Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya uvugana ukuri na mugenzi wawe

Jya uvugana ukuri na mugenzi wawe

Jya uvugana ukuri na mugenzi wawe

“Ubwo mwamaze kwiyambura ikinyoma, umuntu wese muri mwe akwiriye kuvugana ukuri na mugenzi we.”—EFE 4:25.

1, 2. Abantu babona bate ukuri?

HASHIZE igihe kinini abantu bibaza niba kuvuga ukuri cyangwa kukumenya bishoboka. Mu kinyejana cya gatandatu Mbere ya Yesu, hari umusizi w’Umugiriki (witwa Alcaeus) wagize ati “ukuri kuri mu nzoga.” Ibyo byumvikanisha ko umuntu avuga ukuri igihe yasinze gusa, kandi ko wenda icyo gihe ari bwo ashishikarira kuvuga. Mu kinyejana cya mbere, Guverineri w’Umuroma witwa Pontiyo Pilato na we yagaragaje ko yabonaga ukuri mu buryo bukocamye igihe yabazaga Yesu adafite icyizere ati “ukuri ni iki?”—Yoh 18:38.

2 Muri iki gihe, abantu benshi ntibavuga rumwe ku bihereranye n’icyo ukuri ari cyo. Abenshi bavuga ko ijambo “ukuri” rifite ibisobanuro byinshi, cyangwa ko ikintu kiba ukuri bitewe n’umuntu. Abandi bavugisha ukuri ari uko babifitemo inyungu gusa, cyangwa iyo ari bwo buryo bwihuse bafite bwo gukemura ikibazo. Hari igitabo kigira kiti “kuba inyangamugayo bishobora kuba byiza, ariko bigira agaciro gake mu buzima no mu mihati abantu bashyiraho kugira ngo babeho, kandi bagire umutekano. Kugira ngo umuntu abeho, aba agomba kubeshya byanze bikunze.”—The Importance of Lying.

3. Kuki Yesu yabaye urugero ruhebuje mu kuvugisha ukuri?

3 Mbega ukuntu abigishwa ba Kristo babonaga ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo! Yesu na we ntiyabonaga ukuri atyo. Buri gihe yavugaga ukuri, ku buryo n’abanzi be bari babizi. Baravuze bati “Mwigisha, tuzi ko uri umunyakuri kandi ko wigisha inzira y’Imana mu kuri” (Mat 22:16). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe Abakristo b’ukuri bigana urugero rwa Yesu. Ntibatinya kuvuga ukuri. Bemera n’umutima wabo wose inama intumwa Pawulo yagiriye bagenzi be bari bahuje ukwizera agira ati “ubwo mwamaze kwiyambura ikinyoma, umuntu wese muri mwe akwiriye kuvugana ukuri na mugenzi we” (Efe 4:25). Nimucyo dusuzume ibintu bitatu bikubiye muri ayo magambo ya Pawulo. Icya mbere, mugenzi wacu ni nde? Icya kabiri, kuvugisha ukuri bisobanura iki? Icya gatatu, ni gute twavugisha ukuri mu mibereho yacu?

Mugenzi wacu ni nde?

4. Mu buryo bunyuranye n’uko abayobozi b’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere babibonaga, ni gute Yesu yagaragaje mugenzi wacu uwo ari we akurikije uko Yehova abibona?

4 Mu kinyejana cya mbere, hari abayobozi b’Abayahudi bigishaga ko ‘mugenzi wabo’ yari Umuyahudi cyangwa incuti yabo magara gusa. Ariko kandi, Yesu yagaragaje imico ya Se n’imitekerereze ye mu buryo bwuzuye (Yoh 14:9). Igishishikaje ni uko yeretse abigishwa be ko Imana idakunda abantu bo mu bwoko bumwe cyangwa mu gihugu kimwe kuruta abandi (Yoh 4:5-26). Byongeye kandi, intumwa Petero yahishuriwe binyuze ku mwuka wera, ko “Imana itarobanura ku butoni, [ko] ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ari we yemera” (Ibyak 10:28, 34, 35). Ku bw’ibyo, twagombye kubona ko abantu bose ari bagenzi bacu, ndetse urukundo rwacu rukaguka rukagera no ku bantu badukorera ibintu bigaragaza ko batadukunda.—Mat 5:43-45.

