Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Duhatanire gukura mu buryo bw’umwuka, “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi”

Duhatanire gukura mu buryo bw’umwuka, “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi”

Duhatanire gukura mu buryo bw’umwuka, “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi”

“Nimucyo duhatanire gukura.”—HEB 6:1.

1, 2. Ni iki cyabaye kigatuma Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari batuye i Yerusalemu n’i Yudaya babona uko ‘bahungira mu misozi’?

IGIHE Yesu yari ku isi, abigishwa be baramwegereye baramubaza bati “ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’imperuka y’isi?” Ubuhanuzi bwari bukubiye mu gisubizo yabahaye bwasohoye ku ncuro ya mbere mu kinyejana cya mbere. Yesu yavuze ibintu bidasanzwe byari kubaho bikagaragaza ko imperuka yegereje. Igihe ‘abari kuba bari i Yudaya’ bari kubona ibyo bintu, bagombaga “guhungira mu misozi” (Mat 24:1-3, 15-22). Ese abagishwa ba Yesu bari kumenya icyo kimenyetso, kandi bakumvira amabwiriza yari yabahaye?

2 Hafi imyaka mirongo itatu nyuma yaho, ni ukuvuga mu mwaka wa 61, intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo babaga i Yerusalemu no mu nkengero zaho ubutumwa budaca ku ruhande, kandi ubwo butumwa bwabafashije guhindura uko babonaga ibintu. Nubwo ikimenyetso cyari kugaragaza ko icyiciro cya mbere cy’“umubabaro ukomeye” gitangiye cyari gishigaje imyaka itanu, Pawulo na bagenzi be bari bahuje ukwizera ntibari babizi (Mat 24:21). Mu mwaka wa 66, Cestius Gallus n’ingabo z’Abaroma yari ayoboye bateye Yerusalemu, maze igihe bari hafi kuyifata, bahita basubira inyuma mu buryo butunguranye. Ibyo byatumye Abakristo babona uburyo bwo guhunga.

3. Ni iyihe nama Pawulo yagiriye Abakristo b’Abaheburayo, kandi se kuki yayibagiriye?

3 Abo Bakristo bagombaga kuba bafite ubushishozi buhagije, kugira ngo bamenye ko ibyo bintu byarimo biba byari isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesu bityo bahunge. Icyakora, hari bamwe ‘batindaga kumva,’ bari bameze nk’impinja mu buryo bw’umwuka, kandi bakeneye “amata.” (Soma mu Baheburayo 5:11-13.) Hari ndetse n’abandi bari baragendeye mu nzira y’ukuri mu gihe cy’imyaka myinshi bari basigaye bagaragaza ibimenyetso byo “kwitandukanya n’Imana nzima” (Heb 3:12). Uko uwo ‘munsi [uteye ubwoba] wagenda wegereza,’ hari abagiraga “akamenyero” ko kutajya mu materaniro ya gikristo (Heb 10:24, 25). Pawulo yabagiriye inama bari bakeneye agira ati “ubwo twavuye ku nyigisho z’ibanze ku byerekeye Kristo, nimucyo duhatanire gukura mu buryo bw’umwuka.”—Heb 6:1.

4. Kuki gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka ari ngombwa, kandi se ni iki kizadufasha kubigeraho?

4 Turi mu gihe cy’isohozwa rya nyuma ry’ubuhanuzi bwa Yesu. “Umunsi ukomeye w’Uwiteka,” uzavanaho isi ya Satani, “uri bugufi” (Zef 1:14). Tugomba gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka kuruta mbere hose (1 Pet 5:8). Ese koko uko ni ko tubigenza? Gukura mu buryo bw’umwuka bizadufasha gukomeza kuzirikana igihe tugezemo.

Gukura mu buryo bw’umwuka ni iki?

5, 6. (a) Gukura mu buryo bw’umwuka bisobanura iki? (b) Guhatanira gukura mu buryo bw’umwuka bidusaba gushyiraho imihati mu bihe bintu bibiri?

