Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uruhare rwa Mariya mu mugambi w’Imana

Uruhare rwa Mariya mu mugambi w’Imana

Uruhare rwa Mariya mu mugambi w’Imana

IGIHE Yesu yari mu murimo wo kubwiriza, hari umugore wari mu mbaga y’abantu waranguruye ijwi aravuga ati “hahirwa inda yakubyaye n’amabere yakonkeje!” Iyo Yesu aba ashaka ko nyina ahabwa icyubahiro, yari kuba abonye uburyo bwiza bwo gutegeka abantu kujya babikora. Aho kugira ngo abigenze atyo, yashubije uwo mugore ati “oya, ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza!”—Luka 11:27, 28.

Yesu ntiyigeze avuga ko nyina akwiriye guhabwa icyubahiro kidasanzwe. Nta n’ubwo yigeze asaba abigishwa be kubigenza batyo. None se ko abayoboke b’amadini benshi bafite imitima itaryarya baha Mariya icyubahiro kidasanzwe, babiterwa n’iki? Reka dusuzume icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’inyigisho zogeye hose zivuga ibya nyina wa Yesu.

“Mutoni w’Imana,” “wahebuje abagore bose umugisha”

Marayika Gaburiyeli yamenyesheje Mariya uruhare yari kugira mu mugambi w’Imana. Ikindi gihe yamuramukije avuga ati “gira amahoro, wowe utoneshejwe cyane! Yehova ari kumwe nawe” (Luka 1:28). Nanone iyo ndamukanyo ihindurwa ngo “ndakuramutsa mutoni w’Imana, Nyagasani ari kumwe nawe.” Nyuma y’igihe gito, Elizabeti yaramukije Mariya agira ati “wahawe umugisha mu bagore, kandi imbuto iri mu nda yawe na yo yahawe umugisha!” (Luka 1:42). Ese izi nteruro ntizerekana ko Mariya yagombye guhabwa icyubahiro cyihariye?

Oya rwose! Nubwo ayo magambo aboneka mu isengesho Abagatolika batura Mariya, nta mpamvu n’imwe Bibiliya itanga yemeza ko Mariya akwiriye gusengwa. Gaburiyeli na Elizabeti bemeraga ko Mariya yahawe inshingano ihebuje, kuko yagombaga kubyara Mesiya. Ariko kandi, igitekerezo cy’uko Mariya akwiriye gusengwa nta ho gihuriye n’Ibyanditswe. Ahubwo, igihe abagishwa ba Yesu bamubwiraga ngo abigishe gusenga, yerekanye ko bagombaga gusenga Se wenyine. Mu by’ukuri, isengesho ntangarugero rya Yesu ritangira rigira riti “Data uri mu ijuru.”—Matayo 6:9.

Umwe mu bategetsi

Indi nyigisho yogeye hose ivuga ibya Mariya, ni ivuga ko ubu ari “Umwamikazi w’ijuru.” Nta na rimwe Bibiliya ijya imuha iryo zina. Icyakora, igaragaza ko afite umwanya wihariye mu butegetsi bw’Imana bwo mu ijuru. Uwo mwanya ni uwuhe?

Yesu yavuze ko bamwe mu bigishwa be bari kuzafatanya na we gutegeka mu Bwami bwe (Luka 22:28-30). Yesu azaha abo bantu batoranyijwe ububasha bwo kuba ‘abatambyi b’Imana yacu, kandi bazategeka isi’ (Ibyahishuwe 5:10). Bibiliya iduha ibimenyetso bidufasha kubona ko Mariya ari umwe muri abo bantu bahawe icyo cyubahiro kitagereranywa. Ibyo twabyemeza dushingiye ku ki?

Ushobora kuba wibuka ko aho Yesu amariye gupfa, Mariya ‘yakomezaga gusenga’ ari kumwe n’abigishwa, na bene nyina ba Yesu. Mu bantu bagera ku 120 bari baje gusenga, harimo “n’abagore bamwe na bamwe” (Ibyakozwe 1:12-15). Bibiliya ivuga ko mu gihe “umunsi mukuru wa Pentekote wari ugikomeza, bose bateraniye ahantu hamwe,” basutsweho umwuka wera w’Imana. Uwo mwuka wera wabahaye ubushobozi bwo kuvuga indimi z’amahanga.—Ibyakozwe 2:1-4.

Kuba Mariya ari mu basutsweho umwuka wera, bigaragaza ko na we yatoranyirijwe kuzafatanya na Yesu gutegeka mu Bwami bwe bwo mu ijuru. Ku bw’ibyo, dufite impamvu zumvikana zo kwemera ko ubu Mariya yicaranye na Yesu mu ikuzo ryo mu ijuru (Abaroma 8:14-17). Noneho tekereza ku nshingano we n’abandi bazafatanya na Yesu gutegeka bazaba bafite mu isohozwa ry’imigambi y’Imana.

Bazatanga imigisha ihebuje

Igitabo cyo muri Bibiliya cy’Ibyahishuwe kivuga ko abantu 144.000 bari kuzurwa bagahabwa ikuzo ryo mu ijuru, kugira ngo babe abatambyi, abacamanza n’abami bafatanyije na Yesu (Ibyahishuwe 14:1, 4; 20:4, 6). Igihe bazaba ari abatambyi, bazagira uruhare mu guha abantu bose bumvira imigisha ituruka ku gitambo cya Yesu, babafashe kugera ku butungane bwo mu buryo bw’umwuka, mu by’umuco no mu buryo bw’umubiri (Ibyahishuwe 21:1-4). Mbega ukuntu abantu bose basenga Yehova mu budahemuka bazishimira kubona icyo gihe gihebuje! *

Mariya yagize uruhare mu isohozwa ry’imigambi ya Yehova, kandi n’ubu aracyarufite. Dukwiriye kumwigana kubera ko yari umubyeyi wicisha bugufi, ugira ukwizera, wumvira kandi wubaha Imana. Ubwo kandi ntitwiriwe tuvuga ukuntu yihanganiye ibigeragezo. Akwiriye icyubahiro cyinshi kubera ko yabyaye Mesiya, kandi akaba afite uruhare mu guha abantu imigisha ituruka ku gitambo cy’incungu.

Icyakora, isomo ry’ingenzi cyane dukura kuri Mariya, ni uko we n’abandi bagaragu bose bizerwa b’Imana, basenga Yehova wenyine. Mariya hamwe n’abandi bazafatanya na Kristo gutegeka mu ijuru barangurura amajwi bagira bati “umugisha n’icyubahiro n’ikuzo n’ubushobozi bibe iby’uwicaye ku ntebe y’ubwami [ari we Yehova Imana] n’Umwana w’intama [ari we Yesu Kristo] iteka ryose.”—Ibyahishuwe 5:13; 19:10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Niba ushaka ibisobanuro by’inyongera ku bihereranye n’iyo migisha, reba igice cya 8 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 10]

Dukwiriye kwigana imico Mariya yagaragaje, ari yo kwicisha bugufi, kwizera no kumvira