Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mube Maso”

“Mube Maso”

“Mube Maso”

“Iherezo rya byose riregereje . . . Mube maso kugira ngo mushishikarire gusenga.”—1 PET 4:7.

1. Umutwe w’inyigisho za Yesu wari uwuhe?

IGIHE Yesu Kristo yari ku isi, umutwe w’inyigisho ze wari Ubwami bw’Imana. Yehova azakoresha ubwo Bwami kugira ngo avane umugayo ku butegetsi bwe bw’ikirenga bw’isi n’ijuru, kandi yeze izina rye. Ku bw’ibyo, Yesu yigishije abigishwa be gusenga Imana bayisaba ko ‘ubwami bwayo buza, ibyo ishaka bigakorwa mu ijuru no ku isi’ (Mat 4:17; 6:9, 10). Vuba aha, ubutegetsi bw’ubwo Bwami bugiye kuvanaho isi ya Satani, maze bugenzure ukuntu ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi hose. Nk’uko Daniyeli yabihanuye, Ubwami bw’Imana ‘buzamenagura ubwami bwose [buriho ubu] bubutsembeho kandi buzahoraho iteka ryose.’—Dan 2:44.

2. (a) Ni gute abigishwa ba Yesu bari kumenya ko yatangiye gutegeka ari Umwami? (b) Icyo kimenyetso nanone cyari kugaragaza iki?

2 Kubera ko abigishwa ba Yesu bahaga agaciro kenshi ukuza k’Ubwami bw’Imana, baramubajije bati “ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’imperuka y’isi?” (Mat 24:3). Bitewe n’uko abari kuba bari ku isi batari kubona ukuhaba kwa Yesu ari Umwami utegeka, hari gutangwa ikimenyetso kigaragara. Icyo kimenyetso cyari kuba gikubiyemo ibintu byinshi byahanuwe mu Byanditswe. Bityo, abigishwa ba Yesu bari kuba bariho icyo gihe, bari gusobanukirwa ko yatangiye gutegekera mu ijuru. Icyo kimenyetso nanone cyari kugaragaza ko hatangiye igihe Bibiliya yita ‘iminsi y’imperuka’ ya gahunda mbi y’ibintu itegeka iyi si.—2 Tim 3:1-5, 13; Mat 24:7-14.

Ba maso muri iyi minsi y’imperuka

3. Kuki Abakristo bari gukenera kuba maso?

3 Intumwa Petero yaranditse ati “iherezo rya byose riregereje. Ku bw’ibyo rero, mugire ubwenge kandi mube maso kugira ngo mushishikarire gusenga” (1 Pet 4:7). Abigishwa ba Yesu bari gukenera kuba maso, bagakurikiranira hafi ibyari kuba bibera mu isi bigaragaza ko yatangiye gutegeka ari Umwami. Nanone kandi, bari gukenera kurushaho kuba maso uko iyi si mbi yari kugenda yegereza iherezo ryayo. Yesu yabwiye abigishwa be ati “mukomeze kuba maso kuko mutazi igihe nyir’inzu azazira [gusohoreza urubanza rwe ku isi ya Satani].”—Mar 13:35, 36.

4. Garagaza itandukaniro riri hagati y’ukuntu abantu bagize isi ya Satani babona ibintu n’uko abagaragu ba Yehova babibona. (Shyiramo ibitekerezo byo mu gasanduku.)

4 Muri rusange, abantu bayoborwa na Satani, kandi ntibigeze baba maso ngo bamenye icyo ibibera ku isi bisobanura. Ntibasobanukiwe ko Kristo yatangiye gutegeka ari Umwami. Ariko kandi, abigishwa nyakuri ba Kristo bagiye baba maso, kandi basobanukiwe icyo ibyabaye mu kinyejana gishize bisobanura. Kuva mu mwaka wa 1925, Abahamya ba Yehova babonye ko Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ndetse n’ibintu byayikurikiye, bihamya neza ko Kristo yatangiye kuhaba ari Umwami mu mwaka wa 1914. Ku bw’ibyo, iminsi y’imperuka y’iyi si mbi ya Satani yaratangiye. Abantu benshi bitegereza, babona itandukaniro rinini riri hagati y’igihe cyabanjirije Intambara ya Mbere y’Isi Yose n’igihe cyayikurikiye, nubwo batamenya icyo risobanura.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo  “Igihe cy’imivurungano cyaratangiye.”

