Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese utinya abapfuye?

Ese utinya abapfuye?

Ese utinya abapfuye?

ABANTU benshi basubiza icyo kibazo mu ijambo rimwe ngo “oya! Naba mbatinyira iki?” Bemera ko abapfuye baba barapfuye byararangiye. Ariko kandi, abantu babarirwa muri za miriyoni bemera ko abantu bapfuye bakomeza kubaho ari imyuka.

Mu gihugu cya Bénin, muri Afurika y’u Burengerazuba, abantu benshi bemera ko abapfuye bashobora kugaruka bakica bene wabo. Abantu bagurisha imitungo yabo cyangwa bagafata imyenda, kugira ngo babone amafaranga yo kugura amatungo yo gutangaho amaturo no gukoresha iminsi mikuru yo kugusha neza bene wabo bapfuye. Bamwe bajya kuraguza bibwira ko umwuka w’umuntu ukomeza kubaho iyo apfuye, kandi ko ushobora gushyikirana n’abantu bazima. Abandi bo bavuga ibintu biteye ubwoba byababayeho, bakemeza ko imyuka y’abapfuye ari yo yatumye bibabaho.

Umwe mu bantu byabayeho ni umugabo witwa Agboola, utuye ku mupaka w’igihugu cya Bénin n’icya Nijeriya. Yaravuze ati “mu karere k’iwacu, ubupfumu ni ikintu gisanzwe. Abantu bakora umuhango wo kuhagira imirambo kugira ngo bayitegurire kuzaba mu buturo bw’imyuka. Incuro nyinshi, nafataga isabune yasigaye nkayivanga n’ibibabi bitandukanye, hanyuma urwo ruvange nkarusiga ku mbunda nahigishaga, ari na ko mvuga mu ijwi riranguruye izina ry’inyamaswa nshaka kurasa. Ibintu nk’ibyo birogeye cyane, kandi byasaga n’aho bigera ku ntego. Ariko kandi, mu bupfumu habamo ibintu biteye ubwoba.

“Igihe napfushaga abahungu banjye babiri mu buryo budasobanutse, naketse ko hari umuntu wandogeraga. Kugira ngo menye niba ibyo byari ukuri, nagiye kureba umusaza w’umupfumu wari uzwiho ubuhanga mu kuragura. Uwo musaza yemeje ko ibyo nakekaga byari byo. Icyambabaje kurushaho, ni uko yambwiye ko uwo muntu yaroze abahungu banjye, agira ngo napfa bazamubere abagaragu. Yansobanuriye ko icyo gihe bari mu buturo bw’imyuka bamutegereje. Uwo musaza yongeyeho ko n’umuhungu wanjye wa gatatu yari hafi gupfa. Hashize iminsi mike, uwo mwana na we yarapfuye.”

Nyuma yaho, Agboola yahuye n’Umuhamya wa Yehova witwa John wo muri Nijeriya, icyo gihugu kikaba gihana imbibi na Bénin. John yamusobanuriye imimerere abapfuye barimo akoresheje Bibiliya. Ibyo bisobanuro byatumye imibereho ya Agboola ihinduka, kandi nawe bishobora guhindura imibereho yawe.

Ese abapfuye bakomeza kubaho?

Ni nde wasubiza neza icyo kibazo? Nubwo umuntu yaba azwiho kuba umupfumu kabuhariwe, ntashobora kugisubiza. Ahubwo, Yehova Umuremyi w’ibiriho byose, “ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka,” ni we wasubiza icyo kibazo (Abakolosayi 1:16). Yaremye abamarayika abashyira mu buturo bw’imyuka, kandi arema abantu n’inyamaswa abituza ku isi (Zaburi 104:4, 23, 24). Ibintu byose bifite ubuzima ni we bikesha kubaho (Ibyahishuwe 4:11). Reka noneho dusuzume icyo Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya rivuga ku byerekeye urupfu.

Yehova ni we wa mbere wavuze iby’urupfu. Yaburiye Adamu na Eva ababwira ko iyo baza kutamwumvira bari gupfa (Itangiriro 2:17). Ibyo byasobanuraga iki? Yehova yabisobanuye agira ati “uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira” (Itangiriro 3:19). Iyo umuntu apfuye umubiri urabora, ugasubira mu mukungugu. Umuntu ntaba akiriho.