5. Kuvugana ukuri na mugenzi wacu bisobanura iki?

5 Ariko se, ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yavugaga ko twagombye kuvugana ukuri na mugenzi wacu? Kuvuga ukuri bikubiyemo kuvuga ibintu uko biri, udashyizemo ikinyoma na kimwe. Abakristo b’ukuri ntibavuga inkuru uko zitari babeshya abandi. ‘Banga ikibi urunuka, bakizirika ku cyiza’ (Rom 12:9). Kugira ngo twigane ‘Imana ivugisha ukuri,’ twagombye kwihatira kuba inyangamugayo mu byo dukora byose, kandi tukavugisha ukuri muri byose (Zab 15:1, 2; 31:5NW). Turamutse dutoranyije amagambo tuvuga tubyitondeye, dushobora kwikura no mu mimerere igoranye bitabaye ngombwa ko tubeshya.—Soma mu Bakolosayi 3:9, 10.

6, 7. (a) Ese kuvugisha ukuri bisobanura ko tugomba kubwira uwo ari we wese ikintu icyo ari cyo cyose atubajije, ndetse n’ibintu byacu bwite? Sobanura. (b) Ni ba nde dukwiriye kwiringira maze tukababwira ukuri kose?

6 Ese kuvugisha ukuri bisobanura ko tugomba kubwira uwo ari we wese ikintu cyose tuzi ku byo atubajije? Si ngombwa. Igihe Yesu yari ku isi yagaragaje ko hari abantu badakwiriye guhabwa ibisubizo bidaca ku ruhande by’ibyo babajije, cyangwa kubwirwa ibintu runaka. Igihe abakuru b’amadini b’indyarya bamubazaga aho akura imbaraga cyangwa ububasha byo gukora ibimenyetso n’ibitangaza, yarababwiye ati “mureke mbabaze ikibazo kimwe. Nimunsubiza, nanjye ndababwira ububasha butuma nkora ibi bintu.” Igihe abanditsi n’abakuru bangaga kumusubiza, yarababwiye ati “nanjye simbabwira ububasha butuma nkora ibi bintu” (Mar 11:27-33). Yumvise atari ngombwa gusubiza icyo kibazo cyabo, bitewe n’uko bakoraga ibikorwa bibi kandi bakaba batari bafite ukwizera (Mat 12:10-13; 23:27, 28). Muri iki gihe na bwo, abagize ubwoko bwa Yehova bagomba kuba maso bakirinda abahakanyi n’abandi bantu babi, bakoresha uburyarya cyangwa amayeri kugira ngo bagere ku migambi yabo irangwa n’ubwikunde.—Mat 10:16; Efe 4:14.

7 Pawulo na we yagaragaje ko hari abantu badakwiriye kubwirwa ibintu byose, cyangwa guhabwa ibisobanuro byose. Yaravuze ati “abanyamazimwe” n’‘abivanga mu bibazo by’abandi, bavuga ibintu batari bakwiriye kuvuga’ (1 Tim 5:13). Koko rero, hari abantu birinda kubwira ibintu byabo bwite abantu bivanga mu bibazo by’abandi cyangwa abadashobora kubika ibanga. Byarushaho kuba byiza tuzirikanye inama ya Pawulo yahumetswe igira iti ‘mwishyirireho intego yo kubaho mu ituze no kwita ku bibareba’ (1 Tes 4:11). Icyakora, hari igihe abasaza b’itorero bashobora gukenera kubaza umuntu ibintu bimureba ku giti cye, kugira ngo basohoze inshingano yabo. Icyo gihe, kubashyigikira tubabwiza ukuri birabashimisha kandi bikabafasha cyane.—1 Pet 5:2.

