Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki twagombye gukurikira “Kristo”?

Kuki twagombye gukurikira “Kristo”?

Kuki twagombye gukurikira “Kristo”?

“Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, . . . akomeze ankurikire.”​—LUKA 9:23.

1, 2. Kuki ari iby’ingenzi ko dusuzuma impamvu twagombye gukurikira “Kristo”?

YEHOVA arishima cyane iyo abonye mwebwe abamaze igihe gito mushimishijwe n’ukuri, ndetse namwe abakiri bato, muri mu mbaga y’abamusenga bari hano ku isi. Uko mukomeza kwiga Bibiliya, mukajya mu materaniro ya gikristo buri gihe kandi mukarushaho kongera ubumenyi bw’ukuri kurokora ubuzima kuri mu Ijambo ry’Imana, mukeneye kuzirikana itumira rya Yesu rigira riti “umuntu nashaka kunkurikira yiyange, maze uko bwije n’uko bukeye, afate igiti cye cy’umubabaro, akomeze ankurikire” (Luka 9:23). Yesu yashakaga kuvuga ko ikintu wagombye kwifuza gukora, ari ukwiyanga maze ukaba umwigishwa we. Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi ko dusuzuma impamvu twagombye gukurikira “Kristo.”—Mat 16:13-16.

2 Bite se kuri bamwe muri twe bamaze igihe bagera ikirenge mu cya Yesu Kristo? Turaterwa inkunga yo ‘gukomeze kugenza dutyo mu buryo bwuzuye kurushaho’ (1 Tes 4:1, 2). Twaba tumaze igihe gito tumenye ukuri cyangwa tukaba tumaze imyaka myinshi tukumenye, gutekereza ku mpamvu zituma dukurikira Kristo bizadufasha kumvira iyo nama ya Pawulo, dukurikira Kristo mu buryo bwuzuye kurushaho mu mibereho yacu ya buri munsi. Nimucyo dusuzume impamvu eshanu zagombye gutuma twifuza gukurikira Kristo.

Turushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova

3. Ni ubuhe buryo bubiri bushobora kudufasha kumenya Yehova?

3 Igihe intumwa Pawulo yari ‘ahagaze muri Areyopago hagati,’ yabwiye Abanyatene ati “[Imana] yashyizeho ibihe byagenwe n’ingabano z’aho abantu batura, kugira ngo bashake Imana, ndetse bakabakabe bayishaka, kandi mu by’ukuri bayibone, kuko ubundi itari kure y’umuntu wese muri twe” (Ibyak 17:22, 26, 27). Dushobora gushaka Imana kandi koko tukayimenya. Urugero, iyo twitegereje ibyaremwe bituma tumenya ibintu byinshi ku mico y’Imana n’ububasha bwayo. Iyo dutekereje ku byaremwe tubishishikariye, bitwigisha byinshi ku birebana n’Umuremyi (Rom 1:20). Nanone kandi, Yehova yahishuye ibintu byinshi ku bimwerekeyeho akoresheje Ijambo rye Bibiliya (2 Tim 3:16, 17). Uko turushaho ‘gutekereza ku mirimo’ ya Yehova, kandi ‘tukita ku migenzereze ye,’ ni ko turushaho kumumenya.—Zab 77:12NW.

4. Ni gute gukurikira Kristo bidufasha kurushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova?

4 Uburyo bwiza cyane bwadufasha kurushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, ni ugukurikira Kristo. Tekereza icyubahiro Yesu yari afite igihe yari kumwe na Se “isi itararemwa” (Yoh 17:5)! Ni we ‘ntangiriro y’ibyo Imana yaremye’ (Ibyah 3:14). Kubera ko Yesu ari we ‘mfura mu byaremwe byose,’ yamaze igihe kirekire abana na Se Yehova mu ijuru. Mbere y’uko Yesu aba umuntu, ntiyamaze igihe kirekire yibereye hamwe na Se gusa, ahubwo yari umufasha we, akishimira gukorana n’Ishoborabyose, kandi nta wundi wigeze agirana n’Imana imishyikirano ya bugufi nka we. Yesu ntiyitegerezaga uko Se yakoraga ibintu kandi ngo yite ku byiyumvo Bye n’imico Ye gusa, ahubwo nanone yashishikazwaga n’ibyo yamwigiragaho byose kandi akabyigana. Ibyo byatumye, uwo Mwana wumvira aba nka Se neza neza, ku buryo Bibiliya imwita ‘ishusho y’Imana itaboneka’ (Kolo 1:15). Iyo dukurikiye Kristo, bituma turushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova.