Adamu na Eva basuzuguye Imana nkana, bituma bakatirwa urwo gupfa. Icyakora, si bo bapfuye mbere. Umuhungu wabo Abeli ni we wapfuye mbere. Mukuru we Kayini ni we wamwishe (Itangiriro 4:8). Kayini ntiyatinye ko murumuna we wari warapfuye yakwihorera. Ahubwo yatinye ko abantu bazima ari bo bamwica.—Itangiriro 4:10-16.

Nyuma y’ibinyejana byinshi ibyo bibaye, abantu baraguzaga inyenyeri babwiye Umwami Herode ko “umwami w’Abayahudi” yari yavukiye mu bwami bwe, maze biramuhangayikisha cyane. Kubera ko yari yiyemeje kwica uwo muntu washoboraga kuzamukura ku ngoma, yacuze umugambi wo kwica abana bose b’abahungu b’i Betelehemu batarengeje imyaka ibiri. Ariko umumarayika yaburiye Yozefu, amubwira ko afata Yesu na Mariya ‘akabahungishiriza muri Egiputa.’—Matayo 2:1-16.

Herode amaze gupfa, wa mumarayika yabwiye Yozefu ngo agaruke muri Isirayeli, “kuko abahigaga ubugingo bw’umwana [bari] bapfuye” (Matayo 2:19, 20). Uwo mumarayika, na we wari ikiremwa cy’umwuka, yari azi ko Herode atari agishoboye kugirira nabi Yesu. Yozefu ntiyatinyaga Umwami Herode wari warapfuye. Icyakora, Yozefu yatinyaga ko umuhungu wa Herode wari umugome cyane witwaga Arikelayo, yabagirira nabi. Ni yo mpamvu Yozefu n’umuryango we batuye i Galilaya, aho Arikelayo atategekaga.—Matayo 2:22.

Izo nkuru ziratwereka ko abapfuye nta bushobozi bafite. None se umuntu yasobanura ate ibyabaye kuri Agboola, ndetse no ku bandi bantu?

“Abadayimoni” cyangwa imyuka mibi

Yesu amaze gukura, yahuye n’ibiremwa by’umwuka bibi. Ibyo biremwa byaramumenye, kandi bimwita “Umwana w’Imana.” Yesu na we yarabimenye. Ntabwo byari imyuka y’abantu bari barapfuye. Ahubwo Yesu yabyise “abadayimoni,” cyangwa imyuka mibi.—Matayo 8:29-31; 10:8; Mariko 5:8.

Bibiliya ivuga ibirebana n’ibiremwa by’imyuka by’indahemuka, n’ibirebana n’ibindi byigometse ku Mana. Igitabo cy’Itangiriro kivuga ko igihe Yehova yirukanaga Adamu na Eva mu busitani bwa Edeni kubera ko bamusuzuguye, yashyize abakerubi, cyangwa abamarayika mu ruhande rw’iburasirazuba rw’ubwo busitani, kugira ngo babuze uwo ari we wese kubwinjiramo (Itangiriro 3:24). Biragaragara ko bwari ubwa mbere abantu babona abamarayika.

Nyuma y’igihe, hari abamarayika baje ku isi bihindura abantu. Nta nshingano Yehova yari yabasabye gusohoza ku isi. Ahubwo ‘bavuye aho bari bagenewe kuba’ mu buturo bw’imyuka (Yuda 6). Ubwikunde ni bwo bwatumye baza ku isi. Bashatse abagore, maze babyara abana b’ibyimanyi bitwaga Abanefili. Abo Banefili hamwe na ba se bari barigometse, bujuje ibikorwa by’urugomo mu isi ndetse n’ibindi bikorwa bibi cyane (Itangiriro 6:1-5). Kugira ngo Yehova akemure icyo kibazo, yateje isi yose Umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Amazi y’umwuzure yarimbuye abagabo n’abagore babi, hamwe na ba bana b’ibyimanyi. Ba bamarayika bo byabagendekeye bite?

Uwo Mwuzure watumye basubira mu buturo bw’imyuka. Icyakora, Yehova yababujije gusubira “mu buturo bwabo bwa mbere” (Yuda 6). Bibiliya igira iti “Imana ntiyaretse guhana abamarayika bakoze icyaha, ahubwo yabajugunye muri Taritaro, ibashyira mu myobo y’umwijima w’icuraburindi kugira ngo bategereze urubanza.”—2 Petero 2:4.

