Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ugira ishyaka ry’inzu ya Yehova

Jya ugira ishyaka ry’inzu ya Yehova

Jya ugira ishyaka ry’inzu ya Yehova

“Ishyaka ngirira inzu yawe rirandya.”—YOH 2:17.

1, 2. Ni iki Yesu yakoreye mu rusengero mu mwaka wa 30, kandi se ni iki cyabimuteye?

SA N’UREBA uko byagenze. Hari mu gihe cya Pasika yo mu mwaka wa 30, hashize amezi atandatu Yesu atangiye umurimo yakoreye hano ku isi. Icyo gihe Yesu yagiye i Yerusalemu, ageze mu rusengero asanga mu Rugo rw’Abanyamahanga hari abantu ‘bagurishaga inka n’intama n’inuma, n’abicaye bavunja amafaranga.’ Nuko afata ikiboko yaboshye mu mugozi, yirukana amatungo hamwe n’abayacuruzaga, anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga amafaranga, yubika n’ameza yabo, kandi ategeka abagurishaga inuma gufata ibyo bari bafite bakava aho.—Yoh 2:13-16.

2 Ibyo Yesu yakoze byagaragaje ko yitaga ku rusengero cyane. Yabwiye abo bantu ati “inzu ya Data mureke kuyihindura inzu y’ubucuruzi!” Ibyo byatumye abigishwa be bibuka amagambo yari yaravuzwe na Dawidi umwanditsi wa zaburi ibinyejana runaka mbere yaho, agira ati “ishyaka ry’inzu yawe rirandya.”—Yoh 2:16, 17; Zab 69:10.

3. (a) Ishyaka ni iki? (b) Ni ikihe kibazo twakwibaza?

3 Ishyaka Yesu yari afitiye inzu y’Imana ni ryo ryatumye abigenza atyo. Kugira ishyaka ni ukugira umwete n’ubutwari byo gukora ikintu runaka. Muri iki kinyejana cya 21, Abakristo basaga miriyoni zirindwi bagirira ishyaka inzu y’Imana. Buri wese muri twe akwiriye kwibaza ati “ni gute narushaho kugirira ishyaka inzu ya Yehova?” Kugira ngo dushobore gusubiza icyo kibazo, nimucyo tubanze dusuzume icyo muri iki gihe inzu y’Imana ari cyo. Hanyuma, turi buze gusuzuma ingero zo muri Bibiliya zigaragaza abantu b’indahemuka bagiriye ishyaka inzu y’Imana. Ingero zabo zandikiwe “kutwigisha,” kandi zishobora kudushishikariza kurushaho kugira ishyaka.—Rom 15:4.

Inzu y’Imana mu gihe cyashize no muri iki gihe

4. Ni iki cyakorerwaga mu rusengero Salomo yubatse?

4 Muri Isirayeli ya kera, inzu y’Imana yari urusengero rwari ruri i Yerusalemu. Birumvikana ko Yehova atari atuye muri iyo nzu. Yarivugiye ati “ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki, kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki” (Yes 66:1)? Nyamara kandi, urusengero rwubatswe mu gihe Salomo yari umwami rwari ihuriro ryo gusenga Yehova, ni ho abantu bamusengeraga.—1 Abami 8:27-30.

5. Muri iki gihe, ni ubuhe buryo Yehova yashyizeho bwo kumusenga bwagereranywa n’uko abantu basengeraga mu rusengero rwa Salomo?

5 Muri iki gihe, inzu ya Yehova si inzu yubatse i Yerusalemu cyangwa ahandi hantu, ahubwo ni uburyo Yehova yashyizeho kugira ngo dushobore kumusenga binyuze ku gitambo cy’incungu cya Kristo. Abagaragu ba Yehova b’indahemuka bose bo ku isi bunze ubumwe mu kumusengera muri urwo rusengero rwo mu buryo bw’umwuka.—Yes 60:4, 8, 13; Ibyak 17:24; Heb 8:5; 9:24.

