Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Impamvu eshanu zituma dutinya Imana aho gutinya abantu

Impamvu eshanu zituma dutinya Imana aho gutinya abantu

Impamvu eshanu zituma dutinya Imana aho gutinya abantu

HARI umusore watunguwe cyane. Ntiyari yiteze ko ibintu byagenda bityo. Ikiganiro yari yagiranye n’Abahamya ba Yehova babiri cyari cyamwigishije ikintu gishya. Yari amaze imyaka myinshi yibaza impamvu Imana ireka imibabaro igakomeza kubaho, ariko noneho yari yabonye igisubizo cyumvikana neza muri Bibiliya. Ntiyari azi ko Bibiliya irimo ibintu nk’ibyo by’agaciro kenshi kandi bishimishije.

Igihe abo bashyitsi bari bamaze iminota mike bagiye, umugore wari umucumbikiye yiroshye mu nzu uwo musore yabagamo arakaye cyane, maze aramubaza ati “bariya bantu ni ba nde?”

Uwo musore yarumiwe, ntiyagira icyo amusubiza.

Uwo mugore yateye hejuru ati “ndabazi. Kandi ni wongera kubakira, uzagende ushake ahandi uba!”

Nuko akubita urugi, aba arasohotse.

Abigishwa b’ukuri ba Kristo baba biteze ko batotezwa

Ibyabaye kuri uwo musore ni ibintu bisanzwe. Ijambo ry’Imana Bibiliya rigira riti “ abantu bose bifuza kubaho bubaha Imana bunze ubumwe na Kristo Yesu na bo bazatotezwa” (2 Timoteyo 3:12). Muri rusange, Abakristo b’ukuri si ibyamamare kandi ntibigeze baba ibyamamare. Kubera iki? Intumwa Yohana yabwiye Abakristo bagenzi be ati “tuzi ko turi ab’Imana, naho isi yose iri mu maboko y’umubi.” Satani yagereranyijwe ‘n’intare itontoma, ishaka kugira uwo iconshomera’ (1 Yohana 5:19; 1 Petero 5:8). Gutinya abantu ni imwe mu ntwaro Satani akoresha akagera ku ntego.

Yesu Kristo na we yarasuzuguwe kandi aratotezwa, nubwo yakoraga ibintu byiza byinshi kandi akaba atarigeze akora icyaha. Yaravuze ati “banyanze nta mpamvu” (Yohana 15:25). Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yateguje abigishwa be ababwira ati “isi nibanga, mumenye ko yanyanze mbere y’uko ibanga. Muzirikane ijambo nababwiye nti ‘umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba barantoteje namwe bazabatoteza.”—Yohana 15:18, 20.

Kubera ko yari ababwiye atyo, benshi batinye gukomeza gushyigikira ugusenga k’ukuri. Bibiliya yavuze ibirebana n’abantu bashakishaga Yesu igira iti “birumvikana ariko ko nta watinyukaga kuvugira ibye ku mugaragaro, kuko batinyaga Abayahudi” (Yohana 7:13; 12:42). Abayobozi b’idini b’icyo gihe bacaga mu isinagogi umuntu wese wizeraga Kristo. Bityo rero, gutinya abantu byabujije benshi guhinduka Abakristo.—Ibyakozwe 5:13.

Nyuma yaho, itorero rya gikristo rimaze gushingwa, Bibiliya ivuga ko “ibitotezo bikomeye” byibasiye itorero ry’i Yerusalemu (Ibyakozwe 8:1). Mu by’ukuri, mu Bwami bwose bwa Roma Abakristo bahanganye n’ibitotezo. Abantu bakomeye b’i Roma babwiye intumwa Pawulo bati “tuzi ko ako gatsiko k’idini kavugwa nabi ahantu hose” (Ibyakozwe 28:22). Ni koko, aho Abakristo b’ukuri bari bari hose baratotejwe.