5. Kuki ari iby’ingenzi cyane ko dukomeza kuba maso?

5 Nyuma y’imyaka igera hafi ku ijana ibyo bibaye, ibintu biteye ubwoba bibera hirya no hino ku isi muri iki gihe, bihamya neza ko turi mu minsi y’imperuka. Hasigaye igihe gito cyane kugira ngo Yehova ahe Kristo itegeko ryo kuyobora abamarayika b’abanyambaraga mu ntambara yo kurwanya isi ya Satani (Ibyah 19:11-21). Abakristo b’ukuri baterwa inkunga yo gukomeza kuba maso. Ku bw’ibyo, birihutirwa ko dukomeza kubigenza dutyo mu gihe dutegereje iherezo ry’iyi si (Mat 24:42). Tugomba gukomeza kuba maso, kandi tugomba gusohoza umurimo wihariye dukorera ku isi hose tuyobowe na Kristo.

Umurimo ukorerwa ku isi hose

6, 7. Ni gute umurimo wo kubwiriza Ubwami wateye imbere muri iyi minsi y’imperuka?

6 Byari byarahanuwe ko umurimo abagaragu ba Yehova bagomba gukora, wari kuba kimwe mu bintu bigize ikimenyetso kigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka y’iyi si mbi. Yesu yavuze ibihereranye n’uwo murimo ukorerwa ku isi hose igihe yavugaga ibintu bitandukanye byagombaga kubaho mu gihe cy’imperuka. Muri ubwo buhanuzi harimo amagambo y’ingenzi agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”—Mat 24:14.

7 Tekereza ku bintu bimwe na bimwe bifitanye isano n’uwo murimo Yesu yavuze mu buhanuzi bwe. Igihe iminsi y’imperuka yatangiraga mu mwaka wa 1914, umubare w’abantu babwirizaga ubutumwa bwiza wari muto cyane, ariko muri iki gihe wariyongereye cyane. Ubu hari Abahamya ba Yehova basaga 7.000.000 babwiriza ku isi hose, bakaba bari mu matorero arenga 100.000. Abandi bantu bagera kuri 10.000.000 bifatanyije n’Abahamya ba Yehova mu kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo rwo mu mwaka wa 2008. Uko kwari ukwiyongera kugaragara k’umubare w’abateranye ugereranyije n’umwaka wawubanjirije.

8. Kuki umurimo wacu wo kubwiriza wakomeje gutera imbere nubwo urwanywa?

8 Mbega ukuntu ubuhamya ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana burimo butangwa mu buryo bunonosoye mu mahanga yose mbere y’uko imperuka y’isi iza! Ibyo birakorwa nubwo Satani ari we ‘mana y’iyi si’ (2 Abakorinto 4:4). Gahunda zose za politiki, iz’amadini n’iz’ubucuruzi zo muri iyi si hamwe n’uburyo bwose isi ikoresha kugira ngo ikwirakwize poropagande yayo, biyoborwa na Satani. None se, ni iki gituma uwo murimo wo kubwiriza utera imbere mu buryo butangaje? Ibyo biterwa n’uko Yehova awushyigikira. Ku bw’ibyo, umurimo wo kubwiriza Ubwami ukomeza gutera imbere mu buryo butangaje nubwo Satani agerageza kuwuhagarika.

9. Kuki twavuga ko amajyambere yo mu buryo bw’umwuka yagezweho ari igitangaza?

9 Dushobora kuvuga ko kuba umurimo wo kubwiriza Ubwami utera imbere, abagize ubwoko bwa Yehova bagakomeza kwiyongera, kandi bakarushaho kugira ubumenyi ku byerekeye Imana n’imigambi yayo, ari igitangaza. Umurimo wo kubwiriza ntiwakorwa Imana itawushyigikiye, ibyo bikaba bikubiyemo guha abagize ubwoko bwayo ubuyobozi n’uburinzi. (Soma muri Matayo 19:26.) Kubera ko umwuka w’Imana ukorera mu mitima y’abantu bari maso kandi biteguye kuyikorera, dushobora kwiringira ko uyu murimo wo kubwiriza uzasozwa neza ‘hanyuma imperuka ikabona kuza.’ Icyo gihe kiri bugufi cyane.