Jya uvugisha ukuri mu muryango

8. Ni gute kuvugisha ukuri bifasha abagize umuryango kugirana imishyikirano ya bugufi?

8 Ubusanzwe abagize umuryango wacu ni bo tugirana imishyikirano ya bugufi cyane. Kugira ngo iyo mishyikirano ikomere, ni ngombwa ko tubwizanya ukuri. Nidushyikirana nta cyo dukingana, tukabwizanya ukuri kandi tukagaragarizanya ineza, bishobora kugabanya ibibazo byinshi no kutumvikana bishobora kuvuka mu muryango cyangwa bikabikemura. Urugero, ese iyo dukosheje dutinda kubyemerera uwo twashakanye, abana bacu, cyangwa undi muntu dufitanye isano ya bugufi? Gusaba imbabazi tubikuye ku mutima bishobora gutuma mu muryango habamo amahoro n’ubumwe.—Soma muri 1 Petero 3:8-10.

9. Kuki kuvugisha ukuri bidashatse kuvuga ko twagombye kubura amakenga cyangwa ikinyabupfura mu byo tuvuga?

9 Kuba tugomba kuvugisha ukuri ntibivuga ko tugomba guhubuka cyangwa kubura amakenga mu byo tuvuga. Kutagira ikinyabupfura bituma ibintu by’ukuri umuntu avuga bita agaciro. Pawulo yaravuze ati “gusharira kose n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana bive muri mwe rwose hamwe n’ububi bwose. Ahubwo mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose nk’uko Imana na yo yabababariye rwose binyuze kuri Kristo” (Efe 4:31, 32). Iyo tuvugana ineza kandi mu buryo bwiyubashye, bituma amagambo yacu agira agaciro, kandi bikagaragaza ko twubashye abo tubwira.—Mat 23:12.

Jya uvugisha ukuri mu itorero

10. Ni iki abasaza b’Abakristo bakwigira ku rugero ruhebuje Yesu yatanze mu birebana no kuvugisha ukuri?

10 Yesu yavugishaga abigishwa be akoresheje imvugo yoroheje kandi idaca ku ruhande. Buri gihe inama ze zarangwaga n’urukundo, ariko ntiyarekaga kuvugisha ukuri kugira ngo ashimishe abamwumvaga (Yoh 15:9-12). Urugero, iyo intumwa ze zajyaga impaka zishaka kumenya umukuru muri zo, yazifashaga gusobanukirwa ko zikeneye kwicisha bugufi, akabikora atajenjetse ariko yihanganye (Mar 9:33-37; Luka 9:46-48; 22:24-27; Yoh 13:14). Abasaza b’Abakristo na bo ntibajenjeka mu gihe barwanirira gukiranuka, ariko nanone ntibatwaza igitugu umukumbi w’Imana (Mar 10:42-44). Bigana Kristo ‘bagira neza,’ kandi ‘bagira impuhwe’ mu byo bakorera abandi.

11. Urukundo dukunda bagenzi bacu ruzatuma dukoresha dute ururimi rwacu?

11 Tugiye tubwiza ukuri abavandimwe bacu ariko ntiturengere, twagaragaza ibituri ku mutima tutagize uwo dukomeretsa. Koko rero, nimucyo ntituzigere twifuza gukoresha ururimi rwacu tuvuga amagambo “yicana nk’inkota,” ni ukuvuga kurukoresha dukomeretsa abandi (Zab 52:4; Imig 12:18). Urukundo dukunda abavandimwe bacu ruzatuma ‘tubuza ururimi rwacu kuvuga ikibi, n’iminwa yacu kuvuga iby’uburiganya’ (Zab 34:14). Iyo tubigenje dutyo, duhesha Imana icyubahiro kandi tugatuma abagize itorero bunga ubumwe.

