Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Kuki hari amasengesho Imana Idasubiza?

Kuki hari amasengesho Imana Idasubiza?

Imana yishyikirwaho cyane. Nk’uko umubyeyi wuje urukundo yishimira kuganira n’abana bisanzuye, Yehova Imana na we yifuza ko tumusenga. Ariko nanone, Imana iba ifite impamvu zumvikana zituma itaduha bimwe mu byo tuyisaba, nk’uko n’undi mubyeyi wese w’umunyabwenge yabigenza. Ariko se Imana yaba yaraduhishe impamvu zituma ibigenza ityo, cyangwa hari icyo yabivuzeho muri Bibiliya?

Intumwa Yohana yabisobanuye agira ati “iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo: ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka” (1 Yohana 5:14). Ibyo dusaba bigomba kuba bihuje n’ibyo Imana ishaka. Hari abantu basenga basaba ibintu bidahuje rwose n’ibyo Imana ishaka, urugero nko gusaba gutsinda muri tombola, cyangwa gutsindira integano. Abandi bo basenga bafite intego mbi. Umwigishwa Yakobo yatubwiye ko tudakwiriye gukerensa isengesho agira ati “murasaba, nyamara ntimuhabwa, kuko musaba mufite intego mbi yo kubikoresha mushaka cyane guhaza irari ry’umubiri.”—Yakobo 4:3.

Urugero, tekereza amakipe abiri y’umupira w’amaguru asenze asaba gutsinda. Imana ntishobora gusubiza bene ayo masengesho arimo ubushyamirane. Ibyo ni na ko bigenda ku birebana n’intambara zo muri iki gihe, iyo impande zombi zisenga zisaba gutsinda.

Abantu basuzugura amategeko y’Imana, barayisenga ariko ntishobora kubasubiza. Hari igihe Yehova yabwiye abantu b’indyarya bamusengaga ati ‘nimutega ibiganza nzabima amaso, ndetse nimusenga amasengesho menshi sinzayumva, ibiganza byanyu byuzuye amaraso’ (Yesaya 1:15). Bibiliya igira iti “uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, gusenga kwe na ko ni ikizira.”—Imigani 28:9.

Ariko iyo abagaragu ba Yehova bamusenze babikuye ku mutima, kandi bagakora uko bashoboye kose kugira ngo bakore ibyo ashaka, yumva amasengesho yabo. Ariko se ibyo bishatse kuvuga ko abaha ikintu cyose bamusabye? Oya. Reka turebe zimwe mu ngero ziboneka mu Byanditswe.

Mose yari afitanye n’Imana imishyikirano yihariye. Ariko na we yagombaga gusaba ‘ahuje n’ibyo [Imana] ishaka.’ Hari igihe Mose yasabye uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu cy’i Kanani, kandi binyuranyije n’umugambi w’Imana. Icyo gihe Mose yaravuze ati “emera ko nambuka nkareba igihugu cyiza kiri hakurya ya Yorodani.” Nyamara mbere yaho, Mose yari yakoze icyaha maze Imana imubwira ko atari kuzinjira muri icyo gihugu. Aho kugira ngo Yehova yemerere Mose ibyo yari amusabye, yaramubwiye ati “uherukire aho ntukongere kumbwira iryo jambo.”—Gutegeka kwa Kabiri 3:25, 26; 32:51.

Intumwa Pawulo yasenze asaba gukizwa icyo yise “ihwa ryo mu mubiri” (2 Abakorinto 12:7). Iryo ‘hwa’ rishobora kuba ryerekeza ku ndwara y’amaso yari amaranye igihe kirekire, cyangwa ibitotezo by’abantu bamurwanyaga, ndetse n’“abavandimwe b’ibinyoma” (2 Abakorinto 11:26; Abagalatiya 4:14, 15). Pawulo yaranditse ati “ninginze Umwami incuro eshatu zose nsaba ko rimvamo.” Ariko kandi, Imana yari izi ko iyo Pawulo akomeza kubwiriza kandi afite “ihwa ryo mu mubiri” ryahoraga rimubuza amahwemo, byari kugaragaza imbaraga z’Imana, kandi bikagaragaza ko ayiringira. Ni yo mpamvu Imana itijeje Pawulo kumuha ibyo yayisabaga, ahubwo ikamubwira iti ‘imbaraga zanjye zirimo ziruzurira mu ntege nke.’—2 Abakorinto 12:8, 9.

Koko rero, Imana iturusha kumenya amasengesho yasubiza bikatugirira akamaro. Igihe cyose Yehova asubiza amasengesho yacu akurikije icyatubera cyiza, kandi akabikora ahuje n’imigambi ye irangwa n’urukundo yanditswe muri Bibiliya.