Taritaro si ahantu runaka. Ahubwo igereranya gereza cyangwa imimerere yo gucishwa bugufi ituma abo bamarayika baciwe badashobora gukora ibyo bashatse byose. Abo badayimoni ntibashobora kongera kwihindura abantu, ariko baracyafite imbaraga nyinshi, kandi bagira ingaruka ku mitekerereze y’abantu no ku mibereho yabo. Bafite ububasha bwo gukorera mu bantu no mu nyamaswa (Matayo 12:43-45; Luka 8:27-33). Nanone, bashuka abantu, bakigira nk’aho ari imyuka y’abapfuye. Ibyo babikorera iki? Baba bagira ngo babuze abantu gusenga Yehova mu buryo bumushimisha. Nanone, baba bagira ngo babajijishe ntibazamenye imimerere abapfuye barimo.

Uko umuntu yashira ubwoba

Agboola yiboneye ibisobanuro bishyize mu gaciro Bibiliya itanga ku birebana n’urupfu, kandi yamenye ibiremwa by’umwuka ibyo ari byo. Yasobanukiwe ko yari akeneye kumenya ibindi bintu byinshi. Yatangiye kujya asomera hamwe na John Bibiliya n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Yahumurijwe no kumenya ko abahungu be basinziririye mu mva, kandi ko badategerereje mu buturo bw’imyuka kuzaba abagaragu b’uwabishe.—Yohana 11:11-13.

Nanone, Agboola yabonye ko yagombaga guca ukubiri n’ibikorwa byose by’ubupfumu. Yatwitse ibintu byose yari atunze byari bifitanye isano n’ubupfumu (Ibyakozwe 19:19). Hari abantu bo mu gace k’iwabo bamubwiye ko iyo myuka yashoboraga kumugirira nabi. Ariko Agboola ntiyagize ubwoba. Yakurikije inama iboneka mu Befeso 6:11, 12 igira iti ‘mwambare intwaro zuzuye ziva ku Mana, kuko turwana n’imyuka mibi.’ Izo ntwaro zo mu buryo bw’umwuka zikubiyemo ukuri, gukiranuka, ubutumwa bwiza bw’amahoro, kwizera, n’inkota y’umwuka ari yo Jambo ry’Imana. Izo ntwaro zikomoka ku Mana, kandi zirakomeye cyane.

Igihe Agboola yangaga kwifatanya mu mihango ifitanye isano n’ubupfumu, zimwe mu ncuti ze ndetse na bene wabo bamuhaye akato. Ariko kandi, ageze ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yo mu gace k’iwabo yungutse incuti nshya, incuti zizera ibyo Bibiliya yigisha.

Ubu Agboola azi ko vuba aha Yehova agiye kweza isi, akayikuramo ububi bwose, kandi akabuza abadayimoni kugira ikintu icyo ari cyo cyose bakora. Amaherezo, azabarimbura (Ibyahishuwe 20:1, 2, 10). Imana izazura “abari mu mva bose,” kandi bazazukira hano ku isi (Yohana 5:28, 29). Muri abo bazazuka hazaba harimo Abeli, abana b’inzirakarengane bishwe n’Umwami Herode, hamwe n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni. Agboola yizeye ko n’abahungu be batatu bazaba barimo. Abo wakundaga bapfuye na bo bashobora kuzaba barimo. Abo bantu bose bazaba bazutse, bazahamya ko kuva bapfuye kugeza bazutse nta kintu bamenyaga, kandi ko batamenyaga imihango bakorerwaga.

Nta mpamvu n’imwe ufite yo gutinya abapfuye. Ahubwo, ushobora gutegerezanya amatsiko kuzongera kubonana n’abo wakundaga bapfuye. Ariko se mu gihe ugitegereje ibyo, kuki utakwiga Bibiliya kugira ngo ukwizera kwawe kurusheho gukomera? Jya wifatanya n’abantu bizera ibyo Bibiliya yigisha. Niba hari n’utuntu wajyaga ukora dufitanye isano n’ubupfumu, tureke utazuyaje. Irinde abadayimoni wambara “intwaro zuzuye ziva ku Mana” (Abefeso 6:11). Abahamya ba Yehova bazishimira kubigufashamo. Bigisha abantu Bibiliya ku buntu, bifashishije igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? *

Agboola ntagitinya abapfuye, kandi yamenye uko yarwanya abadayimoni. Yaravuze ati “sinzi uwishe abahungu banjye batatu. Ariko kubera ko nkorera Yehova, mfite abandi bana barindwi. Nta kiremwa na kimwe cyo mu buturo bw’imyuka cyigeze kibagirira nabi.”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 25 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 13]

Agboola ntagitinya abapfuye, kandi yamenye uko yarwanya abadayimoni

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Kayini ntiyatinye ko murumuna we wapfuye yakwihorera