abantu bagamije kubakuraho indamu.’—Yuda 4, 16.

Ni gute Abakristo bakwirinda ibintu bishobora kubagiraho ingaruka mbi? Yuda yaranditse ati “bakundwa, mwibuke ibyavuzwe kera n’intumwa z’Umwami wacu Yesu Kristo.” Yongeyeho ati “mugume mu rukundo rw’Imana.”—Yuda 17-21.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

3, 4—Kuki Yuda yagiriye Abakristo inama yo “kurwanirira cyane ukwizera”? Byatewe n’uko ‘abantu batubaha Imana bari baraseseye’ mu itorero. Abo bantu ‘bahinduraga ubuntu butagereranywa bw’Imana urwitwazo rwo kwiyandarika.’

20, 21—Ni gute ‘twaguma mu rukundo rw’Imana’? Hari uburyo butatu twabigeraho: (1) kwiyubaka mu byo ‘kwizera kwacu kwera cyane’ binyuze mu kwiyigisha Ijambo ry’Imana dushyizeho umwete no kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza; (2) gusenga ‘tuyobowe n’umwuka wera,’ mu yandi magambo gusenga dusaba Yehova umwuka wera kugira ngo udufashe; hamwe no (3) kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo ari cyo gituma kubona ubuzima bw’iteka bishoboka.—Yoh 3:16, 36.

Icyo ibyo bitwigisha:

5-7. Ese ababi bashobora gucika urubanza rwa Yehova? Dukurikije ingero eshatu z’imiburo zavuzwe na Yuda, ibyo ntibishoboka.

8-10. Twagombye gukurikiza urugero rwa Mikayeli, ari we marayika mukuru, maze tukagaragaza ko twumvira abo Yehova yahaye ubutware.

12. Abahakanyi bahisha uko bari bigaragaza nk’abafite urukundo, bateje akaga ukwizera kwacu nk’uko ibitare biri mu mazi biteza akaga amato cyangwa abantu boga. Abigisha b’ibinyoma bashobora gusa nk’aho ari abanyabuntu, ariko bameze nk’ibicu bitagira amazi mu buryo bw’uko nta kintu na gito bashobora kutumarira mu buryo bw’umwuka. Abantu nk’abo bameze nk’ibiti bitagira imbuto ku mwero wabyo. Bazarimbuka nk’uko bigenda iyo ibiti biranduwe. Ni iby’ubwenge ko twirinda abahakanyi.

22, 23. Abakristo b’ukuri banga ibibi. Abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, by’umwihariko abagenzuzi bashyizweho mu itorero, bihatira gukiza “abantu bamwe bashidikanya” bakabakura mu muriro wo kurimbuka kw’iteka, babafasha mu buryo bw’umwuka.

[Amafoto yo ku ipaji ya 28]

Amazi, umwuka, n’amaraso bitanga ubuhamya ko “Yesu ari Umwana w’Imana”