Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

• Ni gute twavuga neza “ururimi rutunganye,” ni ukuvuga ukuri ku bihereranye n’Imana n’imigambi yayo (Zef 3:9)?

Kimwe n’uko bimeze ku rurimi rusanzwe, kugira ngo tuvuge neza “ururimi rutunganye” dukeneye gutega amatwi twitonze, kwigana abazi kuvuga ururimi neza, gufata mu mutwe amazina y’ibitabo bya Bibiliya n’imirongo imwe n’imwe ya Bibiliya, gusoma mu ijwi ryumvikana, gusubiramo ibyo twize, gusesengura ikibonezamvugo cyangwa icyitegererezo cy’amagambo y’ukuri, gukomeza kugira amajyambere, kugena igihe cyo kwiga no gukunda “kuvuga” ururimi rutunganye.—15/8 ipaji ya 21-25.

• Kumenya uko Imana imeze bikubiyemo iki?

‘Yehova ni ryo zina ry’[Imana]’ kandi yifuza ko tumumenya dutyo (Kuva 15:3NW). Ni “Imana y’urukundo n’amahoro” (2 Kor 13:11). Ni ‘Imana y’agakiza’ kandi “izi byose” (Zab 25:5; 1 Sam 2:3). Abantu bazi Imana batyo, ni bo igirana na bo imishyikirano ya bugufi.—1/9, ipaji ya 4-7.

• Ni gute amagambo ngo “umugozi w’inyabutatu” ashobora kwerekezwa ku bashakanye?

Amagambo ngo “umugozi w’inyabutatu” ni imvugo y’ikigereranyo (Umubw 4:12). Igihe iyo mvugo ikoreshejwe yerekeza ku bashakanye, iba ivuga umugabo n’umugore we, ari bo migozi ibiri ya mbere, iboherwaho uwa gatatu w’ingenzi, ari wo Mana. Iyo umugabo n’umugore bahuzwa n’imishyikirano bafitanye n’Imana, bibaha imbaraga zo mu buryo bw’umwuka zo guhangana n’ibibazo, kandi bigatuma bagira ibyishimo.—15/9, ipaji ya 16.

• Ni iki imvugo ngo “kurambikwaho ibiganza” iri mu Baheburayo 6:2 yerekezaho?

Aho kugira ngo iyo mvugo ibe yerekeza ku gikorwa cyo gushyiraho abasaza b’Abakristo, ishobora kuba yerekeza ku gikorwa cyo kurambika ibiganza ku bantu kugira ngo bahabwe impano z’umwuka zo gukora ibitangaza (Ibyak 8:14-17; 19:6).—15/9, ipaji ya 32.

• Umubyeyi mwiza w’umugabo azirikana ko abana be bakeneye ibihe bintu?

Bimwe mu byo abana bakeneye ni (1) urukundo rwa se, (2) urugero rwiza, (3) kuba ahantu babonera ibyishimo, (4) kwigishwa ibyerekeye Imana, (5) guhanwa no (6) kurindwa.—1/10, ipaji ya 18-21.

• Ni gute abagenzuzi mu itorero bagaragaza ko bubaha abandi?

Bumwe mu buryo umusaza yabigaragazamo ni ukutigera na rimwe asaba abandi gukora ibyo we ubwe atakwifuza gukora. Nanone kandi, yabigaragaza ababwira impamvu abasaba gukora ibintu runaka cyangwa impamvu abaha ubuyobozi runaka.—15/10, ipaji ya 22.

• Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe bw’ingirakamaro wakoresha kugira ngo ukomere ku masezerano wagiranye n’uwo mwashakanye?

Bubiri mu buryo wakoresha ni ubu: (1) gushyira ishyingiranwa ryawe mu mwanya wa mbere. (2) Kwirinda ubuhemu bw’uburyo bwose. Waba ubanye neza n’uwo mwashakanye cyangwa mufitanye ibibazo, uwo mwashakanye akeneye kumenya ko wiyemeje gukora uko ushoboye kugira ngo mubane neza. Ubwo buryo bubiri buzagufasha kubigeraho.—1/11, ipaji ya 18-21.

• Ni irihe somo umusaza w’Umukristo yakura ku bihereranye n’ukuntu umwungeri w’Umwisirayeli yakoreshaga inkoni ndende?

Umwungeri wo muri Isirayeli ya kera yakoreshaga inkoni ndende kugira ngo ayobore umukumbi we. Iyo intama zabaga zinjira mu rugo rwazo cyangwa ziruvamo, zagombaga ‘kunyura munsi y’inkoni,’ bityo umwungeri agashobora kuzibara (Lewi 27:32). Umwungeri w’Umukristo na we agomba kumenya neza abagize umukumbi w’Imana ashinzwe kuyobora, kandi buri gihe akaba azi uko bamerewe.—15/11, ipaji ya 9.

• Ni gute umubyeyi w’umugore yaha isuku agaciro?

Kubera ko ibyokurya bishobora kwandura mu buryo butandukanye, akaraba intoki mbere yo kubitegura kandi akabipfundikira. Asukura inzu buri gihe kugira yirinde ibibazo biterwa n’imbeba n’utundi dukoko. Mu bindi bintu ashobora gukora harimo no guhora yambaye imyenda isukuye, akamesa buri gihe kandi akiyuhagira buri gihe. Ibintu nk’ibyo bihuje n’ibyo Bibiliya yigisha.—1/12, ipaji ya 9-11.