Turushaho kwigana Yehova mu buryo bwuzuye

5. Ni iki kizadufasha kwigana Yehova mu buryo bwuzuye, kandi se kuki ushubije utyo?

5 ‘Turemwe mu ishusho [y’Imana]’ kandi ‘dusa na yo,’ bityo dufite ubushobozi bwo kugaragaza imico yayo (Itang 1:26). Intumwa Pawulo yateye Abakristo inkunga yo ‘kwigana Imana nk’abana bakundwa’ (Efe 5:1). Gukurikira Kristo bidufasha kwigana Data wo mu ijuru. Ibyo ni ko biri kubera ko Yesu agaragaza imitekerereze y’Imana, ibyiyumvo byayo, na kamere yayo kurusha undi muntu uwo ari we wese. Ikindi kandi, ni we wenyine watuma tumenya Imana neza. Igihe Yesu yari ku isi, ntiyamenyekanishije izina ry’Imana gusa, ahubwo yanatumye tumenya Imana. (Soma muri Matayo 11:27.) Ibyo Yesu yabigezeho binyuze mu magambo ye, mu bikorwa bye, mu nyigisho ze n’urugero rwe.

6. Ni iki inyigisho za Yesu zihishura kuri Yehova?

6 Yesu yifashishije inyigisho ze maze adusobanurira ibyo Imana ishaka n’uko ibona abayisenga (Mat 22:36-40; Luka 12:6, 7; 15:4-7). Urugero, Yesu amaze gusubiramo rimwe mu Mategeko Icumi, ari ryo “ntugasambane,” yasobanuye uko Imana ibona ibibera mu mutima w’umugabo mbere y’uko akora icyo cyaha. Yagize ati “umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Kuva 20:14; Mat 5:27, 28). Yesu amaze kuvuga uko Abafarisayo basobanuraga nabi Amategeko bagira bati “ugomba gukunda mugenzi wawe ukanga umwanzi wawe,” yagaragaje uko Yehova abona ibintu agira ati “mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza” (Mat 5:43, 44; Kuva 23:4; Lewi 19:18). Gusobanukirwa uko Imana ibona ibintu, ibyiyumvo byayo n’ibyo idusaba, bidufasha kurushaho kuyigana.

7, 8. Ni iki urugero rwa Yesu rutwigisha ku bihereranye na Yehova?

7 Nanone kandi, urugero rwa Yesu ruhishura uko Se ateye. Ese iyo dusomye mu Mavanjiri ko Yesu yagiriraga impuhwe abafite ibyo bakeneye, akishyira mu mwanya w’abababaye, kandi akababazwa n’uko abigishwa be bacyashye abana, ntibituma tubona ko na Se ari uko yari kubigenza (Mar 1:40-42; 10:13, 14; Yoh 11:32-35)? Tekereza ukuntu ibikorwa bya Yesu bigaragaza imico y’ingenzi y’Imana. Ese ibitangaza Kristo yakoze ntibigaragaza ko yari afite imbaraga ndengakamere? Nyamara kandi, ntiyigeze akoresha izo mbaraga mu nyungu ze bwite cyangwa ngo azikoreshe agirira nabi abandi (Luka 4:1-4). Mbega ukuntu igikorwa cya Yesu cyo kwirukana abacuruzi b’abanyamururumba mu rusengero kigaragaza neza ko yakundaga ubutabera (Mar 11:15-17; Yoh 2:13-16)! Inyigisho ze n’amagambo meza yakoreshaga kugira ngo agere abantu ku mitima, bigaragaza ko yari afite ubwenge ‘buruta’ ubwa Salomo (Mat 12:42). Urukundo Yesu yagaragaje atanga ubuzima bwe ku bw’abandi, rugaragazwa neza n’amagambo yo muri Bibiliya agira ati “nta wufite urukundo ruruta uru: ko umuntu ahara ubugingo bwe ku bw’incuti ze.”—Yoh 15:13.

8 Umwana w’Imana yagaragaje neza uko Yehova ateye binyuze mu byo yavuze no mu byo yakoze byose, ku buryo yashoboraga kuvuga ati “uwambonye yabonye na Data.” (Soma muri Yohana 14:9-11.) Gukurikira Kristo ni ugukurikira Yehova.

Yesu ni Uwatoranyijwe na Yehova

9. Yesu yabaye Uwatoranyijwe ryari, kandi se byagenze bite?

9 Reka dusuzume ibyabaye mu muhindo wo mu mwaka wa 29, igihe Yesu yari agize imyaka 30 agasanga Yohana Umubatiza. Bibiliya igira iti “[Yesu] amaze kubatizwa yahise yuburuka mu mazi, nuko ijuru rirakinguka, abona umwuka w’Imana umumanukiyeho umeze nk’inuma.” Icyo gihe yabaye Kristo cyangwa Mesiya. Ubwo ni bwo Yehova ubwe yamenyekanishije ko Yesu ari Uwatoranyijwe agira ati “uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwishimira” (Mat 3:13-17). Mbega ukuntu dufite impamvu ituma dukurikira Kristo!