12. Ni ryari umuntu wabeshye ashyirirwaho icyicaro cy’urubanza? Sobanura.

12 Abasaza bakorana ishyaka barinda itorero abantu babeshya babigiranye ubugome. (Soma muri Yakobo 3:14-16.) Umuntu ubeshya abigiranye ubugome aba ashaka kugirira nabi mugenzi we, kandi intego ye iba ari iyo kumubabaza cyangwa gutuma ahangayika. Kubeshya muri ubwo buryo bikubiyemo ibirenze gupfobya ibyabaye, kubigoreka cyangwa kubikabiriza. Birumvikana ko ikinyoma cyose ari kibi, ariko ibintu byose bitari ukuri si ko bishyirirwaho icyicaro cy’urubanza. Ku bw’ibyo, abasaza baba bagomba gushyira mu gaciro no gutekereza neza kugira ngo bemeze ko umuntu wavuze ibintu bitari ukuri, ahora abeshya abigambiriye, bityo akaba abikoranye ubugome. Iyo ari uko biri, ashyirirwaho icyicaro cy’urubanza; byaba atari ko biri, agahabwa inama zuje urukundo zishingiye ku Byanditswe, ariko nanone zitajenjetse.

Jya uvugisha ukuri mu kazi

13, 14. (a) Ni gute abantu bamwe bananirwa kubera abakoresha babo indahemuka? (b) Ni ibihe bintu byiza bishobora kubaho igihe umuntu abaye inyangamugayo kandi akavugisha ukuri mu kazi?

13 Turi mu gihe ubuhemu bwogeye. Ku bw’ibyo, kuba inyangamugayo mu kazi kacu bishobora kugorana. Abantu benshi iyo basaba akazi barabeshya. Urugero, mu gihe batanga umwirondoro wabo bashobora kwiyongerera uburambe bafite mu kazi n’amashuri bize, kugira ngo babone akazi keza cyangwa gahemba neza. Hari n’abakozi benshi bavuga ko bari mu kazi, kandi mu by’ukuri barimo bikorera ibintu byabo bwite, nubwo ibyo byaba binyuranye n’amategeko y’ikigo bakoramo. Bashobora kuba barimo basoma ibintu bidafitanye isano n’akazi, baterefona abantu mu bintu bidafitanye isano n’akazi, bohereza ubutumwa budafitanye isano n’akazi bakoresheje telefoni cyangwa interineti, cyangwa se bikorera ubushakashatsi kuri interineti.

14 Abakristo b’ukuri ntibabona ko kuba inyangamugayo no kuvugisha ukuri ari ibintu umuntu ahitamo gukora cyangwa kureka. (Soma mu Migani 6:16-19.) Pawulo yaravuze ati “twifuza kuba inyangamugayo muri byose” (Heb 13:18). Ku bw’ibyo, Abakristo bakorera abakoresha babo amasaha yose babahembera (Efe 6:5-8). Nanone kandi, kuba umukozi w’umunyamwete bishobora gutuma Data wo mu ijuru asingizwa (1 Pet 2:12). Urugero, muri Esipanye, umukoresha wa Roberto amushimira kuba ari inyangamugayo kandi yita ku kazi ke. Imyifatire myiza ya Roberto yatumye ikigo akoramo giha akazi abandi Bahamya. Abo na bo bagaragaje ko ari abakozi beza cyane. Nyuma y’imyaka runaka, Roberto yari amaze gushakira akazi abavandimwe 23 n’abigishwa ba Bibiliya 8 muri icyo kigo!

15. Ni gute Umukristo ukora imirimo y’ubucuruzi yagaragaza ko avuga ukuri?

15 Ese niba twikorera ku giti cyacu, twaba tuvugisha ukuri mu byo dukora byose, cyangwa hari igihe tubeshya bagenzi bacu? Umukristo ukora imirimo y’ubucuruzi, ntiyagombye gukabiriza ibintu mu gihe yamamaza ibyo acuruza cyangwa ibyo akora kugira ngo bikunde bigurwe vuba, kandi ntiyagombye gutanga ruswa cyangwa ngo ayakire. Twifuza kugirira abandi ibyo twifuza ko batugirira.—Imig 11:1; Luka 6:31.

