Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova namwitura iki?

Yehova namwitura iki?

Yehova namwitura iki?

Byavuzwe na Ruth Danner

Mama yakundaga kuvuga, harimo n’akantu ko gusetsa, ko umwaka wa 1933 wabayemo amakuba. Muri uwo mwaka ni bwo Hitler yafashe ubutegetsi, papa yawise Umwaka Mutagatifu, kandi ni wo mwaka navutsemo.

ABABYEYI banjye bari batuye mu mugi wa Yutz, mu gace ka Lorraine. Ako gace k’u Bufaransa kazwi mu mateka, kari ku mupaka w’u Bufaransa n’u Budage. Mu mwaka wa 1921, mama wari Umugatolika ugira ishyaka mu by’idini, yashyingiranywe na papa wari Umuporotesitanti. Mukuru wanjye witwa Helen yavutse mu mwaka wa 1922, maze ababyeyi banjye bamubatirisha muri Kiliziya Gatolika akiri uruhinja.

Umunsi umwe wo mu mwaka wa 1925, papa yabonye igitabo cyari cyanditswe mu Kidage (La Harpe de Dieu). Gusoma icyo gitabo byamwijeje ko yabonye ukuri. Yandikiye abanditsi b’icyo gitabo, maze bamuhuza n’Abahamya ba Yehova (icyo gihe mu Budage bitwaga Bibelforscher). Papa yahise atangira kubwiriza ibyo yari amaze kumenya, ariko mama ntiyabyishimiye. Yakoreshaga amagambo meza yo mu rurimi rw’Ikidage, akamubwira ati “ujye ukora icyo ushaka cyose, ariko ntukifatanye n’Abahamya ba Yehova.” Ariko papa yari yaramaze gufata umwanzuro, kandi mu mwaka wa 1927, yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova.

Ibyo byatumye nyogokuru ubyara mama atangira kumwoshya ngo atandukane na papa. Umunsi umwe, mu gihe cy’igitambo cya Misa, umupadiri yagiriye abantu bo muri paruwasi ye inama agira ati “mwirinde Danner (ni ukuvuga papa), ni umuhanuzi w’ibinyoma.” Nyogokuru avuye muri iyo Misa, yahagaze mu igorofa afata ikintu cyari giteyemo indabo gikoze mu ibumba, agitera papa wari munsi ye. Icyo kintu cyari kiremereye cyamwikubise ku rutugu, habura gato ngo kimumene umutwe. Icyo gikorwa cyatumye mama atekereza, agera ku mwanzuro w’uko “idini rituma abantu baba abicanyi atari ryiza.” Yatangiye gusoma ibitabo by’Abahamya ba Yehova. Bidatinze, yemeye adashidikanya ko yabonye ukuri, maze mu mwaka wa 1929 arabatizwa.

Ababyeyi banjye bakoze ibishoboka byose kugira ngo jye na mukuru wanjye tumenye ko Yehova ariho koko. Badusomeraga inkuru zo muri Bibiliya, hanyuma bakatubaza impamvu abantu bavugwamo bagize myifatire ibavugwaho. Muri icyo gihe, papa yanze akazi kamusabaga kujya akora ijoro, nubwo ibyo byari gutuma amafaranga umuryango wacu winjizaga agabanuka cyane. Yifuzaga kubona igihe cyo kujya mu materaniro ya gikristo, icyo kubwiriza n’icyo kwigisha abana be.

Ibihe bigoye byari byegereje

Buri gihe ababyeyi banjye bacumbikiraga abagenzuzi basura amatorero n’abakozi ba Beteli babaga baturutse mu Busuwisi no mu Bufaransa. Abo bashyitsi batubwiraga ingorane Abakristo bagenzi bacu bari bahanganye na zo mu Budage, icyo gihugu kikaba kiri ku birometero bike cyane uvuye iwacu. Ubutegetsi bw’Abanazi bwajyanaga Abahamya ba Yehova mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, kandi bugatandukanya ababyeyi b’Abahamya n’abana babo.

Jye na Helen twari twaratojwe guhangana n’ibihe bigoye byari bidutegereje. Ababyeyi bacu badufashije gufata mu mutwe imirongo ya Bibiliya yashoboraga kutuyobora. Hari ubwo batubwiraga bati “nimugera mu mimerere runaka mukumva mutazi icyo mwakora, mujye mwibuka Imigani 3:5, 6. Mu gihe mufite ubwoba bitewe no gutinya ibitotezo byo ku ishuri, mujye mutekereza ku 1 Abakorinto 10:13. Nibabatandukanya natwe muzibuke Imigani 18:10.” Nari narafashe mu mutwe Zaburi ya 23 n’iya 91, kandi ibyo byatumye niringira ko buri gihe Yehova yari kuzajya andinda.