10, 11. (a) Ni mu buhe buryo izina ry’icyubahiro “Kristo” rikoreshwa ryerekeza kuri Yesu? (b) Kuki twagombye gukora ibishoboka byose tugakurikira Yesu Kristo?

10 Muri Bibiliya, izina ry’icyubahiro “Kristo” rikoreshwa ryerekeza kuri Yesu mu buryo butandukanye, urugero nka Yesu Kristo, Kristo Yesu na Kristo. Yesu ubwe ni we wakoresheje bwa mbere imvugo ngo “Yesu Kristo,” ni ukuvuga izina bwite rikurikiwe n’iry’icyubahiro. Yasenze Se agira ati “kugira ngo babone ubuzima bw’iteka, bagomba gukomeza kunguka ubumenyi kuri wowe, wowe Mana y’ukuri yonyine, no ku wo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yoh 17:3). Uko bigaragara, gukoresha izina Yesu ribanjirije iry’icyubahiro bituma dutekereza ko ari we Imana yatumye kandi akaba n’Uwatoranyijwe. Iyo izina ry’icyubahiro ribanjirije izina bwite, urugero nko kuri “Kristo Yesu,” ikiba cyitaweho ni umwanya umuntu afite aho kuba uwo muntu ubwe (2 Kor 4:5). Iyo izina ry’icyubahiro “Kristo” ryakoreshejwe ryonyine ritari kumwe n’izina Yesu, ni ubundi buryo bwo gutsindagiriza umwanya afite wo kuba ari Mesiya.—Yoh 4:29.

11 Uko izina ry’icyubahiro “Kristo” ryaba rikoreshwa kose ryerekeza kuri Yesu, rigaragaza uku kuri kw’ingenzi: nubwo Umwana w’Imana yaje ku isi ari umuntu kandi akamenyekanisha ibyo Se ashaka, ntiyari umuntu usanzwe cyangwa umuhanuzi; yazanywe no kuba Uwatoranyijwe na Yehova. Tugomba gukora ibishoboka byose tukamukurikira.

Yesu ni we nzira yonyine yo kubona agakiza

12 Ni ayahe magambo adufitiye akamaro Yesu yabwiye intumwa Tomasi?

12 Indi mpamvu y’ingenzi ituma dukomeza gukurikira Mesiya, iboneka mu magambo Yesu yabwiye intumwa ze zizerwa mbere gato y’uko apfa. Igihe Yesu yasubizaga ikibazo Tomasi yari amubajije ku bihereranye n’uko yari agiye kujya kubategurira imyanya, yagize ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yoh 14:1-6). Icyo gihe Yesu yavuganaga n’intumwa ze 11 zizerwa. Yabasezeranyije kubaha umwanya mu ijuru, ariko nanone ayo magambo ye ni ay’ingenzi no ku bantu bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku si (Ibyah 7:9, 10; 21:1-4). Mu buhe buryo?

13. Ni mu buhe buryo Yesu ari ‘inzira’?

13 Yesu Kristo ni we “nzira.” Ibyo bishaka kuvuga ko ari we wenyine twanyuraho kugira ngo twegere Imana. Ibyo ni ukuri ku bihereranye n’isengesho. Impamvu ni uko iyo dusenze mu izina rya Yesu, ari bwo gusa tuba twizeye ko ikintu cyose twasaba Se gihuje n’ibyo ashaka, yakiduha (Yoh 15:16). Ariko kandi, Yesu ni ‘inzira’ no mu bundi buryo. Icyaha cyatumye abantu batandukana n’Imana (Yes 59:2). Yesu yatanze “ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi” (Mat 20:28). Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko ‘amaraso ya Yesu atwezaho icyaha cyose’ (1 Yoh 1:7). Bityo, Umwana yatumye tubona uburyo bwo kwiyunga n’Imana (Rom 5:8-10). Iyo twizeye Yesu kandi tukamwumvira ni bwo gusa tugirana imishyikirano myiza n’Imana.—Yoh 3:36.