Jya uvugisha ukuri mu gihe uvugana n’abayobozi ba za leta

16. Ni iki Abakristo baha (a) abayobozi ba za leta? (b) Yehova?

16 Yesu yaravuze ati “ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana” (Mat 22:21). Ni ibiki tugomba guha Kayisari, ari bo bayobozi ba za leta? Igihe Yesu yavugaga ayo magambo, yarimo avugana n’abantu ku birebana n’imisoro. Ku bw’ibyo, kugira ngo Abakristo bakomeze kugira umutimanama ukeye imbere y’Imana n’abantu, bumvira amategeko y’igihugu, hakubiyemo n’abasaba gutanga imisoro (Rom 13:5, 6). Ariko kandi, tuzi neza ko Yehova ari we Mutware w’Ikirenga, ko ari we Mana y’ukuri yonyine, ko dukwiriye kumukunda n’umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu bwose, n’ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose (Mar 12:30; Ibyah 4:11). Bityo, twumvira Yehova Imana tutizigamye.—Soma Zaburi ya 86:11, 12.

17. Abagize ubwoko bwa Yehova babona bate ibirebana n’ubufasha leta igenera abantu?

17 Mu bihugu byinshi, haba gahunda zo gufasha abantu batishoboye. Nta kibi Umukristo yaba akoze aramutse ahawe ubwo bufasha, apfa gusa kuba abikwiriye. Kuvugana ukuri na mugenzi wacu bikubiyemo kutabeshya abayobozi ba za leta, tugamije guhabwa imfashanyo runaka leta igenera abantu.

Imigisha abavugisha ukuri babona

18-20. Ni iyihe migisha tubona iyo tuvuganye ukuri na mugenzi wacu?

18 Abavugisha ukuri babona imigisha myinshi. Kuvugisha ukuri bituma dukomeza kugira umutimanama ukeye, ari wo utuma tugira amahoro n’umutuzo mu mutima (Imig 14:30; Fili 4:6, 7). Kugira umutimanama ukeye bifite agaciro kenshi mu maso y’Imana. Nanone kandi, iyo tuvuga ukuri mu bintu byose, ntiduhangayikishwa n’uko abantu bazavumbura ko tubeshya.—1 Tim 5:24.

19 Reka turebe undi mugisha. Pawulo yaravuze ati “mu buryo bwose, tugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana . . . binyuze ku magambo y’ukuri” (2 Kor 6:4, 7). Ibyo rwose ni ko byagendekeye Umuhamya uba mu Bwongereza. Igihe yashakaga kugurisha imodoka ye, yasobonuriye uwashakaga kuyigura ibyiza byayo n’ibibazo ifite, ndetse amubwira n’ibyo umuntu atapfa guhita abona. Nyuma y’aho uwo wari ugiye kuyigura ayivaniye mu igeragezwa, yabajije uwo muvandimwe niba ari Umuhamya wa Yehova. Kuki yatekereje atyo? Uwo mugabo yari yabonye ukuntu uwo muvandimwe yamubwije ukuri, ndetse n’ukuntu yagaragaraga neza. Icyo kiganiro bagiranye cyatumye amubwiriza.

20 Ese natwe duhesha Umuremyi wacu icyubahiro binyuze mu kugira imyifatire myiza? Pawulo yaravuze ati ‘twanze ibintu bikorwa rwihishwa biteye isoni, [kandi] ntitugendana uburyarya’ (2 Kor 4:2). Ku bw’ibyo, nimucyo dukore ibishoboka byose kugira ngo tuvugane ukuri na mugenzi wacu. Nitubigenza dutyo, tuzahesha ikuzo Data wo mu ijuru, kandi bizatuma ubwoko bwe bwubahwa.

Ni gute wasubiza?

• Mugenzi wacu ni nde?

• Kuvugana ukuri na mugenzi wacu bisobanura iki?

• Ni gute kuvugisha ukuri bihesha Imana ikuzo?

• Ni iyihe migisha abavugisha ukuri babona?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Ese uba witeguye kwemera amakosa mato mato?

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Ese uvugisha ukuri igihe usaba akazi?