‘Umubabaro ukomeye’

10. Yesu yasobanuye ate ibirebana n’umubabaro ukomeye uri bugufi?

10 ‘Umubabaro ukomeye’ ni wo uzagaragaza ko iherezo ry’iyi si mbi rigeze (Ibyah 7:14). Bibiliya ntitubwira igihe umubabaro ukomeye uzamara, ariko Yesu yagize ati “icyo gihe hazabaho umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu, kandi ntuzongera kubaho ukundi” (Mat 24:21). Iyo turebye imibabaro yageze kuri iyi si, urugero nko mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose aho abantu bari hagati ya miriyoni 50 na miriyoni 60 batakaje ubuzima, tubona ko umubabaro ukomeye uri bugufi uzaba ukaze cyane rwose. Uzarangirana n’intambara ya Harimagedoni. Icyo gihe ni bwo Yehova azohereza ingabo ze zisohoza imanza kugira ngo zirimbure ibisigisigi byose by’isi ya Satani.—Ibyah 16:14, 16.

11, 12. Ni ikihe kintu kizagaragaza ko umubabaro ukomeye watangiye?

11 Nubwo ubuhanuzi bwa Bibiliya butatubwira itariki icyiciro cya mbere cy’umubabaro ukomeye kizatangiriraho, butubwira ibihereranye n’ikintu kidasanzwe kizatwereka ko watangiye. Icyo kintu ni irimbuka ry’idini ry’ikinyoma ririmbuwe n’ubutegetsi bwa gipolitiki. Mu buhanuzi bwa Bibiliya buri mu Byahishuwe igice cya 17 n’icya 18, idini ry’ikinyoma rigereranywa na maraya usambana n’ubutegetsi bwa gipolitiki. Mu Byahishuwe 17:16, hagaragaza ko ubwo butegetsi buri hafi ‘kwanga uwo maraya bukamucuza bukamwambika ubusa, bukarya inyama ze, kandi bukamutwika agakongoka.’

12 Icyo gihe nikigera, Imana ‘izashyira mu mitima y’[abayobozi ba gipolitiki] gusohoza igitekerezo cyayo’ cyo kurimbura amadini yose y’ikinyoma (Ibyah 17:17). Ku bw’ibyo, bishobora kuvugwa ko iryo rimbuka rizaba riturutse ku Mana. Rizaba ari urubanza Imana izaba iciriye idini rirangwa n’uburyarya ryamaze igihe ryigisha inyigisho zinyuranye n’ibyo ishaka, kandi ryagiye ritoteza abagaragu bayo. Isi muri rusange ntibona ko iryo rimbuka ry’idini ry’ikinyoma ryegereje, ariko abagaragu ba Yehova bizerwa bo barabibona. Ikindi kandi, muri iyi minsi y’imperuka bagiye babwira abantu iby’iryo rimbuka.

13. Ni iki kigaragaza ko irimbuka ry’idini ry’ikinyoma rizabaho mu buryo bwihuse cyane?

13 Abantu bazababazwa cyane no kubona idini ry’ikinyoma ririmbuka. Ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza ko ndetse na bamwe mu ‘bami bo mu isi’ bazavuga ibirebana n’iryo rimbuka bagira bati “mbega ishyano, mbega ishyano, . . . kuko mu gihe cy’isaha imwe gusa usohorejweho urubanza waciriwe!” (Ibyah 18:9, 10, 16, 19). Kuba Bibiliya ikoresha amagambo ngo “isaha imwe,” bigaragaza ko mu rugero runaka, iryo rimbuka rizabaho mu buryo bwihuse cyane.

14. Igihe amaherezo abanzi ba Yehova bazahindukirana abagaragu be, Imana izakora iki?

14 Tuzi ko nyuma y’igihe runaka idini ry’ikinyoma ririmbutse, abagaragu ba Yehova bazaba baratangaje ubutumwa bw’imanza ze, bazagabwaho igitero (Ezek 38:14-16). Icyo gitero nigitangira, abazaba bakigabye bazahangana na Yehova, we usezeranya ko azarinda ubwoko bwe bwizerwa. Yehova avuga ko ‘azavugana ifuhe rye n’umuriro w’uburakari bwe . . . maze bakamenya yuko ari Uwiteka [“Yehova,” NW].’ (Soma muri Ezekiyeli 38:18-23.) Ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu ‘ukora [ku bagaragu bayo bizerwa] aba akoze ku mboni y’ijisho ryayo’ (Zek 2:12). Ku bw’ibyo, igihe abanzi ba Yehova bazagaba igitero ku bagaragu be bari ku isi hose, azagira icyo akora bitume habaho icyiciro cya nyuma cy’umubabaro ukomeye, ari cyo Harimagedoni. Ingabo z’abamarayika zifite imbaraga ziyobowe na Kristo, zizasohoreza imanza za Yehova ku isi ya Satani.