Mu mwaka wa 1940, ubutegetsi bwa Nazi bwo mu Budage bwafashe Alsace-Lorraine, maze busaba abantu bari bakuze bose kujya mu ishyaka rya Nazi. Papa yarabyanze maze abapolisi bari bashinzwe iby’ubutasi muri iryo shyaka, bamutera ubwoba bamubwira ko bari kumufunga. Igihe mama yangaga kudoda imyenda y’abasirikare, na we abo bapolisi bamushyizeho iterabwoba nk’iryo.

Kujya ku ishuri byari bisigaye bintera ubwoba cyane. Buri munsi mbere yo gutangira amasomo, abanyeshuri bagombaga gusenga Hitler bavuga indamukanyo ye, kandi bakaririmba indirimbo yubahiriza igihugu barambuye ukuboko kw’iburyo. Aho kugira ngo ababyeyi banjye bambuze kujya mvuga indamukanyo ya Hitler, bamfashije gutoza umutimanama wanjye. Ku bw’ibyo, nifatiye umwanzuro wo kutajya mvuga iyo ndamukanyo. Abarimu bankubitaga inshyi, kandi bakankangisha kunyirukana ku ishuri. Umunsi umwe, igihe nari mfite imyaka irindwi, byabaye ngombwa ko mpagarara imbere y’abarimu bose bo ku kigo cyacu uko bari 12. Bagerageje kumpatira kuvuga indamukanyo ya Hitler, ariko Yehova aramfasha nkomeza gushikama.

Hari umwarimu wagerageje kunyoshyoshya, ambwira ko ndi umunyeshuri mwiza, ko ankunda cyane, kandi ko yari kubabara baramutse banyirukanye ku ishuri. Yarambwiye ati “si ngombwa ko urambura ukuboko cyane, sa n’ukuzamura gusa. Si na ngombwa ko uvuga indamukanyo ya Hitler, nyeganyeza iminwa gusa umere nk’ubikora.”

Igihe nabwiraga mama iby’uwo mwarimu, yanyibukije inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’abasore batatu b’Abaheburayo bari imbere y’igishushanyo cyari cyashinzwe n’umwami w’i Babuloni. Yarambajije ati “basabwaga gukora iki?” Ndamusubiza nti “kunamira icyo gishushanyo.” Arambwira ati “ese iyo igihe basabwaga kunamira igishushanyo kigera, maze bakunama bagafunga imishumi y’inkweto zabo, byari kuba bikwiriye? Bitekerezeho, maze ukore igikwiriye.” Kimwe na Saduraka, Meshaki na Abedenego, nahisemo gusenga Yehova wenyine.—Dan 3:1, 13-18.

Incuro nyinshi, abarimu baranyirukanaga kandi bakankangisha ko bari kuntandukanya n’ababyeyi banjye. Numvaga mpangayitse cyane, ariko ababyeyi banjye bakomezaga kumpumuriza. Iyo nabaga ngiye kuva mu rugo ngiye ku ishuri, mama yasengaga turi kumwe akandagiza Yehova. Nari nzi ko Yehova ashobora kumpa imbaraga zo gushikama mu kuri (2 Kor 4:7). Papa yari yarambwiye ko igihe bari kuba bakomeje kuntoteza cyane, ntari gutinya kugaruka mu rugo. Yagize ati “turagukunda, kandi uzahora uri umukobwa wacu. Ikibazo kiri hagati yawe na Yehova.” Ayo magambo yatumye icyifuzo cyanjye cyo gukomeza kuba indahemuka gikomera.—Yobu 27:5.

Incuro nyinshi, abapolisi bari bashinzwe iby’ubutasi mu ishyaka rya Nazi bazaga iwacu gushaka ibitabo by’Abahamya no guhata ibibazo ababyeyi banjye. Hari igihe batwaraga mama bakamumarana amasaha menshi, kandi bakajya kuvana papa na mukuru wanjye aho bakoraga. Nta na rimwe navaga ku ishuri nizeye ko ndibusange mama mu rugo. Rimwe na rimwe, umuturanyi wacu yarambwiraga ati “nyoko bamujyanye.” Ubwo naragendaga nkihisha mu nzu, maze nkibaza nti “ese ubu ntibarimo bamugirira nabi? Ese nzongera kumubona?”

Tujyanwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa

Ku itariki ya 28 Mutarama 1943, ba bapolisi batubyukije saa cyenda n’igice z’ijoro. Batubwiye ko turamutse twemeye kujya mu ishyaka rya Nazi, ntaho batujyana. Baduhaye amasaha atatu yo kwitegura. Mama yari yariteguye iyo mimerere, yarashyize imyenda na Bibiliya mu bikapu byacu. Ku bw’ibyo, icyo gihe twahawe twagikoresheje dusenga kandi duterana inkunga. Papa yatwibukije ko nta kintu ‘cyashoboraga kudutandukanya n’urukundo rw’Imana.’—Rom 8:35-39.

Ba bapolisi baragarutse. Sinzibagirwa ukuntu Umukristokazi witwa Anglade wari ugeze mu za bukuru yadusezeyeho amarira amuzenga mu maso. Abo bapolisi batujyanye i Metz, ahantu hategerwaga gari ya moshi. Twakoze urugendo rw’iminsi itatu muri gari ya moshi, hanyuma tugera mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Kochlowice, cyagenzurwaga n’icy’i Auschwitz, muri Polonye. Hashize amezi abiri, twimuriwe mu kigo cy’i Gliwice cyahoze ari ikigo cy’ababikira nyuma kigahindurwamo ikigo gikorerwamo imirimo y’agahato. Abanazi batubwiye ko nidusinya urupapuro rugaragaza ko duhakanye ukwizera kwacu, bari kuturekura tugasubira mu byacu. Papa na mama barabyanze, maze abasirikare bari baturinze baravuga bati “ntimuzigera musubira iwanyu.”

Muri Kamena twimuriwe i Swietochlowice. Aho ni ho natangiriye kujya ndwara umutwe, kandi na n’ubu ndacyawurwara. Narwaye indwara ifata intoki, kandi muganga yankuyemo inzara nyinshi atanteye ikinya. Ariko hari ikintu cyiza cyambayeho. Kubera ko abaturindaga bakundaga kuntuma kubagurira ibintu, byatumaga ngera aho bakoreraga imigati. Hari umugore waho wakundaga kumpa ibyokurya.

Kugeza icyo gihe, umuryango wacu ntiwari warigeze ubana n’izindi mfungwa. Mu Kwakira mu mwaka wa 1943, twoherejwe mu kigo cy’imfungwa cy’i Ząbkowice. Twararaga ku ntebe z’imbaho zari ziteye ku idari, tukabanamo n’abandi bantu bagera kuri 60, hakubiyemo abagabo, abagore n’abana. Abasirikare ba Hitler bakoraga uko bashoboye kugira ngo ibyokurya byacu bibe binuka kandi bidakwiriye kuribwa.

Nubwo twahuraga n’iyo mibabaro, ntitwigeze dutakaza ibyiringiro. Twari twarasomye mu Munara w’Umurinzi ukuntu nyuma y’iyo ntambara umurimo wo kubwirizwa wari gukorwa mu buryo bwagutse cyane. Ku bw’ibyo, twari dusobanukiwe impamvu dutotezwa kandi tuzi ko ibyo byari hafi kurangira.

Iyo twumvaga amakuru avuga ko ingabo z’amahanga yishyize hamwe zagendaga zinesha, twamenyaga ko Abanazi barimo batsindwa. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1945, abasirikare ba Hitler biyemeje kuva mu kigo twarimo. Ku itariki ya 19 Gashyantare, baduhatiye gukora urugendo rugera ku birometero 240. Nyuma y’ibyumweru bine, twageze mu mugi wa Steinfels wo mu Budage, maze abasirikare baturindaga badushyira mu kirombe. Abantu benshi batekerezaga ko twari tugiye kwicwa. Ariko igihe ingabo z’amahanga yishyize hamwe zageraga aho twari turi, ba basirikare ba Hitler barahunze, maze imimerere ibabaje twarimo iba irangiriye aho.

Ngera ku ntego zanjye

Ku itariki ya 5 Gicurasi mu mwaka wa 1945, twageze mu rugo i Yutz hashize hafi imyaka ibiri n’igice tuhavuye. Twasaga nabi kandi inda zitwuzuyeho. Kuva muri Gashyantare ntitwari twarigeze duhindura imyenda. Ku bw’ibyo, twiyemeje kuyitwika. Ndibuka ko mama yatubwiye ati “uyu ni umunsi mwiza cyane mu buzima bwacu. Nta kintu dufite, ndetse n’imyenda twambaye si iyacu. Ariko twese uko turi bane tugarutse turi indahemuka. Ntitwigeze twihakana.”

