Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Vatikani irashaka ko izina ry’Imana ritongera gukoreshwa ukundi

Vatikani irashaka ko izina ry’Imana ritongera gukoreshwa ukundi

Vatikani irashaka ko izina ry’Imana ritongera gukoreshwa ukundi

ABAYOBOZI ba Kiliziya Gatolika barashaka ko izina ry’Imana ritongera gukoreshwa mu gitambo cya misa. Mu mwaka ushize, Akanama ka Vatikani Gashinzwe Iyobokamana n’Itangwa ry’amasakaramentu koherereje inama z’abasenyeri ba Kiliziya Gatolika ku isi hose amabwiriza ku birebana n’imikoreshereze y’iryo zina. Uwo mwanzuro wafashwe “hakurikijwe amabwiriza” yatanzwe na papa.

Iyo nyandiko yo ku itariki ya 29 Kamena 2008, ivuga ko nubwo hatanzwe amabwiriza yo kudakoresha izina ry’Imana, “mu myaka ya vuba aha abantu batangiye kugira akamenyero ko kuvuga izina bwite ry’Imana ya Isirayeli. Iryo zina rikunze kwitwa Tetaragaramu, rikaba ryandikwa mu nyuguti enye z’Igiheburayo, ari zo YHWH (יהוה).” Nanone iyo nyandiko yagaragaje ko izina ry’Imana ryagiye rihindurwa mu buryo butandukanye, urugero nka “Yahweh,” “Yahwè,” “Jahweh,” “Jahwè,” “Jave,” “Yehovah,” n’andi. * Ariko kandi, ayo mabwiriza ya Vatikani agamije gusubizaho amategeko Kiliziya Gatolika yagenderagaho kera. Ni ukuvuga ko za nyuguti enye z’Igiheburayo zigize izina ry’Imana zigomba gusimbuzwa izina “Umwami.” Byongeye kandi, izina bwite ry’Imana ari ryo “YHWH, ntirigomba gukoreshwa cyangwa kuvugwa mu bitambo bya misa za Kiliziya Gatolika, mu ndirimbo no mu masengesho.”

Kugira ngo iyo nyandiko ya Vatikani ishyigikire uwo mwanzuro, yibukije “umugenzo wa kera cyane” wakurikizwaga muri Kiliziya Gatolika. Ayo mabwiriza avuga ko no mu buhinduzi bw’Ibyanditswe bya Giheburayo bwitwa Septante, bwabayeho mbere y’Ubukristo, izina ry’Imana ryahinduwemo Kyʹri·os, iryo rikaba ari izina ry’Ikigiriki rihindurwamo “Umwami.” Bityo rero, ayo mabwiriza atsindagiriza ko “kuva na kera Abakristo batigeze bavuga za nyuguti enye zigize izina ry’Imana.” Icyakora uwavuze ayo magambo yirengagije ibimenyetso bifatika biyavuguruza. Hari kopi za kera cyane za Bibiliya ya Septante zirimo izina ry’Imana muri za nyuguti enye z’Igiheburayo ari zo יהוה, aho kubamo Kyʹri·os. Abigishwa ba Kristo bo mu kinyejana cya mbere bari bazi izina ry’Imana kandi bararikoreshaga. Yesu ubwe yabwiye Se mu isengesho ati ‘namenyekanishije izina ryawe’ (Yohana 17:26). Nanone mu isengesho rizwi cyane Yesu yigishije abigishwa be, yatwigishije ko tugomba gusenga tuti “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.”—Matayo 6:9.

Abakristo bose bagombye kwifuza ko izina ry’Imana ryezwa. Imihati Vatikani ishyiraho ishaka kubuza abantu gukoresha iryo zina isuzuguza Yehova, we wavuze ati “ngiryo izina ryanjye iteka ryose, nguko uko bazajya banyita banyambaza kuva mu gisekuru kugera mu kindi.”—Kuva 3:15, The Jerusalem Bible.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Mu Kinyarwanda, izina “Yehova,” rirazwi cyane kandi riboneka muri Bibiliya zitandukanye.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 30]

“Ngiryo izina ryanjye iteka ryose.”​—Kuva 3:15, JB

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Igice cy’umwandiko wa “Septante” wo mu kinyejana cya mbere. Izina ry’Imana rigaragara mu nyuguti enye z’Igiheburayo, ari zo YHWH, ziri mu ruziga

[Aho ifoto yavuye]

Courtesy of the Egypt Exploration Society