5 Pawulo ntiyateye Abakristo b’Abaheburayo bo mu kinyejana cya mbere inkunga yo gukura mu buryo bw’umwuka gusa, ahubwo yanababwiye icyo bisobanura. (Soma mu Baheburayo 5:14.) Abantu ‘bakuze mu buryo bw’umwuka’ ntibumva ko kunywa “amata” gusa bihagije, ahubwo barya n’“ibyokurya bikomeye.” Ku bw’ibyo, bamenya “ibintu by’ibanze” hamwe n’“ibintu byimbitse” by’ukuri (1 Kor 2:10). Byongeye kandi, kuba batoza ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu binyuze mu gushyira mu bikorwa ibyo bazi, bibafasha gutandukanya icyiza n’ikibi. Iyo hari imyanzuro bagomba gufata, iyo myitozo ibafasha kumenya amahame yo mu Byanditswe agomba kwitabwaho, n’uko bayashyira mu bikorwa.

6 Pawulo yaranditse ati ‘ni ngombwa ko twita ku byo twumvise kurusha uko twari dusanzwe tubikora, kugira ngo tudateshuka tukava mu byo kwizera’ (Heb 2:1). Dushobora gutangira kuva mu byo kwizera tutabizi. Kugira ngo ibintu nk’ibyo bitazatubaho, tugomba kwita ku byo twiga muri Bibiliya “kurusha uko twari dusanzwe tubikora,” twaba turi mu rugo cyangwa turi mu materaniro ya gikristo. Ku bw’ibyo, buri wese muri twe akwiriye kwibaza ati ‘ese ndacyakomeza kwita gusa ku bintu by’ibanze? Ese naba ndi nyamujya iyo bijya, mbese meze nk’uteraganwa n’imiraba, ukuri kudashinze imizi mu mutima wanjye? Ni gute nagira amajyambere nyakuri yo mu buryo bw’umwuka?’ Guhatanira gukura mu buryo bw’umwuka bidusaba gushyiraho imihati nibura mu bintu bibiri. Tugomba kumenya neza Ijambo ry’Imana. Ikindi kandi, dukeneye kwitoza kumvira.

Menya neza Ijambo ry’Imana

7. Ni gute twakungukirwa no kurushaho kumenya Ijambo ry’Imana?

7 Pawulo yaranditse ati “umuntu wese unywa amata aba ataramenya neza ijambo ryo gukiranuka, kuko aba ari uruhinja” (Heb 5:13). Kugira ngo tube abantu bakuze mu buryo bw’umwuka tugomba kumenya neza ijambo ry’Imana, ni ukuvuga ubutumwa iduha. Kubera ko ubwo butumwa bukubiye mu Ijambo ryayo ari ryo Bibiliya, twagombye kwiga neza Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo, bitangwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Mat 24:45-47). Kwiga muri ubwo buryo bizatuma tumenya imitekerereze y’Imana n’ibyo ishaka, kandi ibyo bizadufasha gutoza ubushobozi bwacu bwo gutekereza. Reka turebe urugero rw’Umukristokazi witwa Orchid. * Yaravuze ati “ikintu duhora twibutswa cyangiriye akamaro cyane mu mibereho yanjye, ni ugusoma Bibiliya buri munsi. Byansabye hafi imyaka ibiri kugira ngo ndangize gusoma Bibiliya yose, ariko bisa naho ari bwo bwa mbere nari menye Umuremyi wanjye. Namenye inzira ze, ibyo akunda n’ibyo yanga, ukuntu ari umunyambaraga hamwe n’ubwenge bwe butagira akagero. Gusoma Bibiliya buri munsi byarankomeje muri bimwe mu bihe bigoranye cyane nanyuzemo.”

8. Ni iki dushobora kugeraho bitewe n’imbaraga z’Ijambo ry’Imana?

8 Gusoma ahantu runaka mu Ijambo ry’Imana buri gihe, bituma ubutumwa bufite “imbaraga” buririmo buduhindura. (Soma mu Baheburayo 4:12.) Gusoma Bibiliya muri ubwo buryo bishobora guhindura kamere yacu, kandi bigatuma turushaho gushimisha Yehova. Ese ukeneye guteganya igihe cy’inyongera kugira ngo usome Bibiliya kandi utekereze ku byo ivuga?

