Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigisha abana bawe

Yowasi yataye Yehova abitewe no kwifatanya n’incuti mbi

Yowasi yataye Yehova abitewe no kwifatanya n’incuti mbi

ICYO gihe muri Yerusalemu, aho urusengero rw’Imana rwari ruri, ibintu byari bimeze nabi. Umwami Ahazi yari amaze igihe gito yishwe. Ndetse ntibinoroshye kwiyumvisha ibyo nyina wa Ahazi witwaga Ataliya yakoze nyuma yaho. Yicishije abahungu ba Ahazi, abo bakaba bari n’abuzukuru be bwite! Waba uzi impamvu yatumye abicisha?— * Yagira ngo abamare, maze abe ari we utegeka.

Icyakora, umwe mu buzukuru ba Ataliya wari ukiri muto cyane witwaga Yowasi yararokotse, kandi nyirakuru nta cyo yari abiziho. Urifuza kumenya uko byagenze?—Uwo mwana yari afite nyirasenge witwaga Yehosheba. Ni we wamuhishe mu rusengero rw’Imana. Icyatumye abishobora ni uko umugabo we Yehoyada yari Umutambyi Mukuru. Ubwo rero bombi barafatanyije kugira ngo Yowasi arokoke.

Yowasi yamaze imyaka itandatu ahishwe mu rusengero. Muri ubwo bwihisho Yowasi yahigishirijwe ibintu byose bihereranye na Yehova Imana n’amategeko ye. Amaherezo, igihe Yowasi yari yujuje imyaka irindwi, Yehoyada yafashe umwanzuro wo kumwimika. Urashaka kumenya uko Yehoyada yabigenje, ndetse n’ibyabaye kuri nyirakuru wa Yowasi, wa mwamikazi w’umugome witwaga Ataliya?—

Yehoyada yateranyije rwihishwa abarinzi bakomeye barindaga abami b’i Yerusalemu icyo gihe, ababwira uko we n’umugore we bakijije umwana muto w’Umwami Ahazi. Nyuma yaho Yehoyada yeretse Yowasi abo barinzi, basanga ari we ufite uburenganzira bwo kuba umwami, bahita bashyiraho gahunda yo kumwimika.

Yehoyada yasohoye Yowasi, maze amwambika ikamba. Akimara kubigenza atyo, abaturage ‘bakomye mu mashyi baravuga bati “Umwami aragahoraho.”’ Nuko abo barinzi bakikiza Yowasi kugira ngo bamurinde. Ataliya yumvise ayo majwi y’ibyishimo aza yiruka asakuza, avuga ko yagambaniwe. Ariko Yehoyada ategeka abo barinzi kwica Ataliya.—2 Abami 11:1-16.

Uratekereza ko Yowasi yakomeje kumvira Yehoyada no gukora ibikwiriye?—Yabikoze Yehoyada akiriho. Ndetse Yowasi yashishikarije abantu gutanga amafaranga yo gusana urusengero rw’Imana rwari rwarangiritse, bitewe n’uko se Ahazi na sekuru Yoramu batarwitagaho. Ariko reka turebe ibyabaye nyuma y’urupfu rw’Umutambyi Mukuru Yehoyada.—2 Abami 12:1-16.

Icyo gihe Yowasi yari afite imyaka igera kuri 40. Aho kugira ngo akomeze kugira incuti zikorera Yehova, yashatse incuti zasengaga ibigirwamana. Icyo gihe umuhungu wa Yehoyada witwaga Zekariya ni we wari umutambyi wa Yehova. Uratekereza ko Zekariya yakoze iki igihe yamenyaga ibibi Yowasi yakoraga?—

Zekariya yabwiye Yowasi ati “ariko rero mwaretse Uwiteka, na we ni cyo cyamuteye kubareka.” Ayo magambo yarakaje Yowasi cyane, maze ategeka ko Zekariya yicishwa amabuye. Tekereza nawe. Yowasi yari yarakijijwe umwicanyi, none ni we wicishije Zekariya!—2 Ibyo ku Ngoma 24:1-3, 15-22.

Ese wabonye amasomo twavana muri iyi nkuru?—Ntitwifuza kuba nka Ataliya, wari umugome kandi akanga abantu. Ahubwo twagombye gukunda Abakristo bagenzi bacu, ndetse tugakunda n’abanzi bacu, nk’uko Yesu yabitwigishije (Matayo 5:44; Yohana 13:34, 35). Kandi uzirikane ko niba dutangiye dukora ibyiza nk’uko Yowasi yabigenje, bizaba ngombwa ko dukomeza gushaka incuti zikunda Yehova, kandi zidutera inkunga yo kumukorera.

^ par. 3 Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagatanga ibitekerezo.