No muri iki gihe Satani aracyakoresha intwaro yo gutinya abantu kugira ngo abuze abantu benshi guhinduka abigishwa nyakuri ba Kristo. Abantu bafite imitima itaryarya bigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, bahangana n’ababarwanya cyangwa ababatoteza, haba ku ishuri, ku kazi, aho batuye ndetse no mu ncuti zabo. Bashobora gutinya gutakaza icyubahiro, incuti cyangwa imfashanyo bahabwaga. Mu turere tumwe two mu cyaro, abahinzi batinya ko abaturanyi babo bakwanga kubafasha gusarura imyaka cyangwa kwita ku matungo. Ariko nubwo bimeze bityo, hari abantu benshi bafashe umwanzuro wo kwiringira Imana no kubaho bahuje n’ibyo Ijambo ry’Imana rivuga, bigana Yesu Kristo. Ibyo byatumye Yehova abaha imigisha.

Impamvu tugomba gutinya Imana aho gutinya abantu

Bibiliya idutera inkunga yo gutinya Imana aho gutinya abantu. Igira iti “[gutinya] Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge” (Zaburi 111:10, gereranya na NW). Uko gutinya si ukugira ubwoba buduhahamura, ahubwo ni ukwirinda kubabaza Uwaduhaye ubuzima. Uko gutinya Imana gufitanye isano ya bugufi n’urukundo. Ariko se kuki twagombye gutinya Imana aho gutinya abantu? Reka dusuzume impamvu eshanu zibidutera.

1 Yehova ni we Usumbabyose. Yehova afite imbaraga ziruta iz’umuntu uwo ari we wese. Iyo dutinye Imana tuba tugaragaje ko dusenga Ushoborabyose, we ‘ubona amahanga ameze nk’igitonyanga kiri mu kibindi’ (Yesaya 40:15). Kubera ko Imana ishobora byose, ifite ububasha bwo gutsinda ‘intwaro bacuriye kurwanya’ indahemuka zayo (Yesaya 54:17). Nanone kandi, kubera ko ari yo izagaragaza ukwiriye guhabwa ubuzima bw’iteka, byaba byiza tutaretse ngo hagire ikitubuza kwiga ibiyerekeyeho no gukora ibyo ishaka.—Ibyahishuwe 14:6, 7.

2 Imana izadufasha kandi iturinde. Mu Migani 29:25, Bibiliya igira iti “gutinya abantu kugusha mu mutego, ariko uwiringira Uwiteka azaba amahoro.” Gutinya abantu ni umutego kubera ko bishobora gutuma dusubira inyuma tukareka gutangaza ko twizera Imana. Imana itwizeza ko ifite ubushobozi bwo kuturokora igira iti “ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.”—Yesaya 41:10.

3 Imana ikunda abayegera. Intumwa Pawulo yanditse amagambo akora ku mutima agira ati “nemera ntashidikanya ko naho rwaba urupfu cyangwa ubuzima cyangwa abamarayika cyangwa ubutegetsi cyangwa ibintu biriho ubu cyangwa ibizaza cyangwa ububasha cyangwa ubuhagarike cyangwa ubujyakuzimu cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazashobora kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu” (Abaroma 8:37-39). Iyo twitoje kwiringira Imana kandi tukayumvira, tugirana ubucuti budacogora n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Mbega umugisha!

4 Duha agaciro cyane ibintu byose Imana yadukoreye. Yehova ni Umuremyi wacu, kandi ni we watumye ibintu byose bibaho. Ikindi kandi, Yehova ntiyaduhaye ibyo dukeneye kugira ngo tubeho byonyine, ahubwo yanaduhaye ibintu bituma ubuzima budushimisha kandi bukadushishikaza. N’ubundi kandi, ni we Soko y’impano nziza yose (Yakobo 1:17). Dawidi, umugabo wizerwa kandi wishimiraga ineza yuje urukundo y’Imana, yaranditse ati ‘Uwiteka Mana yanjye, imirimo itangaza wakoze ni myinshi, kandi ibyo utekereza kutugirira biruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.’—Zaburi 40:6.

