Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Imana ijyana abana mu ijuru ngo bajye kuba abamarayika?

Ese Imana ijyana abana mu ijuru ngo bajye kuba abamarayika?

Ibibazo by’abasomyi

Ese Imana ijyana abana mu ijuru ngo bajye kuba abamarayika?

Iyo umwana apfuye, incuti z’umuryango wapfushije zishobora kugerageza kuwuhumuriza zivuga ziti “Imana igomba kuba yari ikeneye undi mumarayika mu ijuru.” Ese wowe wumva ibyo bishyize mu gaciro?

Imana iramutse ituma abana bapfa kubera ko ikeneye abandi bamarayika mu ijuru, byaba bigaragaza ko itagira impuhwe, ndetse ko ari n’ingome. Nyamara ibyo Bibiliya ivuga binyuranye n’ibyo (Yobu 34:10). Umubyeyi ugira impuhwe ntiyakwambura abandi babyeyi umwana wabo, kugira ngo yagure umuryango we bwite. Ariko kandi, nta mubyeyi w’umuntu urusha Yehova impuhwe, kuko umuco we w’ingenzi ari urukundo (1 Yohana 4:8). Nta na rimwe urukundo rwe rwinshi rwamwemerera gukora igikorwa nk’icyo cy’ubugome.

Ibaze uti “ese Imana ikeneye abandi bamarayika mu ijuru?” Bibiliya ivuga ko imirimo y’Imana yose ari myiza kandi itunganye (Gutegeka kwa Kabiri 32:4). Umurimo Imana yakoze wo kurema abamarayika babarirwa muri za miriyoni bitabaye ngombwa ko ibavana mu bindi biremwa, wari utunganye rwose. Ikindi kandi, yaremye abahagije (Daniyeli 7:10). Ubwo se Imana yaba yaribeshye, maze ikarema abamarayika bake ugereranyije n’abo yari ikeneye? Ibyo ntibishoboka! Nta gushidikanya, Imana Ishoborabyose ntiyashoboraga gukora ikosa nk’iryo. Ni iby’ukuri ko Yehova yatoranyije bamwe mu bantu kugira ngo bazahinduke ibiremwa by’umwuka, maze bagire uruhare mu Bwami bwo mu ijuru. Ariko kandi, abo bantu ntibari kuzapfa bakiri abana bato.—Ibyahishuwe 5:9, 10.

Indi mpamvu ituma Imana itavana abana ku isi ngo bajye kuba abamarayika mu ijuru, ni uko bidahuje n’umugambi wa mbere yari ifitiye abana. Imana yabwiye Adamu na Eva igihe bari mu busitani bwa Edeni, iti “mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo” (Itangiriro 1:28). Abana ni impano ziva ku Mana, kandi ni ab’ingenzi kugira ngo Imana igere ku mugambi wayo wa mbere wo kuzuza ku isi abantu batunganye. Ntiyigeze iteganya ko abana bajya bapfa imburagihe ngo hanyuma bahindurwe ibiremwa by’umwuka. Bibiliya igaragaza neza ko abana ari “umwandu uturuka ku Uwiteka” (Zaburi 127:3). Ese Yehova, Imana y’urukundo, yakwisubiza impano yahaye ababyeyi? Ibyo ntibishoboka rwose!

Iyo umwana apfuye, abantu bagira agahinda kandi bakababara cyane. None se ni ibihe byiringiro ababyeyi bashengurwa n’agahinda bafite? Bibiliya isezeranya ko Imana izazura abantu batabarika, ikabashyira muri paradizo hano ku isi. Sa n’ureba abana bashubijwe ubuzima buzira umuze, bongeye kubonana n’ababo bakundaga (Yohana 5:28, 29). Imana ishaka ko abana bakura, bakishimira ubuzima, bakayimenya kandi bakamenya umugambi ifitiye isi. Ku bw’ibyo, abana bapfuye ntibabaye abamarayika mu ijuru, ahubwo bazazukira ku isi izaba yahindutse paradizo. Icyo gihe, abakiri bato n’abakuze bazishimira gusenga Yehova Imana iteka ryose, bayobowe n’Umuremyi wacu udukunda kandi utwitaho.