Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese kuvuka ubwa kabiri ni umwanzuro w’umuntu ku giti cye?

Ese kuvuka ubwa kabiri ni umwanzuro w’umuntu ku giti cye?

Ese kuvuka ubwa kabiri ni umwanzuro w’umuntu ku giti cye?

NI NDE utuma umuntu avuka ubwa kabiri? Hari abavugabutumwa batera Abakristo inkunga yo kongera kubyarwa, ibyo bakabikora basubiramo amagambo Yesu yavuze agira ati “mugomba kongera kubyarwa” (Yohana 3:7). Bene abo bavugabutumwa bakoresha ayo magambo mu buryo bw’itegeko, mbese bavuga bati “mwongere mubyarwe!” Uko ni ko bigisha ko umuyoboke ari we wifatira umwanzuro wo kumvira Yesu, akuzuza ibisabwa kugira ngo avuke ubwa kabiri. Dukurikije iyo mitekerereze, umuntu ni we wihitiramo kuvuka ubwa kabiri. Ariko se ibyo ni byo Yesu yabwiye Nikodemu?

Iyo usomye amagambo ya Yesu witonze, ubona ko Yesu atigishije ko umuntu ari we wihitiramo kuvuka ubwa kabiri cyangwa kubireka. Kuki tuvuze dutyo? Imvugo y’Ikigiriki ihindurwa ngo “yongeye kubyarwa,” nanone ishobora guhindurwa ngo “yagombye kubyarwa biturutse mu ijuru.” * Ubwo rero dukurikije ubwo buryo bwa kabiri bwo guhindura iyo mvugo, turabona ko kuvuka ubwa kabiri ‘bituruka mu ijuru.’ Ni ukuvuga ko kugira ngo umuntu avuke ubwa kabiri “bituruka mu ijuru” cyangwa “bituruka kuri Data” (Yohana 19:11; Yakobo 1:17). Ni koko, bituruka ku Mana.—1 Yohana 3:9.

Nituzirikana iyo mvugo ngo “biturutse mu ijuru,” ntibizatugora kwiyumvisha impamvu umuntu adashobora kugira icyo akora kugira ngo avuke ubwa kabiri. Tekereza ukuntu wavutse. Ese ni wowe wahisemo kuvuka? Oya da! Wavutse kubera ko wabyawe na so. N’ibindi rero ni uko. Dushobora kuvuka ubwa kabiri ari uko gusa Imana, yo Data wo mu ijuru, itumye bishoboka (Yohana 1:13). Bityo rero, intumwa Petero yabivuze ukuri igihe yavugaga ati “hasingizwe Imana, ari na yo Se w’Umwami wacu Yesu Kristo, kuko ku bw’imbabazi zayo nyinshi yatumye tuvuka ubwa kabiri.”—1 Petero 1:3.

Ese kuvuka ubwa kabiri ni itegeko?

Hari abantu bashobora kwibaza bati ‘niba koko nta muntu ushobora gufata umwanzuro wo kongera kubyarwa, kuki Yesu yatanze itegeko avuga ati “mugomba kongera kubyarwa”?’ Icyo kibazo gifite ishingiro rwose. Iyo ayo magambo ya Yesu aza kuba ari itegeko, yari kuba adutegetse gukora ikintu kirenze ubushobozi bwacu. Ibyo rero ntibyaba bishyize mu gaciro. None se ni mu buhe buryo twagombye kumva amagambo agira ati mugomba “kongera kubyarwa”?

Iyo usuzumye iyo nteruro mu rurimi rw’umwimerere, ubona iyo nshinga itari mu ntegeko, ahubwo yemeza. Mu yandi magambo, igihe Yesu yavugaga ko bagombaga “kongera kubyarwa,” ntiyarimo atanga itegeko ahubwo yavugaga uko ibintu bimeze. Yaravuze ati “ni ngombwa ko mubyarwa biturutse mu ijuru.”—Yohana 3:7, Modern Young’s Literal Translation.

Kugira ngo twumve neza itandukaniro riri hagati yo gutanga itegeko no kuvuga uko ibintu bimeze, reka tugereranye ibintu. Gerageza gusa n’ubona umugi urimo amashuri menshi. Rimwe muri ayo mashuri ryagenewe abanyeshuri ba kavukire, batuye kure y’uwo mugi. Reka tuvuge ko umunsi umwe, umwana utari kavukire abwiye umuyobozi w’iryo shuri ati “ndashaka kwiyandikisha mu ishuri ryawe.” Uwo muyobozi aramubwira ati “kugira ngo tukwandike, ugomba kuba uri kavukire.” Nk’uko byumvikana, amagambo uwo muyobozi avuze si itegeko. Mu yandi magambo, ntarimo ategeka uwo munyeshuri ngo “ba kavukire!” Ahubwo, aravuze ati “kugira ngo tukwandike, ugomba kuba uri kavukire.” Nta kindi uwo muyobozi avuze, uretse kwerekana ibikenewe kugira ngo umuntu yige muri iryo shuri. Na Yesu rero igihe yavugaga ati “mugomba kongera kubyarwa,” nta kindi yashakaga kuvuga, uretse kwerekana ibikenewe kugira ngo umuntu ‘yinjire mu Bwami bw’Imana.’

Ayo magambo aheruka, ari yo Ubwami bw’Imana, afitanye isano n’ikindi kintu gikubiye mu kuvuka ubwa kabiri. Icyo kintu ni iki: kuvuka ubwa kabiri bigamije iki? Kumenya igisubizo cy’icyo kibazo ni iby’ingenzi kugira ngo dusobanukirwe neza icyo kongera kubyarwa bisobanura.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Bibiliya nyinshi ni uko zihindura umurongo wo muri Yohana 3:3. Urugero, hari Bibiliya ivuga iti “niba umuntu adahawe kuvuka biturutse mu ijuru, ntashobora kubona ubwami bw’Imana.”—A Literal Translation of the Bible.

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Kuvuka ubwa kabiri no kuvuka bisanzwe bihuriye ku ki?