14. Ni mu buhe buryo Yesu ari “ukuri”?

14 Yesu si “ukuri” kubera ko gusa yavugaga ukuri buri gihe kandi akabaho mu buryo buhuje na ko, ahubwo nanone ni “ukuri” kuko ubuhanuzi bwose bwanditswe ku bihereranye na Mesiya bwamusohoreyeho. Intumwa Pawulo yaranditse ati “uko amasezerano y’Imana yaba menshi kose, yabaye Yego binyuze kuri we” (2 Kor 1:20). Uretse n’ibyo, n’‘igicucu cy’ibintu byiza bizaza’ byari biri mu Mategeko ya Mose byasohoreye kuri Kristo Yesu (Heb 10:1; Kolo 2:17). Yesu ni we ubuhanuzi bwose bwahanuye, maze budufasha gusobanukirwa uruhare rw’ingenzi yari kugira mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova (Ibyah 19:10). Tugomba gukurikira Mesiya kugira ngo ibyo Imana yagambiriye kudukorera nibisohora bizatugirire umumaro.

15. Ni mu buhe buryo Yesu ari “ubuzima”?

15 Yesu ni “ubuzima” kubera ko yaguze abantu amaraso ye, kandi ubuzima bw’iteka akaba ari impano Imana itanga “binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu” (Rom 6:23). Nanone Yesu ni “ubuzima” ku bantu bapfuye (Yoh 5:28, 29). Byongeye kandi, tekereza ku byo azakora ari Umutambyi Mukuru mu gihe cy’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi. Mbega ukuntu azabatura burundu abayoboke be bo ku isi mu bubata bw’icyaha n’urupfu!—Heb 9:11, 12, 28.

16. Ni iyihe mpamvu ituma dukurikira Yesu?

16 Ku bw’ibyo, igisubizo Yesu yahaye Tomasi kidufitiye akamaro cyane. Yesu ni inzira n’ukuri n’ubuzima. Ni we Imana yohereje ku isi kugira ngo isi ibone agakiza binyuze kuri we (Yoh 3:17). Nanone kandi, nta muntu ugera kuri Se atamunyuzeho. Bibiliya ivuga mu buryo bwumvikana ko “nta wundi muntu agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina abantu bahawe munsi y’ijuru tugomba gukirizwamo” (Ibyak 4:12). Bityo, uko inyigisho twaba twarahawe zaba ziri kose, ni iby’ubwenge ko twizera Yesu, tukamukurikira, maze ibyo bikazaduhesha ubuzima.—Yoh 20:31.

Twahawe itegeko ryo kumvira Kristo

17. Kuki ari iby’ingenzi ko twumvira Umwana w’Imana?

17 Petero, Yohana na Yakobo biboneye Yesu ahindura isura. Icyo gihe, bumvise ijwi rivuye mu ijuru rivuga riti “uyu ni Umwana wanjye watoranyijwe. Mumwumvire” (Luka 9:28, 29, 35). Gukurikiza itegeko ridusaba kumvira Mesiya ni iby’ingenzi cyane.—Soma mu Byakozwe 3:22, 23.

18. Ni mu buhe buryo twakumvira Yesu Kristo?

18 Kumvira Yesu bikubiyemo ‘kumutumbira, tugatekereza twitonze’ ku rugero rwe (Heb 12:2, 3). Bityo, byaba byiza ‘twitaye ku byo twumva’ ku bihereranye na Yesu “kurusha uko twari dusanzwe tubikora.” Ibyo twabikora twita ku bintu dusoma ku bihereranye na we muri Bibiliya, mu bitabo by’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ no mu byo twumvira mu materaniro ya gikristo (Heb 2:1; Mat 24:45). Kubera ko turi intama ze, nimucyo dushishikarire kumvira Yesu no kumukurikira.—Yoh 10:27.

19. Ni iki kizadufasha gukomeza gukurikira Kristo?

19 Ese twakomeza gukurikira Kristo no mu gihe duhuye n’ibibazo? Ibyo twabishobora turamutse ‘dukomeje icyitegererezo cy’amagambo mazima’ binyuze mu gushyira mu bikorwa ibyo twiga ‘dufite ukwizera n’urukundo muri Kristo Yesu.’—2 Tim 1:13.

Ni iki wamenye?

• Kuki gukurikira “Kristo” bishobora gutuma turushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova?

• Kuki kwigana Yesu ari ukwigana Yehova?

• Ni mu buhe buryo Yesu ari ‘inzira n’ukuri n’ubuzima’?

• Kuki twagombye kumvira Uwatoranyijwe na Yehova?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Inyigisho za Yesu zagaragazaga imitekerereze ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Tugomba gukurikira mu budahemuka Uwatoranyijwe na Yehova

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Yehova yaravuze ati ‘uyu ni Umwana wanjye. Mumwumvire.’