6. Ni abahe bami b’u Buyuda baranzwe n’ishyaka ridasanzwe mu gushyigikira ugusenga k’ukuri?

6 Nyuma y’aho Isirayeli yigabanyirijemo ubwami bubiri mu mwaka wa 997 Mbere ya Yesu, abami 4 mu bami 19 bategetse u Buyuda, ni ukuvuga ubwami bw’amajyepfo, baranzwe n’ishyaka ridasanzwe mu gushyigikira ugusenga k’ukuri. Abo bami ni Asa, Yehoshafati, Hezekiya na Yosiya. Ni ibihe bintu by’ingenzi dushobora kwigira ku rugero batanze?

Gukorana umurimo umutima wacu wose bihesha umugisha

7, 8. (a) Yehova aha umugisha abamukorera bate? (b) Uko Umwami Asa yitwaye bitwigisha iki?

7 Igihe Umwami Asa yari ku ngoma, Yehova yashyizeho abahanuzi kugira ngo bayobore ishyanga Rye mu nzira yo gukiranuka. Urugero, Bibiliya itubwira ko Asa yumviye umuhanuzi Azariya, umuhungu wa Odedi. (Soma mu 2 Ngoma 15:1-8.) Ibyo Asa yahinduye byatumye abaturage b’u Buyuda bateranira hamwe, ndetse n’abandi bantu benshi baturutse mu bwami bwa Isirayeli baramanuka, baza kwifatanya mu iteraniro rinini ryabereye i Yerusalemu. Bose hamwe batangaje ko biyemeje gusenga Yehova mu budahemuka. Bibiliya igira iti “nuko barahiza ijwi rirenga, bararangurura bavuza amakondera n’amahembe. Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kuko bari barahiye n’imitima yabo yose, bagashakana Uwiteka umwete wabo wose bakamubona, maze Uwiteka abaha ihumure impande zose” (2 Ngoma 15:9-15). Natwe nidukorera Yehova n’umutima wacu wose, azaduha imigisha rwose.—Mar 12:30.

8 Ikibabaje ni uko, nyuma yaho, Asa yarakariye Hanani bamenya bitewe n’uko yari amukosoye (2 Ngoma 16:7-10). Ese iyo Yehova aduhaye inama n’ubuyobozi binyuze ku basaza b’Abakristo, tubyitwaramo dute? Ese duhita twemera iyo nama ishingiye ku Byanditswe maze tukayishyira mu bikorwa, kandi tukirinda kugwa mu mutego wo kurakara?

9. Ni iki cyatumye Yehoshafati n’abaturage b’u Buyuda bagira ubwoba, kandi se babyifashemo bate?

9 Yehoshafati yabaye umwami w’u Buyuda mu kinyejana cya cumi Mbere ya Yesu. We n’Abayuda bose bahiye ubwoba bitewe n’igitero cy’ingabo zari zishyize hamwe z’Abamoni, Abamowabu, n’abaturage bo mu karere k’imisozi ka Seyiri. Nubwo uwo mwami yagize ubwoba, ni iki yakoze? We n’abagabo n’abagore n’abana bo mu gihugu cye, bateraniye mu nzu ya Yehova kugira ngo bamusenge. (Soma mu 2 Ngoma 20:3-6.) Yehoshafati yakoze ibihuje n’amagambo Salomo yavuze igihe urusengero rwatahwaga, maze asenga Yehova yinginga ati “Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi tubuze uko twagira ariko ni wowe duhanze amaso” (2 Ngoma 20:12, 13). Yehoshafati amaze gusenga, umwuka wa Yehova watumye Umulewi Yahaziyeli wari “hagati mu iteraniro” avuga amagambo ahumuriza yatumye abantu bagira icyizere.—Soma mu 2 Ngoma 20:14-17.

10. (a) Ni gute Yehoshafati n’abaturage b’u Buyuda bahawe ubuyobozi? (b) Ni gute twagaragaza ko twishimira ubuyobozi Yehova aduha muri iki gihe?

