Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Imana ijya ihinduka?

Ese Imana ijya ihinduka?

Ese Imana ijya ihinduka?

BIBILIYA ivuga ko Imana ‘idahinduka nk’uko igicucu kigenda gihinduka.’ Nanone, duhumurizwa n’uko Yehova ubwe yivugiye ati “jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka” (Yakobo 1:17; Malaki 3:6). Mbega ukuntu Yehova atandukanye n’abantu ba ntamunoza, badashobora kwiringirwa kuko bahora bahinduka!

Icyakora, hari abasomyi ba Bibiliya bibaza niba Imana yarahindutse. Urugero, hari igihe Yehova Imana yahaga Abakristo ububasha bwo gukora ibitangaza, ariko ubu ntakibikora. Mu bihe bya kera, Imana yihanganiraga ko abagabo bashaka abagore benshi, ariko ubu si ko bimeze. Nanone mu gihe cy’Amategeko ya Mose, Yehova yasabaga abantu kubahiriza Isabato, ariko ubu ntakibibasaba. Ese izo ngero zaba zigaragaza ko Yehova yahindutse?

Mbere na mbere, tugomba kwizera ko Yehova atajya na rimwe ahindura amahame ye arebana n’urukundo n’ubutabera. Nanone kandi, “umugambi [we] w’iteka” uhereranye no guha imigisha abantu binyuriye ku Bwami bwe, ntiwigeze uhinduka (Abefeso 3:11). Icyakora, nk’uko nawe ushobora guhindura uko wabonaga umuntu niba asigaye agutenguha, Yehova na we ashobora guhindura uko abona ibintu mu gihe hari igihindutse.

Nanone Imana ihindura amabwiriza iha abagize ubwoko bwayo bitewe n’imimerere barimo ndetse n’ibyo bakeneye, kandi ibyo ntibyagombye kudutangaza. Reka dufate urugero rw’umuntu umenyereye gutembereza ba mukerarugendo. Uwo muntu yakora iki aramutse abonye ikintu giteje akaga imbere yabo? Ashobora gusaba itsinda ayoboye rya ba mukerarugendo guca mu wundi muhanda kugira ngo bahunge ako kaga. Ariko se ibyo biba bishatse kuvuga ko yahinduye aho yari abajyanye? Ku bw’ibyo, nimucyo dusuzume ingero eshatu z’ibintu twigeze kuvuga, bishobora gutera abantu benshi urujijo.

Kuki ibitangaza bitagikorwa?

Kuki Imana yahaye Abakristo bamwe na bamwe bo mu kinyejana cya mbere ububasha bwo gukora ibitangaza? Ushobora kuba wibuka ko igihe Isirayeli yari ubwoko bw’Imana, akenshi Imana yabakoreraga ibitangaza kugira ngo ibagaragarize ko ibashyigikiye. Binyuriye kuri Mose, Imana yakoresheje imbaraga zayo ziteye ubwoba kugira ngo irokore Abisirayeli muri Egiputa, kandi ikomeze kubayobora aho banyuraga mu butayu maze ibageze mu Gihugu cy’Isezerano. Ikibabaje ni uko incuro nyinshi Abisirayeli batigeze bayizera. Igihe Yehova yangaga ishyanga rya Isirayeli maze agashinga itorero rya gikristo, yahaye intumwa n’abandi bantu ububasha bwo gukora ibitangaza. Urugero, intumwa Petero na Yohana bakijije umuntu wari waravutse aremaye, kandi Pawulo na we hari umuntu yazuye (Ibyakozwe 3:2-8; 20:9-11). Ibyo bitangaza bakoze, byatumye abantu bo mu bihugu byinshi bemera itorero rya gikristo. None se kuki gukora ibitangaza byahagaze?

Intumwa Pawulo yabisobanuye akoresheje urugero ati “nkiri uruhinja, navugaga nk’uruhinja, ngatekereza nk’uruhinja, nkibwira nk’uruhinja. Ariko ubu ubwo namaze kuba umugabo, nikuyemo imico nk’iy’uruhinja” (1 Abakorinto 13:11). Kimwe n’uko ababyeyi bafata umwana muto mu buryo butandukanye n’uko bafata umwana umaze gukura, ni na ko Yehova yahinduye uko yakoranaga n’itorero rya gikristo igihe ryari ritakiri “uruhinja.” Intumwa Pawulo yasobanuye ko izo mpano zo gukora ibitangaza, urugero nko kuvuga izindi ndimi cyangwa guhanura, zari ‘gukurwaho.’—1 Abakorinto 13:8.

Kuki gushaka abagore benshi byari byemewe?

