Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umucamanza ukora ibikwiriye buri gihe

Umucamanza ukora ibikwiriye buri gihe

Egera Imana

Umucamanza ukora ibikwiriye buri gihe

Itangiriro 18:22-32

ESE ntushimishwa n’iyi mico ihebuje, urugero nk’ubutabera, gushyira mu gaciro no kutarobanura abantu ku butoni? Abantu muri kamere yacu twifuza ko nta waduhohotera. Ikibabaje ni uko muri iki gihe isi yuzuye akarengane. Ariko kandi, hariho Umucamanza dukwiriye kwiringira, ari we Yehova Imana. Buri gihe akora ibikwiriye. Ibyo bigaragarira mu kiganiro Yehova yagiranye na Aburahamu, kiboneka mu Itangiriro 18:22-32. *

Igihe Yehova yabwiraga Aburahamu ko yafashe umwanzuro wo kujya kureba ibibera i Sodomu n’i Gomora, Aburahamu yahangayikishijwe n’abakiranutsi babagayo, hakubiyemo na mwishywa we Loti. Aburahamu yinginze Yehova agira ati ‘warimburana abakiranutsi n’abanyabyaha? Ahari muri uwo mudugudu harimo abakiranutsi mirongo itanu. Uzaharimbura ku bw’abakiranutsi mirongo itanu bahari?’ (Umurongo wa 23, 24). Imana yamubwiye ko iyo muri uwo mugi haboneka abakiranutsi 50, itari kuwurimbura. Aburahamu yongeye kwinginga Yehova izindi ncuro eshanu, agenda agabanya umubare kugeza ubwo yageze ku bakiranutsi icumi. Buri gihe Imana yamubwiraga ko itari kurimbura iyo migi, igihe yari kuba irimo abakiranutsi bangana batyo.

Ese Aburahamu yarimo aterana amagambo n’Imana? Reka da! Ibyo byari kuba ari agasuzuguro gakabije. Imvugo ya Aburahamu yagaragaragamo icyubahiro cyinshi no kwicisha bugufi. Yivugiye ko yari “umukungugu n’ivu.” Incuro enye zose yavuze ijambo ryagaragazaga ko yubahaga Imana agira ati “ndakwinginze” (Umurongo wa 27, 30-32; gereranya na NW). Ikindi kandi, amagambo ya Aburahamu yagaragazaga ko yari yiringiye ko Yehova ashyira mu gaciro. Incuro ebyiri zose, Aburahamu yavuze ko ‘bitabaho’ ko Imana irimburana abakiranutsi n’abanyabyaha. Uwo mukurambere wizerwa yavuze ko yemeraga adashidikanya ko ‘Umucamanza w’abari mu isi bose atari gukora ibyo kutabera.’—Umurongo wa 25, gereranya na NW.

Ese ibyo Aburahamu yavuze byari ukuri? Ku ruhande rumwe yavuze ukuri, ariko nanone hari aho yibeshye. Yari yibeshye igihe yavugaga ko i Sodomu n’i Gomora hari nibura abakiranutsi icumi. Ariko nanone yavuze ukuri igihe yavugaga ko nta na rimwe Imana ishobora “kurimburana abakiranutsi n’abanyabyaha.” Nyuma yaho, igihe Imana yarimburaga iyo migi yarimo abantu babi, umukiranutsi Loti n’abakobwa be barokotse babifashijwemo n’abamarayika.—2 Petero 2:7-9.

Ni iki iyi nkuru itwigisha ku birebana na Yehova? Igihe Yehova yabwiraga Aburahamu umugambi yari afite wo kujya kureba ibyakorerwaga muri iyo migi, mu by’ukuri yashakaga ko Aburahamu agaragaza icyo atekereza. Hanyuma yateze amatwi yihanganye igihe incuti ye Aburahamu yavugaga ibyari bimuhangayikishije (Yesaya 41:8). Mbega ukuntu ibyo bitwigisha ko Yehova ari Imana yicisha bugufi! Ntipfobya abagaragu bayo bo ku isi, ahubwo ibaha agaciro. Nta gushidikanya ko dufite impamvu zumvikana zo kwiringira Yehova, Umucamanza ukora ibikwiriye buri gihe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Icyo gihe Yehova yari ahagarariwe n’umumarayika, wavugaga mu cyimbo cye. Niba ushaka urundi rugero, reba mu Itangiriro 16:7-11, 13.

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Aburahamu yinginze Yehova amusaba kutarimbura i Sodomu n’i Gomora