10 Koko rero, icyo gihe Yehoshafati n’abaturage b’u Buyuda babonye ubuyobozi bwa Yehova binyuze kuri Yahaziyeli. Muri iki gihe, tubona ihumure n’ubuyobozi binyuze ku itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge. Ni koko, twifuza gukorana neza n’abasaza bashyizweho mu itorero, tukabubaha kubera ko bakorana umwete umurimo wo kuragira umukumbi. Byongeye kandi, bakora uko bashoboye kugira ngo ubuyobozi butangwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ bwubahirizwe.—Mat 24:45; 1 Tes 5:12, 13.

11, 12. Ni irihe somo dushobora kuvana ku byabaye kuri Yehoshafati n’abaturage b’u Buyuda?

11 Nk’uko Yehoshafati n’abantu b’i Buyuda bateraniye hamwe kugira ngo basabe Yehova ubuyobozi, nimucyo natwe ntitukirengagize guteranira hamwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera. Nituramuka tugeze mu mimerere igoranye kandi tutazi icyo twakora, nimucyo tujye twigana urugero rwa Yehoshafati n’abaturage b’u Buyuda, dusenge Yehova tumwiringiye n’umutima wacu wose (Imig 3:5, 6; Fili 4:6, 7). Nubwo twaba tutari kumwe n’abandi, amasengesho dutura Yehova adufasha kumva ko tutari twenyine, kandi ko turi mu bagize ‘umuryango wose w’abavandimwe ku isi.’—1 Pet 5:9.

12 Yehoshafati n’abaturage b’u Buyuda bakurikije ubuyobozi Imana yabahaye binyuze kuri Yahaziyeli. Ibyo byabamariye iki? Byatumye batsinda iyo ntambara, maze bagaruka i Yerusalemu ‘banezerewe, bafite nebelu n’inanga n’amakondera, bajya ku nzu y’Uwiteka’ (2 Ngoma 20:27, 28). Natwe twumvira ubuyobozi Yehova aduha binyuze ku muyoboro akoresha, kandi tukifatanya mu kumuhimbaza.

Dufate neza aho duteranira

13. Ni uwuhe murimo Hezekiya yatangije akimara kwimikwa?

13 Mu kwezi kwa mbere k’ubwami bwa Hezekiya, yagaragaje ko yari afite ishyaka ryo gusenga Yehova, yongera gufungura urusengero kandi ararusana. Hezekiya yashyize abatambyi n’Abalewi kuri gahunda kugira ngo beze inzu y’Imana, kandi ibyo babikoze mu minsi 16. (Soma mu 2 Ngoma 29:16-18.) Iyo mihati yashyizweho itwibutsa imirimo dukora yo gufata neza ahantu duteranira no kuhasana, kugira ngo hakomeze kumera neza. Ibyo bigaragaza ko dufite ishyaka ryo gusenga Yehova. Ese ntimwigeze mwumva inkuru zivuga ukuntu abantu batangazwa n’ishyaka abavandimwe na bashiki bacu bagaragaza mu mirimo nk’iyo? Koko rero, imihati bashyiraho ituma Yehova asingizwa cyane.

14, 15. Ni uwuhe murimo ukorwa muri iki gihe watumye Yehova ahabwa ikuzo ryinshi? Tanga ingero.

14 Mu mugi uri mu majyaruguru y’u Bwongereza, hari umugabo warwanyije igikorwa cyo kuvugurura Inzu y’Ubwami yari yegeranye n’iwe. Abavandimwe bo muri ako gace babyitwayemo neza. Bamaze kubona ko urukuta rwari hagati y’Inzu y’Ubwami n’iy’uwo mugabo rukeneye gusanwa, biyemeje kurwubaka nta kiguzi bamwatse. Mu by’ukuri, bakoranye umwete bubaka igice kinini cy’urwo rukuta. Ibyo abo bavandimwe bakoze byatumye uwo mugabo ahindura imyifatire. Ubu asigaye yitangira kureba ko nta cyakwangiza Inzu y’Ubwami.

