Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bagabo, nimwigane urukundo rwa Kristo

Bagabo, nimwigane urukundo rwa Kristo

Bagabo, nimwigane urukundo rwa Kristo

MU IJORO rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu ku isi, yabwiye intumwa ze zizerwa ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bizatuma bose bamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yoh 13:34, 35). Koko rero, Abakristo b’ukuri bagomba gukundana.

Intumwa Pawulo yabwiye abagabo b’Abakristo ati “bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu nk’uko Kristo na we yakunze itorero kandi akaryitangira” (Efe 5:25). Ni gute umugabo w’Umukristo yashyira mu bikorwa iyo nama yo mu Byanditswe, cyane cyane igihe afite umugore wiyeguriye Yehova?

Kristo yakundaga cyane itorero

Bibiliya igira iti “abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunda, kuko nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira itorero” (Efe 5:28, 29). Yesu yakundaga cyane abigishwa be. Nubwo batari batunganye, yabagaragarizaga ineza. Kubera ko yifuzaga ‘kwiha iryo torero rifite ubwiza buhebuje,’ yitaga ku mico myiza y’abigishwa be.—Efe 5:27.

Nk’uko Kristo yagaragazaga ko akunda itorero, ni ko abagabo bagomba kugaragariza abagore babo urukundo mu magambo no mu bikorwa. Iyo umugabo ahora agaragariza umugore we ko amukunda, uwo mugore yumva akunzwe kandi akagira ibyishimo. Ku rundi ruhande, niyo umugore yaba afite ibintu byiza byose biboneka mu rugo rukize, ashobora kutishima rwose niba atitabwaho n’uwo bashakanye.

Ni gute umugabo agaragaza ko akunda cyane umugore we? Mu gihe bari mu bandi, amuvuga neza kandi akamushimira yeruye ko amushyigikira. Niba umugore we yaragize uruhare rw’ingenzi mu byo umuryango wagezeho, ntatinya kubibwira abandi. Iyo biherereye, yumva ko umugabo we amukunda. Nubwo kumufata mu kiganza, kumusekera, kumuhobera no kumubwira amagambo meza bishobora gusa n’aho ari ibintu byoreheje, we abiha agaciro cyane.

‘Ntiyakorwaga n’isoni zo kubita “abavandimwe” be’

Kristo Yesu ‘ntiyakorwaga n’isoni zo kwita [abagishwa be basutsweho umwuka] “abavandimwe” be’ (Heb 2:11, 12, 17). Niba uri umugabo w’Umukristo, wibuke ko umugore wawe na we ari Umukristokazi. Yaba yarabatijwe mbere y’uko mushakana cyangwa nyuma yaho, icyo agomba gushyira mu mwanya wa mbere ni uko yiyeguriye Yehova, si amasezerano yanyu y’ishyingiranwa. Iyo umuvandimwe ayobora amateraniro, yita umugore wawe “mushiki wacu” igihe amutumirira gutanga igitekerezo, kandi ibyo birakwiriye. Nawe umugore wawe ni mushiki wawe, atari igihe muri ku Nzu y’Ubwami gusa, ahubwo n’imuhira. Ni iby’ingenzi ko wamugaragariza ubugwaneza n’icyubahiro mu rugo nk’uko bigenda iyo muri ku Nzu y’Ubwami.

Niba ufite inshingano z’inyongera mu itorero, hari igihe kumenya uko wazitaho ari na ko wita ku z’umuryango bishobora kukugora. Abasaza n’abakozi b’itorero nibakorana neza, kandi ugasaba abandi kugufasha gusohoza inshingano z’itorero ufite, bishobora kugufasha kubona igihe cyo kwita ku mugore wawe, we uba agukeneye kurusha abandi. Wibuke ko hari abavandimwe benshi bashobora gusohoza neza inshingano ufite mu itorero, ariko ni wowe wenyine washakanye n’umugore wawe.

Byongeye kandi, ni wowe mutware w’umugore wawe. Bibiliya igira iti ‘umutware w’umugabo wese ni Kristo, kandi umutware w’umugore ni umugabo’ (1 Kor 11:3). Ni gute wagombye gusohoza iyo nshingano? Aho guhora usubiriramo umugore wawe amagambo yo muri uwo murongo, maze ngo umusabe kukubaha, wagombye gusohoza iyo nshingano mu buryo bwuje urukundo. Kugira ngo usohoze neza iyo nshingano, ugomba kwigana Yesu Kristo mu gihe wita ku mugore wawe.—1 Pet 2:21.

“Muri incuti zanjye”

Yesu yitaga abigishwa be incuti ze. Yarababwiye ati “sinkibita abagaragu, kuko umugaragu aba atazi ibyo shebuja akora. Ahubwo mbita incuti, kuko nabamenyesheje ibintu byose numvanye Data” (Yoh 15:14, 15). Yesu n’abigishwa be barashyikiranaga. Nanone kandi, bakoreraga ibintu hamwe. Bibiliya ivuga ko “Yesu n’abigishwa be” batumiwe mu bukwe bw’i Kana (Yoh 2:2). Hari ahantu bakundaga kujya, urugero nko mu busitani bwa Getsemani. Bibiliya ivuga ko “Yesu yajyaga ahahurira n’abigishwa be incuro nyinshi.”—Yoh 18:2.

Umugore akeneye rwose kumva ko ari incuti ya bugufi y’umugabo we. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko abagabo n’abagore bakorera ibintu bishimishije hamwe! Mujye mufatanya gukorera Imana. Mujye mwishimira kwigira Bibiliya hamwe. Mujye mumarana igihe: mutemberane, muganire, musangire. Ntukamubone nk’umugore wawe cyangwa umugabo wawe gusa, ahubwo ujye umubona nk’incuti magara.

“Yakomeje kubakunda kugeza ku iherezo”

Yesu ‘yakomeje gukunda [abigishwa be] kugeza ku iherezo’ (Yoh 13:1). Hari abagabo bananirwa kwigana Yesu. Bashobora kugera n’ubwo bata ‘abagore bo mu busore bwabo,’ wenda kugira ngo bishakire abakiri bato.—Mal 2:14, 15.

Hari abandi bo bigana Kristo, urugero nka Willi. Kubera ko umugore we yari afite ibibazo by’uburwayi, yamaze igihe cy’imyaka myinshi akeneye kwitabwaho. Ibyo byatumaga Willi yumva ameze ate? Yagize ati “nakomeje kubona ko umugore wanjye ari impano Imana yampaye. Ku bw’ibyo, nakomeje kumwishimira uko ari. Byongeye kandi, hashize imyaka 60 musezeranyije kumwitaho mu byiza no mu bibi. Sinzigera nibagirwa iryo sezerano.”

Bagabo b’Abakristo, nimwigane urukundo rwa Kristo. Mujye mukunda abagore banyu. Batinya Imana, ni bashiki banyu kandi ni incuti zanyu.

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Ese umugore wawe ni incuti yawe magara?

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

“Mukomeze gukunda abagore banyu”