Namaze amezi atatu mu Busuwisi ntora agatege, hanyuma nsubira ku ishuri ntagifite ubwoba bwo kwirukanwa. Twashoboraga guhura n’abavandimwe bacu duhuje ukwizera, kandi tukabwiriza ku mugaragaro. Ku itariki ya 28 Kanama 1947, mfite imyaka 13, nahiguye ku mugaragaro umuhigo nari maze imyaka myinshi narahigiye Yehova. Papa yambatirije mu Ruzi rwa Moselle. Nifuzaga guhita mba umupayiniya, ariko papa we yashakaga ko mbanza kwiga umwuga. Ku bw’ibyo, nize kudoda. Mu mwaka wa 1951, mfite imyaka 17, nabaye umupayiniya maze nkorera umurimo hafi y’umugi wa Thionville.

Muri uwo mwaka nateranye mu ikoraniro ryabereye i Paris, maze nsaba kuba umumisiyonari. Nari ntarageza ku myaka, ariko Umuvandimwe Nathan Knorr yavuze ko yari gukomeza kubika fomu yanjye kugeza igihe yari gusubirizwa. Muri Kamena 1952, natumiriwe kujya kwiga ishuri rya 21 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, ryabereye i South Lansing, mu ntara ya New York yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Niga ishuri rya Galeedi na nyuma yaho

Hari ibintu byangoye. Ubusanzwe kuvugira mu ruhame ntibyanyoroheraga kandi mvuga ururimi rwanjye. Icyo gihe bwo, nagombaga kuvuga mu Cyongereza. Ariko kandi, abarimu bamfashaga babigiranye urukundo. Hari umuvandimwe wari warampimbye izina ahereye ku kuntu nasekaga iyo nabaga ngize isoni.

Ku itariki ya 19 Nyakanga mu mwaka 1953, twaherewe impamyabumenyi i Yankee Stadium mu mugi wa New York, maze jye na Ida Candussob twoherezwa gukorera umurimo i Paris. Kubwiriza abakire b’i Paris byari biteye ubwoba, ariko nashoboye kwigana Bibiliya n’abantu benshi bicishaga bugufi. Ida yarashatse, maze nyuma yaho ajya gukorera umurimo muri Afurika mu mwaka wa 1956, naho jye nsigara i Paris.

Mu mwaka wa 1960, nashyingiranywe n’umuvandimwe wakoraga kuri Beteli, maze dukorera umurimo w’ubupayiniya bwa bwite i Chaumont n’i Vichy. Hashize imyaka itanu, narwaye igituntu, nuko biba ngombwa ko mpagarika umurimo w’ubupayiniya. Byarambabaje cyane, kubera ko kuva mu bwana bwanjye nari mfite intego yo gukora umurimo w’igihe cyose, kandi nkawugumamo. Mu gihe runaka nyuma yaho, umugabo wanjye yarantaye ajya gushaka undi mugore. Abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka ni bo bagiye bamfasha muri icyo gihe kigoye. Nanone kandi, Yehova yakomeje kunyikorerera umutwaro.—Zab 68:20.

Ubu mba i Louviers Normandy, hafi y’ibiro by’ishami ryo mu Bufaransa. Nubwo ndwaye, nshimishwa no kuba nariboneye ukuntu Yehova yamfashije mu mibereho yanjye. Uburere nahawe bwamfashije gukomeza kugira imyifatire myiza. Ababyeyi banjye bamfashije kubona ko Yehova ariho koko, ko nshobora kumukunda no kumuvugisha, kandi ko asubiza amasengesho. None se koko, ‘ibyiza Uwiteka yangiriye byose, nabimwitura iki?’—Zab 116:12.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

“Nshimishwa no kuba nariboneye uko Yehova yamfashije mu mibereho yanjye”

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Igihe nari mfite imyaka itandatu nambaye akantu kandindaga guhumeka umwuka mubi

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Igihe nari mfite imyaka 16, ndi kumwe n’abamisiyonari n’abapayiniya twabwirije mu buryo bwihariye muri Luxembourg

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Ndi kumwe n’ababyeyi banjye mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1953