15 Ubwoko bwa Yehova bwifatanya mu mirimo y’ubwubatsi ikorerwa ku isi hose. Hari abavandimwe na bashiki bacu bitangira gufasha abakozi mpuzamahanga mu kubaka Amazu y’Ubwami, Amazu y’Amakoraniro n’amazu ya za Beteli, yubakwa mu turere tw’iwabo. Umuvandimwe witwa Sam n’umugore we Ruth bagiye mu bihugu byinshi byo mu Burayi no muri Afurika, kugira ngo bitangire gufasha mu mirimo y’ubwubatsi. Aho bajya hose, banishimira kwifatanya n’abavandimwe baho mu murimo wo kubwiriza. Sam yasobanuye icyatumye yifatanya muri bene iyo mirimo y’ubwubatsi mpuzamahanga agira ati “natewe inkunga n’abavandimwe na bashiki bacu bakora kuri Beteli baturutse hirya no hino ku isi. Ishyaka n’ibyishimo nababonanye, ni byo mu by’ukuri byatumye nifuza gukora uyu murimo.”

Jya wumvira ubuyobozi Imana itanga

16, 17. Ni uwuhe murimo wihariye ubwoko bw’Imana bwakoranye ishyaka, kandi se ibyo byageze ku ki?

16 Hezekiya ntiyakoze imirimo yo gusana urusengero gusa, ahubwo yanashubijeho ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika byabaga buri mwaka nk’uko Yehova yari yarabitegetse. (Soma mu 2 Ngoma 30:1, 4, 5.) Hezekiya n’abaturage b’i Yerusalemu batumiriye ishyanga ryose kuza muri ibyo birori, hakubiyemo n’abari mu bwami bw’amajyaruguru. Intumwa zakwiriye igihugu cyose zijyanye inzandiko zo gutumira.—2 Ngoma 30:6-9.

17 Mu myaka ya vuba aha, twifatanyije mu gikorwa kimeze nk’icyo. Twakoresheje impapuro z’itumira zishishikaje, dutumira abantu bo mu mafasi yacu kuza kwifatanya mu kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, kugira ngo twumvire itegeko rya Yesu (Luka 22:19, 20). Twahawe amabwiriza binyuriye mu Iteraniro ry’Umurimo, maze twifatanya muri icyo gikorwa tubigiranye ishyaka. Mbega ukuntu Yehova yatumye icyo gikorwa kigira icyo kigeraho! Mu mwaka ushize, ababwiriza bagera kuri miriyoni zirindwi batanze impapuro z’itumira, bituma abantu bagera kuri 17.790.631 baterana mu Rwibutso!

18. Kuki ari iby’ingenzi cyane ko ugirira ishyaka ugusenga k’ukuri?

18 Bibiliya yavuze ibirebana na Hezekiya igira iti “yiringiraga Uwiteka Imana ya Isirayeli. Mu bami bose b’Abayuda bamuherutse nta wahwanye na we, no mu bamubanjirije kuko yomatanye n’Uwiteka ntareke kumukurikira, ahubwo akitondera amategeko yategetse Mose” (2 Abami 18:5, 6). Nimucyo tujye twigana urugero rwe. Ishyaka tugirira inzu y’Imana rizadufasha ‘komatana n’Uwiteka’ dufite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka.—Guteg 30:16.

Jya witabira ubuyobozi utazuyaje

19. Ni iyihe mihati ishyirwaho mu gihe cy’Urwibutso?

19 Igihe Yosiya yari umwami, na we yashyizeho gahunda yo kwizihiza Pasika, hakorwa imyiteguro mu buryo bunonosoye (2 Abami 23:21-23; 2 Ngoma 35:1-19). Natwe dukora ibishoboka byose kugira ngo dutegure neza ikoraniro ry’intara, iry’akarere, iry’umunsi wihariye ndetse n’Urwibutso. Abavandimwe bo mu bihugu bimwe na bimwe baba biteguye no gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bajye kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Abasaza barangwa n’ishyaka bakora uko bashoboye kose kugira ngo hatagira n’umwe mu bagize itorero ubura. Abageze mu za bukuru n’ibimuga barafashwa kugira ngo babe bahari.