Yesu yagaragaje ihame rirebana n’ishyingiranwa Imana yashyizeho, ubwo yabwiraga umugabo n’umugore ba mbere iti “ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe” (Matayo 19:5). Ishyingiranwa ryagombaga kuba umurunga udacika uhuza abantu babiri. Icyakora, igihe Imana yashingaga ishyanga rya Isirayeli kandi ikabaha Amategeko, kugira abagore benshi byari byogeye cyane. Ariko rero, nubwo gushaka abagore benshi bitaturutse ku Mana cyangwa ngo ibishyigikire, yatanze amategeko abigenga. Igihe itorero rya gikristo ryari rimaze gushingwa, Ijambo ry’Imana ryamaganiye kure ibyo gushaka abagore benshi.—1 Timoteyo 3:2.

Yehova Imana yemera ko ibintu bimwe na bimwe bikomeza kubaho kugeza ubwo igihe yateganyije cyo kubikosora kigera (Abaroma 9:22-24). Yesu yagaragaje ko mu gihe runaka Yehova yihanganiye Abisirayeli bashyingiranwaga mu buryo budakwiriye. Icyatumye ‘abyemera,’ ni uko bari bafite ‘imitima inangiye.’—Matayo 19:8; Imigani 4:18.

Kuki kubahiriza isabato byari kugira iherezo?

Imana yategetse Abisirayeli kubahiriza Isabato ya buri cyumweru nyuma y’aho ibavaniye mu bubata bwa Egiputa. Hashize igihe, iryo tegeko ryaje kuba rimwe mu Mategeko yagengaga ishyanga rya Isirayeli (Kuva 16:22-30; 20:8-10). Intumwa Pawulo yasobanuye ko Yesu yatanze ubuzima bwe ho igitambo, bityo ‘akuraho amategeko yari agizwe n’amateka yaciwe,’ kandi ‘ahanagura inyandiko yandikishijwe intoki’ (Abefeso 2:15; Abakolosayi 2:14). Mu mategeko ‘yakuweho’ kandi ‘agahanagurwa,’ harimo n’iry’isabato, kubera ko Bibiliya ikomeza igira iti “ku bw’ibyo rero, ntihakagire umuntu ubacira urubanza mu byo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku birebana n’iminsi mikuru cyangwa kuziririza imboneko z’ukwezi cyangwa isabato” (Abakolosayi 2:16). None se ubundi, kuki Imana yari yaratanze Amategeko, harimo n’iry’Isabato?

Intumwa Pawulo yaranditse ati “Amategeko yatubereye umuherekeza utuyobora kuri Kristo.” Hanyuma yongeyeho ati “ariko ubwo kwizera kwamaze kuza, ntitukiyoborwa n’umuherekeza” (Abagalatiya 3:24, 25). Imana ntabwo yahindutse, ahubwo yashyizeho Isabato mu gihe runaka kugira ngo yigishe abantu ko bagombaga buri gihe gufata umwanya bagatekereza ku bintu byo mu buryo bw’umwuka. Nubwo itegeko ryo kubahiriza Isabato ryari iry’igihe gito, ryagaragazaga ko hari kubaho igihe abantu bari kuba badafite ibibazo kandi bafitanye imishyikirano myiza n’Imana.—Abaheburayo 4:10; Ibyahishuwe 21:1-4.

Imana igira urukundo kandi ni iyo kwiringirwa

Ingero zo muri Bibiliya tumaze kubona, zigaragaza ko Yehova Imana yatanze ubuyobozi n’amabwiriza bitandukanye mu bihe bitandukanye. Ariko kandi, ibyo ntibishatse kuvuga ko yahindutse. Ahubwo yitaye ku byo abagize ubwoko bwe babaga bakeneye mu mimerere itandukanye, kandi ibyo yabikoze ku bw’inyungu zabo. Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe.

Kubera ko Yehova atajya ahindura amahame ye, bituma buri gihe tumenya icyo twakora kugira ngo tumushimishe. Ikindi kandi, bituma twizera tudashidikanya ko ibyo Imana yaduseranyije byose bizasohora. Yehova yaravuze ati “ibyo nzashaka byose nzabikora. . . narabigambiriye no kubikora nzabikora.”—Yesaya 46:10, 11.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 21]

Imana ntijya na rimwe ihindura amahame yayo arebana n’urukundo n’ubutabera

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 22]

Pawulo yasobanuye ko hari igihe impano zo gukora ibitangaza zari ‘gukurwaho’

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 23]

Ishyingiranwa ryagombaga kuba umurunga udacika uhuza abantu babiri