Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ushimira Imana yo iduha imvura

Jya ushimira Imana yo iduha imvura

Jya ushimira Imana yo iduha imvura

NTA cyo twakora tudafite imvura! Ni iby’ukuri ko imvura ikabije ishobora guteza imyuzure ikangiza byinshi. Nanone, abantu batuye mu turere dukonja kandi tugwamo imvura nyinshi, si ko buri gihe bayishimira (Ezira 10:9). Ariko se twavuga iki ku bantu bamara igihe kirekire cyane bahanganye n’ibihe by’izuba ryinshi? Iyo amaherezo imvura igize itya ikagwa, bumva rwose bagaruye ubuyanja!

Ibyo ni ko byagendaga mu bihugu bivugwa muri Bibiliya, urugero nko mu gace ko hagati ko muri Aziya Ntoya, aho intumwa Pawulo yakoreye umurimo w’ubumisiyonari. Igihe Pawulo yari muri ako gace, yabwiye Abanyalukawoniya ba kera ati ‘[Imana] ntiyasigariye aho idafite ikiyihamya, kuko yabagiriraga neza, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha ibihe by’imyaka birumbuka n’ibyokurya byinshi, kandi ikuzuza imitima yanyu umunezero’ (Ibyakozwe 14:17). Zirikana ko Pawulo yabanje kuvuga imvura, kubera ko nta kintu gishobora kumera itaguye, ndetse bikaba bidashoboka ko habaho “ibihe by’imyaka birumbuka.”

Bibiliya ivuga ibintu byinshi ku byerekeye imvura. Amagambo y’Igiheburayo n’Ikigiriki ahindurwamo imvura, aboneka muri Bibiliya incuro zirenga ijana. Ese urifuza kumenya byinshi ku birebana n’iyo mpano nziza cyane, ari yo mvura? Ese urashaka kurushaho kwizera ko Bibiliya ivuga ukuri, iyo ivuga ibintu birebana na siyansi?

Icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’imvura

Yesu Kristo yadufashije gutekereza ku kintu cy’ingenzi kiba gikenewe kugira ngo imvura igwe. Yaravuze ati ‘So atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa’ (Matayo 5:45). Ese wabonye ko Yesu yabanje kuvuga izuba mbere yo kuvuga imvura? Ibyo birakwiriye kubera ko izuba rituma ibimera bikura, kandi rigatuma ku isi habaho umwikubo w’amazi. Mu by’ukuri, ubushyuhe buturuka ku zuba ni bwo butuma buri mwaka amazi y’inyanja agera hafi kuri kirometero kibe 400.000 ahinduka umwuka uzamuka ukajya mu kirere, uwo mwuka na wo ugahinduka amazi meza. Kubera ko Yehova Imana yaremye izuba, birakwiriye ko yitwa uzamura amazi kugira ngo imvura ibeho.

Bibiliya isobanura umwikubo w’amazi igira iti ‘Imana izamura amazi akaba igicu, kigahinduka imvura itonyanga, maze ibicu bikayigusha, ikagwa mu gihugu ari nyinshi’ (Yobu 36:26-28). Mu myaka ibarirwa mu bihumbi kuva aho ayo magambo y’ukuri ahuje na siyansi yandikiwe, abantu bamaze igihe kirekire bagerageza gusobanukirwa umwikubo w’amazi. Hari igitabo cyanditswe mu mwaka wa 2003, cyagize kiti “kugeza n’ubu nta wuzi neza uko bigenda kugira ngo habeho igitonyanga cy’imvura.”—Water Science and Engineering.

Icyo abahanga mu bya siyansi bazi, ni uko ibitonyanga by’imvura biba bigizwe n’utuntu duto cyane tutaboneshwa amaso, duhinduka intima z’udutonyanga duto cyane tuba mu bicu. Kugira ngo igitonyanga kimwe cy’imvura kiboneke, buri gatonyanga kagomba gukura kakikuba incuro zigera kuri miriyoni cyangwa zirenga. Iryo ni ihinduka rihambaye rishobora kumara amasaha menshi. Hari igitabo cya siyansi cyagize kiti “hari ibitekerezo bitandukanye byatanzwe ku birebana n’ukuntu udutonyanga two mu bicu dukura tukavamo ibitonyanga by’imvura, kandi n’ubu abashakashatsi baracyasuzuma uburyo bunyuranye bwo gusobanura uko bigenda kugira ngo ibitonyanga by’imvura bibeho.”—Hydrology in Practice.