9, 10. Kumenya neza Ijambo ry’Imana bikubiyemo iki? Tanga urugero.

9 Kumenya neza Bibiliya bikubiyemo ibirenze kumenya ibyo ivuga. Abakristo batari bakuze mu buryo bw’umwuka bo mu gihe cya Pawulo, bashobora kuba bari bafite ubumenyi runaka bwo mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Ariko kandi, ntibabushyiraga mu bikorwa maze ngo bubagirire akamaro. Ntibari bazi neza ubutumwa bukubiyemo, kubera ko batarekaga ngo bubayobore bityo bafate imyanzuro myiza mu mibereho yabo.

10 Kumenya neza Ijambo ry’Imana bikubiyemo kumenya ibyo rivuga no gushyira mu bikorwa ubwo bumenyi. Ibyabaye ku Mukristokazi witwa Kyle bigaragaza uko ibyo byakorwa. Kyle yavuganye nabi n’umukozi bakoranaga. Kyle yakoze iki kugira ngo akemure icyo kibazo? Agira ati “umurongo w’Ibyanditswe wahise uza mu bwenge bwanjye ni uwo mu Baroma 12:18, ugira uti ‘ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.’ Bityo, namusabye ko twabonana nyuma y’akazi.” Kuba baraganiriye byabagiriye akamaro. Uwo mukozi yatangajwe n’uburyo Kyle yitaye kuri icyo kibazo. Kyle yagize ati “ibyo byatumye menya ko turamutse dushyize mu bikorwa amahame ya Bibiliya, tutakwigera dukora ibintu bidakwiriye.”

Itoze kumvira

11. Ni iki kigaragaza ko kumvira mu mimerere igoranye bishobora kutoroha?

11 Gushyira mu bikorwa ibyo twize mu Byanditswe bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi, cyane cyane igihe turi mu mimerere igoranye. Urugero, nyuma gato y’aho Yehova akuriye Abisirayeli mu bubata bwo muri Egiputa, ‘batonganyije Mose’ kandi bakomeza ‘kugerageza Uwiteka.’ Kuki ‘batonganyije’ Mose? Ni ukubera ko bari babuze amazi yo kunywa (Kuva 17:1-4). Hatari hashira n’amezi abiri bagiranye isezerano n’Imana, kandi bemeye ko bari gukora ibyo “yavuze byose,” bishe itegeko ryayo basenga ibigirwamana (Kuva 24:3, 12-18; 32:1, 2, 7-9). Ese byaba byaratewe n’uko bagize ubwoba bitewe n’uko Mose yamaze igihe kirekire atari kumwe na bo, ahabwa amabwiriza ku Musozi Horebu? Baba se baratekereje ko Abamaleki bari kongera kubatera, maze bakabura kirengera kubera ko Mose wari waratumye batsinda igihe bafatiraga amaboko ye mu kirere atari ahari (Kuva 17:8-16)? Ibyo birashoboka, ariko icyaba cyarabiteye cyose, Abisirayeli ‘banze kumvira’ (Ibyak 7:39-41). Pawulo yateye Abakristo inkunga yo ‘gukora uko bashoboye’ kose kugira ngo ‘batagwa bakurikije urugero rw’[Abisirayeli] rwo kutumvira.’ Ibyo bikaba byarabaye igihe Abisirayeli batinyaga kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano.—Heb 4:3, 11.

12. Ni gute Yesu yitoje kumvira, kandi se ni izihe nyungu yabonye?

12 Guhatanira gukura mu buryo bw’umwuka bidusaba gukora ibishoboka byose kugira ngo twumvire Yehova. Nk’uko byagaragajwe n’urugero rwa Yesu Kristo, akenshi umuntu atozwa kumvira n’ibyamubayeho. (Soma mu Baheburayo 5:8, 9.) Mbere y’uko Yesu aza ku isi, yumviraga Se. Ariko igihe yari ku isi, gukora ibyo Se ashaka byari bikubiyemo kwihanganira ibintu bibabaza umubiri we byamugezeho, n’ibindi byose byamuteye agahinda. Bityo, kuba Yesu yarumviye no mu gihe yabaga ari mu mimerere ibabaje cyane, byatumye ‘atunganywa’ kugira ngo abe akwiriye umwanya Imana yari yaramuteganyirije, ari wo wo kuba Umwami n’Umutambyi Mukuru.

