Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Izirikana aho ubushobozi bwacu bugarukira

Izirikana aho ubushobozi bwacu bugarukira

Egera Imana

Izirikana aho ubushobozi bwacu bugarukira

Abalewi 5:2-11

HARI umugore wavuze ibihereranye n’imihati yashyiragaho kugira ngo ashimishe Imana, agira ati “nakoraga uko nshoboye kose, ariko numvaga bidahagije.” Ese Yehova Imana aha agaciro imihati abagaragu be bashyiraho? Ese azirikana ko ubushobozi n’imimerere barimo bishobora gutuma hari ibyo batageraho? Kugira ngo dusubize ibyo bibazo, byaba byiza tubanje gusuzuma icyo Amategeko ya Mose yavugaga ku bihereranye no gutamba ibitambo, nk’uko bigaragara mu Balewi 5:2-11.

Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, Imana yasabaga abantu gutamba ibitambo cyangwa amaturo kugira ngo bibe impongano y’ibyaha. Umuntu watangaga ibitambo bivugwa mu Balewi 5:1-11, yabaga yakoze icyaha atabigambiriye cyangwa se atanabizi (umurongo wa 2-4). Iyo uwo muntu yamenyaga ko yakoze icyaha, yagombaga gutamba igitambo cyo gukuraho urubanza, cyabaga ari ‘umwagazi wo mu mukumbi w’umwana w’intama cyangwa w’ihene’ (umurongo wa 5 n’uwa 6). Ariko se byagendaga bite iyo yabaga ari umukene, adafite umwana w’intama cyangwa uw’ihene wo gutanga? Ese iryo tegeko ryamusabaga kuguza iryo tungo ku buryo bituma ajyamo umwenda? Ese yagombaga gukora kugeza igihe aboneye iryo tungo, maze akababarirwa ari uko aribonye?

Iryo tegeko rigaragaza nanone uburyo Yehova yita ku bantu abigiranye ubwuzu, rigira riti “niba ari umukene ntabashe kubona umwana w’intama, azanire Uwiteka igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha yakoze, cy’intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri” (umurongo wa 7). Iyo Umwisirayeli yabaga ari umukene ku buryo atashoboraga kubona intama, Imana yishimiraga kwakira icyo uwo muntu yashoboraga kubona, ni ukuvuga intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri.

Ariko se, byagendaga bite mu gihe uwo muntu atashoboraga kubona n’izo nyoni ebyiri? Iryo tegeko ryagiraga riti “azane ituro aturirira icyaha yakoze ry’igice cya cumi [hafi ikiro kimwe] cya efa y’ifu y’ingezi ibe ituro rituriwe ibyaha” (umurongo wa 11). Ku bw’ibyo Yehova yemereye abatindi nyakujya gukora ikintu atemereraga abandi bantu, ni ukuvuga gutanga igitambo gitambirwa ibyaha kitagira amaraso. * Bityo rero, muri Isirayeli nta muntu utarababarirwaga ibyaha kubera ko ari umukene, cyangwa ngo bimubuze kubana amahoro n’Imana.

Itegeko rirebana n’ibitambo byo gukuraho urubanza ritwigisha iki ku bihereranye na Yehova? Iryo tegeko ritwigisha ko Yehova ari Imana igira imbabazi, yishyira mu mwanya w’abandi kandi ikazirikana aho ubushobozi bw’abagaragu bayo bugarukira (Zaburi 103:14). Yifuza ko tumwegera maze tukitoza kugirana na we imishyikirano myiza, kabone nubwo twaba turi mu mimerere igoranye, urugero nk’izabukuru, uburwayi, inshingano z’umuryango cyangwa izindi nshingano izo ari zo zose. Duhumurizwa no kumenya ko Yehova yishima, iyo dukoze ibyo dushoboye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Igitambo cy’impongano cyagiraga agaciro bitewe n’amaraso yacyo, kuko Imana yabonaga ko amaraso ari ayera (Abalewi 17:11). Ese ibyo byaba bishaka kuvuga ko amaturo y’ifu abakene batangaga nta gaciro yabaga afite? Oya. Nta gushidikanya ko Yehova yahaga agaciro ibyo bitambo, kubera ko abo bakene babitangaga babikunze, kandi bicishije bugufi. Ikindi kandi, abagize iryo shyanga bose, harimo n’abakene, bababarirwaga ibyaha binyuze ku maraso y’amatungo batambiraga Imana ku Munsi w’Impongano wabaga buri mwaka.—Abalewi 16:29, 30.