Ibyo byagombye gutuma twitwara dute?

15. Kumenya ko iherezo ry’iyi si riri bugufi byagombye gutuma twitwara dute?

15 Kumenya ko iherezo ry’iyi si rigenda ryegereza cyane, byagombye gutuma twitwara dute? Intumwa Petero yaranditse ati “kubera ko ibyo byose bizashonga bityo, mbega ukuntu mukwiriye kuba abantu bafite imyifatire irangwa n’ibikorwa byera, no kubaha Imana” (2 Pet 3:11)! Ayo magambo atsindagiriza ko dukeneye gukomeza kuba maso kugira ngo imyifatire yacu ibe ihuje n’ibyo Imana ishaka, kandi imibereho yacu irangwe n’ibikorwa byo kubaha Imana bigaragaza ko dukunda Yehova. Ibyo bikorwa bikubiyemo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami uko dushoboye kose mbere y’uko iherezo riza. Nanone Petero yaranditse ati “iherezo rya byose riregereje. . . . Mube maso kugira ngo mushishikarire gusenga” (1 Pet 4:7). Twegera Yehova kandi tukamwereka ko tumukunda dukomeza kumusenga tumusaba ko yaduha ubuyobozi binyuriye ku mwuka wera n’itorero rye ryo ku isi yose.

16. Kuki dukeneye kurushaho kumvira inama zituruka ku Mana?

16 Muri iki gihe cy’akaga, dukeneye kumvira inama iri mu Ijambo ry’Imana igira iti “mwirinde cyane kugira ngo mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mwicungurira igihe gikwiriye, kuko iminsi ari mibi” (Efe 5:15, 16). Muri iki gihe, ububi burogeye cyane kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho mu mateka. Satani yahimbye ibintu byinshi kugira ngo bibuze abantu gukora ibyo Yehova ashaka cyangwa ngo bibarangaze. Kubera ko turi abagaragu b’Imana, ibyo turabizi, kandi ntitwifuza kwemerera ikintu icyo ari cyo cyose kutubuza kubera Imana indahemuka. Nanone kandi, tuzi ibintu bigiye kubaho vuba aha, kandi twiringira Yehova n’imigambi ye.—Soma mu 1 Yohana 2:15-17.

17. Abazarokoka Harimagedoni bazumva bameze bate mu gihe cy’umuzuko?

17 Isezerano rishishikaje cyane Imana yatanze ry’uko abapfuye bazazuka rizasohora, kubera ko Bibiliya igira iti “hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyak 24:15). Zirikana ukuntu iryo sezerano ridashidikanywaho kubera ko rigira riti “hazabaho umuzuko”! Ibyo ntibishidikanywaho kubera ko Yehova yabyivugiye. Muri Yesaya 26:19, hari isezerano rigira riti “abawe bapfuye bazaba bazima. . . . Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe. . . . Ubutaka buzajugunya abapfuye.” Ayo magambo yashohojwe bwa mbere igihe abari bagize ubwoko bw’Imana bagarukaga mu gihugu cyabo. Ibyo rero bituma twizera ko ayo magambo azasohozwa uko yakabaye mu isi nshya. Mbega ukuntu bizaba biteye ibyishimo ubwo abapfuye bazongera guhura n’abo bakundaga! Koko rero, iherezo ry’iyi si ya Satani riregereje kandi isi nshya y’Imana iri bugufi. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko dukomeza kuba maso!

Ese uribuka?

• Inyigisho za Yesu zari zifite uwuhe mutwe?

• Umurimo wo kubwiriza Ubwami wagutse mu rugero rungana iki muri iki gihe?

• Kuki ari iby’ingenzi cyane ko tuba maso?

• Ni ikihe kintu kigutera inkunga ku bihereranye n’isezerano riri mu Byakozwe 24:15?

[Ibibazo]

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

 IGIHE CY’IMIVURUNGANO CYARATANGIYE

Mu mwaka wa 2007, uwitwa Alan Greenspan yasohoye igitabo kivuga ibihereranye n’imivurungano yabaye mu isi kuva mu mwaka wa 1914 (The Age of Turbulence: Adventures in a New World). Mu gihe cy’imyaka hafi 20, uwo mugabo yahagarariye urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’amabanki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (United States Federal Reserve Board). Greenspan yagaragaje itandukaniro rinini riri hagati y’ukuntu ibintu byari byifashe ku isi mbere y’umwaka wa 1914 na nyuma yaho.