13. Ni iki kigaragaza ko twitoje kumvira?

13 Twe se ibyo biturebaho iki? Ese twiyemeje kumvira Yehova ndetse no mu gihe twaba duhanganye n’ibibazo bikomeye? (Soma muri 1 Petero 1:6, 7.) Imana itanga inama zisobanutse ku birebana n’umuco, ubudahemuka, gukoresha ururimi neza, gusoma Bibiliya no kuyiyigisha, kujya mu materaniro ya gikristo no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza (Yos 1:8; Mat 28:19, 20; Efe 4:25, 28, 29; 5:3-5; Heb 10:24, 25). Ese twumvira Yehova muri ibyo bintu ndetse n’igihe turi mu ngorane? Iyo twumviye bigaragaza ko dukuze mu buryo bw’umwuka.

Kuki gukura mu buryo bw’umwuka ari ingirakamaro?

14. Tanga urugero rugaragaza ukuntu guhatanira gukura mu buryo bw’umwuka bishobora kubera umuntu uburinzi.

14 Kugira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi muri iyi si ‘yishoye mu bwiyandarike,’ ni uburinzi nyakuri ku Mukristo (Efe 4:19). Urugero, hari umuvandimwe witwa James usoma ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya buri gihe kandi akabiha agaciro, wemeye akazi ahantu yagombaga gukorana n’abantu b’igitsina gore gusa. James yagize ati “nubwo abenshi muri bo bagaragazaga ko bataye umuco rwose, umwe muri bo yasaga n’aho afite imico myiza kandi akagaragaza ko ashimishijwe n’ukuri ko muri Bibiliya. Ubwo twari twenyine mu cyumba twakoreragamo, yatangiye kunkorera ibikorwa biganisha ku busambanyi. Natekereje ko yikiniraga ariko nanirwa kumubuza kubireka. Ako kanya nahise nibuka inkuru y’ibyabayeho iboneka mu Munara w’Umurinzi, yavugaga ibihereranye n’umuvandimwe wahuye n’ikigeragezo kimeze nk’icyo ku kazi. Muri iyo ngingo hakoreshejwe urugero rwa Yozefu n’umugore wa Potifari. * Nahise nsunika uwo mukobwa, maze arandeka” (Itang 39:7-12). James yishimiye ko nta kintu kirenze ibyo cyabaye, kandi ko yakomeje kugira umutimanama ukeye.—1 Tim 1:5.

15. Ni gute guhatanira gukura mu buryo bw’umwuka bikomeza umutima wacu y’ikigereranyo?

15 Nanone kandi, gukura mu buryo bw’umwuka ni iby’ingenzi kubera ko bikomeza umutima wacu w’ikigereranyo. Byongeye kandi, biturinda ‘kuyobywa n’inyigisho zinyuranye kandi z’inzaduka.’ (Soma mu Baheburayo 13:9.) Iyo twihatiye gukura mu buryo bw’umwuka, ubwenge bwacu bwibanda ku ‘bintu by’ingenzi kurusha ibindi’ (Fili 1:9, 10). Bityo, turushaho gushimira Imana no kwishimira ibyo yaduteganyirije byose kugira ngo bitugirire akamaro (Rom 3:24). Umukristo ‘ukuze rwose ku birebana n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu’ arushaho kuba umuntu ushimira kandi wishimira ibyo ahabwa, kandi agirana imishyikirano ya bugufi na Yehova.—1 Kor 14:20.

