Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuvuka ubwa kabiri bifite agaciro kangana iki?

Kuvuka ubwa kabiri bifite agaciro kangana iki?

Kuvuka ubwa kabiri bifite agaciro kangana iki?

MU KIGANIRO Yesu yagiranye na Nikodemu, yavuze ko kuvuka ubwa kabiri cyangwa kongera kubyarwa ari ibintu by’ingenzi cyane. Yabisobanuye ate?

Dore uko muri icyo kiganiro Yesu yagaragaje akamaro ko kuvuka ubwa kabiri. Yaravuze ati ‘umuntu atabanje kongera kubyarwa ntiyabasha kubona ubwami bw’Imana’ (Yohana 3:3). Aya magambo ngo “atabanje” na “ntiyabasha,” agaragaza ko kuvuka ubwa kabiri ari ngombwa. Urugero, iyo umuntu akubwiye ati “izuba ritavuye nta manywa yabaho,” aba ashaka kuvuga ko ari ngombwa ko izuba riva kugira ngo amanywa abeho. Ibyo ni na ko bimeze ku birebana n’amagambo Yesu yavuze. Yavuze ko kongera kubyarwa ari ngombwa kugira ngo umuntu abone Ubwami bw’Imana.

Yesu yashoje avuga ko batagombaga kubishidikanyaho agira ati “mugomba kongera kubyarwa” (Yohana 3:7). Dukurikije ibyo Yesu yavuze, biragaragara ko kongera kubyarwa ari ngombwa kugira ngo umuntu ‘yinjire mu bwami bw’Imana.’—Yohana 3:5.

Kubera ko Yesu yabonaga ko kuvuka ubwa kabiri ari iby’ingenzi cyane, Abakristo bagombye kwitonda bakareba niba basobanukiwe neza ibyo bintu. Urugero, ese utekereza ko Umukristo ashobora guhitamo kongera kubyarwa?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

“Izuba ritavuye nta manywa yabaho”