Yagize ati “amakuru yose dufite yerekana ko mbere y’umwaka wa 1914, muri rusange ibihugu byubahaga ibindi, kandi uko ni na ko byari bimeze no hagati y’abantu ubwabo. Abantu bagendaga bagera ku iterambere rihambaye mu by’umuco no mu ikoranabuhanga, kandi bageraga ku bintu bitangaje ku buryo byasaga n’aho bashoboraga kugera ku bintu bizira amakemwa. Ubucuruzi buteye agahinda bw’abacakara bwari bwararangiranye n’ikinyejana cya cumi n’icyenda. Urugomo rurangwa n’ibikorwa bya kinyamaswa rwasaga n’urugenda rugabanuka. . . . Muri icyo kinyejana, hari harabayeho iterambere ryihuse mu rwego rw’isi hakorwa imihanda ya za gari ya moshi, havumburwa telefoni, urumuri rutangwa n’amashanyarazi, senema, imodoka n’ibikoresho byo mu nzu bitagira ingano. Ubuhanga mu by’ubuvuzi, imirire myiza no kuba abantu benshi bari baragejejweho amazi meza, byari byaratumye imyaka abantu baramba yiyongera . . . Abantu bose bumvaga ko iryo terambere ryari gukomeza.”

Ariko . . . “Intambara ya Mbere y’Isi Yose yatumye abantu batubahana, kandi yangiza iterambere mu by’umuco no mu ikoranabuhanga abantu bari bamaze kugeraho kurusha Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, nubwo ari yo yahitanye abantu benshi, kandi ikangiza ibintu byinshi. Iyo ntambara ya mbere yahinduye uko abantu babonaga ibintu. Sinshobora kwibagirwa icyizere abantu bari bafite mu myaka yabanjirije Intambara ya Mbere y’Isi Yose, igihe byasaga n’aho batera imbere mu buryo bwihuse kandi budahagarara. Muri iki gihe tubona ibintu mu buryo buhabanye cyane n’uko byari bimeze mu kinyejana gishize, ariko wenda ni twe mu rugero runaka tubibona nk’uko biri koko. Ese koko iterabwoba, ubushyuhe bwiyongera ku isi cyangwa politiki zitwa ko ziharanira uburenganzira bwa rubanda rwa giseseka, bizagira ingaruka ku iterambere ry’imibereho myiza y’abantu isi igenda igeraho muri iki gihe, nk’uko Intambara ya Mbere y’Isi Yose yabigenje ku gihe cyayibanjirije? Nta wabyemeza!”

Greenspan yibuka ko igihe yigaga muri kaminuza, hari amagambo yavuzwe n’intiti mu by’ubukungu yitwa Porofeseri Benjamin M. Anderson wabayeho hagati y’umwaka wa 1886 n’uwa 1949. Ayo magambo agira ati “abantu Intambara ya Mbere y’Isi Yose yabaye ari bakuru ku buryo bibuka uko ibintu byari byifashe mbere yayo kandi bakaba babisobanukiwe, barabyibuka bakumva babyifuje cyane. Umutekano abantu bumvaga bafite icyo gihe, nta kindi gihe wongeye kubaho.”—Economics and the Public Welfare.

Uwitwa G. J. Meyer na we yageze ku mwanzuro nk’uwo mu gitabo cye cyasohotse mu mwaka wa 2006 (A World Undone). Yaranditse ati “abantu bakunze kuvuga ko ibintu byabayeho mu mateka byatumye ‘ibintu byose bihinduka.’ Intambara ya Mbere y’Isi Yose yabaye hagati y’umwaka wa 1914 n’uwa 1918 ni yo yagaragaje ku ncuro ya mbere kandi mu buryo budasubirwaho ko ayo magambo ari ukuri. Mu by’ukuri, iyo ntambara yatumye ibintu byose bihinduka. Ntiyahinduye gusa imipaka, za leta cyangwa ibintu byiza byari kuba ku bihugu, ahubwo kuva icyo gihe yanahinduye uburyo abantu babonaga ibintu, haba ku bihereranye n’isi ndetse no kuri bo ubwabo. Iyo ntambara yashyize itandukaniro rikomeye hagati y’ukuntu ibintu bimeze ku isi muri iki gihe, n’uko byari bimeze mbere yayo.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Kuri Harimagedoni, Yehova azohereza ingabo zikomeye z’abamarayika