5 Bamwe mu baturwanya bashobora guhinduka. Ushobora gufasha abakurwanya wiyemeza gukomeza kubaha Imana no kuyikunda, aho kwihakana ukwizera kwawe. Tekereza kuri bene wabo ba Yesu. Mu mizo ya mbere ntibamwizeye, ahubwo baravuze bati “yataye umutwe” (Mariko 3:21; Yohana 7:5). Ariko nyuma y’igihe, nyuma y’uko Yesu apfa hanyuma akazuka, abenshi muri bo barizeye. Barumuna ba Yesu, ari bo Yakobo na Yuda, bagize uruhare mu kwandika Bibiliya. Nanone hari umuntu wagiraga ishyaka ryo gutoteza Abakristo witwaga Sawuli, waje guhinduka intumwa Pawulo. Kubera ko dukomeza kubera Yehova indahemuka tubigiranye ubutwari, bamwe mu bantu batugirira nabi muri iki gihe bashobora kuzabona ko dufite ukuri tuvana muri Bibiliya.—1 Timoteyo 1:13.

Urugero, umugore wo muri Afurika witwa Aberash yarimo asenga asaba kumenya ukuri ku byerekeye Imana. Nyuma y’aho atangiriye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, abagize umuryango we n’abayobozi b’idini rye baramutoteje bikabije. Bamwe muri bene wabo bari baratangiye kwiga Bibiliya batinye abantu barabireka. Ariko yasabye Imana imbaraga n’ubutwari, maze arabatizwa aba Umuhamya wa Yehova. Ibyo byagize izihe ngaruka? Bene wabo bagera ku munani bagize ubutwari barongera biga Bibiliya, kandi ubu bariga neza.

Ushobora gutsinda ikigeragezo cyo gutinya abantu

Kugira ngo wirinde kugwa mu mutego wo gutinya abantu, kora uko ushoboye kose wongere urukundo ukunda Imana. Ibyo ushobora kubigeraho wiga Bibiliya kandi ugatekereza ku mirongo yo muri Bibiliya, urugero nk’uwo mu Baheburayo 13:6 ugira uti “Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?” Ntukibagirwe impamvu ugomba gutinya Imana aho gutinya abantu. Ibyo ni byo bintu bikwiriye kandi bihuje n’ubwenge ushobora gukora.

Nanone, ujye uzirikana imigisha myinshi uzabona nushyira mu bikorwa ibyo wiga muri Bibiliya. Ushobora kubona ibisubizo bikunyuze by’ibibazo by’ingenzi birebana n’ubuzima. Ushobora kunguka ubwenge bwagufasha gukemura ibibazo bikomeye uhura na byo mu buzima. Nubwo turi mu mimerere ituma tubura icyo dukora n’icyo tureka, ushobora kugira ibyiringiro bihebuje. Nanone kandi, igihe cyose ubishakiye ushobora kwegera Imana ishobora byose mu isengesho.

Intumwa Yohana yaranditse ati “isi irashirana n’irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:17). Iki ni cyo gihe cyo gushikama no gukomeza gutinya Imana. Aho kugira ngo ukwizera kwawe gucogore bitewe no gutinya abantu, ushobora guhitamo gukora ibyo Imana idushishikariza gukora igira iti “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse” (Imigani 27:11). Mbega umugisha uhebuje!

Jya wibuka ko nta muntu ufite ubushobozi bwo kuguha ibyo Imana izaha abayitinya. Bibiliya igira iti “uwicisha bugufi, [agatinya] Uwiteka, ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.”—Imigani 22:4, gereranya na NW.

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Kubera ko Aberash yagize ubutwari, bene wabo bagera ku munani bakomeje kwiga Bibiliya