Umuremyi w’ubwo bugenge butuma imvura iboneka, yashoboraga kubaza umugaragu we Yobu ibi bibazo byatumye Yobu yicisha bugufi. Yaramubajije ati ‘mbese imvura igira se? Cyangwa se ni nde wabyaye ibitonyanga by’ikime? Ni nde washyize ubwenge mu [“bicu,” NW]? Ni nde wabasha kubarisha ibicu ubwenge? Ni nde wabasha gusuka ibiri mu ntango zo mu ijuru?’ (Yobu 38:28, 36, 37). Ubu hashize imyaka igera ku 3.500 ibyo bibazo bikomeye bibajijwe, ariko abahanga mu bya siyansi baracyarwana na byo.

Umwikubo w’amazi unyura mu yihe nzira?

Abahanga mu bya filozofiya b’Abagiriki bigishije ko amazi y’inzuzi adaturuka ku mvura, ahubwo ko ava mu mazi y’inyanja, akanyura mu miyoboro yo mu butaka, akagera mu mpinga z’imisozi, hanyuma agahinduka amazi meza yo mu masoko. Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyavuze ko Salomo na we yari afite igitekerezo nk’icyo. Reka turebe amagambo yahumetswe Salomo yavuze. Yaravuze ati “inzuzi zose zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura. Aho inzuzi zinyura ni ho zisubira kunyura” (Umubwiriza 1:7). Ese koko Salomo yashakaga kuvuga ko amazi y’inyanja azamukira mu misozi anyuze mu butaka, hanyuma agahinduka amasoko y’inzuzi? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka turebe icyo abaturage bo mu gihugu cya Salomo bari bazi ku birebana n’umwikubo w’amazi. Ese ibyo bemeraga byari ibinyoma?

Nyuma y’igihe kitageze ku myaka ijana Salomo abayeho, umuhanuzi w’Imana witwaga Eliya yagaragaje icyo yari azi ku birebana n’aho imvura yagombaga guturuka. Mu gihe cye, igihugu cyahuye n’amapfa akaze, yamaze imyaka irenga itatu (Yakobo 5:17). Yehova Imana yateje abari bagize ubwoko bwe ibyago kubera ko bari baramwanze bagasenga Bayali, imana y’imvura y’Abanyakanani. Ariko Eliya yafashije Abisirayeli barihana, bityo yemera gusenga asaba imvura. Igihe yarimo asenga, yabwiye umugaragu we ngo azamuke yitegereze ‘ku nyanja.’ Igihe uwo mugaragu yamenyeshaga Eliya ko abonye “igicu gito kingana n’ikiganza cy’umuntu kiva mu nyanja,” Eliya yahise amenya ko isengesho rye ryashubijwe. Bidatinze, ‘ijuru ryarihindurije ryuzura ibicu n’umuyaga, hagwa imvura ya rukokoma’ (1 Abami 18:43-45). Muri ubwo buryo, Eliya yagaragaje ko yari asobanukiwe ibirebana n’umwikubo w’amazi. Yari azi ko ibicu byagombaga kwikusanyiriza hejuru y’inyanja, hanyuma umuyaga ukabihuha ubiganisha mu Gihugu cy’Isezerano. Uko ni ko bigenda kugira ngo icyo gihugu kigushe imvura.