16. Ni iki ‘cyakomeje umutima’ w’Umukristokazi umwe?

16 Umukristokazi witwa Louise yiyemereye ko igihe yari amaze igihe gito abatijwe, ikintu cy’ingenzi cyatumaga akomeza gukora ibikorwa bya gikristo ari uko yashakaga gushimisha abantu. Yaravuze ati “nta kibi nakoraga, ariko sinashishikazwaga no gukorera Yehova. Naje kubona ko niba narifuzaga gukorera Yehova ibyo nshoboye byose, nagombaga kugira ibyo mpindura. Ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi nagombaga gukora ni ukwiyemeza gukorera Imana n’umutima wanjye wose.” Kuba Louise yarashyizeho iyo mihati, ‘byamukomeje umutima’ kandi bimugirira akamaro igihe yari ahanganye n’indwara ikomeye (Yak 5:8). Louise yagize ati “nubwo iyo ndwara yanzahaje cyane, mu by’ukuri nagiranye imishyikirano myiza na Yehova.”

Mujye ‘mwumvira mubikuye ku mutima’

17. Kuki mu kinyejana cya mbere kumvira byari iby’ingenzi mu buryo bwihariye?

17 Inama ya Pawulo yo ‘guhatanira gukura mu buryo bw’umwuka’ yarokoye ubuzima bw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babaga muri Yerusalemu no muri Yudaya. Abantu bumviye iyo nama bari bafite ubushishozi bwo mu buryo bw’umwuka bari bakeneye, kugira ngo bamenye ikimenyetso Yesu yari yarabahaye cyo “guhungira mu misozi.” Igihe babonaga ‘igiteye ishozi kirimbura gihagaze ahera,’ ni ukuvuga ingabo z’Abaroma zigose Yerusalemu kandi zikayinjiramo, bamenye ko igihe cyo guhunga kigeze (Mat 24:15, 16). Dukurikije uko umuhanga mu by’amateka witwa Eusèbe yabivuze, Abakristo bumviye umuburo wari ukubiye mu buhanuzi bwa Yesu, maze bava mu mugi wa Yerusalemu bahungira mu mugi wa Pela wari mu karere k’imisozi ka Galeyadi. Ibyo byatumye birinda akaga gakomeye cyane kageze kuri Yerusalemu kavuzwe mu mateka.

18, 19. (a) Kuki kumvira ari iby’ingenzi muri iki gihe? (b) Ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?

18 Nanone kandi, kumvira bitewe n’uko dukuze mu buryo bw’umwuka, bizatuma turokoka igihe cy’isohozwa rikomeye ry’amagambo Yesu y’ubuhanuzi agira ati “hazabaho umubabaro ukomeye” utarigeze kubaho (Mat 24:21). Ese tuzumvira amabwiriza ayo ari yo yose dushobora kuzahabwa n’‘igisonga cyizerwa,’ nubwo ayo mabwiriza yaba yihutirwa cyane (Luka 12:42)? Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twitoza ‘kumvira tubikuye ku mutima’!—Rom 6:17.

19 Kugira ngo dukure mu buryo bw’umwuka tugomba gutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu. Ibyo tubigeraho iyo dushyizeho imihati tukamenya neza Ijambo ry’Imana, kandi tukitoza kumvira. Abakiri bato bahangana n’ibibazo byihariye iyo bahatanira gukura mu buryo bw’umwuka. Mu ngingo ikurikira, tuzasuzuma icyo abakiri bato bakora kugira ngo bakemure ibyo bibazo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

^ par. 14 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Dufite Ibidutera Imbaraga zo Kwanga Gukora Ibibi” iboneka mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1999.

Ni iki wamenye?

• Gukura mu buryo bw’umwuka ni iki, kandi tubigeraho dute?

• Kumenya neza Ijambo ry’Imana bigira uruhe ruhare mu gihe duhatanira gukura mu buryo bw’umwuka?

• Ni gute twitoza kumvira?

• Ni mu buhe buryo gukura mu buryo bw’umwuka bitugirira akamaro?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Gushyira mu bikorwa inama zo muri Bibiliya bidufasha gukemura ibibazo mu buryo bwiza

[Ifoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]

Kumvira inama ya Yesu byatumye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere barokoka