20. (a) Ni iki cyabaye igihe Umwami Yosiya yari ku ngoma, kandi se yabyakiriye ate? (b) Ni irihe somo dukwiriye kuzirikana?

20 Mu gihe Umwami Yosiya yateguraga umurimo wo gusana urusengero, Umutambyi Mukuru Hilukiya yabonye “igitabo cy’amategeko y’Uwiteka yazanywe na Mose.” Icyo gitabo yagihaye Shafani wari umwanditsi w’umwami, na we atangira kugisomera Yosiya. (Soma mu 2 Ngoma 34:14-18.) Ibyo byatanze iki? Umwami yahise ashishimura imyambaro ye abitewe n’agahinda, maze ategeka abantu kujya kubaza Yehova iby’amagambo y’icyo gitabo. Binyuriye ku muhanuzikazi Hulida, Imana yaciriyeho iteka bimwe mu bikorwa byo gusenga byaberaga mu Buyuda. Icyakora, ibikorwa byiza Yosiya yakoze byo gukuraho ugusenga kw’ikinyoma, Yehova yarabizirikanye maze akomeza kumwemera, nubwo ishyanga ryose ryari kugerwaho n’ibyago byari byarahanuwe (2 Ngoma 34:19-28). Ibyo byatwigisha iki? Nta gushidikanya, ibyo twifuza ni kimwe n’ibyo Yosiya yifuzaga. Twifuza kumvira ubuyobozi Yehova atanga tutazuyaje, kandi tukazirikana umuburo utwereka uko bishobora kugenda turamutse turetse ubuhakanyi n’ubuhemu bigapfukirana gahunda yacu yo gusenga Yehova. Nanone kandi, dushobora kwiringira ko Yehova azashimishwa n’ishyaka tugirira ugusenga k’ukuri, nk’uko byagenze kuri Yosiya.

21, 22. (a) Kuki twagombye kugirira ishyaka inzu ya Yehova? (b) Ni iki tuzasuzuma mu ngingo ikurikira?

21 Abo bami bane b’u Buyuda, ari bo Asa, Yehoshafati, Hezekiya na Yosiya, badusigiye urugero rwiza rwo kugirira ishyaka inzu y’Imana n’ugusenga k’ukuri. Ishyaka tugira ryagombye gutuma natwe twiringira Yehova kandi tukagirira ishyaka ugusenga k’ukuri. Nta gushidikanya, nitwumvira amabwiriza Imana itanga, tukumvira inama n’ubuyobozi bwuje urukundo duhabwa n’itorero n’abasaza baryo, tuzaba tugaragaje ubwenge, kandi bizaduhesha ibyishimo.

22 Ingingo ikurikira izatuma twerekeza ibitekerezo byacu ku ishyaka tugira mu murimo wo kubwiriza, kandi izatera abakiri bato inkunga yo gukorera Data wuje urukundo babigiranye ishyaka. Nanone kandi, tuzasuzuma ukuntu twakwirinda umwe mu mitego ya Satani ikomeye cyane. Nitwumvira izo nama zose ziva kuri Yehova twibukijwe, tuzaba twigana urugero rw’Umwana we Yesu, wavuzweho ko ‘ishyaka ry’inzu ya [Se] rimurya.’—Zab 69:10; 119:111, 129; 1 Pet 2:21.

Mbese uribuka?

• Ni uwuhe murimo Yehova aha umugisha, kandi se kuki ushubije utyo?

• Ni gute twagaragaza ko twiringira Yehova?

• Ni gute ishyaka rishobora gutuma twumvira amabwiriza atangwa n’Imana?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Ni gute Asa, Yehoshafati, Hezekiya na Yosiya bagiriye ishyaka inzu ya Yehova?