Nyuma y’imyaka hafi ijana Eliya asenze asaba imvura, umuturage w’umuhinzi witwaga Amosi yashimangiye ikintu cy’ingenzi ku birebana n’inkomoko y’umwikubo w’amazi. Imana yakoresheje Amosi kugira ngo ahanurire Abisirayeli urubanza yari yarabaciriye kubera ko bakandamizaga abakene, kandi bagasenga ibigirwamana. Kugira ngo Imana itabarimbura, Amosi yabagiriye inama igira iti ‘mushake Uwiteka ni bwo muzabaho.’ Hanyuma Amosi yasobanuye ko Yehova wenyine ari we ugomba gusengwa kuko ari Umuremyi, ‘uhamagara amazi yo mu nyanja akayasandaza ku isi’ (Amosi 5:6, 8). Nyuma yaho, Amosi yasubiyemo icyo kintu cy’ingenzi cyane gihereranye n’umwikubo w’amazi, ndetse n’inzira amazi anyuramo (Amosi 9:6). Bityo, Amosi yagaragaje ko ahanini imvura igwa ku isi ituruka mu nyanja.

Mu mwaka wa 1687, umuhanga mu bya siyansi witwa Edmond Halley, yagaragaje ko ibyo Amosi yavuze bihuje na siyansi. Ariko kandi, kugira ngo abandi bemere ibisobanuro Halley yatanze, byatwaye igihe kirekire. Hari igitabo cyagize kiti “kugeza mu ntangiriro z’ikinyejana cya 18, abantu bari bagitsimbaraye ku gitekerezo cy’uko mu butaka hari urusobe rw’imiyoboro amazi y’inyanja anyuramo ajya mu mpinga z’imisozi, hanyuma akabona gutemba” (Encyclopædia Britannica Online). Muri iki gihe, abantu benshi bazi inzira amazi anyuramo kugira ngo habeho umwikubo w’amazi. Cya gitabo twavuze cyabisobanuye kigira kiti “amazi yo mu nyanja aracucumba akajya mu kirere ari umwuka, uwo mwuka wagera mu kirere ukikusanya ugahinduka ibicu biremereye, ibyo bicu na byo bigahinduka imvura igwa ku isi, hanyuma amazi y’imvura agatembera mu migezi, imigezi na yo ikisuka mu nyanja.” Ubwo rero biragaragara ko amagambo Salomo yavuze ku birebana n’umwikubo w’amazi, ayo magambo akaba ari mu Mubwiriza 1:7, yerekeza kuri urwo ruhererekane rutuma ibicu bihinduka imvura.

Ibyo byagombye gutuma ukora iki?

Kuba abanditsi ba Bibiliya batandukanye barasobanuye umwikubo w’amazi mu buryo buhuje n’ukuri, ni kimwe mu bimenyetso byinshi bifatika, bigaragaza ko Bibiliya yahumetswe n’Umuremyi w’abantu ari we Yehova Imana (2 Timoteyo 3:16). Mu by’ukuri, biragaragara ko kuba abantu bangiza isi, ari byo byatumye ibihe by’imvura n’izuba bihindagurika cyane, iryo hinduka rikaba ari ryo rituma mu duce tumwe haba imyuzure ikaze, mu tundi hakaba amapfa. Ariko Yehova Imana waremye umwikubo w’amazi, yasezeranyije kera cyane ko amaherezo azagira icyo akora, ‘akarimbura abarimbura isi.’—Ibyahishuwe 11:18.

Hagati aho se ni gute wagaragaza ko ushimira Imana ku bw’impano iduha, urugero nk’imvura? Ushobora kuyishimira wiga Ijambo ryayo Bibiliya, kandi ugashyira mu bikorwa ibyo wiga. Nubigenza utyo, uzagira ibyiringiro byo kurokoka ube mu isi nshya y’Imana, aho uzishimira impano zose z’Imana iteka ryose. Kandi ibyo ni ukuri, kubera ko “impano nziza yose kandi impano yose itunganye” ituruka kuri Yehova Imana, we Soko y’imvura.—Yakobo 1:17.

[Imbonerahamwe/​Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

IBICU BIREMEREYE

IMVURA IGWA

IBIMERA BIHUMEKA

IBICU BICUCUMBA

AMAZI ATEMBA

AMAZI YO MU BUTAKA

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Igihe Eliya yasengaga, umugaragu we yarebaga “ku nyanja”